Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Isabato itangira kubahirizwa

    Mu gihe twerekana igitekerezo cy’uko Isabato yatangiye kugenda yubahirizwa n’Abadiventisiti ba mbere, turibanda ku itorero rito ryo mu mujyi wa Washington hagati muri New Hampshire, iyi ikaba ari Leta iherereye mu burasirazuba bwa Maine kandi igahana urubibi na Leta ya New York mu gice cy’iburengerazuba nko mu birometero mirongo icyenda na bitanu. Ahangaha ni ho mu mwaka wa 1843 abizera bo mu itorero rya Gikristo ryigenga bumvise kandi bemera ubutumwa bwo kwitegura kugaruka kwa Yesu. Ryari itsinda ryamaramaje. Muri ryo hadutse uwitwa Rasheli Okesi (Rachel Oakes) wari Umubatisita w’umunsi wa karindwi, maze abakwizamo inyandiko zivuga ibyo itegeko rya kane rivuga. Mu 1844, bamwe babonye kandi bakira uko kuri kwa Bibiliya. Muri gahunda yo ku cyumweru mu gitondo, umwe muri abo witwaga Wiliyamu Fansiworufu (William Farnsworth) yahagaze yemye maze ahamya ko ashaka kubahiriza Isabato y’Imana iboneka mu itegeko rya kane. N’abandi benshi bifatanyije na we, maze bashikama ku mategeko yose y’Imana. Abo ni bo babaye Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi ba mbere.IZ 22.1

    Bidatinze, umupasitoro witwaga Feredariko Wileri (Frederick Wheeler) witaga kuri iryo tsinda, yemeye Isabato y’umunsi wa karindwi kandi ni we mupasitoro wa mbere w’Umudiventisiti wakoze ibyo. Undi witwa T. M. Preble wo mu babwirizaga bigishaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo, yari atuye muri Leta imwe na Wheeler, nawe yemeye ukuri kw’Isabato maze muri Gashyantare 1845 ashyira ahagaragara inyandiko yasohotse muri kimwe mu binyamakuru by’Abadiventisiti cyitwaga Ibyiringiro bya Isiraheli. Iyo nyandiko yagaragazaga ibisabwa n’itegeko rya kane. Umupasitoro w’ikimenyabose w’Abadiventisiti witwaga Joseph Bates wari utuye ahitwa Fairhaven ho muri Leta ya Masashiseti (Massachusets), yasomye inyandiko ya Preble maze yemera Isabato y’umunsi wa karindwi. Nyuma y’aho gato, Bates yerekeje i Washington ahitwa New Hampshire, kugira ngo yigane n’Abadiventisiti bubahirizaga Isabato iby’uko kuri gushya bari bavumbuye. Ubwo yari agarutse iwabo, yari yamaze kwemera bidasubirwaho ukuri kw’Isabato. Muri icyo gihe, Bates yagambiriye gushyira ahagaragara inyandiko ivuga ibyo itegeko rya kane risaba. Muri Kanama 1846, yashyize ahagaragara agatabo ke gato kavugaga iby’Isabato kari kagizwe n’amapaji 48. Kopi y’ako gatabo yageze kuri James na Ellen White bari hafi gushyingiranwa mu mpera z’ukwezi kwa Kanama. Bahereye ku bihamya by’Ibyanditswe byari bikubiye muri ako gatabo, bemeye kandi batangira kubahiriza Isabato y’umunsi wa karindwi. Nyuma y’aho Ellen White yanditse kuri ibi avuga ati: “Mu muhindo w’umwaka wa 1846, twatangiye kubahiriza Isabato yo muri Bibiliya, dutangira kuyigisha no kuyisobanurira abandi.” 16Testimonies, vol.1, p.75IZ 22.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents