Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UBUMWE MU MAHARAKWINSHI

    Ku giti haba ibintu bitandukanye, si kenshi haboneka amababi abiri ameze kimwe. Nyamara ibyo bice n’ubwo bitandukanye bituma igiti kiba gitunganye cyose.UB1 16.2

    Muri Bibiliya yacu, dushobora kwibaza impamvu mu Butumwa Bwiza hakenewe Matayo, Mariko, Luka na Yohana, twakwibaza kandi impamvu hariho Ibyakozwe n’Intumwa ndetse n’abanditsi batandukanye b’Inzandiko, byose bigenda bigaruka ku kintu kimwe.UB1 16.3

    Uhoraho yatanze ijambo rye mu buryo yashatse ko rigera ku bantu. Yaricishije mu banditsi banyuranye, buri wese afite imiterere ye yihariye, nubwo basesenguraga amateka amwe. Ubuhamya bwabo bwashyizwe hamwe mu Gitabo kimwe, kandi bumeze nk’ubuhamya butangwa mu nama ihuje abantu. Ntabwo bagaragaza ibintu mu mvugo imwe. Buri wese afite imibereho ye bwite bityo uku gutandukana kukagura kandi kukimbika ubumenyi bujya ahagaragara kugira ngo bukemure ubukene bw’abantu batandukanye. Ibitekerezo byatanzwe ntibisa ku buryo ari mahwi nk’aho byaba byarashyizwe mu iforomo y’icyuma ku buryo byatuma byumvikana kimwe. Bimeze bityo habaho gutakaza ubwiza bwabyo bwihariye...UB1 16.4

    Umuremyi w’ibitekerezo byose ashobora gutera abantu batandukanye kuvuga igitekerezo kimwe, nyamara buri wese akakivuga mu buryo bwihariye, ariko ntihabeho kuvuguruzanya. Kuba iryo tandukaniro ririho ntibikwiriye kudukura umutima cyangwa kutujijisha. Ni inshuro nke cyane abantu babiri bazabona kandi bakavuga ukuri mu buryo bumwe. Buri wese yibanda ku bintu byihariye ibyo imibereho ye n’uburere yagize byamuteye gukunda kuruta ibindi. Imirasire y’izuba irasira ku bintu bitandukanye ituma bigira amabara anyuranye.UB1 16.5

    Binyuze mu guhumekerwamo na Mwuka We, Uhoraho yahaye Intumwa ze ukuri kwagombaga kuvugwa hakurikijwe uko Mwuka Muziranenge ateje imbere intekerezo z’izo ntumwa. Nyamara ntabwo umuntu yabaga nk’udafite umudendezo, ngo bibe nk’aho hari akazitiro afungiranwemo. 22Letter 53 , 1900.UB1 17.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents