Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 18: GUHAMAGARA KWIHARIYE MU MURIMO W’AMAVUNA

    [Ellen G. White, mu murimo w’amavuna yakoze neza agahamagarira abantu ngo bafate icyemezo. Hano hagaragaza aho yagiye akoresha bene ubu buryo mu bihe bitandukanye. — Ababikusanije.]UB1 116.1

    I Battle Creek mu bihe byabanje.

    Ari mu materaniro mu rusengero rwa Battle Creek. Yavuganye n’abantu hafi isaha imwe yisanzuye, ku bijyanye no kugwa kwa Adamu kwateje akaga n’urupfu, ibya Kristo we uhishura ubugingo no kubaho kw’iteka bitewe no kwicisha bugufi Kwe n’urupfu. Yiyumvisemo ko agomba gushishikariza abantu kwiyegurira Imana byimazeyo—Kwezwa kw’impagarike yose, ubugingo, umubiri n’Umwuka. Avuga ku rupfu rwa Mose n’ukuntu yatekerezaga igihugu cy’isezerano cy’i Kanani. Habayeho gukabakabwa k’umutima mu iteraniro cyane …. Mu iteraniro ry’uwo mugoroba twahamagaye abantu bifuza kuba Abakristo. 13 bateye intambwe baza imbere. Bose bari bafite ubuhamya k’Uwiteka. Wari umurimo mwiza. 112Diary 12/01/1868UB1 116.2

    Umwete mu murimo i Tittabawassee, Michigan

    Amateraniro yakozwe umunsi wose. Umugabo wanjye yavuze mbere ya saa sita; Mwene Data Andrews, nyuma ya saa sita. Nakurikiyeho mara igihe kirekire mbihanangiriza ku bigomba kwitonderwa, ningingira abari banyuzwe n’inama ngo batangire gukorera Imana uwo munsi. Twahamagaye abantu bifuzaga gutangira umurimo w’Uwiteka kuza imbere. Abantu batari bake baje imbere. Navuze ibihe byinshi, nsaba abantu guca ingoyi za Satani ngo batandukane nawe batangire imibereho mishya. Umubyeyi umwe yegereye umuhungu we amuhendahendana amarira. Uwo muhungu yagaragaraga nk’uwinangiye, utava ku izima. Noneho rero narahagurutse menyesha mwene Data D musaba ko atabangamira abana be. Arahaguruka, avuga yuko agiye gutangira uwo munsi. Bose barabyishimiye. mwene Data D ni umuntu w’ingenzi.UB1 116.3

    Umugabo wa mushiki wa E yahereyeko ahaguruka ahamya ko agiye kuba Umukristo. Ni umuntu wumvwa cyane — Umunyamategeko. Umukobwa we yari yicaye adatuje. Mwene Data nawe yagize uruhare mu kwinginga hejuru y’urwacu. Mushiki wa D nawe niko byangenze ku bana be. Twaringinze kandi birangira bemejwe. Bose baje imbere. Abagabo n’abahungu babo bakurikije urugero rwabo. Wari umunsi w’ibyishimo. Mushiki wacu E yavuze ko wari umunsi w’agahebuzo mu mibereho ye 113Diary, February 19, 1868UB1 117.1

    Igisubizo Cyiza muri Battle Creek

    Nyuma ya saa sita nabwirije ku rwandiko rwa 2 rwa Petero, mvuga nisanzuye. Nyuma yo mvuga isaha imwe, nahamagaye abashaka kuba abakristo kuza imbere. Hagati y’abantu 30 na 40 baje imbere bucece bitonze bicara mu ntebe z’imbere. Navuganye nabo ku byerekeranye no kwiyegurira Imana byimazeyo. Twagize igihe cyo gusengera abo baje imbere. Twagize ibihe byiza cyane byo gusenga. Abongabo bifuje kubatizwa basabwe kubyerekanisha guhaguruka. Abantu batari bake barahagurutse. 114Diary, June 9, 1893.UB1 117.2

    Nyuma yo gushidikanya guke igisubizo cyarabonetse

    Nyuma ya saa sita nabwirije muri Yohana 17:3 [i Stanley, Va]. Uwiteka yansutseho cyane Umwuka we Wera. Inzu yari yuzuye. Nahamagaye abo bari imbere bifuzaga gushaka Uwiteka bamaramaje n’abifuzaga kumwiyegurira nk’igitambo kizima. Hashize umwanya muto nta n’umwe wigeze anyeganyega, ariko nyuma y’igihe runaka benshi baje imbere batanga ubuhamya baranatura. Twagize igihe cyiza cyo gusenga, kandi bose bajanjaguritse imitima, barira kandi batura ibyaha byabo. Mbega ukuntu bikwiriye ko buri wese abisobanukirwa. 115Diary, November 9, 1890.UB1 117.3

    Atangiye umurimo mu Busuwisi

    Ku isabato no ku wa mbere w’Isabato byari ibihe binejeje 116Mu Nama yabereye i Basel mu Busuwisi mu 1885. Uwiteka yampaye umugisha by’umwihariko igihe navugaga ku munsi wa mbere nyuma ya sa sita. Mu kurangiza nahamagaye abifuzaga bose kuba Abakristo, n’abumvaga ko badafitanye umubano n’Imana kwigira imbere, kugira ngo dushobore gusengera hamwe ngo bababarirwe icyaha kandi ngo bagirirwe ubuntu bwo kurwanya ikigeragezo.UB1 117.4

    Ku bantu benshi iki cyari ikintu gishya ariko ntibashidikanyije. Byasaga nk’aho iteraniro ryose ryahagurutse; kandi icyo bashoboraga gukora kirenzeho ni ukwicara bagafatanya gushaka Uwiteka. Abari mu iteraniro bose bagaragaraga nk’abiyemeje kureka icyaha no gushaka Imana bashimikiriye. Nyuma yo gusenga, ubuhamya 150 bwaratanzwe. Benshi muri abongabo bagaragaje ubumenyi bw’ukuri mu by’Imana. 117Historical Sketches of the Foreign Mission of the Seventh Day Adventist, p 173.UB1 117.5

    I Christiania [ OSLO] muri Noruveji

    Twamaze i Christiania ibyumweru bibiri, kandi twakoreraga itorero twitanze. Umwuka w’Uwiteka yampase gutanga ubuhamya bwumvikana. By’umwihariko mu iteraniro ryacu rya nyuma, nabagaragarije impamvu hakenewe guhinduka kose kw’imico niba bakwiriye kwitwa abana b’Imana… Nabashishikarije kuzirikana byimbitse kwihana, kwatura no kuzinukwa ibyaha byari byarirukanye Umwuka wa Kristo mu itorero. Twahereyeko dushishikariza abafashe icyemezo cyo kuba mu ruhande rw’Uwiteka kuza imbere. Benshi barabyemeye. Habayeho kwatura gukwiye, kandi n’ubuhamya bw’ukuri bwaratanzwe. 118The Review and Herald, October 19, 1886UB1 118.1

    Icyemezo cyaranzwe no guhaguruka.

    Habayeho gusaba [i Basel, Busuwisi] abantu bose bashobora kwiyemeza kugera ku rugero rwo hejuru guhita bahaguruka. Bose barahagurutse. Twiringira ko ubungubu iki kizagira ingaruka yo kubegereza Imana no gutekereza ibyo ijuru no gukora ibishoboka byose kugira ngo bahinduke icyo Imana yabahereye imbaraga cyo kuba abizerwa n’abasirikare bitanga by’ukuri ku bw’umusaraba wa Kristo.119Diary, 22/11/ 1885.UB1 118.2

    Abasubiye inyuma bongera kugarurwa i Basel

    Ku Isabato nyuma ya saa sita twongeye kugira iteraniro ryerekeye iby’imibanire. Nongeye guhabwa umugisha n’Uwiteka wo kuvugana n’abantu igihe gitoya. Buri mwanya wari wicawemo ku buryo hongewemo izindi ntebe. Bose bari bahugutse bumva.UB1 118.3

    Nahamagaye abifuzaga ko abagaragu b’Imana babasengera kuza imbere. Abo bose bari barasubiye inyuma, abifuzaga bose kugarukira Uwiteka kandi bakamushakana umwete bashoboraga gukoresha ayo mahirwe kurushaho. Uwo mwanya ibyicaro byinshi byaruzuye kandi iteraniro ryose ryari rishyushye. Twababwiye ko ibyiza biruseho bashoboraga gukora kwari ukuguma aho bari tugashakira Uwiteka hamwe twatura ibyaha byacu, kandi Uwiteka yari yaravugiye mu ijambo rye ati: “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose” 1 Yohana 1:9.UB1 118.4

    Ubuhamya bwinshi bwatanzwe bukurikirana kandi babutekerezaho cyane, byerekana ko imitima yari yakozweho n’Umwuka w’Imana. Amateraniro yacu yarakomeje kuva saa munani kugeza saa kumi n’imwe, noneho rero twahereye ko dusozanya amasengesho menshi avuye ku mutima. 120Diary, February 20, 1887.UB1 119.1

    Ibyabaye bidasanzwe muri Australia

    Ku Isabato Gicuransi, [1895], twagize iteraniro ryiza mu cyumba aho abantu bacu bateraniye mu majyaruguru ya Fitzroy. Iminsi myinshi mbere yo guterana, nari namenye ko ntegerejwe nk’umubwiriza mu rusengero ku Isabato, ariko nagize ingorane yo kurwara ibicurane bikaze kandi ijwi ntiryari rimeze neza. Niyumvisemo ko nshobora gusiba kwitabira ubu butumire, ariko kuko ari yo mahirwe yonyine nari mfite, naravuze nti: “Nzajyana imbere y’abantu, kandi nizeye ko Uwiteka azasubiza gusengana umwete kwanjye, azatunganya ijwi ryanjye kugira ngo mbashe kugeza ubutumwa ku bantu.” Nishyuje Data wo mu ijuru isezerano rigira riti: “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, nukomanga agakingurirwa… none se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Mwuka Muziranenge abamumusabye?” Luka 11:9-13.UB1 119.2

    Ijambo ry’Imana ni ukuri. Nari nasabye, kandi nizera ko nzashobora kubwira abantu. Natoranije agace k’Ibyanditswe; ariko igihe nahagurukaga kuvuga, byaranyihishe biva mu bitekerezo byanjye. Numvise nsunikirwa kubwiriza mu gice cya mbere cy’urwandiko rwa 2 rwa Petero, Uwiteka yampaye umudendezo w’umwihariko mu kwerekana agaciro k’ubuntu bw’Imana… Nashobojwe na Mwuka Muziranenge kuvugana ubushizi bw’amanga n’imbaraga.UB1 119.3

    Mu kurangiza icyigisho, numvise nejejwe n’Umwuka w’Imana mu guhamagara abantu bose kuza imbere ubwabo bifuza kwiyegurira Uwiteka byimazeyo. Abumvaga ko bakeneye gusengerwa n’abagaragu b’Uwiteka bahamagariwe kubyerekana. Hafi abantu 30 baje imbere. Muri abo hari abagore ba bene se wa F, ari nabwo bwa mbere berekanye icyifuzo cyabo cyo kwegera Imana. Umutima wanjye wari wuzuye ishimwe ntabona uko nsobanura kubera intambwe aba bagore bari bateye.UB1 119.4

    Noneho rero nashoboraga kumenya impamvu y’ukuri yatumye nitabira ubu butumire. Mbere nari nabanje kugingimiranya, nibaza niba byari byiza cyane kubikora igihe jye n’umuhungu wanjye ari twe twashoboraga gutanga ubufasha ubwo aribwo bwose icyo gihe. Ariko igitekerezo cyaje mu bwenge bwanjye nkaho ari umuntu uvuganye nanjye kigira kiti: “Mbese ntushobora kwiringira Uwiteka?” Naravuze nti: “Nzabikora, Mwami!” Nubwo umuhungu wanjye yatangajwe cyane nuko mpamagaye ntyo icyo gihe, yaratunguwe, byabaye nko gutungurwa. Si nari narigeze na rimwe mwumva avugana imbaraga ikomeye cyangwa ubwuzu nk’icyo gihe. Yahamagariye bene se Faulkhead na Salisburg kuza imbere, nuko turapfukama ngo dusenge Imana. Umuhungu wanjye niwe wabanje kandi Uwiteka mu by’ukuri yumvise gusenga kwe; kuko mu gusenga yagaragaraga nk’aho ari kumwe n’Imana. Bene data Faulkhead na Salisbury nabo basenze neza, kandi noneho Uwiteka yampaye ijwi ryo gusenga. Nibutse bashiki ba F, ari nabo, ubwa mbere, bahagarariye ukuri. Mwuka Muziranenge yari mu iteraniro kandi abantu benshi bafashijwe n’uko gukora Kwe.UB1 119.5

    Iteraniro rirangiye, abantu benshi baje imbere babyiganira ku ruhimbi, bamfashe mu kiganza, bansabye barira ngo mbasabire. Nabasubije mbikuye ku mutima nti: “Nzabikora”. Bashiki ba F, baranyibwiye, kandi nabonye ko imitima yabo yari yiyoroheje cyane… Nyina w’umwe muri abo bakobwa yafashe icyemezo cyo kwakira ukuri ni we wandwanyije cyane, kandi yateje ubwoba avuga ko niba umukobwa we ahindutse uwubahiriza Isabato, atazamwemerera gukomeza kubana nawe; kuko nyina yari kumubona nk’igisebo mu muryango. Madame F yari yarakomeje kuvuga ko atazigera asanga Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi. Yari yararerewe mu itorero ry’Abapresibiteriyani, kandi yari yarigishijwe gutekereza ko bitari bikwiriye ko abagore bavugira mu iteraniro, kandi ko kugira ngo umugore abwirize byari kurengera imipaka mu myitwarire ishimwa. Yashimishijwe no gutega amatwi abayobozi b’Itorero ari bo Daniells na Corliss, kandi abatekereza ko ari abahanga mu kuvuga; ariko ko adashobora gutega amatwi umugore ubwiriza. Umugabo we yari yarasabye Imana ko yatunganya uburyo kugira ngo ahindukire mu murimo wa mushiki wacu White. Mu gihe nahamagaraga kandi ngashishikariza abantu bifuzaga kwegera Imana kuza imbere, abantu bose baratangaye, abo bavandimwe b’abakobwa baje imbere. Umuvandimwe w’umukobwa wari warapfushije umwana mutoya, yiyemeje ko atazigera ajya imbere, ariko Umwuka w’Imana yakomeje guhata umutima ku buryo atatinyutse gukomeza kwanga…. Ndumva ko nkwiriye gushimira Data wo mu ijuru ku bwo kugira neza k’urukundo rwe mu gutuma abo bantu babiri b’igiciro basanga abagabo babo mu kubahiriza ukuri. 121The Review and Herald, 30/7/1895.UB1 120.1

    Abashyitsi batari abadiventisiti bitabiriye irarika mu itorero rya Ashifield

    Nararitse abashakaga kwiyegurira Imana mu isezerano ridakuda, kandi no kuyikorera n’imitima yabo yose ngo bahagurukire ku birenge byabo. Icyumba cyari cyuzuye kandi hafi ya bose barahagurutse. Umubare ugereranije w’abantu tudasangiye kwizera wari uhari, kandi bamwe muri abo barahagurutse. Nabaragije Uwiteka mu gusenga, kandi tuzi ko Umwuka w’Imana yigaragaje. Twumvise ko intsinzi yari yabonetse. 122Maniscript 30a, 1896.UB1 121.1

    Umuhamagaro udasanzwe muri Koleji ya Battle Creek

    Navuganye n’abafasha, ishuri ry’abaforomo n’abaganga incuro eshanu mu cyumweru cyo gusenga, kandi nizeye ko ibiganiro byanjye byashimwe. Navuganye n’abo muri Koleji incuro ebyiri. Ku wa gatanu w’isabato ushize Prescott, umwarimu muri Koleji, yifuzaga ko nza aho ngaho. Naragiye, ndasenga kandi mvugana n’abanyeshuri buzuye urusengero runini. Nari nisanzuye mu magambo mbabwira ubwiza n’imbabazi by’Imana no kwicisha bugufi n’igitambo cya Yesu Kristo n’igihembo cy’igiciro gikomeye twahawe n’ijuru, intsinzi ya nyuma, ndetse n’amahirwe yo kuba abakristo.UB1 121.2

    Umwarimu Prescott yarahagurutse agerageza kuvuga, ariko umutima we wari wuzuye ikiniga kandi yamaze iminota itanu nta jambo avuga, ahubwo yahagaze imbere y’abantu arira. Nuko avuga amagambo make ati: “Nishimiye yuko ndi umukristo.” Yavuze hafi iminota itanu, nyuma atanga uburenganzira ngo bose bavuge; ubuhamya bwinshi bwaratanzwe, ariko byangaragariye ko hariho ishami ry’itorero tutabashije kugeraho. Twahamagaye bose ngo baze imbere. Bumvaga ko batari biteguye kuza kwa kabiri kwa Kristo kandi nta kimenyetso cyo kwemera Imana bari bafite. Natekereje ko abari mu nzu yose banyuranagamo. Noneho rero twahaye bose amahirwe ngo bagaragaze uko babyumva; ariko twagize ikindi gihe gito cyo gusenga nyuma ho gatoya. Kandi umugisha w’Uwiteka wagaragaraga nkaho wakoze ku mitima.UB1 121.3

    Twigabanijemo noneho amatsinda ni uko dukomeza umurimo amasaha abiri y’inyongera, kandi Umwuka w’Uwiteka yaje mu iteraniro mu buryo bugaragara. Benshi muri abo batari barigeze bagira icyo bamenya ku kwizera mu by’iyobokamana, abatizera b’isi babonye ubuhamya bw’ukuri mu by’iyobokamana. Kandi umurimo uragenda urushaho kwiyongera. Uwiteka arakora kandi azakora, uko turushaho kumutegurira inzira kugira ngo aduhishurire neza imbaraga ye muri twe. 123Letter 75, 1888.UB1 121.4

    Guhamagarirwa kujya i San Francisco.

    Ku wa gatandatu w’isabato ku wa 21/12/1900, nagiye i San Francisco, aho nari kuba mu cyumweru cyo gusenga. Nyuma ya saa sita ku Isabato navuganye n’itorero ryaho, n’ubwo nari mfite intege nkeya kuburyo nishingikirije uruhimbi n’amaboko yombi kugira ngo nshikame. Nasabye Uwiteka kumpa imbaraga yo kuvugana n’abantu. Yumvise gusenga kwanjye, kandi ampa imbaraga. Narisanzuye mbwiriza mu Byah 2:1-5UB1 122.1

    Nagenderewe n’Umwuka w’Imana, kandi abantu bafashijwe cyane n’ubutumwa bwatanzwe. Nyuma yo kurangiza kuvuga, abifuje kwiyegurira Imana ubwabo bararikiwe kuza imbere bose. Umubare munini waremeye kandi barasengerwa. Abenshi baje imbere ni abantu bari bakimara kumva ubutumwa bwa kidiventisti, kandi bakaba mu gihirahiro. Reka Uwiteka ahe imbaraga ibitekerezo byiza bibarimo, kandi ni byiza ko bamwiyegurira byimazeyo. Mbega ukuntu nifuza kureba abantu bahinduka, no kubumva baririmba indirimbo nshya, ndetse bahimbaza Imana yacu!UB1 122.2

    Ku wa mbere w’isabato nyuma ya saa sita navuganye n’abantu benshi; benshi muri bo ntibari abo dusangiye kwizera. Imbaraga zanjye zongeye kuvugururwa, kandi nari nkomeye, nta kwegamira intebe, mpagaze imbere y’abantu. Umugisha w’Uwiteka watuzagaho, kandi imbaraga yakomeje kwiyongera muri jyewe uko navugaga. Ku Isabato, abashakaga ubufasha mu by’Umwuka bararikiwe kuza imbere, kandi twashimishijwe no kubona igisubizo ako kanya, Uwiteka yabaye hafi cyane nk’uko twamwifuzaga mu masengesho. 124The review and Helard, 19/20/1901.UB1 122.3

    Umurimo usa n’uyu muri buri torero

    Ku itariki ya 10 Ugushyingo, ku isabato, nasuye San Francisco mvugana n’abantu buzuye urusengero bari bateze amatwi kandi bakeneye gusobanukirwa… nyuma yo kuvuga, Umukuru Corliss yararitse abifuzaga kwiyegurura Yesu bose kuza imbere. Hari igisubizo cyihuse kandi gishimishije, namenyeshejwe ko hafi abantu 200 aribo baje imbere. Abagabo n’abagore, urubyiruko n’abana babyiganiye imyanya y’imbere. Uwiteka yakwishimira ko umurimo usa n’uyu wakorerwa muri buri torero.UB1 122.4

    Benshi ntibashoboraga kuza imbere, kuko hose hari huzuye, nubwo bagaragazaga ko babyishimiye cyane n’amarira mu maso byahamyaga ukumasha kwabo ngo: “Nzaba mu ruhande rw’Uwiteka.” Kuva uyu munsi nzaharanira mu by’ukuri kugera ku rwego rusumbyeho.” 125The review and Herald, 12/2/1901UB1 122.5

    Igisubizo cyo mu Nteko Rusange cyo mu 1909

    Bene Data na bashiki banjye, mushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa. Igihe kizaza ubwo abazaba barataye igihe cyabo n’amahirwe bazicuza kuba bataramushatse… Ashaka ko mutekereza kandi mukanakora.UB1 123.1

    Ashaka yuko mukomeza kujya mu nsengero zacu kumukorera n’umwete. Ashaka yuko mukoresha amateraniro mu bantu bo hanze y’itorero kugira ngo bashobore kwiga ukuri k’ubutumwa bwa nyuma bw’umuburo. Aha ni ahantu muzakirwa mwishimye, aho abantu bazabashimira kuza kubafasha. Imana ibafashe kwemera uyu murimo kuruta uko mwaba mwarabikoze mbere. Ese muzabikora? Mushobora guhagarara ku birenge byanyu mugahamya ko muzizera Imana kandi ikabafasha? [Iteraniro rirahaguruka]UB1 123.2

    [Gusenga] Ndagushimye, Uwiteka Mana ya Isirayeli. Emera uyu muhigo w’abantu bawe. Bashyiremo Umwuka wawe. Reka icyubahiro cyawe kibe muri bo. Igihe bazavuga ijambo ry’ukuri, reka tuzabone agakiza k’Imana. Amena. 126Akanyamakuru k’Inteko Rusange, 18/5/1909UB1 123.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents