Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 12: ABAMARAYIKA BARATANGARA 90Byabonetse mu Gatabo “Methods”, n° 11

    Abamarayika batangazwa nuko abantu bareba ukuri guhesha ubugingo kandi gufite ubusobanuro bukomeye cyane ku munyabyaha, mu buryo bworoheje kandi batakwitayeho, kandi bagakomeza guhitamo kuba mu bubata bwa Satani n’icyaha mu gihe byinshi byihanganiwe mu bumuntu bw’Umwana w’Imana. Iyaba twabashaga gukuza muri twe akamenyero ko kuzirikana kwiyanga no kwitanga byaranze imibereho ya Kristo, kugeza ubwo tuzasobanukirwa byimbitse kamere mbi y’icyaha kandi tukacyanga nk’ikintu kibi cyane nk’uko kiri.UB1 86.1

    Nimucyo umutima ukangukire gushima ko muri Kristo Yesu, Data wa twese ari indahemuka mu gusohoza isezerano ryo kubabarira icyaha cyose. Imbabazi ze n’urukundo rwe ni igihamya cy’iteka ryose mu gihe duhanze amaso Kristo wabambwe ku musaraba w’i Kaluvari. Mbese buri wese ku giti cye tuzahaguruka kugira ngo dushime igihe tuzaba dusobanukiwe ukuri kutubwira ko Imana Yehova idukunda kandi itubabarira niba twizeye Yesu tukanamukunda?UB1 86.2

    Mbega ukuri guhebuje! Imana itegereje kubabarira abantu bose bayisanga bafite kwihana. Mubwirize uko kuri. Erereza Yesu kugira ngo abantu bashobore kumuhanga amaso…UB1 86.3

    Mu bitambo byatambwaga Abayuda babonagamo ikigereranyo cya Kristo we nyiri amaraso yamenwe kubw’agakiza k’isi.UB1 86.4

    Ayo maturo yose yashushanyaga Kristo kandi yashimangiraga ukuri gukomeye mu mitima yabo ko amaraso ya Yesu Kristo yonyine ari yo yeza umuntu ho icyaha cyose, kandi ko hatamenetse amaraso nta kubabarirwa ibyaha kwabaho. Bamwe bibaza impamvu mu butunzi bw’Abayuda Imana yifuzaga ibitambo byinshi kandi igashyiraho gutanga amatungo ava amaraso.UB1 86.5

    Itungo ryose ryapfaga ryashushanyaga Kristo, akaba ari ryo somo ryashimangirwaga mu ntekerezo no mu mitima mu muhango ukomeye kandi wera, ndetse ryasobanurwaga n’Abatambyi mu buryo bwumvikana neza. Ibitambo byari byarashyizweho n’Imana ubwayo kugira ngo yigishe uku kuri gukomeye kandi kw’ingenzi, ko habaho kubabarirwa ibyaha binyuze mu maraso ya Kristo wenyine.UB1 86.6

    Uku kuri gukomeye kandi gukiza gusubirwamo kenshi mu matwi y’abizera n’abatizera, nyamara kandi abamarayika bitegerezanya gutangara uburyo abantu batita kuri uku kuri gusobanuye byinshi kuri bo. Mbega uburyo bigaragara ku rwego ruto cyane ko itorero ryiyumvisha imbaraga y’umugambi utangaje wo gucungurwa. Mbega uburyo ari abantu bake cyane bafata ko uku ari ukuri kuzima kuvuga ko mu kwizera amaraso ya Yesu akuraho ibyaha ari ho gusa hari kubabarirwa ibyaha byizingira ku bantu nk’ibibembe byanduza.UB1 86.7

    Mbega ibitekerezo byimbitse uku kuri kwari gukwiriye kubyutsa muri buri muntu! Kristo ntiyari akeneye kubabara kugira ngo yihongerere ubwe. Icye cyari umubabaro uhwanye n’icyubahiro cye ndetse na kamere Ye nziranenge yashyizwe hejuru. 91Letter 43,1892UB1 87.1

    Kwihana bya nyirarureshwa

    “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’Ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe.” (Ibyah 3:20, 21).UB1 87.2

    Abantu bamwe bashobora kuvuga bati: “Kuki ubu butumwa bukomeje kumvikana mu matwi yacu?” Impamvu ni uko mutihana mumaramaje. Ntabwo muba muri Kristo kandi namwe ntimufite Kristo uba muri mwe. Igihe ikigirwamana kimwe cyirukanwe mu muntu, Satani aba afite ikindi yateguriye kugisimbura. Keretse gusa mwiyeguriye Kristo burundu kandi mugasabana na We, keretse gusa mumugize umujyanama wanyu, nibitaba bityo muzabona ko umutima wanyu ukinguriwe ibitekerezo bibi, uteshuka ku murimo w’Imana mu buryo bworoshye ukayoboka gukorera inarijye.UB1 87.3

    Rimwe na rimwe mushobora kwifuza kwihana. Ariko niba mutiyemeje rwose kwisubiraho no gushyira mu bikorwa ukuri mwize, niba mudafite kwizera gukora, ukwizera guhora kongera imbaraga, kwihana kwanyu kumeze nk’ikime cya mugitondo. Ntabwo kuzigera guha ubugingo guhembuka guhoraho. Kwihana guturutse ku gukangura amarangamutima guhutiyeho ni ukwihana gukeneye kwihanwa ubwako kuko ari ukwihana gupfuye. Gukangura amarangamutima bya hutihuti, bitigera bibyara imbuto z’ubutungane buhesha amahoro muri wowe, bigusiga uri ahantu habi kuruta uko wari umeze mbere.UB1 87.4

    Buri munsi umushukanyi azaba mu nzira unyuramo afite inzitwazo z’ubushukanyi kandi zimeze nk’ukuri zishyigikira kwihugiraho, no kwinezeza bityo ukongera ukagwa muri ya mikorere yawe ya kera, usuzugura umurimo wo gukorera Imana ari wo wari gutuma ugira ibyiringiro, guhumurizwa no gukomezwa.UB1 87.5

    Imana ihamagarira umuntu gukora umurimo ku bushake. Ni umurimo umuntu ashishikarijwe n’urukundo rwa Yesu ruri mu mutima. Imana ntinyurwa na rimwe n’umurimo ukozwe n’umutima witanze igice kandi wikunda. Ishaka umutima wose, urukundo rutagabanyije ndetse no kwizera no kwiringira bishyitse ubushobozi bwayo bwo gukiza umuntu icyaha…UB1 87.6

    Imana izubahisha kandi ikomeze umuntu wese ufite umutima w’ukuri, n’ishyaka ushaka kugendera imbere yayo mu butungane bw’ubuntu bwa Kristo. Umwami Yesu ntazigera areka cyangwa atererane umuntu wicishije bugufi kandi uhinda umushyitsi. Mbese twizera yuko Imana izakorera mu mitima yacu? Ko niba tuyemereye gukora ityo, izadutunganya kandi ikatweza kubw’ubuntu bwayo bwinshi budushoboza kuba abakozi bakorana nayo? Mbese mu gushishoza gukomeye kandi kuboneye dushobora kunyurwa n’imbaraga y’amasezerano y’Imana, kandi tukayagira ayacu bwite, atari uko dukwiriye, ahubwo ari uko Kristo ari we ukwiriye; atari uko turi intungane, ahubwo ari uko kubwo kwizera kuzima tubarwaho ubutungane bwa Kristo mu cyimbo cyacu? 92Manuscript 125, 1901UB1 88.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents