Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 15: IGIHE ITORERO RIKANGUTSE97Byagaragaye mu gatabo k’Imibereho ya Gikristo, n° 16

    Isengesho rirakenewe mu mibereho y’umuryango, mu mibereho y’itorero no mu mibereho y’ivugabutumwa. Akamaro k’isengesho ry’umuntu umaramaje ntikumvikana nk’uko bikwiriye. Iyaba itorero ryabaga indahemuka mu gusenga, ntabwo ryari gusangwa ari irinenganenzi ritagira icyo ryitaho mu bintu byinshi, kuko kudatezuka ku gutabaza Imana bigira umumaro mwinshi.UB1 95.1

    Igihe itorero rikangutse rikamenya umuhamagaro waryo wera, amasengesho menshi arutaho avuye ku mutima kandi atanga umusaruro azazamuka mu ijuru kugira ngo Mwuka Muziranenge agaragaze umurimo n’inshingano by’ubwoko bw’Imana ku birebana n’agakiza k’abantu. Dufite isezerano ridakuka ko Imana izaza bugufi bw’umuntu wese ushaka.UB1 95.2

    Itorero rikeneye kongera kuvukira ubwa kabiri mu byiringiro bizima “ribiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo, rizabone umurange utabasha kubora, kwandura cyangwa kugajuka” (1 Petero 1:3,4). Igihe itorero rikangukiye ikigomba gukorwa muri iyi si, abizera barigize bazababazwa n’abantu batazi Imana kandi mu bujiji bwabo mu by’umwuka badashobora gusobanukirwa ukuri kugenewe iki gihe. Kwiyanga no kwitanga bikwiriye kuba mu mibereho yacu yose. Dukwiriye gusenga no kuba maso kugira ngo mu mibereho yacu hatabaho guhuzagurika. Ntidukwiriye kunanirwa kwereka abandi ko dusobanukiwe ko kuba maso dusenga bisobanura gushyira amasengesho yacu imbere y’Imana kugira ngo iyasubize.UB1 95.3

    Itorero ntirizasubira inyuma mu gihe abizera bashaka ubufasha buvuye ku ntebe y’ubuntu kugira ngo batananirwa gufatanya mu murimo ukomeye wo gukiza abantu bari hafi kurimbuka. Abizera bagize itorero rifite ubushyuhe, itorero rikora, bazabona ko bikorera umutwaro wa Kristo kandi ko basenyera umugozi umwe.UB1 95.4

    Ijuru ritegereje abantu bitanze, abo Imana ishobora kuvuganiramo n’abantu bayo, kandi ikanabavugiramo ibwira ab’isi. Imana izakorera mu itorero ryitanze, ryiyanga, kandi izahishura Mwuka wayo mu buryo bugaragara kandi butangaje by’umwihariko muri iki gihe aho Satani akora mu buryo bukomeye kugira ngo ayobye imitima y’abagabura ndetse n’iy’abantu bose. Abagabura bakorera Imana nibakorana nayo, izabana nabo mu buryo bugaragara ndetse nk’uko yabanye n’abigishwa bayo ba kera.UB1 95.5

    Mbese itorero ntirizakangukira gukora inshingano yaryo? Imana yiteguye guha Mwuka w’ivugabutumwa rikomeye isi itigeze imenya abantu bazakorana kwiyanga no kwitanga. Igihe ubwoko bw’Imana bwakiriye uyu Mwuka, imbaraga izagaragarira muri bo. 98Manuscript 59 ,1898.UB1 95.6

    Impano zidakoreshwa

    Uwiteka yemera ko hari ibintu bibaho bisaba gukoresha impano zitakoreshwaga, zikiyongera mu gutungana no gukora neza igihe dushishikarira kugarurira Uwiteka ibye bwite mu cyacumi n’amaturo. Muzi icyo kunyura mu bigeragezo bisobanuye. Ibi bigeragezo byagiye bibaha amahirwe yo kwiringira Imana no kuyishakana umwete musenga, kugira ngo mubashe kuyizera, kandi muyishingikirizeho mufite kwizera kwiyoroshya. Imico mbonera yacu igeragerezwa mu mibabaro ndetse no kwizera kwacu kugashungurwa. Mu munsi w’amakuba ni ho twumva agaciro ka Yesu. Muzahabwa igihe cyo kuvuga muti: “Naho yanyica nzapfa nyiringira.” (Yobu 13:15). Ni iby’igiciro cyinshi gutekereza ko duhabwa amahirwe yo guhamya kwizera kwacu mu makuba, igihe turi mu gahinda, uburwayi, umubabaro n’urupfu.…UB1 96.1

    Kuri twe ibintu byose bishingiye ku kuntu twakira ibyo Uwiteka ashaka. Uko umwuka wacu uri, ni ko bizagararira mu mibereho yacu n’imico yacu mu gihe kizaza. Buri muntu wese afite intsinzi agomba kugeraho, ariko agomba kumenya ko atashobora kubona ibintu bigenda nk’uko abyifuza. Dukwiriye gukurikiza twitonze icyigisho cyose Kristo yigishije mu mibereho ye no mu nyigisho ze. Ntabwo Kristo arimbura ahubwo arushaho gutunganya ikintu cyose akozeho.99— Letter 135,1897UB1 96.2

    Kwicisha bugufi no kwizera.

    Mu murimo ugomba gukorwa muri iki gihe, ntabwo amafaranga, cyangwa impano, cyangwa kwiga cyangwa kuba intyoza ari byo bikenwe cyane nko kwizera kugaragazwa no kwicisha bugufi. Nta bwigomeke bushobora gutsinda ukuri kwigishijwe mu kwizera no kwicisha bugufi n’abakozi bakorana ubushake bakihanganira umuruho, kwitanga no gutukwa bazira Shebuja. Niba dushaka kubona umuhati wacu ugera ku ntego, tugomba gukorana na Kristo. Tugomba kurira nk’uko yarize aririra abatari kuzabasha kwiririra kandi agasabira n’abatari kwisabira. 100Manuscript 24,1903UB1 96.3

    Umurimo wihuse

    Igihe imbaraga mvajuru zizafatanya n’umuhati w’abantu, umurimo uzakwira hose nk’umuriro uri mu mashara. Imana izakoresha abakozi umuntu atazashobora kumenya iyo baturutse; abamarayika bazakora umurimo abantu bari kuba baragize umugisha wo kurangiza, iyo baza kuba batarirengagije gukora ibyo Imana yabasabaga. 101The review & Herald, 15/12/1885UB1 97.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents