Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abayuda biyemeza kwica Pawulo

    Ubwo abatambyi bakuru n’abatware babonaga umusaruro uva mu buryo Pawulo yavugaga ibyamubayeho, bamugiriye urwango rukabije. Babonye ko abwiriza ibya Yesu ashize amanga kandi agakora ibitangaza mu izina rye ku buryo abantu benshi bamutegaga amatwi ndetse bakareka imigenzo yabo kandi bakabona ko abatware b’Abayuda ari bo bishe Umwana w’Imana. Uburakari bwabo bwarushijeho gukara, maze bateranira kujya inama y’ikintu cyiza bagomba gukora kugira ngo bacubye uko gukanguka kwari kwabyeho. Bemeranyije ko ikintu kimwe rukumbi bakora ari ukwica Pawulo. Ariko Imana imenya umugambi wabo maze yohereza abamarayika bo kumurinda kugira ngo abeho asohoze inshingano ye.IZ 162.2

    Abayuda batizeraga Yesu barinze amarembo y’i Damasiko ijoro n’amanywa bayobowe na Satani kugira ngo Pawulo nahanyura asohoka bahite bamwica. Nyamara Pawulo yari yabwiwe ko Abayuda bahiga ubugingo bwe, maze ijoro riguye abigishwa bamushyira mu gitebo bamumanurira inyuma y’igikuta cy’umudugudu. Imigambi yabo ipfubye, Abayuda bakozwe n’isoni kandi babura uko bifata maze umugambi wa Satani uba uburijwemo.IZ 162.3

    Hanyuma y’ibyo, Pawulo yagiye i Yerusalemu asangayo abandi bigishwa; ariko bose baramutinya. Ntibashoboraga kwizera ko na we ari umwigishwa. Abayuda bahigaga ubugingo bwe ubwo yari i Damasiko, kandi noneho n’abavandimwe be mu kwizera ntibashoboraga kumwakira. Ariko Barinaba aramufata amujyanira izindi ntumwa, maze abahamiriza uko yari yaraboneye Umwami mu nzira n’uburyo yabwirije mu izina rya Yesu Kristo ashize amanga ari i Damasiko.IZ 162.4

    Nyamara Satani yari ari gukoresha Abayuda kugira ngo barimbure Pawulo, maze Yesu amusaba kuva i Yerusalemu. Pawulo aherekejwe na Barinaba, yagiye mu yindi mijyi, abwirizayo ibya Yesu, akora ibitangaza kandi abantu benshi barahinduka. Igihe umuntu wari umaze imyaka yo kubaho kwe kose aremaye yakiraga, abantu basengaga ibigirwamana bari bagiye gutambira abigishwa ibitambo. Pawulo yagize agahinda, maze ababwira ko we na bagenzi be ari abantu buntu kandi ko Imana yaremye ijuru n’isi, n’inyanja n’ibiyirimo byose ari yo igomba kuramywa yonyine. Uko ni ko Pawulo yahesheje Imana ikuzo imbere y’abantu, ariko ntiyashoboraga kubabuza ibyo bagamije. Imyumvire ya mbere yo kwizera Imana nyakuri ndetse n’iyo kuyiramya no kuyiha icyubahiro kiyikwiriye yari iri kwirema mu ntekerezo zabo. Ubwo bari bateze Pawulo amatwi, Satani yakoreshaga Abayuda bo mu yindi mijyi batizeraga kugira ngo bakurikirane Pawulo, bityo basenye umurimo mwiza yakoze. Abayuda bakoresheje gushinja Pawulo ibinyoma, babyukije intekerezo z’abo basengaga ibigirwamana. Noneho gutangarirwa no gushimagizwa na rubanda byahindutsemo urwango, maze ba bandi mu kanya gato kari gashize bari biteguye kuramya Pawulo na Barinaba, batera Pawulo amabuye, bamukurururira inyuma y’umurwa bibwira ko yapfuye. Ariko ubwo abigishwa bari bazengurutse Pawulo bamuririra, bashimishjijwe no kubona ahagurutse ajyana nabo mu murwa.IZ 162.5

    Nanone igihe Pawulo na Silasi babwirizaga ibya Yesu, umukobwa wari ufite umwuka w’ubupfumu yabakurikiye asakuza agira ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza.” Uko ni ko uwo mugore yakurikiraga abo bigishwa avuga iminsi myinshi. Ariko ibyo bibabaza Pawulo kuko urwo rusaku rwatumaga intekerezo z’abantu ziteshuka ku kuri. Umugambi Satani yari afite amutera gukora ibyo wari ukugira ngo abantu bazinukwe kandi asenye impinduka abigishwa batezaga. Umwuka wa Pawulo umurwaniramo maze arahindukira abwira umwuka wari muri uwo mugore ati: “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Nuko uwo mwuka mubi arawucyaha uva muri uwo mukobwa uragenda.IZ 163.1

    Ba shebuja bashimishwaga n’uko yasakurizaga abigishwa, ariko igihe umwuka mubi wamuvagamo, agasigara atuje ari umuyoboke wa Kristo, bararakaye cyane. Bari bararundanyije amafaranga menshi bakuraga mu bucunnyi bwe, ariko noneho ibyiringiro byo kugira icyo baronka byarayoyotse. Umugambi wa Satani wari utsinzwe; ariko abakozi be basumira Pawulo na Silasi, babakurubana mu kibuga cyo mu mujyi rwagati, imbere y’abategetsi n’abacamanza bavuga bati: “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y’abo mu mudugudu wacu, kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.” Maze imbaga y’abantu ihagurukira icyarimwe kubarwanya, maze abacamanza babataburiraho imyambaro bategeka ko babakubita. Bamaze kubakubita inkoni nyinshi, babajugunya mu nzu y’imbohe, bategeka umurinzi kutagira icyo abatwara, maze amaze gutegekwa atyo abajugunya mu nzu yo hagati abohera amaguru yabo mu mbago. Nyamara abamarayika b’Imana bajyanye na bo aho mu nzu y’imbohe, batuma gufungwa kwabo kwamamaza ikuzo ry’Imana, kandi byereka abantu ko Imana yari muri uwo murimo ndetse ko iri kumwe n’abagaragu bayo yitoranyirije.IZ 163.2

    Mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenze, baririmba indirimbo zo gusingiza Imana, maze ako kanya habaho igishyitsi gikomeye ku buryo imfatiro za gereza zanyeganyeze. Nabonye ko ako kanya marayika w’Imana abohoye ingoyi zari zibaboshye. Umurinzi wa gereza akangutse, asanga inzugi zikinguye maze agira ubwoba bwinshi. Yatekereje ko imfungwa zacitse kandi ko arahanishwa urupfu. Ariko agiye kwiyahura, Pawulo atera hejuru n’ijwi rirenga agira ati: “Wikwigirira nabi twese turi hano.”IZ 164.1

    Imbaraga y’Imana yemeje umutima w’uwo murinzi. Atumiza itara, arinjira agenda yiruka yikubita imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi. Nyuma arabasohokana arababaza ati: “Batware, nkwiriye gukora nte ngo nkire?” Maze baramusubiza bati: “Izere Umwami Yesu Kristo, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.” Nuko umurinzi wa gereza ateranya abo mu rugo rwe bose, maze Pawulo ababwiriza ibya Yesu. Nuko umutima w’umurinzi wa gereza uba umwe n’uw’abavandimwe be mu kwizera, aboza inguma z’aho bakubiswe maze we ubwe n’abo mu rugo rwe iryo joro barabatizwa. A bazanira ibyokurya barasangira, barishimana, we n’abo mu rugo rwe bose bizera Imana.IZ 164.2

    Inkuru itangaje yo kwigaragaza kw’imbaraga z’Imana mu gukingura inzugi za gereza no guhinduka k’umurinzi wa gereza hamwe n’abo mu nzu ye, yamamaye hose. Abatware bumvise iyo nkuru bashya ubwoba, maze batuma ku murinzi wa gereza bamusaba ngo arekure Pawulo na Silasi bagende. Ariko Pawulo ntiyemera kuva muri gereza rwihishwa. Ntiyashakaga ko ukwigaragaza kw’imbaraga z’Imana kwazinzikwa. Yarababwiye ati: “Badukubitiye imbere y’abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y’imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.” Ayo magambo ageze ku bacamanza, bimenyekana ko izo ntumwa ari abenegihugu b’Abaroma, maze abatware barakangarana batinya ko Pawulo na Silasi bazaregera umwami w’abami bamubwira ibyo bakorewe binyuranyije n’amategeko. Nuko baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mujyi.IZ 164.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents