Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umuzuko wa kabiri

    Hanyuma Yesu hamwe n’itsinda ry’abamarayika bera ndetse n’abera bose bacunguwe basohoka muri wa murwa. Abamarayika bakikiza Umugaba wabo bamushagara mu nzira yanyuragamo, maze imbaga y’abera bacunguwe nabo bakurikiraho. Hanyuma n’igitinyiro cyinshi, Yesu ahamagara abanyabyaha bose bapfuye; maze bazukana ya mibiri ifite intege nke kandi irwaragura bajyanye mu bituro. Mbega igitangaza! Mbega uko byari bimeze! Abazutse ku muzuko wa mbera bose bazutse bafite umubiri wambaye kudapfa; ariko abazutse ku muzuko wa kabiri bose bari bariho ibimenyetso by’umuvumo. Abami n’abatware bo ku isi, abakomeye n’aboroheje, abize n’abatarize, bose bahagurukiye icyarimwe. Bose bitegereza Umwana w’umuntu; kandi ba bantu bose bamusuzuguye bakamukwena, ba bandi batamirije ikamba ry’amahwa mu ruhanga rwe rwera ndetse bakamukubira urubingo, bamubonye afite igitinyiro cye cya cyami. Abamuciye amacandwe igihe yacirwaga urubanza noneho bahunze ijisho rye ryari rityaye bahunga n’ikuzo ryo mu maso he. Abamuteye imisumari mu biganza no mu birenge bye noneho bitegereje inkovu yatewe no kumubamba. Abamuteye icumu mu rubavu nabo bitegereje inkovu zaturutse ku bugome bukaze bagiriye umubiri we. Bamenya ko ari wa wundi babambye kandi bakamukwena igihe yasambaga. Nuko humvikana umuborogo utewe n’umubabaro ukomeye ubwo bahungaga ngo bajye kwihisha Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware.IZ 222.4

    Bose bashakaga aho bihisha mu bitare kugira ngo bikingire ikuzo rihebuje ry’uwo basuzuguye. Nuko bahinduwe ubusa kandi bababajwe n’igitinyiro cye n’ikuzo rye rihebuje, baterera hejuru icyarimwe baravuga bati: “Hahirwa uje mu izina ry’Uhoraho!”IZ 223.1

    Yesu n’abamarayika bera baherekejwe n’abera bose basubira mu murwa, maze amaganya n’imiborogo by’abanyabyaha bisakara ikirere. Nuko mbona Satani yongera gutangira umurimo we. Yazengurutse mu bambari be bose, maze aha imbaraga abanyantege nke kandi ababwira ko we n’abamarayika be bafite imbaraga nyinshi. Yerekana abantu miliyoni zitabarika bari bazutse. Muri bo harimo intwari zikomeye cyane n’abami bari bafite ubuhanga mu bijyanye n’urugamba kandi bari baranesheje ubwami bwinshi. Harimo ibihanda bikaze n’abarwanyi bakomeye cyane batigeze batsindwa na rimwe ku rugamba. Harimo Napolewo wishyiraga hejuru kandi wagiraga ingamba nyinshi, kandi imigambi ye igahindisha umushyitsi ingoma n’abami. Hari hahagaze abantu b’ibihanda bafite igihagararo gitinyitse bari baraguye ku rugamba bafite inyota yo gutsinda. Ubwo bavaga mu bituro byabo, basubukuriye ibitekerezo byabo aho byari byarahagarariye igihe bapfaga. Bari bafite inyota yo kunesha nk’iyo bari bafite igihe bapfaga. Satani ajya inama n’abamarayika be, maze akurikizaho ba bami n’abarwanyi bakomeye ndetse n’abanyambaraga. Yitegereza izo ngabo zitabarika, maze azibwira ko itsinda ry’abari muri wa murwa ari rito ndetse ridafite imbaraga, kandi ko bashobora kuzamuka bakawufata, bakavanamo abawutuye bose maze bakigarurira ubutunzi n’ubwiza bwawo.IZ 223.2

    Nuko Satani agera ku mugambi we wo kubashuka, maze ako kanya bose batangira kwitegura urugamba. Muri izo ngabo zitabarika harimo abagabo benshi b’abahanga, maze batangira kubaka ibikoresho by’intambara by’amoko yose. Maze ya mbaga y’ingabo zirangajwe imbere na Satani zifata inzira. Abami n’abarwanyi bakomeye bakurikira Satani bamuri hafi, maze imbaga y’ingabo nyinshi zikoze amatsinda ikurikiraho. Buri tsinda ryari rifite umuyobozi waryo. Muri urwo rugendo banyura ku isi yabaye umusaka berekeje ku Murwa Wera, bagendaga kuri gahunda inoze. Yesu akinga amarembo y’uwo murwa maze izo ngabo zitabarika zirawugota, zishyira kuri gahunda kuko ziteguraga urugamba rukomeye cyane. Maze Yesu n’ingabo zose z’abamarayika hamwe n’abera bose bambaye amakamba arabagirana ku mitwe yabo barazamuka bajya hejuru ku nkuta z’uwo murwa. Yesu avugana icyubahiro gikomeye cyane ati: “Yemwe banyabyaha, nimwitegereze ingororano y’abakiranutsi! Namwe abo nacunguye, nimurebe ingororano y’abanyabyaha!” Za ngabo zitabarika zigose umurwa zitegereza imbaga irabagirana ikuzo y’abari ku nkuta z’umurwa. Ubwo bitegerezaga ubwiza buhebuje bw’amakamba yabo arabagirana ndetse no mu maso habo harabagiranaga ikuzo hakagaragara ishusho ya Yesu, kandi bakitegereza ikuzo ritagereranywa n’igitinyiro by’Umwami w’abami n’Umutware w’abatware, ubutwari bwabo bwarashize. Bahise batekereza ubutunzi n’ikuzo babuze maze babona ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Nuko bitegereza itsinda rinezerewe ry’abera bagiye basuzugura, babona bambaye ikuzo, icyubahiro, kudapfa ndetse n’ubugingo buhoraho, mu gihe bo bari inyuma y’umurwa bari kumwe n’ibizira byose kandi byangwa.IZ 223.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents