Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 11 - GUKABYA MU MIRIRE

    Agaciro ko Kugira Umurongo Ngenderwaho

    315. Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi bafite imyumvire myinshi inyuranye by’ihabya n’iy’abandi bantu batuye iyi si muri rusange. Abarwanira ukuri kutari rusange bakwiriye gushaka uko bagerageza byibura guhuza imibereho yabo n’uko kuri bavuga. Ntibakwiriye gushaka uburyo bahinduka abantu banyuranye n’abandi, ahubwo bakwiriye gushaka uburyo bakwegera abo bifuza guhindura, kugira ngo babafashe kugera ku rugero rw’agaciro gakomeye kuri bo. Bene uwo murongo urasaba ko ukuri bafite bagukomeraho.IMN 179.1

    Abaharanira ubugorozi (ivugurura) mu by’imirire bakwiriye kwerekana akamaro k’isuku mu byo bategura ku meza yabo byose. Bakwiriye kwerekana amahame yabwo ku buryo byorohera umuntu wese ushaka kubibona.IMN 179.2

    Hari abantu benshi bazanga umurimo w’ivugurura uwo ariwo wose, nubwo waba wumvikana, igihe iryo vugurura rigamije kurwanya irari. Bumva uburyohe, aho gutekereza no kwita ku mategeko agenga ubuzima bwiza. Bazarwanya abifuza kuva mu nzira y’ibyo bimenyereje bagahindukirira inzira y’ubugorozi, babafate nk’abantu bakabya, ariko ntibakwiriye gutsinsurwa ngo bareke icyemezo bafashe. Nta muntu n’umwe ukwiriye kwemerera abarwanya cyangwa bagasebya umurimo w’ivugurura, cyangwa ngo bawukerense. Niba ayobowe n’umwuka wari uyoboye Daniyeli, ntazumva ari wenyine, cyangwa ngo yikakaze, ahubwo azahagarara ashikamye kandi yiyemeje guhagararira ukuri. Mu mibanire ye na bene se hamwe n’abandi bantu, azarangwa no kwihangana ndetse no kwita ku bandi nk’ingeso ziranga Abakristo, nyamara agakomeza gushikama ku mahame yiyemeje. Igihe abaharanira ubugorozi baguye mu bwaka, abababona ntibakwiriye guhinyura umurimo w’ubugorozi ngo bumve ko bakwiriye kwanga ubugorozi. Akenshi icyo gihe ukwizera kwa Gikristo guteshwa agaciro, maze inshuro nyinshi ababonye ingaruka z’ibyo bakibwira ko nta cyiza kiboneka mu bugorozi (ivugurura). Abo baka (abahezanguni) bateza akaga kenshi mu gihe cy’amezi make kurusha ibyo babasha gukosora mu buzima bwose. Baba binjiye mu murimo Satani yifuza kubona ko bawukomeza.IMN 179.3

    Neretswe amatsinda abiri [y’abaka mu by’ubugorozi]: irya mbere ni abantu badashaka gukurikiza umucyo Imana yabahaye, batsimbarara ku bitekerezo byabo bifunze biremeye ku byerekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima, kandi bagashaka kubitsindagira abandi. Batsimbarara ku byo bibwira maze bakarenga urugero mu bintu byinshi.IMN 180.1

    Abagize itsinda rya mbere ni abemeye ubugorozi kubera kwigana abandi. Ntibigeze basobanukirwa ubwabo n’amahame y’ubugorozi ngo bayagire ayabo. Abenshi mu bitwa Abakristo babonye ukuri bitewe no kukugezwaho n’abandi, nyamara bakaba badashobora gusobanura impamvu zo kwizera kwabo. Iyi ni yo mpamvu badashikama ku kuri. Aho gusuzuma imigambi yabo bayisuzumisha umucyo w’iteka ryose, aho gushaka ubumenyi bubashoboza gushyira mu bikorwa amahame agenga ibikorwa byabo, aho gucukumbura ngo biyubakire ubwabo ku rufatiro nyakuri, bahitamo kugendera mu mucyo w’urumuri rw’undi kandi bakazayoba.IMN 180.2

    Irindi tsinda rifite imyumvire y’ubuyobe ku by’ubugorozi. Bahitamo indyo nkene kandi ibuze ibyangombwa bihagije umubiri, bakayihitamo batitaye ku byo umubiri ukeneye. Ni ngombwa ko ibyokurya bitegurwa mu buryo bwitondewe, kugira ngo umuntu wese ufite ipfa rizima abyishimire.IMN 180.3

    Bitewe n’uko, kubwo gukurikiza amabwiriza, duhitamo kureka gukoresha ibyokurya n’ibyokunywa bikabura igifu maze bikangiza ubuzima, ntidukwiriye kwibwira ko ibyo turya nta ngaruka nini bifitiye imibiri yacu. Simbategeka gukoresha indyo nkene. Benshi bumva bakeneye inyungu zizanwa n’ubuzima buboneye, maze kubwo umutimanama wabo bakiyemeza gukoresha ibyo bibwira ko ari imirire iboneye, baribeshya maze bakibwira ko ibyokurya bidafashije, biba byateguwe bititondewe, akeshi bigizwe n’amasosi n’udutsima dukaranze dukomeye, ko ibyo ari byo byerekana ivugurura mu mirire. Bamwe bakoresha amata avanze n’igikoma baba bashyizemo isukari nyinshi, bibwira ko bakurikiza ivugurura/ubugorozi mu mirire. Nyamara imvange y’amata n’isukari bitera umusemburo mu gifu maze bikamerera nabi umubiri. Gukoresha isukari nyinshi uko ariko kose guhagarika imikorere myiza y’umubiri maze inshuro nyinshi kugateza uburwayi mu mubiri. Bamwe bibwira ko bakwiriye kwiha gahunda yo kurya utwokurya duke gusa, kandi dufite intungamubiri, maze bakarya gusa ubwoko bubiri cyangwa butatu bwabyo. Nyamara mu kurya ibyokurya bike cyane, kandi bidakize cyane ku ntungamubiri, baba bivukije imbaraga zihagije umubiri ukeneye. …IMN 180.4

    Ibitekerezo bigufi kandi birimo gukabya byagiye byangiza imibereho myiza y’umubiri. Ibitekerezo nk’ibyo bibasha gukoreshwa kugira ngo habeho kuzigama mu mitegurire ihambaye y’ibyokurya ku buryo abantu bakoresha indyo nkene mu cyimbo cy’indyo iboneye kandi ihagije. Ingaruka iba iyihe? Kugira amaraso make. Nabonye ubwoko bwinshi bw’indwara zabaga zigoye gukira, zitewe n’imirire y’indyo nkene. Bene iyo mirire ntiyabaga itewe n’uko abantu ari abakene, ahubwo yabaga itewe no gukoresha ibitekerezo by’ubuyobe bita ko bigamije kubageza ku ivugurura mu by’ubuzima. Umunsi ku wundi, ifunguro rigasimburwa n’irindi, ugasanga ibyokurya ari ubwoko bumwe byateguwe nta guhindura, kugeza ubwo abantu bafatwa n’uburwayi bw’igugara n’ubusembwa mu mubiri.IMN 180.5

    Kwibeshya mu by’Ivugurura

    316. Abavuga ko bemera ibyo ivugurura mu mirire siko bose ari abagorozi nyakuri. Kuri benshi, iryo vugurura riba rigizwe gusa no kureka ibyokurya runaka bitaboneye. Ntabwo basobanukiwe neza n’amahame y’ubuzima, kandi ameza yabo usanga yuzuyeho ibyokurya bibi kandi bigora umubiri mu igogora, bakaba badashobora kuba Abakristo b’icyitegererezo mu byo kwirinda no kudakabya.IMN 181.1

    Irindi tsinda, ry’abashaka gutanga urugero nyakuri, baba ku rundi ruhande ruhabanye. Bamwe ntibashobora kwibonera ibyokurya byiza bifuza, bigatuma barya indyo nkene batabonamo ibyangombwa by’ingenzi mu gukora amaraso meza umubiri ukeneye. Ubuzima bwabo burahazaharira, imirimo yabo ikadindira, maze urugero rwabo rukanyuranya n’amahame y’ivugurura.IMN 181.2

    Abandi bibwira ko umubiri ukenera indyo yoroheje, ntibashyire imbaraga mu kubitegura no guhitamo ibyokurya byo guteka. Bamwe bumva bakoresha gusa indyo iteguranywe umwete muke, idafite intungamubiri zihagije kandi zitandukanye zo gufasha imikorere y’umubiri, hanyuma bakagerwaho n’ingaruka.IMN 181.3

    Guhatira Abandi Ibitekerezo Byawe

    Abantu badafite ubumenyi buhagije ku mahame y’ivugurura mu by’ubuzima akenshi usanga ari intagondwa kurenza abandi, bitari ugutsimbarara ku bitekerezo byabo gusa, ahubwo bagashaka no guhatira abo imiryango yabo n’inshuti zabo bene ibyo bitekerezo. Bene ubu bugorozi bwuzuyemo kwihenda kandi bukagira ingaruka ku buzima; kandi umuhati wabo wo gucengeza ubu bugorozi utuma benshi babona nabi ubugorozi nyakuri bigatuma babwanga burundu.IMN 181.4

    Abasobanukiwe n’amategeko agenga ubuzima, kandi bagakurikiza amahame yayo, birinda gukabya, kwaba koroshya no kudakoraho. Bahitamo ibyo barya, atari ugushaka kunyura ipfa ryabo gusa, ahubwo bashaka ibyubaka imibiri yabo. Barinda imbaraga zabo ngo zikomeze kumererwa neza mu buryo buruseho kuba bwiza kugira ngo bazikoreshe mu murimo w’Imana na bagenzi babo. Irari cyangwa ipfa ryabo rigengwa n’ubwenge hamwe n’umutimanama, ibyo bigatuma bagira ubuzima bwiza bw’umubiri n’ubugingo. Kandi nubwo batasakuza ngo bumvikanishe iby’imibereho yabo, icyitegererezo cyabo ni ubuhamya bw’imibereho igendera ku mahame nyakuri. Aba bantu bagira imbaraga y’imibereho ikwiza impumuro nziza ahabakikije.IMN 181.5

    Birakwiriye kwerekana ubusobanuro nyabwo mu by’ubugorozi mu mirire. Tugomba kwiga icyi cyigisho uko cyakabaye kandi tukagicukumbura, kandi nta n’umwe ukwiriye kunenga abandi bitewe n’uko ibyo bakora bidahuye n’ibyo mukora. Ntibishoboka gushyiraho umurongo udahinduka kuri buri muntu, kandi nta n’umwe ufite uburenganzira bwo gushyiraho urugero abandi bagomba gukurikiza. Ntabwo abantu bose babasha kurya bimwe. Ibyokurya biboneye kandi byuzuye ku muntu runaka bibasha kutishimirwa n’undi, ndetse bikaba byanamerera nabi undi muntu. Bamwe babasha kuba badakoresha amata, mu gihe abandi bayakunda bitangaje. Bamwe babasha kuba batarya amashaza n’ibishyimbo; abandi bakabikunda. Kuri bamwe, guteka ibinyampeke uko bisanzwe (kinyarwanda) ni byo bishimira, mu gihe abandi batabasha kubikoresha.IMN 181.6

    Mwirinde Indyo Nkene

    317. Ariko se indyo nkene iba imeze ite? Navuze akamaro k’ubwinshi n’ubwiza bw’indyo dukoresha, n’ukuntu ikwiriye gukurikiza amategeko agenga ubuzima. Ariko ntabwo tugira inama abantu yo kurya indyo nkene. Neretswe ko benshi bafite ibitekerezo byibeshya kuri iyi ngingo. Barya ibyokurya bidahenze, bifite intungamubiri nkeya, maze bakabitegura batitaye cyangwa badakurikije ibyo umubiri ukeneye. Ni ngombwa ko ibyokurya bitegurwa mu buryo bwitondewe, ku buryo igihe ipfa ry’umubiri ritamenyerejwe ibidafite umumaro, ribasha kubyishimira. Bitewe no kugendera ku ihame maze tukareka gukoresha inyama, amavuta, keke, salade, marigarine, n’ibindi bitera igifu uburibwe kandi bikica ubuzima, ntidukwiriye kwibeshya ngo twibwire ko ibyo turya bitazanira ingaruka imibereho yacu.IMN 182.1

    Hariho abantu baguye mu mutego wo gukabya. Bamaze guhitamo ibyokurya bagomba kurya uko bingana n’intungamubiri bigomba kugira, mu ngo zabo, banahitamo kurya amafunguro abiri cyangwa atatu. Mu guhitamo kurya ibyokurya bike kandi bidakize ku ntungamubiri, baba bagomwe umubiri ibyo ukeneye bya ngombwa. Indyo nkene ntibasha kongerera umubiri amaraso. Indyo nkene itera ubukene bw’amaraso mu mubiri.IMN 182.2

    318. Bitewe n’uko ari ikosa gupfa kurya gusa ngo umuntu ahaze irari ryangiritse, ntibikwiriye ko twarangwa n’imibereho yo kutita ku mirire yacu. Ikibazo cy’imirire gikwiriye guhabwa agaciro gakomeye cyane. Nta muntu ukwiriye gukoresha indyo nkene. Abantu batagifite imbaraga bitewe n’indwara bakeneye ibyokurya bikize ku ntungamubiri kandi biteguwe neza. Abashinzwe ivugurura (ubugorozi) mu mirire, kurenza abandi bose, bagomba kwirinda imitego yo gukabya. Umubiri ugomba kwakira ibyokurya bifite intungamubiri zihagijeIMN 182.3

    319. Mwenedata ____, mu bihe bishize imibereho yawe yaranzwe no gukabya mu bugorozi mu by’ubuzima, kugira ngo ufashe umubiri wawe. Igihe wahuraga n’uburwayi, Umwami Imana yampaye ubutumwa bwo gukiza amagara yawe. Waranzwe no gukabya bikabije igihe wahitagamo kureka ibyokurya runaka mu mirire yawe. Mu gihe nagusengeraga, nahishuriwe amagambo yo kugufasha ugasubira mu nzira nziza. Ubwo butumwa bwoherejwe buvuga ko ugomba kwemera gukoresha imirire ifite intungamubiri zirushijeho kuba nyinshi. Nahawe inama y’uko utagomba gukoresha inyama. Nahawe amabwiriza y’ibyokurya ukwiriye gukoresha. Wakurikije ayo mabwiriza, nicyo gituma ukiri kumwe natwe magingo aya.IMN 182.4

    Kenshi mpora ntekereza kuri ayo mabwiriza wahawe icyo gihe. Nahawe ubutumwa bwinshi kandi bw’agaciro ngomba kugeza ku barwayi n’imbabare. Kubw’ibyo byose, ndashima kandi ndahimbaza Imana.IMN 182.5

    Guhinduranya Indyo

    320. Turabagira inama yo guhindura ingeso z’ukuntu mwimenyereje kubaho, ariko mukabikora mu bwenge. Nabonye imiryango yahinduye imirire yimenyereje yo gukoresha inyama iyisimbuza indyo nkene. Ibyokurya byabo ntibabitegurana ubwitonzi, hanyuma igifu kikageza ubwo kibizinukwa. Bene abo bantu bamwiye ko ivugurura (ubugorozi) mu mirire ritabafasha, ko ribatera gutakaza imbaraga z’umubiri. Iyi ni imwe mu mpamvu ituma bamwe barakoresheje imbaraga ngo bavugurure imirire yabo ariko ntibabigereho. Barangwa no gukoresha indyo nkene kandi idateguranywe isuku n’ubwitonzi, kandi bigakomeza bityo nta mpinduka. Ntimukwiriye gutegura amoko menshi y’ibyokurya ku ifunguro rimwe, ariko kandi amafunguro yose ntakwiriye kuba agizwe n’ubwoko bumwe bw’ibyokurya nta guhinduranya. Ibyokurya bikwiriye gutegurwa mu buryo bworoheje, na none kandi bigateguranwa isuku ku buryo bitera umuntu wese kugira ipfa. Mwirinde gukoresha amavuta arimo ibinure mu byokurya byanyu. Ahumanya ibyokurya byose muteguye. Mujye mwihatira kurya cyane imbuto n’imboga.IMN 182.6

    321. Benshi basobanukiwe nabi ivugurura ry’ubuzima, kandi bahawe inyigisho mbi ku bigendanye no kubaho neza. Bamwe bibwira ko imirire myiza ari igizwe cyane na porici. Gukoresha (kurya) bikabije iporici ntibifasha ingingo z’igogora, kuko iba ikabije kumera nk’amazi.IMN 183.1

    Kwita ku byo Umuntu Akenera

    322. Waribeshye kwibwira ko ishyari ari ryo ryateye umugore wawe gushaka kubaho imibereho myiza. Ni wowe wamuteye kunanuka no kutakwitaho. Akeneye kurya neza kandi akagira ibyokurya bihagije ategura ku meza; kandi akeneye kugira mu rugo rwe ibintu bifite agaciro kandi bikwiriye ubasha kumubonera bigatuma akazi ke kamworohera. Ariko ibyo wabifashe nabi. Wibwiye ko ibyokurya uko byaba bimeze kose ntacyo bitwaye mu rugo, bipfa kuba bituma mubona imbaraga kandi mugakomeza kubaho. Wemeje umugore wawe wazahaye ko ari ngombwa gukomeza bene iyo mirire ikennye ku ntungamubiri. Ariko iyo mirire idahagije kandi ngo itume mumererwa neza ntishobora gutuma umubiri we ubona amaraso meza ukeneye kandi ngo abyibuhe. Abantu bamwe ntibabasha kugubwa neza igihe bakoresha ibyokurya abandi babona ko bibamerera neza, nubwo imitegurire yabyo yaba ari imwe.IMN 183.2

    Uri mu kaga ko kuba umwāka cyangwa intagondwa. Umubiri wawe ubasha gukura amaraso meza mu ndyo nkene, bitewe n’uko ingingo zawe zishinzwe uwo murimo zimeze neza. Nyamara umugore wawe akeneye indyo yitondewe. Igihe ariye ibyokurya nk’ibyo umubiri wawe ubasha guhinduramo amaraso meza, imikorere y’umubiri we ntibasha kubyakira ngo bimugwe neza. Nta ntege umubiri we ufite kandi akeneye indyo ihagije kandi imwongerera imbaraga. Akeneye kurya cyane amatunda, kandi ntahorere ibyokurya bimwe gusa. Afite intekerezo zituzuye. Ararwaragurika, kandi ibyo umubiri we ukenera binyuranye cyane n’ibyo umubiri muzima.IMN 183.3

    Ntibikwiriye kuba Intandaro yo Kwikururira Igihe cy’Akaga

    323. Nabonye ko ibyo mwibwira ari ukwibeshya ku byo kubabaza imibiri yanyu, mukayigomwa ibyokurya bifite intungamubiri. Ibyo bintu bituma bamwe mu bagize itorero batekereza ko Imana iri ku ruhande rwanyu, cyangwa se mukaba mudashaka kureka inarijye, ngo mwemere kwigomwa. Ariko nabonye ko muri ibyo byose nta na kimwe kizatuma murushaho kuba abera. Abapagani bakora bene ibyo byose, kandi nta ngororano babibonera. Umutima ushenjaguritse kandi ubabaye imbere y’Imana ni wo ufite agaciro imbere y’Imana. Nabonye ko ibitekerezo byanyu kuri ibyo bintu bifite ukwibeshya, kandi mukarangwa no kurebuza abizera b’itorero ku tuntu duto, mu gihe mwagombye kwita ku bukene bw’umutima wanyu. Imana ntiyabashinze umukumbi wayo. Mutekereza ko itorero ridatera imbere bitewe no kutabona ibintu nk’uko mubibona, ntibatsimbarare ku bitekerezo byabo nk’uko mubigenza, mwibwira ko mugomba kugendana na byo. Nabonye ko mwibeshya, haba ku kwigenzura ubwanyu no kugenzura abandi. Bamwe babaye abāka (intagondwa) ku byerekeranye n’imirire. Batsimbaraye ku bitekerezo byabo maze barabikurikiza ku buryo ubuzima bwabo bwahababariye, uburwayi bwabo buriyongera mu mibiri, maze urusengero rw’Imana rucika intege. …IMN 183.4

    Nabonye ko Imana itagira umuntu n’umwe isaba kwishyiriraho gahunda yo gutsimbarara ku byo agomba kwirinda kugira ngo bice intege cyangwa byangize urusengero rw’Imana. Mu ijambo ry’Imana harimo inshingano n’ibisabwa kuzuzwa kugira ngo abizera bige guca bugufi kandi bababaze imitima yabo; nta mpamvu rero yo kwiremera imisaraba no kwishyiriraho inshingano zo kubabaza umubiri kugira ngo tugaragare ko twicishije bugufi. Ibi byose binyuranye n’ibyo ijambo ry’Imana risaba.IMN 184.1

    Igihe cy’akaga kiratwegereye cyane; kandi ibyangombwa bikenewe bizasaba ubwoko bw’Imana kubaho imibereho yo kwiyanga, no kurya biringaniye kugira ngo ubuzima bukomeze kubaho; ariko Imana izadutegurira guhangana n’icyo gihe. Muri icyo gihe giteye ubwoba, ibyo tuzakenera bizaha Imana amahirwe yo kudusenderezaho ubushobozi bw’imbaraga zayo, no gukomeza ubwoko bwayo. …IMN 184.2

    Abakoresha amaboko bagomba kurya ibituma bagira imbaraga zo gukora akazi kabo, n’abavuga kandi bakigisha bagomba kurya ngo basubirane imbaraga; kuko Satani n’ingabo mbi ze z’abamarayika babarwanya ngo babaranduremo imbaraga zabo. Bagomba gushaka uko bishoboka kose kuruhura imibiri yabo n’intekerezo zabo igihe barangije gukora imirimo yabo iruhanya, kandi bakwiriye kurya ibyokurya byubaka umubiri, ibyokurya bitera imbaraga umubiri bikawongerera imbaraga; kuko bazakenera gukoresha imbaraga zose baba binjije mu mubiri. Nabonye ko Imana idaheshwa ikuzo na gato igihe bamwe mu bagize ubwoko bwayo bikururira ubwabo igihe cy’akaga. Ni iby’ukuri ko hariho igihe cy’akaga kirindiriye ubwoko bw’Imana, ariko Imana ubwayo izadutegurira uko tuzahangana n’iyo ntambara iteye ubwoba.IMN 184.3

    Igihe Ubugorozi mu by’Ubuzima Buhindutse Kugoreka iby’Ubuzima

    324. Mfite icyo nifuza kuvuga cyerekeranye n’imyumvire y’abāka bakabya ku by’ubugorozi mu mirire. Igihe ubugorozi mu mirire bugejejwe ku rugero rwo gukabya cyangwa ubwāka, buhinduka ukugoreka iby’ubuzima, bukaba inzira iganisha ku kwica ubuzima. Ntacyo mubasha kugeraho mu mavuriro yanyu niba indyo muha abarwayi banyu imeze nk’iyo mukoresha ubwanyu n’umugore wanyu. Mbasha kubahamiriza ko ibyo mutekereza ku byerekeranye n’imirire igenerwa abarwayi ari ibintu bidakwiriye. Impinduka ni nini cyane. Mbaye ndetse inyama zangiza umubiri, mba nkwiriye gukoresha ikindi kintu abantu batagiraho ikibazo cyane, kandi icyo kintu kiboneka mu magi. Ntimukabure gukoresha amata ku meza cyangwa ngo mubuze abantu kuyakoreshanya n’ibindi byokurya mu gikoni. Amata mukoresha agomba kuba akamwa ku nka zifite ubuzima bwiza, kandi mugomba kuyateka akabira.IMN 184.4

    Abakabya mu by’ubugorozi mu buzima bari mu kaga ko gutegura ibyokurya bitagira icyanga. Akenshi ibyo byaragaragaye. Ibyokurya byabaga bidafite icyanga ku buryo igifu cyanga kubyakira. Ibyokurya bihabwa abarwayi bigomba kuba bigizwe n’indyo inyuranye. Ntabwo ari byiza guhorera indyo imwe buri gihe. …IMN 184.5

    Mbabwiye ibyo bintu bitewe n’uko nahawe umucyo w’ukuntu mwangiza imibiri yanyu kubwo imirire yanyu yo gukoresha indyo nkene. Ngomba kubabwira ko atari byiza ko mukomeza kwigisha abanyeshuri inyigisho z’imirire nk’uko musanzwe mubikora kuko ibitekerezo byanyu ku bijyanye no kureka ibyokurya runaka bitagira icyo bifasha abakeneye gufashwa.IMN 184.6

    Mwenedata nawe Mushiki wanjye ___, mbafitiye icyizere, kandi mbifuriza bikomeye kugira amagara mazima mu mubiri atuma mugubwa neza mu bya Mwuka. Mwahuye n’ububabare cyane bitewe no kubura ibyokurya bikwiriye. Ntimwagiye mufata indyo ikwiriye mu kubaka imibiri yanyu no kuyongerera imbaraga. Ntimukwiriye kwiyima ibyokurya byuzuye intungamubiri kandi byiza.IMN 184.7

    Igihe runaka, Muganga ___ yagerageje kwigisha umuryango wacu guteka dukurikije amabwiriza y’ivugurura mu by’ubuzima, nk’uko we yabyumvaga, atubwira kureka gukoresha umunyu cyangwa ikindi kintu kirungo kiryoshya ibyokurya. Ibyo narabigerageje, ariko umubiri utangira gucika intege, ku buryo numvise ngomba guhindura, maze ntangira gukoresha indi gahunda inyuranye kandi yaje kugenda neza cyane. Ibi mbibabwiye kuko nzi yuko hari akaga kabategereje. Ibyokurya bigomba gutegurwa ku buryo biba bifite intungamubiri umubiri ukeneye.IMN 185.1

    Uhoraho arakurarika wowe Mwenedata na Mushiki wanjye ___ kwivugurura no kujya mugira ibihe byo kuruhuka. Ntabwo ari byiza ko mukomeza kwigerekaho imitwaro nk’uko mwabikoraga mbere. Nimutitonda, mushobora gutamba imibiri yanyu igakenyuka, kandi ifite agaciro gakomeye imbere y’Uhoraho. “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera … Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge, kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” 1 Abakorinto 6:20.IMN 185.2

    Ntimugakabye ngo mube abaka ku byerekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima. Bamwe mu bizera bacu ntibaha agaciro ubugorozi mu byo kwitungira amagara mazima. Nyamara nubwo bamwe bakiri inyuma cyane, wowe ukwiriye kwirinda gutanga urugero rwo gukabya cyangwa ubwaka. Ukwiriye nawe kwihatira ubwoko bw’ibyokurya bituma ugira amaraso meza. Kwemera gutsimbarara ku mahame y’ukuri bizabaganisha ku kwiyemeza gukoresha imirire itazatuma ivugurura mu mirire ritera imbere. Aha ni ho mufitiye akaga. Igihe mubona ko umubiri ugenda ucika intege, ni ngombwa ko mugerageza guhindura imirire, kandi mugahita mubikora vuba. Mwongere gukoresha mu mirire yanyu ibintu bimwe mwari mwararetse gukoresha. Ni inshingano yanyu gukora ibyo. Mukoreshe amagi yatewe n’inkoko zifite ubuzima bwiza, muyarye atetse cyangwa ari mabisi. Muyavange ari mabisi n’umutobe mwiza w’imbuto mubasha kubona. Ibi bizongerera umubiri ibyo ukeneye. Ntimutekereze na gato ko kugenza gutya ari ikosa. …IMN 185.3

    Dushimishwa n’ibyo mukora nk’umuganga, kandi ndababwira ko mukwiriye gukoresha amata n’amagi mu mafunguro yanyu. Ibi bintu ntibibasha magingo aya kugira ikindi kibisimbura, kandi inyigisho yo kubisimbuza ntikwiriye kwigishwa.IMN 185.4

    Ufite akaga ko gufata inyigisho z’ubugorozi mu mirire mu buryo bukabya kandi ukishyiriraho imirire itazakomeza umubiri wawe. …IMN 185.5

    Niringiye ko muzita ku magambo mbabwira. Neretswe ko mutazabasha kugira imbaraga zo kwerekana neza iby’ivugurura mu by’ubuzima niba hari ibintu bimwe mudashoboye kugaragaza ukwishyira ukizana mu mibereho yanyu ndetse n’iy’abandi. Igihe kizagera ubwo bizaba bitagishoboka ko amata anyobwa nk’uko anyobwa cyane muri iki gihe; ariko iki sicyo gihe cyo kuyareka. Mu magi habonekamo ibyangombwa birwanya uburozi. Niba haratanzwe amabwiriza yo kudakoresha ubwo bwoko bw’ibiribwa mu miryango ifite abana barengeje umubyibuho, bakabije akamenyero ko gukoresha ibyo byokurya, ariko noneho ntitugomba kubona ko hari ihame ritubuza gukoresha amagi y’inkoko zifite ubuzima bwiza kandi zagaburiwe neza. …IMN 185.6

    Imana irasaba abemeye igitambo cya Kristo kwiyitaho ubwabo no kwereka abandi urugero rwiza. Mwenedata, ntugomba kubera ubwoko bw’Imana ibuye ry’igisitaza ku kibazo cy’imirire, kuko bazananirwa kugirira icyizere inyigisho zisaba kwigomwa kugeza ku rugero rwo hejuru. Uhoraho ashaka ko ubwoko bwe burangwa no gushyira mu gaciro ku ngingo yose y’ivugurura (ubugorozi) mu buzima, ariko ntitugomba gukabya ngo tugwe mu mutego w’ubwaka. …IMN 185.7

    Impamvu ituma Muganga ____ agira ubuzima bubi ni ugukora ataruhuka akananiza umubiri, kandi ntahe agaciro ibyo gusimbuza mu mubiri imbaraga aba yakoresheje ngo awugaburire indyo yuzuye, ifite ibyubaka umubiri, ibyokurya byiza kandi biryoshye. Mwenedata, egurira ubuzima bwawe Uwakubambiwe, ariko wirinde kwizirika ku mirire idahagije, kuko ibyo bigaragaza ko uterekana ivugurura mu by’ubuzima uko bikwiriye.IMN 185.8

    Mu gihe turwanya umururumba no kutirinda, tugomba kwibuka amahame n’inama bikubiye mu kuri kwigishwa n’Ubutumwa bwiza, bijyana n’umutimanama utekereza. Kugira ngo dusohoze umurimo wacu mu buryo bworoheje kandi butaziguye, tugomba kwemera ibyangombwa umuryango muntu wahawe kubahiriza. Imana yatanze ibyangombwa abantu bose bakenera, mu bihugu byo ku isi batuyemo byose. Abashaka gukorana n’Imana bagomba kwitondera cyane uburyo bigisha ivugurura ry’ubuzima mu ruzabibu rw’Umwami. Bagomba kwigengesera cyane igihe berekana ibyokurya bikwiriye kuribwa n’ibidakwiriye kuribwa. Intumwa z’abantu zigomba gufatanya n’Umufasha mvajuru mu kwerekana ubutumwa bw’imbabazi ku mbaga y’abantu benshi Imana ishaka gukiza.IMN 186.1

    Tugomba gusanga abantu benshi. Mu gihe twigisha ivugurura mu by’ubuzima dukoresheje intekerezo z’ubwāka no gukabya, tubasha gukomeretsa benshi. Ni byiza gusaba abantu kureka inyama, ikawa n’icyayi. Nyamara hari n’abandi bavugako n’amata agomba kurekwa. Iyi ngingo nyamara ikwiriye kwiganwa ubwitonzi bukomeye. Hariho imiryango ikennye itunzwe gusa n’imigati n’amata; baramutse bafite ubushobozi, baba bagomba no kurya n’imbuto. Ibyokurya byose by’inyama bigomba kurekwa, ariko ibyokurya by’imboga bigomba kuvangwa n’amata make cyangwa amavuta cyangwa ikindi gisa nk’ibyo kugira ngo byorohe mu igogora. Iyo inyigisho z’ivugurura mu by’ubuzima zigishijwe, abantu bakennye barabaza bati, “Mbese nkatwe tuzatungwa n’iki? Ko tutabasha kubona amafaranga yo kwigurira imbuto n’ibinyamavuta?” Igihe nigisha inkuru nziza abakene, ndarikirwa kubagira inama yo kurya ibyokurya birushijeho kugira intungamubiri. Sinshobora kubabwira ngo: Ntimugomba kurya amagi, cyangwa amata, cyangwa amavuta; ntimugomba guteka amavuta mu byokurya. Inkuru nziza igomba kwigishwa abakene, kandi igihe cyo kubategeka ibyo bagomba kurya n’uburyo bagomba kubiteka ntikiragera.IMN 186.2

    Igihe kizaza ubwo tuzaba tugomba kureka bimwe mu byo kurya dukoresha iki gihe, nk’amata, amavuta, n’amagi; ariko ubutumwa mbaha ni uko mutagomba kwikururira igihe cy’akaga imburagihe, ngo mwihandishe imibabaro yo kwikenyura. Nimutegereze kugeza ubwo Umwami azatebategurira inzira mugomba kunyuramo.IMN 186.3

    Amavugurura asaba gukurikiza ibisabwa byo mu rwego rwo hejuru abasha kwemerwa gusa n’itsinda ry’abantu runaka, bafite uburyo babasha kwibonera ibyokurya byose baba bakeneye bakabisimbuza ibyo baba bararetse. Ariko na none iri tsinda riba rigizwe n’abantu bake cyane mu bandi benshi cyane baba babona ko ibi bigeragezo atari ngombwa kuri bo. Hariho na none abandi bagerageza kureka ikintu cyose bita ko kigirira nabi umubiri, nyamara bakagomwa umubiri indyo ifite ibyangombwa bikwiriye. Ingaruka ni uko bagira intege nke ntibabe bagishobora gukora akazi. Ibyo rero bituma bamwe bumva bazinutswe iby’ivugurura ry’ubuzima. Umurimo twagerageje kubaka mu buryo bukomeye ugatezwamo urujijo rw’ibintu bidasanzwe Imana itifuza. Ibyo kandi bituma imbaraga z’itorero zidindira.IMN 186.4

    Ariko Imana izatabara ikome mu nkokora ingaruka z’izo ntekerezo zifunze. Ubutumwa bwiza bugamije guhuza inyokomuntu, bugahuriza hamwe umukire n’umukene bombi bagahurira ku birenge bya Yesu. …IMN 186.5

    Ariko ndashaka kubabwira ko ubwo igihe kizaba kigeze cyo kubona ko bitakiri byiza gukoresha amata, amavuta yayo, amavuta yandi, n’amagi, ibyo Imana izabihishura. Ntihakwiriye kubaho rero inyigisho zo gukabya ku byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Ikibazo cyo gukoresha amata n’amavuta n’amagi kizikemura ubwacyo. Ariko ubungubu ntibikwiriye kuduhangayika ngo twikorere umutwaro wabyo. Reka kudakabya kwanyu kumenywe n’abantu bose.IMN 186.6

    325. Mu ijoro ryashize nari nsinziriye meze nk’uvugana na Muganga ___. Ndamubwira nti: Ugomba na none kurushaho kwitondera gukabya mu mirire yawe. Ntugomba kuba umwāka ku bikureba ubwawe cyangwa ku birebana n’ibyokurya bihabwa abatishoboye n’abarwayi bo mu bitaro. Abarwayi bariha amafaranga menshi y’ibitaro, kandi bagomba kwitabwaho uko babyifuza. Bamwe babasha kuba baza mu bitaro bitewe n’ubuzima bubasaba kwigomwa bikomeye ku by’irari ryabo, bakumva bakeneye indyo yoroheje, ariko uko bagenda boroherwa bakaba bagomba kubona ibyokurya byubaka umubiri wabo mu buryo buhagije.IMN 187.1

    [Ibitaro n’amavuriro bigomba kwirinda gukabya mu byerekeranye n’imirire — 427, 428, 429].IMN 187.2

    Ibyokurya Bigomba Gutegurwa ku buryo Bitera Ipfa

    326. Abagorozi mu by’ubuzima bakwiriye kwirinda, kurusha abandi bose, ubwaka no gukabya. Umubiri ugomba kubona ibiwutunga bihagije. Umwuka duhumeka ntuhagije wonyine kugira ngo tubeho. Ntabwo ubuzima bwakomeza turamutse tutabonye ibyokurya bifite intungamubiri. Ibyokurya bigomba kuba biteguwe neza, kugira ngo bibe biryoshye kandi biteye ipfa.IMN 187.3

    327. Imirire ibuze intungamubiri zihagije ikoza isoni umugambi w’ivugurura ry’ubuzima. Turi abantu bapfa, ni ngombwa rero ko duha imibiri yacu indyo irimo ibyangombwa bikomeza gutunga iyo mibiri.IMN 187.4

    Bamwe mu Badiventisti, biyemeza ku bushake kureka kurya ibyokurya bibi, nyamara bagakerensa gushakira imibiri yabo ibyokurya bifite intungamubiri umubiri ukeneye ngo ukomeze kumererwa neza. Abafite intekerezo z’ubwāka no gukabya mu by’ivugurura ry’ubuzima baba bari mu kaga ko gutegura ibyokurya bitaryoshye, bifite impumuro mbi, ku buryo abantu batabyishimira. Ibyokurya bigomba gutegurwa ku buryo bitera ipfa kandi bifite intungamubiri. Ntitugomba kuvutsa umubiri ibyo ukeneye. Nkoresha umunyu mukeya, kandi ni ko kamenyero kanjye, kuko umunyu, aho kugirira nabi umubiri, ufitiye akamaro amaraso. Imboga zikwiriye guteguranwa uburyohe zigashyirwamo amata makeya cyangwa amavuta y’inka, cyangwa ikindi kimeze nkabyo.IMN 187.5

    Nubwo twatanze imiburo ivuga iby’akaga k’indwara ziterwa no gukoresha amavuta, n’akaga abana bato bagira bitewe no gukoresha amagi ku buryo burenze urugero, na none ariko ntidukwiriye kubona ko byaba ari ukwica amahame igihe dukoresheje amagi y’inkoko nzima zorowe neza kandi zikagaburirwa neza. Amagi afite ibyangombwa bikenewe mu guhagarika uburozi runaka.IMN 187.6

    Abantu bamwe, mu kureka gukoresha amata, amagi, n’amavuta, baba bavutsa umubiri intungamubiri zihagije. Ingaruka ni uko bagira intege nke ntibabashe gukora akazi. Ibi biteza umugayo ivugurura ry’ubuzima, bityo umurimo twashyizemo imbaraga ngo ushinge imizi ugacogozwa n’ibidafite umumaro Umwami Imana itategetse, n’imbaraga z’itorero zikadindira. Ariko Imana izatabara ikome mu nkokora ingaruka z’izo ntekerezo zifunze. Ubutumwa bwiza bugamije guhuza inyokomuntu, bugahuriza hamwe umukire n’umukene bombi bagahurira ku birenge bya Yesu.IMN 187.7

    Igihe kizaza ubwo tuzaba tugomba kureka bimwe mu byo kurya dukoresha iki gihe, nk’amata, amavuta, n’amagi; ariko si ngombwa ko twikururira akaga imburagihe ngo twigomwe birenze urugero. Nimutegereze kugeza ubwo igihe kizabidutegeka, kandi Umwami aradutegurira inzira z’ukuntu tugomba kubyitwaramo.IMN 187.8

    Abiteguye kwamamaza neza inyigisho z’ivugurura ry’ubuzima bagomba gufata Ijambo ry’Imana nk’umuyobozi n’umujyanama. Niba abigisha b’amahame y’ivugurura ry’ubuzima bagenza batyo, nta gushidikanya ko umurimo wabo ugira imbaraga. Nimureke twe gutanga ubuhamya bubi ku ivugurura ry’ubuzima tunanirwa gukoresha indyo yuzuye, ifite uburyohe, aho gukoresha ibyokurya bizanira ibibazo umubiri kandi twarahisemo kubireka. Ntugashyigikire mu buryo ubwo aribwo bwose irari rizanwa n’ibyokurya bikabura umubiri. Ujye urya gusa indyo yuzuye, yoroheje, ifite intungamubiri, kandi uhore ushima Imana kubwo amahamwe y’ubugorozi mu by’ubuzima yaduhaye. Muri byose ujye uba umunyakuri n’inyangamugayo, uzabona ingororano z’agahebuzo.IMN 188.1

    Akaga Gaterwa n’Abāka

    328. Twabahaye umuburo tubihanangiriza kwirinda gukabya, nubwo byaba gukabya mu kurya ibyokurya byiza, ariko turaha n’umuburo abitwa abāka wo kwirinda kuzamura ibendera ryabo, bityo bakirinda gukururira abandi munsi y’ibendera ryabo.IMN 188.2

    329. Neretswe ko umuntu runaka n’undi witwa kanaka bakojeje isoni umurimo w’Imana. Bateje icyasha umurimo kitazigera gihanagurika. Neretswe umuryango wa Mwenedata D. Iyo uyu muvandimwe aza kubona ubufasha bukwiriye ku gihe gikwiriye, buri wese ugize umuryango we aba akiriho n’uyu munsi. Biratangaje kuba amategeko y’ubutaka atarashimangiwe kubw’iyi mpamvu yatewe no kutita ku buzima bwabo. Uyu muryango wari mu nzira yo kuzima bitewe no kudakoresha ibyokurya bitunganye kandi byoroheje. Bicwaga n’inzara kandi bari mu gihugu gikungahaye. Bari bakeneye ubumenyi. Umusore ntiyazize indwara ahubwo yazize inzara. Ibyokurya byari kumuzanzamura bigasubiza intege mu mubiri. …IMN 188.3

    Igihe kirageze ngo hagire icyakorwa kigamije kubuza abafite ubumenyi buke kwimakaza ibitekerezo byabo ku byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Imirimo yabo n’amagambo yabo bikwiriye kwirindwa, kuko bitera akaga kurusha iby’abanyabwenge n’abahanga bo mu rwego rwo hejuru babasha kurwanya bakoresheje ubushobozi bwabo. Ntibyashobokera abahanga barwanirira ivugurura ry’ubuzima kurandura mu mitwe ya rubanda ingengabitekerezo yabinjiyemo bitewe n’urugero rubi rw’izi ntagondwa z’abāka, maze bagashyira inyigisho y’ingenzi y’ivugurura ry’ubuzima mu mwanya wayo igasimbura ibyo aba bantu bangije. Urugi ruracyakinze kandi ku rugero runini, rutuma abatizera batabasha kugerwaho n’ubutumwa bw’ukuri kw’iki gihe bw’Isabato no Kugaruka k’Umukiza wacu. Ukuri kw’agaciro gakomeye kwateshejwe agaciro n’abantu bagusebya ko nta kamaro kako. Aba bantu biyita ko ari abagorozi b’ubuzima n’abakomeza Isabato muri rusange. Aba bahindutse ibuye risitaza bityo bafite umutwaro ukomeye imbere y’abatizera.IMN 188.4

    Ibitekerezo bya Bamwe n’Urugero Abantu Bishyiriraho

    330. Igihe kirageze ngo abantu benshi bemere bidasubirwaho akamaro k’ivugurura ry’ubuzima baba abakomeye n’aboroheje. Ariko ntidukwiriye kwemerera ikintu icyo aricyo cyose ngo kibangamire ubutumwa tugomba kujyana, aribwo butumwa bwa marayika wa gatatu, bufitanye isano ikomeye n’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubwa marayika wa kabiri. Ntitugomba kwemerera ibintu by’ubusabusa bidafite agaciro ngo bidushyire mu kazitiro, aho tutabasha kugera ku bantu benshi.IMN 188.5

    Abagize itorero n’abari ku isi bakeneye imbaraga zose n’impano zose Imana yaduhaye ngo tubibagaragarize. Ibyo dutunze byose bigomba gukoreshwa mu murimo wayo. Mu kugeza ubutumwa ku bandi, mujye mwirinda gukoresha ibitekerezo byanyu bwite. Dufite ubutumwa bugenewe abatuye isi yose, kandi Umwami Imana ashaka ko abagaragu be barinda mu buryo bwera icyizere Imana yabagiriye. Imana yahaye umuntu wese umurimo akwiriye gukora. Nimureke rero dukumire ubutumwa bw’ibinyoma. Umucyo ukomeye w’ivugurura (ubugorozi) ry’ubuzima ntugomba kwijimishwa n’ibibazo bidahuye. Ukudahuza [n’ubutumwa] k’umuntu umwe kugera ku mubiri wose w’abizera; kubwo ibyo rero, iyo aguye mu mutego w’ubwāka no gukabya, biteza urubwa rukomeye umurimo w’Imana.IMN 188.6

    Dukwiriye gukemanga inzira zose zituma dufata ibintu mu buryo bw’ubwāka burangwa no gukabya. Ibyo bituma igihe cyose mbona ko ngomba kugira icyo nkora ngo inyigisho zacu ze kumvikana nabi, kugira ngo ab’isi batabona urwaho rutuma batekereza ko Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari itsinda ry’abantu b’abāka b’intagondwa. Iyo dushatse gukura abantu mu muriro ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande ayo magambo aba akoreshejwe ngo akosore ibibi abantu bamwe bayakoresha mu gutsindishiriza akamenyero kabo. Umwami Imana aturinde imigenzereze ya kimuntu n’ubwāka burangwa no gukabya!IMN 189.1

    Ntihakagire umuntu uzana ibitekerezo by’ubwāka ku byerekeranye n’imirire n’iminywere. Imana yatanze umucyo. Abizera bacu bagomba kwakira uwo mucyo bakanawugenderamo. Ni ngombwa ko turushaho kumenya Imana na Yesu Kristo. Ubwo bumenyi ni bwo buduhesha ubugingo buhoraho. Kurushaho kuba abantu bubaha Imana, beza, bicisha bugufi, bayoborwa na Mwuka, bizageza abizera bacu ahantu babasha kwiga bakamenya Umwigisha Mukuru.IMN 189.2

    Igihe kizagera ubwo gukoresha amata bizaba birimo akaga. Ariko niba inka zifite ubuzima bwiza kandi amata agatekwa neza uko bikwiriye, nta mpamvu yo kwikururira akaga mbere y’icyo gihe. Nta muntu ukwiriye kumva ko agomba guha ubutumwa bwereka abizera ibyo bagomba gutegura ku meza yabo kuri buri gihe cyihariye. Abiroha mu bwāka bazashyira babone ko ingaruka z’ibyo babona atari ibyo bibwiraga. Umwami Imana azatuyoboza ukuboko kwe kw’iburyo, nituramuka tumwemereye kutuyobora. Urukundo no kubonera ni amatunda asoromwa ku giti cyiza. Ufite urukundo aba yarabyawe n’Imana kandi azi Imana.IMN 189.3

    Nabwirijwe guha amabwiriza abo muri Konferansi ya _________, bagiye barangwa no gutsimbarara ku byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima, bashaka guhatira abandi ibitekerezo byabo n’imyumvire yabo, mbabwira ko ubutumwa bwabo budaturuka ku Mana. Nababwiye ko nibaramuka bagabanyije ndetse bakareka iyo migirire ya karande bimenyereje, irangwa no kwinangira gukabije, bazabona ko bakeneye rwose kwihana. “Nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose. … Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.” 1 Yohana 4:12, 16. …IMN 189.4

    Ubwenge bwa muntu bugomba guhuzwa n’ubwenge mvajuru n’imbabazi z’Imana. Nimureke inarijye yacu ihishwe muri Kristo. Nimureke dukorane ubwitonzi kugira ngo tugere ku rugero rwo hejuru Imana yadushyiriyeho, urugero rwo guhindurwa mu mico n’Ubutumwa bwiza. Imana iraduhamagarira kugendera mu nzira igororotse, dutegura inzira zikwiriye tugomba kunyuzamo ibirenge byacu, hato ubumuga bwacu bwo kuremara butaduteza kuyoba. Bityo dutume Kristo anyurwa.IMN 189.5

    Ikosa ry’Abantu Ryabasha Kwihanganirwa Kurusha Urundi Ruhande rwo Gukabya mu Bwāka

    331. Mwenedata nawe Mushikiwanjye _____ mwagaragaje ubwaka bukabije ku by’imirire, bituma mutesha umutwe abo mu korana mu kigo. Ubu noneho umwanzi arashaka kubakururira ku rundi ruhande rwo gukabya, akabateza gukoresha indyo nkene gusa. Mujye mwirinda ibitekerezo bishyushya imitwe n’inama ziganisha ku gukabya. Mujye mushakashaka ubwenge mvajuru kandi mukorane ubushishozi. Nimujya mu ruhande rw’ubwaka, muzabona ko mugiye gusubira inyuma, kandi nubwo mwaba mukorana umutimanama, muzasigara mubona ko mukwiriye gushidikanya iby’umutimanama ubabwira, maze mutererwe icyizere na benedata ndetse n’abatizera. Mube mwiringiye neza ko mutagomba kwihuta cyane ngo murenge umucyo muzima mwahawe n’Imana.Ntimugatwarwe n’ibitekerezo by’abandi, ahubwo mugende mufite ubwenge kandi mwubaha Imana.IMN 190.1

    Nimukora amakosa, ntimukemere ko abajyana kure y’ibitekerezo mukwiriye gusangira n’abandi bantu, kuko ibyo bituma bakemanga imbaraga zanyu kandi ntimube mugishoboye kugira icyiza mwabakorera. Ibyiza ni uko ukwibeshya kwanyu kwaba ku ruhande rw’ibyifuzo by’abantu aho kuba biri kure yabo, kuko icyo gihe haba hari ibyiringiro ko mubasha kwikururiraho abantu, ariko igikwiriye ni uko ayo makosa adakenewe ku ruhande rumwe cyangwa urundi.IMN 190.2

    Ntimukeneye kwiroha mu mazi, cyangwa mu muriro, ahubwo nimujye mu nzira rwagati, kugira ngo mwirinde ubwāka bwose. Ntimugatange ipica, nk’abayobozi, yereka abandi ko mubogamiye ku ruhande rumwe, ngo mube abantu bari mu rungabangabo. Ntimugahitemo gukoresha indyo nkene. Ntimukemerere uwo ariwe wese kubategeka gukoresha indyo nkene. Mujye muteka ibyokurya mu buryo biryohera abantu, bifite isuku, biteye ipfa, ari byo bizerekana neza ipica y’ivugurura ry’ubuzima. IMN 190.3

    Kureka amahame y’ubuzima biterwa n’uko ubujiji bw’abantu bwabateye kuyaha ubusobanuro buri mu ruhande rwo gukabya n’ubwāka, ari byo byateye abantu kuyanga aho gukururwa na yo. Nagiye mpura n’ibitekerezo by’ubwāka no gukabya ahantu hatandukanye. Bateguraga imboga n’amazi gusa, n’ikindi kintu cyose bakagitegura muri ubwo buryo. Ubu buryo bwo guteka ni ukunyuranya n’amahame agenga ubuzima, kandi hari abantu bafite imyumvire iteye ku buryo baba biteguye kwemera ivugurura iryo ariryo ryose, n’imirire iyo ariyo yose.IMN 190.4

    Benedata, ndashaka ko muba abantu birinda muri byose, ariko mugire ubwenge butuma mwirinda kuba abakabya cyangwa ngo muteze itorero ryacu cyangwa ikigo cyacu kujya mu nzira y’amahatane ijyana mu buyobe. Ntimugomba kwemera ibyo abantu batekereza byose, ahubwo mujye murangwa no gushyira mu gaciro, mutuze, mwiringira Imana.IMN 190.5

    Mwirinde Gukabya Ku Mpande Zombi

    332. Nzi yuko benshi muri benedata barwanya mu mitima no mu bikorwa ivugurura ry’ubuzima. Nta ruhande na rumwe rw’ubwāka no gukabya mvugira. Ariko uko nagiye nsubira mu nyandiko zanjye, nabonye ubuhamya bufatika n’imiburo ku kaga Abadiventisti babasha guhura na ko bitewe no kwigana imigenzo n’ibikorwa by’ab’isi mu kwiyemera, kugira umururumba, no kumva ko bagomba kugendana n’ibigezweho. Numva agahinda kenda kunturitsa umutima bitewe n’iyo migirire. Hariho bamwe bavuga ko bamwe muri benedata bakabije kuvuga cyane kuri ibyo bibazo.Ariko se kuba bamwe barahisemo buri gihe kuvugira mu ibanga ibibari ku mitima byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima byaba impamvu yatuma uko kuri gusubizwa inyuma? Akenshi ab’isi usanga ko bari kure bikabije ku ruhande rwo gukabya ku byerekeranye no kugira umururumba no kutirinda mu mirire no mu minywere; maze ingaruka ikabyara ibikorwa byo kwifuza n’umurengwe ukabije.IMN 190.6

    Hari benshi muri iki gihe bari mu gicucu cy’urupfu bari bariteguye gukora umurimo w’Umwami ariko batigeze bumva agaciro k’inshingano yera iri ku bitugu byabo yo kubahiriza amategeko agenga ubuzima. Nta gushidikanya ko amategeko agenga ubuzima bwacu ari amategeko yashyizweho n’Imana, ariko abantu bibagiwe iki kintu. Bamwe biziritse ku mirire itabasha gutuma bakomeza kugira ubuzima bwiza. Bagomwe imibiri yabo indyo yubaka umubiri bayisimbuza ibyokurya byica ubuzima; ntibagira ubwenge bwo kwimenyereza gutegura ibyokurya bizanira umubiri amagara mazima. Umubiri ugomba kugaburirwa neza kugira ngo ubashe gukora akazi ushinzwe. Ntibigendana na gahunda y’ubuzima ko nyuma yo kureka ibyokurya bibi kandi byangiza umubiri, abantu bafata uruhande runyuranye maze bagatangira gukoresha indyo idahagije kandi itaboneye ikabije kuba nkene. Aho kuba ubugorozi bw’ubuzima, biba uburozi bw’ubuzima.IMN 191.1

    [Akamaro ko kumenya gutegura ibyokurya biboneye kandi biryoshye — reba igice cya XXV kivuga Amashuri yigisha guteka]. IMN 191.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents