Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 16 - IBIGO MBONEZAMIRIRE

    Kwita ku Barwayi no Gutanga Ibyokurya Byiza

    419. Ni ngombwa gushinga ibigo mbonezamirire byita ku barwayi, aho aba barwayi bitabwaho n’abavugabutumwa bubaha Imana bakora mu bigo by’ubuvuzi, kandi bakabavura badakoresheje imiti. Ibigo nk’ibi bizajya biganwa n’abantu bahuye n’uburwayi bitewe n’ingaruka z’ingeso mbi mu mirire n’iminywere yabo, maze bahabwe indyo yoroheje, iboneye, kandi iryoshye bagomba kujya bakoresha. Ntigomba kuba indyo nkene. Imvange y’ibyokurya binyuranye kandi byuzuye igomba gutegurwa ku buryo bigaragara ku meza ko biteye ipfa.IMN 237.1

    420. Turifuza kubaka ikigo mbonezamirire kizajya kivura indwara hakoreshejwe ibyaremwe twishakira, kandi abantu bakazajya bagihugurirwamo uburyo bwo kwivura igihe barwaye; aho bazigishwa uko bagomba kureka ibiyobyabwenge, nk’ikawa, icyayi, inzoga, n’ibindi bikabura umubiri by’uburyo bwose, kandi tukigisha abantu kureka kurya inyama z’amatungo yapfuye.IMN 237.2

    Inshingano y’Abaganga, Abashinzwe imirire, n’Abaforomo

    421. Inshingano y’abaganga ni ukureba ko abarwayi babonye indyo yuzuye, kandi ikaba igomba gutegurwa ku buryo idateza ibibazo imikorere y’umubiri.IMN 237.3

    422. Abaganga bagomba kuba maso bagasenga, bakabona ko bari mu mwanya w’inshingano ikomeye cyane. Bagomba kwandikira abarwayi babo imirire ikwiranye n’ubuzima bwabo. Iyo mirire cyangwa ibyo byokurya bigomba gutegurwa n’umuntu usobanukiwe neza ko afite uruhare rukomeye, nk’uko ibyokurya byiza bikenerwa kugira ngo bitange amaraso meza mu mubiri.IMN 237.4

    423. Uruhare rw’ingenzi mu nshingano z’umuforomo ni ukwita ku mirire y’umurwayi. Ntagomba kureka umurwayi ngo akomeze kuribwa cyangwa ngo acike intege bitewe no kubura ibyokurya, kandi ntanakwiriye kumuha ibyokurya byinshi bikabije ngo biremerere ingingo zigize igogora. Kumwitaho bisaba kumutegurira no kumuha ibyokurya byoroheye igogora, kandi akitondera cyane gushaka ibyo abona akeneye cyane, haba mu bwinshi no mu bifitiye umubiri akamaro.IMN 237.5

    Nimushake Uko Abarwayi Bamererwa neza, kandi mwite ku Byifuzo byabo byiza

    424. Abarwayi bagomba guhabwa ibyokurya bihagije, byuzuye, byoroshye kuribwa, biteguwe kandi bigabuwe mu buryo buteye ipfa, ku buryo bituma batabasha guhura n’igishuko cyo kwifuza kurya inyama. Ibyokurya bigomba kuba inzira yo kwigisha ivugurura mu by’ubuzima. Ni ngombwa kwita cyane ku mvange y’ibyokurya bihabwa abarwayi. Ni ingenzi cyane kugira ubumenyi bwo gutegura imvange z’ibyokurya byiza, kandi abantu bakabona ko ari ubwenge mvajuru.IMN 238.1

    Amasaha yo kurya agomba gutegurwa ku buryo abarwayi babona ko abashinzwe ibigo bitaye ku kumererwa neza kwabo n’ubuzima bwabo. Igihe bazaba bavuye mu bigo, ntibazagenda bafite ibyo bagaya kuri ibyo bigo. Ntabwo abarwayi bagomba na rimwe kubona ko amasaha yo kurya yashyizweho ku buryo bw’amategeko adakuka.IMN 238.2

    Niba kubwo kureka gutanga ibyokurya bya gatatu mubona bituma abarwayi banga kugana ibigo cyangwa bakigendera, inshingano yanyu irasobanutse. Tugomba kwibuka ko hari abantu bishimira kurya indyo ebyiri ku munsi gusa, ariko hari n’abandi barya dukeya kuri buri funguro, bigatuma bumva bakeneye icyo bafata nimugoroba. Ni ngombwa kurya ibyokurya bihagije kugira ngo umubiri n’imikaya bibone imbaraga bikeneye. Kandi dukwiriye kwibuka ko ubwonko bukura imbaraga mu byokurya twariye. Umugabane umwe w’umurimo w’ivugabutumwa mu by’ubuvuzi ugomba gukorwa n’abakozi bo mu bigo ni uwo kwerekana agaciro k’imirire yuzuye.IMN 238.3

    Birakwiriye ko mu bigo byacu nta kawa, icyayi, cyangwa inyama bigomba kuhatangirwa. Kuri benshi, iki cyemezo gikubiyemo impinduka no kwigomwa gukomeye. Gushyiraho ibindi byemezo bigendana n’impinduka nko kugabanya umubare w’amafunguro atangwa ku munsi, byamera kuri bamwe nko kubazanira ingorane kuruta kubazanira ibyiza.IMN 238.4

    [Ku byerekeranye n’umubare w’amafunguro, reba igice cya 9: “Kurya ku Bihe Bidahinduka”]IMN 239.1

    Musabe Impinduka za Ngombwa Gusa mu Byerekeranye n’Ingeso n’Akamenyero

    425. Abakorana na bene ibi bigo bagomba kwibuka ko Imana ibasaba kwishyira mu mwanya w’abarwayi kugira ngo bumve uburyo babayeho. Tugomba kuba abafasha b’Imana mu kwerekana ingingo z’ingenzi zigize ukuri kw’iki gihe turimo, kandi tugomba kwirinda kwivanga bitari ngombwa mu ngeso n’akamenyero by’abagana ibigo byacu bishinzwe imirire, baba abarwayi cyangwa abashyitsi. Benshi muri aba bantu bagana ibyo bigo bitewe no gushaka ahantu baruhukira mu gihe cy’ibyumweru bike. Turamutse tubategetse, muri icyo gihe kigufi gutyo, ngo bahindure amasaha bafatiraho amafunguro, twaba tubateye ikibazo kitoroshye. Nimuramuka mugenje mutyo, ntimuzatinda kubona ko, nyuma y’igeragezwa rigendanye n’ibibazo, yuko mwakoze amakosa. Mugerageze uko mushoboye kose kumenya ingeso n’akamenyero by’abarwayi, kandi ntimubategeke guhindura izo ngeso mu gihe izo mpinduka zitagira inyungu zibazanira.IMN 239.2

    Umwuka uri mu kigo ugomba kuba unejeje kandi ushimishije abakigana, muri make ari umwuka urangwa n’ubusabane uko bishoboka kose. Abahagana bashaka ubufasha bagomba kumva ko baje “imuhira”, bakumva bari iwabo. Impinduka zihutiyeho mu mirire zituma bumva batamerewe neza. Kubona ko imico yabo ibangamiwe bibatera kutiyumva aho hantu. Intekerezo zabo ntizituza, ibyo bigatuma ibintu birushaho kumera nabi, bityo bakabura imigisha babashaga kuhabonera iyo ibintu biza kugenda uko bikwiriye. Niba ari ngombwa guhindura ingeso zabo, ibyo mugomba kubikora mwitonze kandi mu buryo bushimishije, ku buryo abarwayi babona za mpinduka nk’imigisha aho kuzibona nk’ingorane.IMN 239.3

    Mureke amabwiriza yanyu abe akwiriye ku buryo agendana n’umutimanama w’abadasanzwe bamenyereye kubona ibintu uko biri. Mu gihe mugerageza kumvikanisha amahame y’ukuri azana ivugurura n’impinduka mu mibereho y’abantu bagana ibigo bashaka ubuzima bwiza, nimubareke babone ko mutabashyiraho imitwaro uko mwishakiye. Nimubahe umudendezo bumve ko bakwiriye gukurikira inzira bihitiyemo ubwabo.IMN 240.1

    Nimureke Impinduka mu Mirire Zigende Ziza Buhoro Buhoro

    426. Mu gihe cya nijoro, navuganaga namwe uko muri babiri. Nari mfite ibintu runaka byo kubabwira byerekeranye n’ikibazo cy’imirire. Navuganaga namwe nisanzuye, mbabwira ko mugomba kugira impinduka mu bitekerezo byanyu ku byerekeranye n’ibyokurya bigomba guhabwa abantu bo hanze baza bagana ikigo cyacu. Aba bantu bagize akamenyero ko kurya nabi, ibyokurya byiganjemo ibinure. Bagezweho n’ingaruka z’umururumba wabo. Bakeneye ivugurura mu mirire n’iminywere, ariko iryo vugurura ntirishobora guhita riba ako kanya. Impinduka zigomba kugenda ziza buhoro buhoro. Ibyokurya bitunga umubiri bahabwa bigomba kuba biryoshye kandi bitera ipfa. Mu mibereho yabo yose, nta gushidikanya ko bagiye barangwa no gufata amafunguro atatu ku munsi kandi bakarya ibyokurya bikungahaye ku binure. Ni ingenzi ko abo bantu mubakundisha kandi mukabagezaho ukuri kw’ivugurura ry’ubuzima. Ariko kugira ngo mubemeze gukoresha indyo ikwiriye, mugomba kubashyira imbere amahitamo yo gukoresha indyo ihagije, yuzuye, kandi iteye ipfa. Impinduka ntizikwiriye gushyirwaho huti huti, kugira ngo zidatuma batera umugongo ivugurura ry’ubuzima aho kuyoborwa na ryo. Ibyokurya bahabwa bigomba gutegurwa neza, kandi bigomba kuba bikungahaye ku buryo ari jyewe cyangwa wowe tubasha kubiryaho. …IMN 240.2

    Ibi mbyanditse kuko nzi neza ko Umwami Imana abasaba kugira ubwenge bwo kumenya kwegera abo bantu mukabasanga aho bari, mu mwijima bakigenderamo no kuba abanyamururumba. Kubwanjye, nahisemo indyo yuzuye kandi yoroheje. Ariko ntabwo ari byiza guhita ubihatira abantu bo hanze, batwawe n’umururumba, ngo ubategeke gukoresha indyo runaka ku buryo byabatera kwanga ivugurura ry’ubuzima. Imigirire nk’iyo ntizigera ibatera kwemera akamaro ko guhindura ingeso mu mirire n’iminywere. Mujye mubaha ibihamya. Mubigishe ku buryo babona akamaro ko gukoresha indyo yuzuye kandi yoroheje, impinduka ikazajya iza buhoro buhoro. Mubahe igihe cyo kwimenyereza bene iyo mirire no gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe. Mukore, musenge, kandi mubayobore mu buryo bwa gicuti bushoboka.IMN 240.3

    Ndibuka igihe kimwe ahantu ________, ubwo nari ndi mu bitaro by’aho hantu, nararikiwe kwicara ku meza hamwe n’abarwayi, no gusangira na bo, kugira ngo tumenyane. Nabonye ko hari ikosa bakora ryerekeranye no gutegura ibyokurya. Byashyirwaga hamwe ku buryo bitabaga biryoshye, ntibibe byafasha na bibiri bya gatatu by’ibyo umuntu akenera. Nabonye ko bitanshobokera gutegura ibyokurya byafasha ipfa nari mfite. Nagerageje kugira ibyo mpindura kuri iyo gahunda, kandi ndibwira ko byabagiriye umumaro.IMN 241.1

    Uburezi Bugomba Kugendana N’ivugurura

    Mu gihe dukorana n’abarwayi mu bigo byacu by’ubuvuzi, tugomba gutekereza impamvu z’ibyo dukora n’ingaruka zabyo. Tugomba kwibuka ko ingeso n’ibikorwa byo mu buzima bidapfa guhinduka mu kanya gato. Iyo dufite umutetsi mwiza, tukagira n’ibyokurya bihagije kandi biboneye, dushobora kuzana ivugurura rikagera ku ntego nziza. Ariko iryo vugurura risaba igihe. Ni ngombwa gukoresha imbaraga igihe bigaragaye ko zikenewe. Tugomba kwibuka ko ibyokurya byabasha kunyura ivugurura ry’ubuzima bibasha kutaryohera na gato abamenyereye ibyokurya byuzuye ibirungo n’amavuta. Ni ngombwa gutanga inyigisho zisobanura impamvu ivugurura mu mirire ari ingenzi, kandi tukerekana ko gukoresha ibyokurya byuzuyey ibirungo n’amavuta bitera ingingo z’igogora ubwiyabire no kuribwa zikamererwa nabi. Nimwereke abantu impamvu yatumye twebwe nk’abizera duhindura imirire n’iminywere yacu. Mubasobanurire impamvu tudakoresha itabi n’ibinyobwa bisindisha byose. Mugaragaze mu buryo busobanutse kandi bwuzuye amahame y’ivugurura ry’ubuzima. Kandi hamwe n’ibi, mutegure ku meza ibyokurya bihagije byuzuye, biryoshye kandi byateguwe neza; Maze Umwami Imana azabafasha kwemeza abantu akamaro kihutirwa k’ivugurura, bibatere kubona ko iryo vugurura rizabazanira ibyiza biruta ibindi. Bazumva ko bakeneye kureka ya mirire bamenyereye, ariko bisaba ko mwihatira kubaha indyo iboneye kandi iryoshye ku buryo batazicuza bya byokurya bibi bari basanganywe. Mubereke ko uburyo mukoresha bwo kubavura no kubitaho buzabazanira inyungu gusa igihe bazaba bibonera ubwabo ko ari ngombwa guhindura ingeso mu mirire n’iminywere yabo.IMN 241.2

    427. Mu bigo mbonezamirire byacu byose ni ngombwa ko abarwayi babonera mu cyumba cyo gufunguriramo ibyokurya bihagije. Ntabwo nigeze mbona ikintu kibi cyane mu kigo cyacu icyo aricyo cyose, ariko nabonye ko ku meza amwe n’amwe hadatangirwa amafunguro ahagije, aboneye, aryoshye kandi ateye ipfa. Kenshi abarwayi bo mu bigo nk’ibyo, igihe babaga bahamaze igihe runaka, barigenderaga bakabivamo mbere y’igihe, kuko babonaga ko ibyo babona bidahwanye n’igiciro kinini bazatanga ku icumbi, icyumba, n’imiti bibahenda. Birumvikana kandi ko ibyo bizakurikirwa n’amagambo yo kwivovota agatanga ipica mbi yangisha abandi ikigo.IMN 242.1

    Ugukabya k’Uburyo Bubiri

    Hari ugukabya k’uburyo bubiri tugomba kwirinda. Imana ifashe abantu bose bakorana n’ibigo byacu by’ubuzima kugira ngo bataba ibikoresho birwanirira imirire idafashije umubiri. Akenshi abagabo n’abagore bagana ibigo byacu usanga barabaswe n’irari ribi mu mirire n’iminywere. Ntimugomba guhita mubasaba guhindura iyo myifatire ako kanya. Bamwe muri bo ntibashobora guhita ako kanya bamenyerezwa gukoresha ivugurura ry’ubuzima mu mirire ku buryo bwuzuye nk’uko bikorwa mu miryango runaka yihariye. Mu kigo cy’ubuzima usangamo abantu bafite irari mu buryo bunyuranye. Bamwe bararikira imboga zitetswe neza, abandi bakumva kurya imboga bibagwa nabi ndetse bikabagiraho ingaruka. Abakene, abarwayi baribwa mu nda kubera igogora, na bo bakenera kubwirwa amagambo abakomeza. Imbaraga z’iyobokamana z’urugo rwa Gikristo zigomba kwigaragaza mu kigo cy’ubuzima. Ibyo bintu byose mugomba kubikoresha ku buryo bwitondewe kandi burangwa n’umwuka w’amasengesho. Umwami Imana azi ingorane ziri imbere yanyu kandi azababera Umufasha. …IMN 242.2

    Muhinduranye Imirire

    Ejo nabandikiye ibintu nizera ko bitabateye urujijo. Ahari mbasha kuba naravuze byinshi byerekeranye n’akamaro ko gukoresha imirire ihagije mu bigo byacu. Nabonye ko mu bigo by’ubuzima byinshi byacu, ntihabaho guhinduranya ibyokurya mu buryo byagombye kandi ngo bitangwe mu buryo buhagije. Nk’uko mubizi, mu kugaburira abarwayi, ntitugomba kumuhorera indyo imwe gusa, ahubwo akenshi tugomba guhinduranya imirire, kandi tugategura ibyokurya mu buryo bunyuranye. Ndiringira nko Uhoraho azabaha ubushishozi bwose mukeneye kugira ngo mubashe gutegura neza ibyokurya.IMN 243.1

    428. Abagana ibigo byacu by’ubuzima ngo bahabonere ubufasha bagomba guhabwa ibyokurya bihagije kandi bitetswe neza. Ibyokurya bahabwa bigomba kuba bigizwe n’amoko atandukanye ku buryo bwarusha ndetse n’ibyo mu rugo. Bigomba kuba ari ibyokurya biteye amatsiko ku buryo bikurura ababibona. Iki kintu ni ingenzi cyane. Ikigo kizatera imbere biruseho niba gitangirwamo ibyokurya bihagije kandi biryoheye abantu.IMN 243.2

    Kenshi na kenshi nagiye mva ku meza mu bigo byacu by’ubuzima ntanyuzwe kandi nshonje. Navuganye n’abayobozi b’ibyo bigo mbabwira ko ibyokurya byabo bigomba kuba bihagije kandi biryoheye abantu. Nabasabye gukorana ubuhanga kugira ngo bakore igishoboka cyose ngo bazane impinduka nziza. Nabibukije ko ibishobora kuryohera abantu bamenyereye ibyiza by’ivugurura ry’ubuzima bitabasha kugwa neza abamenyereye kurya ibyokurya bikungahaye ku mavuta n’ibirungo, nubwo baba bifuza gushyira iherezo ku kamenyero nk’ako. Hari byinshi abantu bakwigira muri za resitora zifite isuku byerekeranye no gutegura no kugabura ibyokurya mu buryo bukwiriye.IMN 244.1

    Mwirinde Gukabya

    Nimutita cyane kuri iki kibazo, ababagana bazagabanuka aho kugira ngo biyongere. Mu byerekeranye n’ivugurura mu mirire, hari ingorane ikomeye mugomba kwitaho: kwirinda gukabya.IMN 244.2

    Ijoro rishize, ubwo nari nsinziriye nari ndimo kuvugana na Muganga ________. Naramubwiye nti: Ugomba na none kwitondera ibyo gukabya mu mirire. Ntugomba kuba ku mpande z’ubuhezanguni, ku rwawe ruhande, cyangwa ku byerekeye ibyokurya bihabwa abarwayi no ku bakozi batanga ibyokurya mu kigo. Abarwayi bariha amafaranga ahagije ku buzima bwabo, bityo bagomba kubona ibyokurya bihagije. Bamwe muri bo bagera mu kigo bafite ubuzima bubasaba kwirinda bihagije mu mirire, bagakenera indyo yoroheje cyane, nyamara igihe ubuzima bwabo butangiye kumererwa neza, bagomba guhabwa ibyokurya bihagije kandi byubaka umubiri.IMN 244.3

    Ibyo mbandikiye ahari bibasha kubatangaza, ariko neretswe mu ijoro rishize ko ikigo cyanyu gikeneye kugira impinduka ku byerekeranye n’imirire, kandi ko iyo mpinduka izazana itandukaniro rinini ahabakikije hose. Mukeneye gukoresha imirire ihagije abagana ikigo cyanyu.IMN 244.4

    429. Mugomba kwirinda akaga ko gukabya mu mirire mu kigo mbonezamirire. Ntidushobora kwiringira ko ab’isi bahita bemera ako kanya ibyo abizera bacu bagiye biga imyaka n’imyaka. Ndetse no muri iki gihe, hari benshi mu bagabura bacu badakurikiza ivugurura ry’ubuzima, nubwo bwose babonye umucyo uhagije. Ntidushobora kwiringira ko abatumva akamaro ko kwirinda mu mirire, batigeze babigiramo ubumenyi ngiro, ko bashobora gutera intambwe imwe yo kureka umururumba mu mirire, bakiyemeza gukoresha indyo yoroheje basabwa n’ivugurura ry’ubuzima.IMN 244.5

    Abagana ibigo nderabuzima bagomba guhabwa indyo yuzuye kandi iboneye, yateguwe mu buryo iryohera abantu, bigendanye n’amahame nyakuri. Ntitugomba kwibwira ko abo barwayi babaho nk’uko tubayeho. Bizabasaba impinduka zikomeye. Kandi no muri twebwe hariho abantu bake cyane birinda cyane mu mirire nk’uko Muganga _________ avuga ko bisaba ubwenge bwo kubikurikiza. Ntabwo impinduka zigomba guhita zishyirwaho ku buryo buhutiweho, igihe abarwayi batarabyitegura.IMN 245.1

    Ibyokurya bihabwa abarwayi bikwiriye kuba ari byiza ku buryo bibatera kugira ipfa. Amagi abasha gutegurwa ku buryo bwinshi bunyuranye. Ntugomba kubabuza gato y’imvange y’indimu.IMN 245.2

    Ntabwo abantu bigishijwe bihagije uburyo bwo gutegura indyo iryoshye kandi yubaka umubiri, kandi usanga bidahabwa umwanya n’imbaraga mu bigo byacu. Ntitwifuza ko ibigo byacu bibura abarwayi. Ntitwabasha guhindura abagabo n’abagore ngo tubakuremo imibereho mibi bimenyereje niba tutabavuye ngo tubiteho uko bikwiriye.IMN 245.3

    Mugerageze kurushaho guteka neza bihagije, kandi ntimukizirike ku mafunguro aryohera bamwe mu bakabya mu bugorozi bw’iby’ubuzima. Abarwayi baramutse bahawe bene aya mafunguro gusa, bayazinukwa, bitewe n’uko yagezaho akababihira. Bene ubwo buryo ntibubasha gutuma abarwayi baza mu bigo byacu bemera kandi ngo bakire ukuri. Ni ngombwa ko inama Uwiteka yahaye Mwenedata na Mushiki wacu ________ ku byerekeranye no gukabya mu mirire ikurikizwa. Nahawe amabwiriza areba Muganga ________, ko agomba guhindura imirire ye, maze akajya arya biruseho ibyokurya byubaka umubiri. Birashoboka kureka indyo ikize ku binure n’amavuta maze abantu bagakoresha ibyokurya biryoshye. Nziko ugukabya kose mu mirire kwazanwa mu kigo cyacu cy’ubuzima gushobora guteza akaga icyo kigo. …IMN 245.4

    Hariho uburyo bwo kuvanga no gutegura ibyokurya bigatuma byombi bivamo indyo yuzuye kandi ifite intungamubiri. Abashinzwe ibyo guteka mu bigo byacu bakwiriye kumenya ubwo buryo bakabukoresha. Ibyo bigomba gukorwa hakurikijwe umucyo uva muri Bibiliya, kuko umubiri utagomba kugomwa indyo ikwiriye. Gutegura ibyokurya ku buryo burusha ubundi kuba bwiza bigomba kwiganwa ubuhanga.IMN 246.1

    [Andi magambo arebana no gukabya mu mirire itangwa mu bigo, reba ingingo — 324, 331].IMN 246.2

    Ingaruka z’Ibyokurya Bidahagije cyangwa Bitaryoshye

    430. Bagomba kubona … indyo zirusha izindi kuba nziza, z’ubwoko bwose kandi zifite intungamubiri. Abimenyereje guhaza irari n’indyo ikungahaye ku binure, igihe bageze mu bigo by’ubuzima byacu, bakabona indyo ya mbere igizwe n’ibyokurya byoroheje, bibwira ko ibyo babwiwe ko Abadiventisti barya indyo nkene kandi y’intica ntikize, ari ukuri. Indyo imwe gusa irahagije kugira ngo izanire ikigo igisebo kirusha imbaraga zakoreshwa n’ibindi byiciro ngo bigarurire ikigo isura. Niba dushaka gushyikira abantu ngo tubazane tubageze aho bumva ko ivugurura ry’ubuzima mu mirire ari iryabo, tugomba kwirinda gutangira tubashyiriraho gahunda y’imirire idahinduka. Tugomba gutegura ku meza amafunguro twateguye neza agizwe n’ibyokurya byiza bihagije, biryoshye, byinshi ku buryo abantu bareka kwibwira ko ari intica ntikize itabamara inzara. Dukeneye kubona ibyokurya byiza byateguwe neza.IMN 246.3

    Inyama Ntizigomba Kuboneka mu Mirire Ikoreshwa mu Bigo Byacu

    431. Nahawe amabwiriza ku byerekeranye no gukoresha inyama mu bigo byacu. Inyama ntizigomba gukoreshwa, kandi zigomba gusimbuzwa n’indyo yuzuye, iryoshye, yateguwe ku buryo itera ipfa.IMN 247.1

    432. Mwenedata nawe Mushiki wanjye _________, ndifuza ko mwita kuri izi ngingo nke neretswe kuva aho ibibazo byo gusimbuza inyama bitangiriye kuboneka ku meza yo mu bigo by’ubuzima byacu. …IMN 247.2

    Nahawe amabwiriza yuzuye n’Uhoraho ko inyama zitagomba kugaburirwa abarwayi mu byumba byo gufunguriramo byo mu bigo byacu. Nahawe umucyo ko nyuma y’uko abarwayi bamaze kwigishwa ibyo, babasha guhabwa inyama igihe bumva ko bazikeneye cyane, ariko icyo gihe, bakazirira mu byumba byabo bwite. Abakozi bo mu bigo bose bagomba kureka kurya inyama. Ariko, nk’uko twabivuze mbere, niba nyuma yo kumenya ko inyama zitagomba gutegurwa ku meza yo mu cyumba cyo gufunguriramo, abarwayi runaka bagakenera guhabwa inyama, muzibahe mufite ubushake bazirire mu byumba byabo.IMN 247.3

    Bitewe n’akamenyero ka benshi ko kurya inyama, ntibitangaje ko baba bategereje kuzibona ku meza mu bigo byacu. Ntibikwiriye ko mugaragaza urutonde rw’ibiribwa bihari; kuko igihe babonye ko ku rutonde habuzemo inyama, bibangamira abagana ibigo byacu.IMN 247.4

    Ibyokurya nibitegurwe ku buryo biryohera abantu kandi bitegurwe ku meza ku buryo bwiza. Ibyokurya byinshi bigomba gutegurwa kuruta ko byaba ngombwa ko hategurwa inyama. Bamwe babasha gukoresha amata n’amavuta y’inka.IMN 247.5

    Nta Mabwiriza yo Gukoresha Inyama

    433. Nahawe amabwiriza ko abaganga bakoresha inyama kandi bagategekera abandi kuzikoresha badakwiriye gukoreshwa mu bigo byacu, kuko bananirwa ku bushake kwigisha abarwayi kureka ikibatera uburwayi. Umuganga urya kandi agategeka abantu kurya inyama ntabwo atekereza ku ngaruka izanwa n’iyo mpamvu. Aho gukora nk’uzanzamura imibereho ngo igubwe neza, aganisha umurwayi ku buzima bwo kubatwa n’umururumba w’irari ribi, bitewe n’urugero amuha.IMN 247.6

    Abaganga bakora mu bigo byacu by’ubuzima bakwiriye kuba abagorozi muri iyo gahunda ndetse no mu zindi. Benshi mu barwayi babaye indembe bitewe n’amakosa bakora mu mirire. Bakeneye kwerekwa inzira nziza. Ariko se muganga urya inyama yababera urugero ate? Kubwo ingeso ze mbi, aba ashyira inzitizi mu murimo we kandi agatesha agaciro ubuhanga bwe.IMN 248.1

    Mu bigo byacu, abarwayi benshi batekereza cyane ku kibazo cy’inyama, maze kubwo gushaka kurinda ubushobozi bw’intekerezo zabo n’imibiri yabo, baretse gukoresha inyama mu mirire yabo. Bityo, ibyo byatumye boroherwa indwara zamereraga nabi ubuzima bwabo. Benshi mu bo tudahuje ukwizera bahindutse abagorozi b’iby’ubuzima bitewe n’uko, kubwo ikibazo cy’inarijye, biboneye akamaro ko gukora ibyo. Benshi bahisemo gukurikiza ivugurura ry’ubuzima mu mirire n’imyambarire. Mbese Abadiventisti ni bo bakwiriye gukomeza gukurikiza imigenzereze irangwa no kutirinda? Mbese ntibakwiriye guha agaciro uyu muburo ngo, “Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana?” 1 Abakorinto 10:31.IMN 248.2

    Ibyo Kwitondera mu Gihe Utanga Amabwiriza yo Kureka Gukoresha Inyama

    434. Umucyo Imana yatanze ku byerekeranye n’indwara hamwe n’ikizitera ugomba gukwirakwizwa hose; kuko ibyo biterwa n’ingeso mbi z’umururumba, gukerensa, no kwirengagiza ibyerekeranye n’isuku igomba kugirirwa umubiri, usanga byarabase abantu. Akamenyero ko kugira isuku, kwita cyane ku kintu cyose cyinjizwa mu kanwa, bigomba kubahirizwa.IMN 248.3

    Ntimugomba gutanga amabwiriza mubwira abantu ko inyama zitazigera zikoreshwa na mba, ahubwo mugomba kubigisha bakabitekerezaho, maze mukabareka bakamurikirwa n’umucyo. Nimureke umutimanama wa buri muntu ukanguke ku byerekeranye no kubonera hamwe no kwirinda irari ryose ryangiritse. …IMN 248.4

    Iki kibazo cyo kurya inyama kigomba kwitabwaho. Igihe umuntu ahinduye imirire akareka kurya inyama zikabura umubiri akazisimbuza ibyokurya by’ibimera, azabanza igihe cyose kumva agize intege nke kandi abuze imbaraga mu mubiri, kandi benshi iyo bibagendekeye bityo bihutira kubona impamvu yo kumva ko bakeneye gukomeza kurya inyama. Ariko iyi ni ingaruka igomba kukubera impamvu ituma ureka kurya inyama.IMN 249.1

    Guhinduranya ntibigomba gukorwa huti huti, cyane cyane ku bantu bakora imirimo ihoraho y’ingufu. Nimubanze mwigishe umutimanama, mwongerere imbaraga ubushake, icyogihe impinduka izagenda izana no kubyitegura hamwe n’ubushake.IMN 249.2

    Abarwayi b’igituntu bagenda begera igituro ntibagomba kugira impinduka bashyira mu mirire yabo, ahubwo bagomba kwitondera inyama bakoresha zikaba ari iz’amatungo afite ubuzima bwiza ku buryo bushoboka. Abarwayi barembejwe na kanseri ntibagomba kuvunwa n’ikibazo cyo kumenya niba babasha kurya inyama cyangwa ntibazirye. Mwirinde kubafatira icyemezo kijyanye n’icyo kibazo. Ntacyo byahindura ku buzima bwabo, ahubwo byateza ikibazo amahame yo gukoresha imirire y’ibimera. Mubaganirize; mwigishe intekerezo zabo, ariko ntimugire uwo muhata; kuko ivugurura nk’iryo rikozwe ku gahato nta kamaro rigira. …IMN 249.3

    Birakwiriye kwereka abakeneye kwiga n’abaganga, na bo bakabyigisha abandi, ko inyamaswa uko yakabaye ifite uburwayi bukeya cyangwa bwinshi. Akenshi usanga inyama zirwaye. Indwara z’uburyo bwose usanga mu mubiri w’umuntu zibasha kuba ari uruhererekane rw’inyama z’inyamaswa zapfuye. Intege nke ziterwa no guhinduranya imirire y’inyama zizahita zishira, kandi abaganga bagomba kumenya ko batagomba gutegekera abantu gukoresha inyama zikabura umubiri kugira ngo bagire ubuzima bwiza n’imbaraga. Abazireka babanje kubitekerezaho, bakimenyereza impinduka, bazagira amagara mazima mu myakura n’imikaya.IMN 249.4

    435. Muganga _________ yambajije niba, mu bihe ibyo aribyo byose, mbasha guha inama umurwayi w’igifu utabasha kugira ikindi ashyira mu nda, akajya anywa isupu y’inkoko. Naramubwiye nti, “Hariho abantu baba barembejwe n’indwara y’igituntu, abongabo igihe basabye iyo supu, bakwiriye kuyihabwa. Ariko ngomba kubyitondera.” Uru rugero ntirugomba gutuma abantu babona nabi ikigo cy’ubuzima cyangwa ngo bibere urwitwazo abandi rwo kumva ko ubuzima bwabo na bwo bukeneye iyo mirire. Nabajije Muganga _________ niba afite bene abo barwayi mu kigo cy’ubuzima. Yaravuze ati, “Oya, ariko mfite umubyeyi mu bitaro bya _______, ufite intege nke cyane. Arushaho gucika intege akaba arembye cyane, ariko ashobora kurya inkoko itetse.” Naramubwiye nti, “Byaba byiza kumukura muri ibyo bitaro. … Umucyo nahawe ni uko uwo mubyeyi muvuga aramutse ashatse ibyamwongerera imbaraga maze akagirira ipfa ibyokurya biboneye, ubwo burwayi bwe no kuremba cyane byashira.”IMN 250.1

    Yakoresheje cyane intekerezo; umwanzi yamufatiranye mu ntege nke z’umubiri; kandi intekerezo ze ntizikomeye bihagije ngo zibashe kongera kwihanganira ibibazo by’imibereho ya buri munsi. Akeneye umuti mwiza w’ibitekerezo, imbaraga mu kwizera, no gukorera umurimo Kristo. Akeneye kandi gukoresha imikaya imyitozo y’imirimo y’amaboko akorera hanze. Imyitozo ngorora mubiri ibasha kubera uwo mubyeyi kandi umugisha utangaje mu buzima bwe. Ntakwiriye kwicara ubusa, akwiriye kuba umuntu uguwe neza, umugore ufite amagara mazima, witeguye gukora inshingano ze neza kandi ku buryo bwuzuye.IMN 250.2

    Umuti wose wahabwa uyu mubyeyi nta kamaro wagira aramutse adashyizeho uruhare rwe. Akeneye kongerera imbaraga imikaya ye n’imyakura akoresha umubiri we imirimo isaba imbaraga. Ntakwiriye kwicara ubusa, ahubwo akwiriye kugira ishyaka ryo gukora umurimo.IMN 250.3

    [Kwita ku mibereho idasanzwe — 699, 700]IMN 251.1

    “Ntimukemere ko Zigera ku Meza”

    436. Nabonanye n’abaganga na Mwenedata ________, maze mvugana na bo mu gihe kijya kungana n’amasaha abiri, mbafungurira umutima wanjye. Nababwiye ko bahuye n’ibigeragezo, kandi bakaba baratsinzwe na byo. Mu gihe bari bahangayitswe no guteza imbere ibigo byabo, bateguraga inyama ku meza, kandi bakumva bafite ikigeragezo cyo kurushaho gukora ibindi, bagakoresha icyayi, ikawa n’ibiyobyabwenge. …Narababwiye nti: Ababaswe n’irari ry’inyama bazahura n’ikigeragezo, igihe bazaba bahujwe n’Ikigo cyita ku Buzima, bazumva imbaraga zabo zibahatira kutita ku mahame y’ubuzima. Ntabwo bagombaga guhabwa inyama. Ntibyari kuba ngombwa kubuza abantu kuzikoresha, kuko zitagombaga kugaragara ku meza. … Urwitwazo bagize ni urwo gutegurira abarwayi inyama igihe cyose batarigishwa kuzireka. Nyamara uko abarwayi bashya bakomezaga kugenda baza, ni ko abaganga bakomezaga gutanga urwo rwitwazo rwo kubemerera gukoresha inyama. Oya; ntimukemere ko zigera ku meza na rimwe. Icyo gihe rero, muzabasha guhuza ibyigisho mutanga byerekeranye n’inyama hamwe n’ubutumwa mwahamagariwe kwamamaza.IMN 251.2

    Kugabura Icyayi, Ikawa, n’Inyama mu Byumba by’Abarwayi

    437. Mu bigo byacu …, nta cyayi, nta kawa, cyangwa inyama bigomba kuhagaburwa, keretse bibaye bikozwe ku buryo budasanzwe, aho umurwayi by’umwihariko agize icyo yifuje guhabwa, maze icyo akeneye akagihererwa mu cyumba cye.IMN 251.3

    Icyayi, Ikawa, n’Inyama Ntibikwiye Gutegekerwa Umurwayi

    438. Abaganga ntibabereyeho gutegekera abarwayi kurya inyama, kuko bene iyo mirire ari yo ibatera uburwayi. Nimushake Uwiteka. Nimumubona muzagira umutima w’ubugwaneza kandi woroheje. Mwebwe ubwanyu, ntimukwiriye kubeshwaho n’inyama z’amatungo yapfuye, ntimukwiriye no guha intongo yazo abana banyu. Ntimuzategekere abarwayi gukoresha inyama, icyayi, ikawa, ahubwo muzajye mugirana na bo ibiganiro mu cyumba cy’uruganiriro mubereke akamaro ko gukoresha indyo yoroheje. Muzakure mu mafunguro yanyu ibintu byose bibasha kwangiza imibiri.IMN 251.4

    Igihe abaganga bo mu bigo byacu bamaze imyaka bigishwa n’Umwami Imana, hanyuma bakabwira cyangwa bagaha urugero abo bagomba kwitaho kujya bakoresha inyama, bene abo baganga baba bagaragaje ko badashoboye inshingano yo kuyobora ibigo byacu by’ubuzima. Umwami Imana ntatangira ubusa umucyo ku ivugurura ry’ubuzima ngo abafite inshingano n’abayobozi bawukerense. Uhoraho asobanukiwe n’icyo avuga, kandi ijambo rye rigomba kubahwa. Umucyo kuri ibi bibazo ugomba gutangwa. Ikibazo cy’imirire gikeneye kwigwaho mu buryo bwimbitse, n’ibyo abaganga bategeka abarwayi bigomba kuba bigendanye n’amahame agenga ubuzima bwiza.IMN 252.1

    [Reba Iterambere ry’Ivugurura ku Mirire mu Bigo by’Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi — 720-725]. IMN 252.2

    Ibinyobwa Bisindisha Ntibigomba Gufungurirwa Abantu

    439. Ntitwubaka ibigo by’ubuzima kugira ngo bibe amahoteli. Mu bigo byacu by’ubuzima tuhakirira gusa abantu bifuza gukurikiza amabwiriza nyakuri, abemera ibyokurya tubasha kubategurira. Tubaye twemereye abarwayi kubonera mu byumba bacumbikamo ibinyobwa bisindisha, cyangwa tukabagaburira inyama, ntitwaba tubahaye ubufasha bakwiriye kubona igihe baje mu bigo byacu. Tugomba kumenyekanisha ko amahame yacu atemera ko bene ibyo bintu bikoreshwa mu bigo byacu na za resitora zacu zirangwa n’isuku. Mbese icyifuzo cyacu si uko bagenzi bacu bagira imibereho izirana n’uburwayi ndetse n’ubumuga, kandi bagashimishwa n’ubuzima bwuzuye imbaraga? Nuko rero, nimureke tube abanyakuri ku mahame yacu nk’uko urushinge rwa busole ruhora rwerekana amajyaruguru.IMN 252.3

    Ibyokurya Biteguwe mu Buryo Buteye Ipfa

    440. Ntudushobora kwemeza abantu b’isi amahame yacu y’ivugurura ry’ubuzima uwo mwanya. Bityo rero, ntitugomba gutsimbarara mu gihe dushyiraho amategeko y’imirire ku barwayi. Igihe abarwayi baturutse hanze bagana ibigo byacu, bagomba kubahiriza imirire inyuranye n’iyo bari bamenyereye; kugira ngo bagende bumva impinduka buhoro buhoro, bakabona uburyo bwiza cyane bwo guteka ibyokurya bukurikije amahame y’ubuzima mbonera, kandi babone ko ameza yateguwe ibyokurya mu buryo buteye ipfa n’amatsiko. …IMN 253.1

    Abatanga amafaranga yo kwishyura icumbi n’imiti bakwiriye guhabwa ibyokurya byateguwe neza cyane. Impamvu irumvikana. Iyo abarwayi batabonye inyama, umubiri ugerwamo n’impinduka, ukumva umeze nk’uwacitse intege, maze abarwayi bagakenera ibyiyongera ku mirire yabo. Ibyokurya bategurirwa bikwiriye kuba biteguye ku buryo bitera ipfa, kandi bikaryohera ijisho.IMN 253.2

    Ibyokurya Bigenewe Abarwayi

    441. Indyo ihagije kandi inyuranye ni yo igomba guhabwa abarwayi, ariko uburyo bwo kubitegura no kubivanga bigomba kwitonderwa. Imirire yo mu kigo ntigomba gutegurwa kimwe n’iyo muri resitora. Hagomba kuba itandukaniro rinini hagati y’ibyokurya bigenewe abantu basanzwe bafite ubuzima bwiza, babasha kurya hafi y’ibintu byose, n’ibyokurya bigenerwa abarwayi. Hari akaga ko guhita ugabanyiriza ibyokurya abantu bari bamenyereye ibyokurya byinshi ku buryo byabatera umururumba. Indyo ikwiriye kuba ihagije. Ariko na none ikaba yoroheje. Nziko ibyokurya bibasha gutegurwa mu buryo bworoheje, kandi bikaryohera ababirya, ku buryo binashimisha n’abamenyereye ibyokurya byinshi.IMN 253.3

    Mujye mutegura ku meza imbuto (amatunda) zihagije. Nanezezwa n’uko mubasha gutegura ku meza yo mu bigo byanyu amatunda akiri mashya musaruye mu mirima yanyu. Ibyo ni inyungu ikomeye cyane.IMN 254.1

    [Ntabwo buri wese abasha gukoresha imboga — 516]IMN 254.2

    Inyigisho Itangirwa ku Meza yo mu Kigo

    442. Mu mitegurire y’ibyokurya, ni ngombwa ko urumuri rwa zahabu rw’umucyo rukomeza kumurika, rukigisha abakikije ameza bose uburyo bwo kubaho. Iyi nyigisho kandi igomba guhabwa n’abaza gusura Ikigo Nderabuzima, kugira ngo bahavane amahame nyakuri y’ubugorozi.IMN 254.3

    443. Gutegura ibyokurya by’abarwayi bo mu kigo bikwiriye kwitonderwa bihagije. Bamwe muri abo barwayi baba baturutse mu ngo usanga buri munsi ameza yabo yuzuye ibyokurya bikize ku binure, bityo bikaba bisaba imbaraga zikwiriye kugira ngo abo bantu bategurirwe ibyokurya bitunganye kandi biryoshye.IMN 254.4

    Kurarikira Abarwayi Gukurikiza Ivugurura Ry’ubuzima

    Uhoraho ashaka ko ikigo mukoramo kiba ahantu hashimishije biruseho kandi heza cyane ku isi. Ndashaka ko mwita cyane ku gutegurira abarwayi ibyokurya bitazanira akaga ubuzima bwabo, kandi bikaba bibasaba gukurikiza amabwiriza yacu agenga ivugurura ry’ubuzima. Ibi bishoboye gukorwa, kandi bigakomeza gukorwa, byahindura mu buryo bwiza intekerezo z’abarwayi. Byababera icyigisho kibereka akamaro ko kubaho imibereho irangwa n’isuku kuruta uko bari basanzwe babayeho. Maze igihe bavuye mu kigo, bazagenda bakivuga neza ku buryo abandi bantu bazifuza kukigana.IMN 254.5

    Ameza y’Abakozi

    444. Ntabwo mwita bihagije ku bakozi banyu ngo mubone ko ari umurimo uremereye mushinzwe wo kubaha amafunguro akwiriye kandi ahoraho. Aba bakozi bakenera ibyokurya bihagije kandi biboneye. Akenshi bakora ku buryo burengeje urugero; imbaraga zabo zigomba kubungwabungwa. Amahame abagenga agomba guhora yigishwa. Abakora mu kigo bose bagomba kubona amafunguro aboneye cyane, menshi bihagije, kandi abazanira imbaraga bihagije. Ameza abakozi banyu bafunguriraho ntagomba gutegurwaho inyama, ahubwo agomba kubaho imbuto nziza, impeke, n’imboga bihagije kandi biteguwe mu buryo bwiza bwuzuye. Kutita kuri ibi byazamuye cyane umusaruro w’ubutunzi mwifuza, ariko bigabanya imbaraga z’umubiri n’iz’umwuka z’abakozi banyu. Ibyo ntibyashimishije Imana. Muri rusange, imbaraga y’imirire ntituma amahame y’ivugurura yakirwa neza n’abicara ku meza y’abakozi.IMN 255.1

    Umutetsi ni Umubwirizabutumwa w’Umuganga

    445. Mushake umuntu w’umuhanga ku buryo bushoboka wo kubafasha mu byo guteka. Iyo ibyokurya biteguwe ku buryo bibera umutwaro igifu, mujye mushaka icyabiteye. Ibyokurya bibasha gutegurwa ku buryo biba icyarimwe ibyokurya biboneye kandi biryoshye.IMN 255.2

    446. Umutetsi wo mu kigo nderabuzima agomba kuba igihe cyose umugorozi w’iby’ubuzima. Nta muntu wavuga ko yahindutse igihe cyose irari rye n’imirire ye bitagendana n’ibyo yizera.IMN 255.3

    Umutetsi wo mu kigo nderabuzima agomba kuba umuntu watojwe neza umurimo w’ububwirizabutumwa mu by’ubuvuzi. Agomba kuba umuntu ufite ubushobozi, ubasha kwishakira ubunararibonye. Ntagomba kwizirika gusa ku gutegura amafunguro. Uhoraho aradukunda, ntashaka ko tuvunwa no gutegura amafunguro yangiza ubuzima.IMN 255.4

    Muri buri kigo, hariho abantu bamwe bitotombera ibyokurya, bavuga ko bitabanyuze. Bakeneye kwigishwa bakamenya akaga kagendana n’imirire yangiza ubuzima. Bishoboka bite ko ubwonko bwakora neza igihe igifu kirimo kuribwa?IMN 255.5

    447. Muri buri kigo cyacu, ni ngombwa kugira umuntu usobanukiwe neza umurimo wo guteka, umuntu ushyira mu gaciro, ubasha kwiga akamenya byinshi, kandi udashobora gushyira mu byokurya ibintu bigomba kwirindwa.IMN 256.1

    448. Mwaba mufite umutetsi ubasha gutegura amafunguro ashobora gukurura ipfa ry’abarwayi bakayabonamo impinduka inyuranye n’amafunguro bamenyereye? Ushinzwe guteka mu kigo nderabuzima agomba kuba ashoboye gutegura amafunguro akoresheje imvange zitanga ibyokurya biryoshye kandi biboneye, kandi izo mvange zigomba kuba ziryoshye nk’izo wowe nanjye twakwifuza kurya.IMN 256.2

    449. Umuntu ushinzwe umurimo wo guteka afite inshingano n’umwanya ukomeye. Agomba guhugurwa agatozwa umuco wo kuzigama kandi akazirikana ko nta cyokurya kigomba gupfushwa ubusa. Kriso yaravuze ati: “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa” Yohana 6:12. Reka iyo nama ikurikizwe n’umuntu wese ufite icyiciro arimo. Abarezi bagomba gucengerwamo n’isomo ryo gucunga neza, maze bakaryigisha abakozi, atari mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa.IMN 256.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents