Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gutwarwa intekerezo mu buryo bw’amayobera

    Kuwa 24 Kanama, 1850 nabonye ko “gutwarwa intekerezo mu buryo ndengakamere” byakomokaga ku mbaraga za Satani. Bumwe muri ubwo buryo bwakorwaga na Satani ubwe naho ubundi bugakorwa n’abakozi be mu buryo buziguye. Nyamara byose byakomokaga kuri Satani. Wari umurimo wa Satani yasohozaga mu nzira zitandukanye; nyamara abantu benshi mu matorero no mu isi bari bagoswe n’umwijima w’icuraburindi ku buryo batekereza kandi bakizera ko ari bituruka ku mbaraga z’Imana. Marayika yaravuze ati: “Mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?” Mbese abazima bakwiriye gushaka ibyo bamenya babibwiwe n’abapfuye? Abapfuye ntacyo bazi. Mbese mujya gushakira Imana nzima mu bapfuye? Baretse Imana nzima bajya kuganira n’abapfuye batagize icyo bazi (Reba Yesaya 8:19, 20).IZ 67.3

    Nabonye ko bidatinze kuvuga amagambo arwanya ibyo gutwarwa intekerezo bizafatwa nko gutuka Imana, kandi mbona ko uko gutwarwa kuzarushaho kuba gikwira. Neretswe kandi ko imbaraga za Satani ziziyongera kandi na bamwe mu bayoboke be b’indahemuka bazagira ubushobozi bwo gukora ibitangaza n’aho byaba kumanura umuriro mu ijuru mu maso y’abantu. Neretswe ko hakoreshejwe gutwara intekerezo z’abantu no gutuma baba nk’abatewe ikinya, abo bapfumu bagezweho bazigana ibitangaza byose byakozwe n’Umwami wacu Yesu Kristo. Abantu benshi bazizera ko imirimo yose ikomeye Umwana w’Imana yakoze igihe yari ku isi nayo yakozwe n’imbaraga nk’iyo. 43Igihe iri yerekwa ryatangwaga, gusenga no gukorana n’imyuka y’abadayimoni byari byaradutse kandi byari bike cyane ariko hari uburyo buke byigaragarizagamo. Kuva icyo gihe byagiye bikwira hirya no hino ku isi kandi biyobokwa na miliyoni nyinshi z’abantu. Nk’ikintu cyari rusange, abakorana n’imyuka y’abadayimoni bagiye banga Bibiliya kandi bagapfobya Ubukristu. Mu bihe bitandukanye abantu bagiye babyamagana kandi bakabirwanya, nyamara babaga ari bake cyane ku buryo nta bantu babitagaho. Muri iki gihe abakorana n’imyuka y’abadayimoni bahinduye uburyo bakoresha, bityo benshi muri bo biyita “Abakristo b’Abanyamyuka,” bakavuga ko kwirengagiza iyobokamana nta gisubizo byatanga, bityo bagahamya ko bafite kwizera nyakuri kwa Gikristo. Mu gihe tuzirikana kandi ko benshi mu bihayimana bemera iby’imyuka, ubu tubona inzira ifunguye kugira ngo ubu buhanuzi bwatanzwe mu mwaka wa 1850 busohore Intekerezo zanjye zongeye kwerekezwa mu gihe cya Mose maze mbona ibimenyetso n’ibitangaza Imana yakoresheje Mose imbere ya Farawo nyamara byinshi muri byo byagiye byiganwa n’abapfumu bo mu Misiri. Nabonye kandi ko mbere gato yo gucungurwa guheruka kw’abera, Imana izakorera ubwoko bwayo ibitangaza bikomeye kandi bene aba bapfumu bagezweho bazigana umurimo w’Imana.IZ 68.1

    Icyo gihe kiri hafi kugera, kandi bizadusaba gukomeza kugundira amaboko afite imbaraga ya Yehova, kuko ibyo bimenyetso n’ibitangaza bikomeye bya Satani byose bigamije gushuka ubwoko bw’Imana no kubaroha. Intekerezo zacu zigomba kuba zishikamye ku Mana, kandi ntidukwiriye kugira ubwoba nk’ubw’abanyabyaha (ubwoba bwo gutinya ibyo batinya) cyangwa ngo twubahe ibyo bubaha. Ibiramambu tugomba kuba dushize amanga kandi tumaramaje guhagararira ukuri. Amaso yacu abashije guhumuka twashobora kubona abamarayika babi batuzengurutse, bagerageza guhimba ubundi buryo bushya bwo kutubuza amahoro no kuturimbura. Twabasha kubona kandi abamarayika b’Imana baturinze imbaraga z’abamarayika babi kuko ijisho ryitegereza ry’Imana ihora irihanze Abisirayeli ngo ibagirire neza, kandi izarinda ndetse ikize ubwoko bwayo niburamuka buyiringiye. Igihe umwanzi azaza yisuka nk’umwuzure, Mwuka w’Imana azazamura icyo kumukoma imbere.IZ 68.2

    Marayika yaravuze ati: “Mwibuke ko muri ku rubuga ruriho imyuka mibi.” Nabonye ko tugomba kuba maso kandi tukambara intwaro zose ndetse tugatwara ingabo yo kwizera, bityo tuzashobora guhagarara kandi imyambi yaka umuriro y’abanyabyaha ntacyo ishobora kudutwara.IZ 69.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents