Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 14 - GUTEKA IBYOKURYA BIFITIYE UMUBIRI AKAMARO

    Guteka Nabi ni Icyaha

    368. Ni icyaha gutegura ku meza ibyokurya byatetswe nabi, kuko imirire igendana n’imibereho myiza y’imikorere y’umubiri wose. Uhoraho ashaka ko ubwoko bwe bwishimira gusobanukirwa n’akamaro ko kugira ibyokurya byateguwe ku buryo bidateza akaga ingingo z’urwungano ngogozi, maze bikagira n’ingaruka ku mitekerereze. Nimureke twibuke ko hari icyigisho cy’iby’umwuka mu gace k’umugati turya.IMN 211.1

    Kumenya Guteka Bihwanye n’Ubutunzi bw’Itaranto Cumi

    Ntihakagire umuntu usuzugura umurimo w’ubutetsi ngo abone ko ari umurimo w’ububata. Mbese byagendekera bite abatuye isi niba abarebwa n’umurimo wo mu gikoni bose baretse gukora uwo murimo bitewe no kwitwaza ko ari umurimo usuzuguritse? Ubutetsi bubasha gufatwa nk’ikintu umuntu atakwishimira gukora kirutwa n’indi mirimo, nyamara mu kuri uyu ni umurimo w’ubuhanga kandi ufite agaciro kurusha ubundi buhanga bwose. Niyo mpamvu Imana iha agaciro cyane imitegurire y’ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. Iha agaciro gakomeye abakora bakiranuka umurimo wo gutegura amafunguro meza kandi atera imibiri kumererwa neza. Umuntu usobanukiwe n’umwuga wo gutegura neza ibyokurya, kandi akamenya gukoresha neza ubwo bumenyi, aba akwiriye guhabwa agaciro karenze cyane agahabwa abandi bantu bakora indi mirimo. Iyi mpano ikwiriye gufatwa nk’ihwanije ubutunzi n’italanto icumi; kuko kuyikoresha neza bizanira imibiri yacu inyungu yo kugira amagara mazima. Bitewe n’uko isano yayo itabasha gutandukanywa n’ubuzima bwiza hamwe n’amagara mazima, iyi ni impano y’agaciro gahebuje mu zindi mpano zose.IMN 211.2

    Umutetsi Agomba Kubahwa

    369. Nzi agaciro umuntu undodera imyenda amfitiye, nubaha umunyamabanga wanjye, ariko umuntu mpa agaciro k’ibanze mu mibereho y’urugo rwanjye ni umukozi untegurira ibyokurya bifitiye akamaro umubiri wanjye, bigatunga ubwonko, amagufa, n’imikaya.IMN 211.3

    370. Abantu bamwe bigira kuba abadozi b’imyenda, abandikisha imashini, abasoma bakanasobanura inyandiko, ababitsi b’inyandiko, cyangwa abigisha, bumva ko bari ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo batakwicarana n’abakozi bo mu ngo bashinzwe guteka.IMN 211.4

    Bene ibyo bitekerezo byagiye bikwira mu nzego hafi ya zose z’imiryango y’abantu. Bituma abantu bibwira ko imirimo y’umutetsi imushyira ku rwego rwo hasi, kandi ko atagomba gutekereza ko ahwanye cyangwa yakwicarana n’abagize umuryango. Ntibyabatangaza rero kubona ko abakobwa b’abahanga badashaka gukora uwo murimo ahubwo bagahitamo indi myuga? Mwatangazwa se no kuba dufite abakozi bake bize ibyo guteka? Igitangaje ahubwo ni uko twabona abantu benshi biyemeza gukora bene uwo murimo.IMN 211.5

    Umutetsi afatiye runini urugo. Ategura ibyokurya bigomba kujya mu gifu, bigakora umurimo wo gukomeza ubwonko, amagufa, n’imikaya. Ubuzima bw’ingingo zose z’abagize umuryango bubeshejweho cyane n’umurimo we hamwe n’ubuhanga awukorana. Nta na rimwe imirimo yo mu rugo izagira agaciro ikwiriye igihe cyose abayikora batarahabwa agaciro no kubahwa bagomba guhabwa.IMN 211.6

    371. Hariho abakobwa benshi bamaze kubaka ingo bakaba bafite imiryango, nyamara ugasanga nta bumenyi ngiro buhagije bafite bwo gukora inshingano zabo z’abagore n’ababyeyi. Bashobora gusoma, kuririmba no gucuranga inanga z’umuziki; nyamara ntibazi guteka. Ntibazi guteka umutsima (umugati) mwiza ufitiye akamaro kanini ubuzima bw’abagize umuryango. … Guteka neza, no gutegura ibyokurya ku meza ku buryo buteye ipfa, bisaba ubuhanga n’akamenyero. Umuntu utegura ibyokurya bigomba kujya mu gifu bigahindurwamo amaraso atunga imibiri yacu afite umwanya w’ingenzi cyane kandi wo mu rwego rwo hejuru. Umwanya duha umwanditsi, umudozi, cyangwa umwarimu wa muzika ntubasha guhwanya agaciro n’uw’umuntu uteka ibyokurya.IMN 212.1

    Buri Mugore Afite Inshingano yo Kuba Umutetsi w’Umuhanga

    372. Kenshi bashiki bacu usanga badafite ubumenyi mu byo guteka. Bene aba nabagira inama mbabwira nti, ari jyewe najya ku muntu w’umuhanga mu byo guteka aho yaba ari hose mu gihugu, nkagumana na we, byanaba ngombwa tukamarana igihe kinini kugeza ubwo maze kumenyera uwo mwuga wo guteka mfite ubuhanga n’ubumenyi buhagije. Ibyo nabikora niyo naba mfite imyaka mirongo ine. Ni inshingano yanyu kumenya guteka, kandi ni inshingano yanyu kubyigisha abakobwa banyu. Iyo mubigishije umwuga wo guteka, muba mubagotesheje urukuta ruzabarinda ubupfayongo n’ibibi byazababera igishuko bashobora kugwamo.IMN 212.2

    373. Kugira ngo bamenye guteka, abagore bagomba kwiga, maze bagatangira gushyira mu bikorwa ibyo bize bafite kwihangana. Kudaha agaciro iyi nshingano bibasha kuba intandaro y’imibabaro abantu bagira. Ndabwira bashiki bacu nti, iki nicyo gihe cyo guhaguruka mugakangura imbaraga zanyu zisinziriye, maze mukemera guhugurwa. Ntimugatekereze ko igihe mumara mushaka ubumenyi n’ubunararibonye mu byo gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro, kandi biryoshye ari imfabusa. Nubwo mwaba mwaratanze igihe gihagije ngo mugire akamenyero mu byo guteka, muzirikane ko igihe cyose mugifite inshingano yo kwita ku muryango, umurimo wanyu ni uwo kwiga uburyo bwo kwita ku muryango wanyu uko bikwiriye.IMN 212.3

    Abagabo n’Abagore Bagomba Kwiga Guteka

    374. Hari benshi bemera ivugurura ry’ubuzima ariko bakababazwa n’uko ridakwiranye n’ibyifuzo byabo. Ariko igihe ugeze ku meza yabo nibwo ubona ko atari ivugurura ry’ubuzima rifite ikibazo, ko ahubwo ari uburyo bw’ubuswa bwabo mu gutegura ibyokurya. Ndararika abagabo n’abagore Imana yahaye ubwenge: Nimwige uburyo bwo guteka ibyokurya. Sinibeshya iyo mvuga “abagabo,” kuko ari bo, ari n’abagore, bakeneye kumenya guteka ibyokurya byoroheje, kandi bifitiye umubiri akamaro. Imirimo bakora akenshi ibasaba kujya aho badashobora kubona ibyokurya bikwiriye umubiri. Haba ubwo bamara iminsi ndetse n’ibyumweru baba mu miryango itazi ibyo guteka iyo biva n’iyo bijya. Bityo rero, baramutse babifitemo ubumenyi, babasha kubukoresha mu bintu byiza.IMN 212.4

    Mwige Ibitabo Byigisha iby’Ubuzima

    375. Abatazi uburyo bwo guteka ibyokurya bifashije umubiri bagomba kwiga guhuza ibyokurya bituma umubiri ugira amagara mazima, n’ibyubaka umubiri ku buryo biza kwarurwa bigategurwa ku masahane ubona ko biteye umubiri kugira ipfa. Abashaka kugira bene ubu bumenyi mu buryo bwimbitse nibashake uko babona ibitabo byacu byigisha iby’ubuzima, bazasangamo byinshi byabafasha. …IMN 213.1

    Hatabayeho gukomeza gukoresha ubwo buhanga, nta n’umwe wagira ubumenyi busubye mu byo guteka indyo y’ingirakamaro. Ariko abafite imitima yiteguye kugerwamo no kubwirwa n’Umwigisha Mukuru bazagenda biga ibi bintu, kandi babashe kubyigisha abandi; kuko Yesu azabaha ubuhanga no gusobanukirwa.IMN 213.2

    Nimuteze Imbere Impano za Buri Muntu

    376. Umugambi w’Imana ni uko abagabo n’abagore b’ahantu hose baterwa umwete wo guteza imbere impano zabo mu byo guteka ibyokurya bizanira umubiri amagara mazima bakoresheje ibiva mu butaka bw’iwabo. Nibareba ku Mana, bagakoresha ubumenyi ngiro n’ubuhanga bwabo bayobowe na Mwuka Muziranenge, bazamenya uburyo bwo gutegura ibiva mu butaka n’ibimera bakabihindura ibyokurya bizanira umubiri amagara mazima. Uko ni ko bazabasha kandi kwigisha abakene uburyo bakwibonera ubwabo ibyokurya byabasha gusimbura inyama; bityo aba na bo bakabyigisha abandi. Umurimo nk’uyu uzakomeza na none gukoranwa ubwitange n’ishyaka hamwe n’imbaraga. Iyo uba warakozwe mbere, uyu munsi hagombye kuba hari abantu benshi bari mu kuri, kandi hari benshi cyane babasha kubyigisha. Nimureke tumenye inshingano yacu, kandi tuyisohoze. Ntitugomba gutegereza ubufasha bw’abandi ngo tunanirwe kugira icyo twimarira, ngo dutegereze abandi ko bakora umurimo Imana yadushinze.IMN 213.3

    Irarika ryo Gushyiraho Amashuri Yigisha Guteka

    377. Hakwiriye gushyirwaho amashuri yigisha guteka, afatanyije n’amavuriro yacu, aho abanyeshuri bigishwa umwuga wo gutegura no guteka ibyokurya mu buryo bukwiriye. Mu mashuri yacu yose hagomba kuba abantu bashoboye kwigisha abanyeshuri umwuga wo guteka, kandi bose bakabyigishwa, abahungu n’abakobwa, ariko cyane cyane abakobwa bakagira ubumenyi bwo guteka.IMN 213.4

    378. Kwigisha abantu uburyo bwo guteka ibyokurya bigirira akamaro umubiri ni umurimo w’ingenzi. Umurimo nk’uwo ni ingirakamaro cyane kimwe n’undi wose. Hakwiriye gushingwa amashuri menshi yigisha iby’ubutetsi, kandi amwe akwiriye kubyigishiriza mu ngo, abantu bakagenda batanga inyigisho yo kumenya guteka ibyokurya bifitiye akamaro imibiri.IMN 213.5

    [Reba “Amashuri yigisha guteka” mu gice cya 25 cy’iki gitabo].IMN 213.6

    Ivugurura ry’Ubuzima no Guteka Neza

    379. Imwe mu mpamvu zituma abantu benshi bacika intege zo gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ubuzima ni uko batigeze biga uburyo bwo guteka ibyokurya bifitiye akamaro umubiri, biteguwe mu buryo bworoheje, bibasha gusimbura ibyokurya bamenyereye. Bumva batishimiye ibyokurya byateguwe nabi, maze ubukurikiyeho ukumva bavuga ko bagerageje gukurikiza ivugurura ry’ubuzima ariko bakabona batabishobora. Benshi bagerageza gukurikiza ivugurura ry’ubuzima nyamara barifitemo ubumenyi buke; usanga barikoresha nabi ku buryo ingingo z’urwungano ngogozi zihababarira, kandi ababigerageza hirya no hino ugasanga baracika intege. Kuba muvuga ko muri abagorozi mu by’ivugurura ry’ubuzima bikwiriye gutuma muba abantu bazi ibyo guteka neza. Ababona amahirwe yo kuba mu mashuri yigisha ibyo guteka neza bazahabonera imigisha myinshi yabo ubwabo, ndetse n’iy’abo bazabyigisha.IMN 213.7

    Guhinduranya Ukava ku Mirire y’Inyama

    380. Turabagira inama yo guhindura uburyo bwo kubaho, ariko mukabikorana ubwenge. Nabonye imiryango yahinduye imirire iva ku nyama izisimbuza gukoresha indyo nkene cyane. Bateguraga ibyokurya mu buryo bubi, ku buryo igifu cyabizinutswe. Aba bantu baje kumbwira ko ivugurura ry’ubuzima ritabamereye neza, ko ribaca intege. Iyi ni imwe mu mpamvu ituma abantu bamwe barananiwe gukurikiza ivugurura ry’ubuzima: bitewe no gutegura indyo nkene, iteguwe nta suku, kandi igihe cyose. Ntimukwiriye gutegura amoko menshi y’ibyokurya ku ifunguro rimwe, kandi ifunguro ryose ntirikwiriye kuba rigizwe n’ubwoko bumwe bw’ibyokurya nta guhinduranya. Nanone kandi, ibyokurya bigomba gutegurwa mu buryo bworoheje, ariko kandi buteye abantu ipfa. Mugomba kureka gukoresha amavuta afite ibinure mu byokurya muteka. Ahumanya kandi akambura agaciro ibyokurya mutegura. Mujye mwihatira cyane kurya imbuto n’imboga.IMN 214.1

    381. Kumenya guteka ibyokurya neza ni cyo gikorwa cy’ingenzi cyane. Ibyo ni ukuri igihe ibyo byokurya bidakoreshejwemo inyama. Ni ingenzi ko inyama zisimbuzwa, abantu bagaharanira kutazikenera mu byokurya byabo, bakazisimbuza ibyokurya bikwiriye kandi biteguwe neza.IMN 214.2

    382. Inshingano y’ingenzi y’abaganga ni ukwigisha, kwigisha, kwigisha, bakoresheje ikaramu n’amagambo, bakabikorera abantu bose inshingano yo gutegura ibyokurya.IMN 214.3

    383. Dukeneye abantu bazashobora kwiyigisha ubwabo uburyo bwo guteka ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. Hari benshi bazi uburyo bwo guteka inyama n’imboga mu buryo bunyuranye, nyamara bakaba badasobanukiwe uburyo bworoheje bwo gutegura ibyokurya byiza kandi biryoheye umubiri.IMN 214.4

    [Ibyokurya bitaryoshye — 324, 327]IMN 214.5

    [Ibyokurya bitegurwa mu gihe cy’amateraniro makuru — 763]IMN 214.6

    [Gukenera gusimbuza inyama byavuzwe mu mwaka wa 1884 — 720]IMN 214.7

    [Gukoresha uko bikwiriye ibyokurya biboneka ni ibintu by’igiciro ku ivugurura ry’ubuzima — 710]IMN 214.8

    [Ubuhanga n’ubushishozi birakenewe mu murimo wo guha kwigisha guteka ibidafite inyama — 816].IMN 214.9

    Guteka Nabi ni Intandaro y’Uburwayi

    384. Benshi mu bagore n’ababyeyi bagaburira abagize imiryango yabo ibyokurya byatetswe nabi bitewe n’ubujiji no kutamenya guteka. Ibi bihita bimerera nabi ingingo zigize urwungano ngogozi, kandi bikarema amaraso mabi mu mubiri. Ingaruka ni uko umubiri ugaragaza ubwiyabire bitewe na mikorobi ziwinjiyemo, bikaba byakurikirwa n’uburwayi, ndetse rimwe na rimwe bigatera urupfu. …IMN 214.10

    Dushobora gutegura ibyokurya byiza, bifitiye umubiri akamaro, byatetswe mu buryo butuma umubiri ugira amagara mazima, kandi bikaryohera bose. Ni ikintu cy’ingenzi cyane kumenya guteka neza. Guteka nabi biteza umubiri indwara no kumererwa nabi. Imikorere y’umubiri irabangamirwa, n’umuntu ntabashe gushishoza ngo amenye ibya Mwuka. Mu murimo wo guteka neza harimo iby’iyobokamana byinshi ku buryo mudatekereza. Iyo nabaga ntari mu rugo mu gihe runaka, namenyaga ko umugati bazanye ku meza kimwe n’ibindi byokurya hafi ya byose, bishobora kumerera nabi; ariko nabonaga ko nkwiriye kuryaho duke kugira ngo ubuzima bubashe gukomeza. Ni icyaha imbere y’Imana gutegura ibyokurya nk’ibyo.IMN 214.11

    Amagambo Akwiriye Kwandikwa ku Gituro

    385. Ibyokurya bidakwiriye kandi bitetswe nabi bihumanya amaraso kandi bigaca intege ingingo zirema amaraso. Byangiza imikorere y’umubiri kandi bigateza indwara, kuko bigendana n’uburibwe bw’imyakura no kugubwa nabi k’umubiri. Abahitanwa n’imitekere mibi babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi. Ku bituro byinshi hakwiriye kwandikwa ngo: “Yazize ibyatetswe nabi;” cyangwa “Yishwe no kwangiza igifu.”IMN 215.1

    Abantu Bazimiye Bitewe no Guteka Nabi

    Abantu bateka ibyokurya bafite inshingano yera yo kumenya uburyo bwo gutegura no guteka ibyokurya bituma imibiri igira amagara mazima. Abantu benshi barapfa kubwo ingaruka yo guteka nabi. Guteka umugati mwiza bisaba gutekereza no kwigengesera; nyamara guteka umugati mwiza bikubiyemo iby’iyobokamana cyane kurusha uko benshi babyibwira. Mu kuri, hariho abantu bake bazi guteka neza. Abakobwa bibwira ko umurimo wo guteka n’indi mirimo yo mu rugo ari imirimo y’abakozi bo mu rugo; kubwo iyo mpamvu, usanga abo bakobwa igihe bashyingiwe kandi bagomba no kwita ku ngo zabo nta bumenyi buhagije bafite ku nshingano zireba abagore n’ababyeyi.IMN 215.2

    Ubu si Ubuhanga bwo Gukerenswa

    Guteka si ubuhanga nwo gukerenswa; ni umwe mu mirimo y’ingenzi yo mu buzima. Abagore bose bagomba kuwiga, kandi ukwiriye kwigishwa ku buryo ugirira akamaro n’abari mu nzego zo hasi z’ubuzima. Gutegura ibyokurya biryoshye, bifitiye akamaro umubiri kandi biteguwe mu buryo bworoheje bisaba ubumenyi ngiro; ariko birashoboka. Abatetsi bagomba kumenya uburyo bwo gutegura ibyokurya bidahenze, bigategurwa mu buryo bworoheje kandi bufitiye umubiri akamaro, bityo bikabasha kuryohera abantu, bikubaka imibiri, bitewe n’imitegurire yabyo yoroheje.IMN 215.3

    Buri mugore ufite inshingano yo kuyobora umuryango kandi akaba adasobanukiwe n’umwuga wo guteka ibyokurya bifitiye umubiri akamaro akwiriye kwiyemeza kwiga igifitiye akamaro abagize urugo rwe ngo babeho neza. Mu bice byinshi, amashuri yigisha ubuhanga bwo guteka akwiriye gukoresha amahirwe afite akigisha ibigendanye n’ibi. Umugore udafite amahirwe yo kubona ubwo buryo akwiriye gusanga abantu basobanukiwe ibyo guteka neza, kandi agakomeza uwo muhati kugira ngo arusheho kubimenya, kugeza ubwo abaye umuhanga mu mwuga wo guteka.IMN 215.4

    [Guteka ni umwuga w’agaciro kanini kuko ufitanye isano ikomeye n’ubuzima — 817].IMN 215.5

    Nimwige Kuzigama

    386. Mu murimo w’ubutetsi, ni ngombwa kwibaza iki kibazo, “Ni gute ibyokurya bishobora gutegurwa ku buryo bworoheje kandi budahenze?” Ni ngombwa kandi kwiga ukuntu ibyokurya bisagutse ku meza bitapfa ubusa, ntibimenwe cyangwa ngo bijugunywe. Ibi bisaba kugira ubuhanga bwo kuzigama no kugira ubwenge bwo kurinda umutungo. Mu gihe cy’ubushyuhe, ni byiza guteka bike. Ahubwo mugakoresha biruseho ibyokurya bibisi. Hari imiryango myinshi ikennye, kandi, nubwo baba badafite ibyokurya bihagije byo kubatunga, usanga bakeneye gushishoza bakamenya impamvu y’ubukene bafite. Akenshi biterwa no gutagaguza n’uduke baba bafite.IMN 215.6

    Ubuzima Bugirwa Ibitambo by’Imirire y’Ibigezweho

    387. Ku bantu benshi, ikintu cy’ingenzi mu buzima, ari na cyo baba biteguye gutangaho ibyabo byose, ni ukugendana buri gihe n’ibigezweho. Amashuri, ubuzima, no kubaho neza bigirwa ibitambo ku gicaniro cy’ibigezweho. Kimwe no mu gutegura ku meza, kwerekana ibintu no gukoresha ibigezweho ni byo byatwaye abo bantu. Gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro biza ku mwanya wa kabiri. Bakoresha igihe kirekire bategura ibyokurya by’amoko menshi cyane, bikabatwara amafaranga n’akazi kenshi, kandi bene ibi byose nta cyiza bizanira abo bantu. Abantu bamwe bumva ko ari ubusirimu (ari ibintu bigezweho) gutegura ku meza igice cy’iduzeni y’ibisorori ku ifunguro rimwe; nyamara uyu muco nta kindi umara keretse kwangiza ubuzima. Ubwo busirimu ni bwo abagabo n’abagore bafite ibitekerezo bizima bakwiriye kurwanya bakoresheje amagambo n’icyitegererezo. Nimujye mwita ku buzima bw’ababatekera ibyokurya. “Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?”IMN 216.1

    Muri iyi minsi, usanga inshingano zo mu rugo zifata umukozi wo mu rugo hafi umwanya munini. Ni buryo ki byaba ari ingirakamaro ku buzima bw’abagize ingo zacu, ibyo gutegura ibijya ku meza bibaye bikozwe mu buryo bworoheje? Buri mwaka abantu ibihumbi batamba imibiri yabo ku gicaniro nk’icyo, nyamara bashoboraga kongera igihe cyo kubaho kwabo babaye birinze gukora ibikorwa nk’ibyo bitagira iherezo? Ababyeyi benshi bajya ikuzimu mu gihe bagombye gukomeza kubera imiryango yabo, itorero n’isi umugisha, baramutse babayeho ubuzima bworoheje.IMN 216.2

    [Ibibi byo gukoresha ibyokurya byinshi bikabije ku mikorere y’umubiri — 218]IMN 217.1

    Guhitamo no Gutegura Ibyokurya by’Ingenzi

    388. Ntabwo ari ngombwa guteka ibyokurya byinshi cyane. Ariko na none si byiza kwishimira guteka ibyokurya bibuze intungamubiri haba mu bwiza n’ubwinshi bwazo.IMN 217.2

    389. Ni ingenzi ko ibyokurya bitekanwa isuku, kugira ngo bitere ipfa ritari ribi. Bitewe n’uko ihame ry’ubuzima bwiza ritugira inama yo kureka gukoresha inyama, amavuta mabi, ibirungo, amavuta y’ingurube, n’ibikabura igifu bikica ubuzima, si ngombwa kwibwira ko ibyoturya bidafite ingaruka nini ku buzima bwacu.IMN 217.3

    390. Ni bibi gupfa kurya gusa kugira ngo duhaze irari cyangwa umururumba, kandi ntitunagomba kugaragara nka ba ntibindeba ku byerekeranye no gutegura ibyokurya bifite intungamubiri n’uburyo bwo kubitegura. Iyo turya ibyokurya tutanezerewe, umubiri ntubyakira neza. Ni ngombwa rero kugira ubwenge mu gihe duhitamo ibyoturya n’igihe tubitegura tukabikorana ubuhanga n’ubumenyi ngiro.IMN 217.4

    Ibyokurya bya Mugitondo Bitangaje

    391. Naha ikiguzi kinini umutetsi kuruta icyo natanga ku wundi murimo wanjye. … Uyu muntu abaye ntacyo azi kandi ntagire ubumenyi ngiro ku byo guteka, mwahita mubona, nk’uko byatubayeho, azanye ku meza ibyokurya bya mugitondo bitangaje — porici, igizwe n’igikoma cy’ibigori, umugati, hamwe n’isosi ibonetse yose, ibyo gusa, wenda rimwe na rimwe akazana n’amata make. Abantu bajya barya gutyo amezi agahita, bakaba bazi buri gihe ikintu bagiye kurya, bagezaho bakumva batishimiye igihe nk’icyo cyagombye kubabera icyo kwishimira, ahubwo bakabona kibabereye kibi uwo munsi wose. Ndibwira ko mudashobora kumva ibingibi igihe bitarababaho. Ariko iki kintu kirampangayika cyane. Ndamutse nkora umurimo wo gutegura ibyo kumfasha ahantu nk’aho, nabwira abantu nti, Nimumpe umukozi udafite uburambe mu byo guteka, ufite ubushobozi runaka bwo gutekereza, ajye antegurira amafunguro yoroheje afitiye umubiri akamaro, kandi umubiri ugakomeza kuyagirira ipfa.IMN 217.5

    Kwiga no Gushyira mu Bikorwa

    392. Benshi ntibumva ukuntu ubutetsi ari inshingano y’ingenzi, niyo mpamvu bapfa guteka uko biboneye. Nyamara guteka bigomba gukorwa mu buryo bworoheje, bufasha umubiri, buboneye kandi bworoshye, hadakoreshwa amavuta y’ingurube, ikimuri, cyangwa inyama. Ubumenyi ngiro bugomba gufatanya no gukoresha uburyo bworoshye. Kugira ngo bigerweho, abagore bagomba kwiga, kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bize. Benshi usanga bababaje bitewe no kuba badafata akanya ngo bakurikize ibyo. Ndababwira nti, Igihe kirageze ngo mukangure imbaraga zanyu maze mutangire mwige. Mwige uko bateka mu buryo bworoheje, ku buryo mutegura ibyokurya biteye ipfa, bitetse neza, kandi bifitiye umubiri akamaro. …IMN 218.1

    Nta muntu ugomba kwibwira ko gutegura indyo nkene nta kibazo biteye, ngo yumve ko icy’ingenzi ari uguteka kugira ngo abantu baryoherwe gusa, kandi irari ryabo rinyurwe. Benshi bacibwa intege n’uburwayi, bagakenera indyo ikungahaye ku ntungamubiri, indyo yuzuye, indyo iteguwe neza. …IMN 218.2

    Ishami ry’Ingenzi ry’Uburezi

    Abatetsi bafite inshingano yera yo kwiga kumenya uburyo bunyuranye bwo gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro, kubira ngo abantu babirye bishimye. Abagore bagomba kwigisha abana uburyo bwo guteka. Mbese ni irihe shami ry’uburezi ku mwana w’umukobwa ryamurutira iringiri? Ibyo turya ni byo bitubeshejeho. Indyo nkene, idahagije, kandi yateguwe nabi, igihe cyose ihumanya amaraso binyuze mu guca intege ingingo zikora amaraso. Ni ingenzi bikomeye gufata umwuga w’ubutetsi nka rimwe mu mashami y’ingenzi kurusha ayandi mu burezi. Nyamara usanga abatetsi beza ari mbarwa. Abakobwa bumva ko bisuzuguritse gukora umurimo w’ubutetsi. Ibyo ni ukwibeshya. Ntibabona agaciro k’uwo mwuga. Kugira ubumenyi bwo gutegura ibyokurya, cyane cyane kumenya guteka umugati, ni siyansi itagomba gukerenswa. …IMN 218.3

    Ababyeyi bakerensa iri shami ry’ubumenyi mu burezi bw’abakobwa babo. Bishyiraho umutwaro wo guhangayika no gucuragana mu mirimo, maze akenshi ugasanga baguye agacuho, mu gihe abana b’abakobwa batarebwa na byo, bakajya gusura bagenzi babo, bakigira mu tundi turimo, bakihitiramo ibyo bashaka kwiga. Urwo ni urukundo rw’ubuhumyi, n’ubugwaneza budafite ishingiro. Umubyeyi aba atetesha umwana we, bikazamuviramo gutakaza igihe cye. Mu gihe azaba ageze mu kigero cyo kubasha kwikemurira ibibazo byo mu buzima, ntazaba ashoboye kubikora. Abakobwa nk’abo usanga ntacyo bitaho cyangwa ngo bemere kuvunika. Usanga barigize abasongarere, ntibite ku mirimo y’urugo, mu gihe ba mama baba bishwe n’imirimo no guhangayika, bakora ubutaruhuka nk’ingorofani. Umukobwa ntaba ashaka kuboneka ko ari mubi, ariko kandi ntashaka kugira icyo yitaho kandi akirengagiza imirimo; cyangwa se akaba yareba imvune no guhangayika bya nyina, maze agashaka uko yakora inshingano ye, akakira nyina uwo mutwaro, kugira ngo yoroherwe n’imvune no guhangayika, bitaba ibyo akaba yakwicwa n’imvune n’imibabaro, ndetse ikaba yamugeza ku rupfu.IMN 219.1

    Ni kuki se abagore baba impumyi maze bakirengagiza uburezi bw’abakobwa babo? Nagize impungenge, ubwo nasuraga imiryango myinshi, nkabona ukuntu abagore baremerewe n’imitwaro, mu gihe umwana w’umukobwa ufite imbaraga, umwuka, n’ubuzima bwiza, usanga nta kimuhangayitse, nta mutwaro. Iyo hari ibirori byahuje abantu benshi, maze imiryango ikaba ihangayitswe no kwakira abashyitsi, nabonye abagore bashyashyana mu mirimo bonyine, ibisabwa byose ari bo bagomba kubikora, mu gihe abana b’abakobwa babaga biyicariye, biganirira n’inshuti zabo, bari kumwe n’ababasuye. Ibi bintu mbifata nk’ikosa rikomeye ku buryo mbasha kubwira nkomeje urubyiruko rw’ubu rutagize icyo rwitayeho, ngo bahaguruke bakore. Nimuruhure ababyeyi banyu bararushye. Nimubareke bajye kwicara mu cyumba cy’uruganiriro, baruhuke, maze bishimire kuganira n’inshuti zabo.IMN 219.2

    Ariko abakobwa si bo bagomba gucyahwa bonyine kuri iki kibazo. Umugore na we afite amakosa. Ntiyafashe umwanya ngo yigishe abakobwa be uburyo bwo guteka. Azi ko badafite ubumenyi mu byo guteka, ni yo mpamvu yumva ko agomba kwikorera akazi wenyine. Agomba kwita ku bintu byose bikeneye isuku, gutekereza, no kwitonderwa. Abakobwa bagomba kwigishwa mu buryo bwitondewe umurimo wo guteka. Imibereho yabo uko yaba imeze kose, bakeneye guhabwa ubwo bumenyi bakabushyira mu bikorwa. Iri ni ishami ry’uburezi rifite ingaruka zigaragara ku buzima bwa muntu, by’umwihariko ku buzima bw’abo dukunda.IMN 220.1

    Benshi mu bagore n’ababyeyi batigeze bagira amahirwe yo kwiga, kandi badafite ubumenyi ngiro mu byo guteka, buri munsi usanga bategurira abagize imiryango yabo amafunguro ateguye nabi, agenda yica buhoro ingingo z’igogora z’umubiri, akarema mu mubiri amaraso mabi, ateza inshuro nyinshi indwara z’ubwiyabire bw’umubiri buterwa na za mikorobi mbi ziba zinjiyemo, kandi ibyo bigateza gukenyuka. …IMN 220.2

    Gutera Umwete Abashaka Kwiga

    Kwiga gukora umugati w’ingano mwiza, uryoshye, kandi woroshye ni inshingano yera buri mukobwa n’umugore b’Abakristokazi bagomba kwihatira kwiga. Ababyeyi bagomba gutangira kujya bajyana abakobwa babo mu gikoni bakiri bato, bakabigisha guteka. Umubyeyi ntagomba gutegereza ko abakobwa be bazabona iby’urugo nk’amayobera niba atabibigishije. Agomba kubigisha yihanganye, mu rukundo, kandi akabereka ko umurimo ari ikintu kinejeje uko ashoboye kose, bakabimubonaho kandi akajya ababwira amagambo yo kubatera umwete no kubashima. Niba bibananiye rimwe, kabiri, cyangwa gatatu, ntukabacyahe. Ubwo nyine gucika intege bibasha kugira icyo bibakoraho, kuko babasha gutangira kwibwira bati, “Ntacyo bimaze; sinshobora kubimenya.” Ntabwo ari igihe cyo kubatonganya. Kuko ubushake bubasha gukendera; kandi bukeneye guterwa umwete n’amagambo yo gukomeza, abashimisha, abaha icyizere, nko kubabwira muti: “Amakosa wagize ntaguhangayike. Urimo kwiga, kandi ibyo bibaho. Ongera ugerageze. Ukore witonze, uzabishobora nta gushidikanya.”IMN 220.3

    Ababyeyi benshi ntibabona akamaro ko gutanga iri somo, ahubwo usanga babona ko aho guta umwanya wigisha umwana kwihanganira amakosa agira mu gihe yiga, bahitamo kwikorera ubwabo imirimo yose uko yakabaye. Maze igihe abakobwa babo bakoze amakosa mu gihe biga, bakabahinda bati, “Ntacyo bimaze, ntabwo ubishoboye. Urantesha umwanya kandi ndabona ntacyo umfasha.”IMN 221.1

    Bityo, umuhati w’abo bana b’abatangizi mu kazi usanga ababyeyi bawugize imfabusa, maze ikosa rya mbere rigatuma bumva ubushake bwabo n’inyungu bari bafite biciwe intege, ku buryo bumva batakongera kugerageza. Ibyo bituma bihitiramo ibindi bakora, nko kudoda, gufuma, gukora isuku, n’ikindi kitari uguteka. Bityo amakosa akaba ay’umubyeyi. Nyamara yagombye kwihangana agafata igihe cyo kwigisha abana, ku buryo babasha kugira ubumenyi ngiro, bakagira ndetse n’ubunararibonye bwasimbura amakosa no kutamenya by’abatangizi.IMN 221.2

    Amasomo yo Guteka ni Ingenzi cyane Kurusha Amasomo ya Muzika

    393. Abantu bamwe bahamagarirwa gukora inshingano zifatwa nk’izicishije bugufi, nk’umurimo wo guteka. Nyamara ubuhanga bwo guteka si ikintu gisuzuguritse. Ubumenyi bwo gutegura ibyokurya ni rimwe mu masomo y’ingenzi asumba isomo rya muzika cyangwa iryo kudoda imyenda. Ibi ariko ntibivuze ko nshatse guha agaciro gake isomo rya muzika cyangwa iryo kudoda, kuko ari ingenzi. Ariko na none ikintu cy’ingenzi ni umwuga wo guteka ibyokurya ku buryo biba biryoshye kandi bifitiye umubiri akamaro. Uyu mwuga ukwiriye kubonwa nk’ufite agaciro kurenza indi myuga yose, kuko ufitanye isano ikomeye n’ubuzima. Ugomba kwitabwaho cyane; kuko kugira ngo umubiri ubone amaraso meza, ukenera ibyokurya byiza. Urufatiro rutuma abantu bakomeza kugira amagara mazima rushingiye ku murimo w’ububwirizabutumwa mu by’ubuvuzi wo guteka neza.IMN 221.3

    Akenshi ivugurura ry’ubuzima rihindurwa ribi bitewe n’imitegurire mibi y’ibyokurya. Kutagira ubumenyi mu byo guteka ibyokurya bifitiye akamaro umubiri bigomba kubanza gukemurwa mbere y’uko ivugurura ry’ubuzima rigera ku ntego zaryo.IMN 222.1

    Abatetsi beza usanga ari ingume. Abagore benshi, benshi cyane bakeneye kwiga guteka, kugira ngo bagaburire imiryango yabo ibyokurya byatetswe neza, kandi byateguranywe isuku.IMN 222.2

    Mbere y’uko abana bigishwa amasomo yo gucuranga inanga cyangwa piyano, bagomba kwigishwa amasomo yo guteka. Umurimo wo kwiga guteka ntukuraho uwo kwiga muzika, ahubwo kwiga muzika bifite akamaro gake ubigereranyije no kumenya uburyo bwo guteka ibyokurya biryoshye kandi byiza.IMN 222.3

    394. Abakobwa banyu bashobora kuba bakunda muzika, kandi ibi bibasha kuba ari byiza; byongerera umunezero umuryango. Ariko ubumenyi bwa muzika butari kumwe n’ubumenyi bwo guteka nta gaciro bwagira na mba. Igihe abakobwa banyu bazaba bafite ingo zabo, kumenya ibya muzika n’ibindi bibanezeza sibyo bazategura ku meza nk’amafunguro ateguwe neza yo kwica isari, yatetswe ku buryo abantu batagira ipfunwe ryo kutategurira inshuti magara. Babyeyi, umurimo wanyu urera. Imana ibafashe kuwukora neza kubwo ikuzo ryayo, kandi mubashe kuwukorana umwete, mwihangana, muwukunze, kubwo umunezero w’iki gihe n’uwo ahazaza w’abana banyu, muhanze amaso ku ikuzo ry’Imana.IMN 222.4

    [Ibyokurya bidafatiwe igihe kandi “biriwe huti huti” igihe umuryango uri wonyine — 284].IMN 223.1

    Nimwigishe Amabanga yo Guteka

    395. Ntimugakerense kwigisha abana banyu uburyo bwo guteka. Mu kugira gutyo, muba mubacengezamo amahame bagomba guhabwa mu burezi bw’iyobokamana. Mu guha abana banyu amasomo y’imikorere y’umubiri, no kubigisha uburyo bwo guteka bworoheje kandi bw’ubunyamwuga, muzaba mubahaye urufatiro rw’ingenzi rw’amwe mu masomo y’uburezi. Gukora umugati mwiza kandi woroheje bisaba ubuhanga. Kumenya guteka neza bikubiyemo iyobokamana, kandi nibaza ku iyobokamana ry’abantu bafite ubujiji kandi bakerensa kwiga guteka. …IMN 223.2

    Guteka indyo nkene ni ugucogoza buhoro buhoro imbaraga z’imibiri y’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Ni akaga ku magara no ku buzima gusanga ku meza amwe bateguye umugati uremereye kandi mubi, hamwe n’ibindi byokurya byateguwe ngo birishanywe. Babyeyi, aho gushaka guha abakobwa banyu amasomo ya muzika, mubigishe imyuga ifite akamaro kandi ifitanye isano ya bugufi no kwitungira amagara mazima hamwe n’ubuzima. Mubigishe amabanga yose yo mu gikoni. Mubereke ibyo bifite uruhare runini mu burezi bwabo kandi bifite akamaro mu mibereho yabo ya Gikristo. Niba ibyokurya bidateguwe mu buryo bwiza kandi bufitiye akamaro umubiri, ntibibasha guhindukamo amaraso meza, ashobora gusana ingingo z’umubiri zisimbura izamaze gusaza.IMN 223.3

    [Kugerageza gusimbuza isukari ibyokurya bisanzwe — 527]IMN 223.4

    [Uruhare rw’ameza ku mahame yo kwirinda — 351, 354]IMN 223.5

    [Niba igogora riremerejwe, ni ngombwa gushaka ikibitera — 445]IMN 224.1

    [Guteka bike, gukoresha ibyokurya byo mu byaremwe — 166, 546]IMN 224.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents