Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA III — UMUGATI

    Imbaraga y’Ubuzima

    493. Iyobokamana rizayobora ababyeyi mu buryo bwo gutegura umugati w’ingirakamaro cyane. … Umugati ugomba gutekwa ugashya neza cyane, imbere n’inyuma. Imiterere y’ubuzima bw’igifu isaba ko uba woroshye kandi uhiye. Umugati ni wo utanga imbaraga z’ubuzima, bityo rero umutetsi agomba kuwutekana ubuhanga buhanitse.IMN 271.7

    Gutegura Umugati Mwiza Bikubiyemo Imyizerere Yacu

    494. Bamwe mu bakora imirimo yo mu rugo ntibabona ko gutegura ibyokurya neza ari inshingano basabwa n’imyizerere yabo; niyo mpamvu usanga batagerageza kwiga uburyo bwo gutegura neza umugati. Batuma umugati urura mbere yo kuwuteka, maze bitewe n’uko umutetsi atabyitayeho akawongeramo umunyu n’ibindi birungo kugira ngo agerageze kuwuryoshya nyamara ibyo ugasanga bitumye wa mugati umerera nabi igifu. Guteka umugati mwiza bisaba isuku n’ubuhanga. Ariko ikirenze ibyo, gutegura umugati mwiza bisaba gukoresha imyizerere yacu kuruta uko bamwe babyibwira.IMN 271.8

    495. Ni inshingano y’iby’umwuka kuri buri Mukristokazi wese kwiga guteka umugati mwiza, uryoshye, woroshye, akoresheje ifarine yuzuye (y’ingano). Abagore bagomba kujyana abana babo b’abakobwa mu gikoni, bakabigisha umwuga wo guteka.IMN 272.1

    [Ni ngombwa kugira ubumenyi bwo guteka umugati — 822]IMN 272.2

    Gukoresha Umusemburo bita ‘Soda’ mu Mugati

    496. Gukoresha umusemburo w’ifu bita ‘soda’ mu gukora umugati ni bibi kandi nta kamaro bifitiye umubiri. Uwo musemburo utera uburibwe mu gifu kandi akenshi ukazana uburozi mu mikorere yose y’umubiri. Benshi mu batetsi bizera ko batabasha gukora umugati mwiza badakoresheje umusemburo witwa ‘soda’, ariko iri ni ikosa. Iyaba biyemezaga kwigora bakiga inzira nziza bakoresha, bajya bakora umugati ufitiye umubiri akamaro, ufite uburyohe busanzwe, kandi urushijeho kumerera neza umubiri.IMN 272.3

    [Mu gukoresha umunyu n’ibirungo mu mugati — Reba “Soda n’Umusemburo w’ifu,” 565, 569] IMN 272.4

    Gukoresha Amata mu Mugati Urimo Umusemburo

    Mu gihe mukora umugati urimo igitubura, ntimugakoreshe amata ngo muyasimbuze amazi. Gukoresha amata ni ukongera amafaranga, kandi agatuma umugati utamerera neza bihagije umubiri. Umugati urimo amata ntukomeza uburyohe bwawo igihe kirekire nyuma y’uko umaze gutekwa, nk’uko bigenda ku mugati uvanze n’amazi, kandi wihutira guteza aside mu gifu.IMN 272.5

    Umugati Ushyushye Urimo Umusemburo

    Umugati ugomba kuba woroshye kandi uryoshye. Ntugomba kugira akantu na gato katuma urura cyangwa ugira aside. Udusate twawo tugomba kuba dutoya, bityo tukaba duhiye, bigatuma uko bishoboka kose uduce tw’imisemburo tuba twapfuye. Igihe umugati ushyushye, cyangwa ukiri mushya, umugati uwo ariwo wose urimo umusemburo ukomerera umubiri mu igogora. Ntugomba kuzanwa ku meza. Aya mabwiriza ariko ntareba imigati idasembuwe. Utugati duto tw’ingano tudafite igitubura, kandi twatetswe neza mu ifuru, tuba twiza ku mubiri kandi tukagira uburyohe. …IMN 273.1

    Imigati Itetse Inshuro Ebyiri

    Imigati itetse inshuro ebyiri, ni bumwe mu bwoko bw’imigati yoroshye mu igogora kandi iryoha cyane. Umuntu ashobora no gukata imigati isanzwe, maze udusate twayo akatwumisha mu ifuru ishyushye kugeza igihe tutabonekamo uruhumbu na ruke. Hanyuma igashyirwa ahantu humutse, maze iyo migati ikaba yabikwa igihe kirekire kurusha imigati isanzwe. Igihe ushatse kuyirya, urabanza ukayishyushya, maze ugasanga ifite uburyohe nk’imigati mishyashya.IMN 273.2

    [Imigati itetswe inshuro ebyiri ni ibyokurya byiza ku mugoroba — 273]IMN 273.3

    [Ni ibyokurya Ellen White yakundaga gukoresha — Umugereka I:22]IMN 273.4

    Guhitamo Imigati Imaze Igihe Kuruta Imigati Mishyashya

    497. Umugati umaze iminsi ibiri cyangwa itatu ni mwiza cyane ku buzima kuruta umugati mushyashya. Umugati wokejwe mu ifuru ni umwe mu byokurya byiza cyane kurusha indi ndyo.IMN 273.5

    Ibibi byo Gukoresha Umugati Urura

    498. Akenshi abantu babona ko umugati w’ingano uremereye, ukagira akantu ko kurura, ugasa nk’udahiye neza. Ibi biterwa no kuba abantu badashaka kwiga ngo bamenye akamaro ko guteka umugati. Rimwe na rimwe, dusanga ko udusate tw’imigati, ibisuguti byorohereye, n’ibindi nk’ibyo biba bimeze nk’aho bitatetswe neza ngo bishye. Abatetsi icyo gihe bakubwira ko babasha kubikora neza bakurikije uburyo bari basanzwe bakoresha mbere, ariko mu by’ukuri, usanga ko abagize imiryango baba badakunda umugati wuzuye, bakumva ko kuwukoresha bitabamara inzara.IMN 273.6

    Nabonye ubwanjye ko ibi bidatangaje. Uburyo mwahisemo bwo gutegura ibyokurya ni bwo butuma bibaryohera cyangwa ntibibaryohere. Kurya ibyokurya nnk’ibyo bishobora kubateza uburwayi bwo kugugarirwa. Aba batetsi b’abaswa, kimwe n’abishimira kurya ibyokurya bateguye, bazabona ko ibyo binyuranye n’amabwiriza agenga ivugurura ry’ubuzima bwiza.IMN 274.1

    Igifu ntigifite ubushobozi bwo guhindura umugati utetse nabi, urura kandi uremereye ngo kiworoshye ube umugati mwiza; ariko umugati utetse nabi ubasha guhindura igifu cyari kimerewe neza kigafatwa n’uburwayi. Abarya ibyokurya nk’ibi bazi ko bituma bacika intege. Ibi se ntibifite ikibitera? Bamwe muri abo bantu bavuga ko ari abagorozi mu by’ubuzima, ariko ugasanga atari bo. Ntibazi guteka. Bateka imigati ya gato, ibirayi, umugati wuzuye, mu buryo bumwe, nta guhindura, maze umubiri ukabura ikiwukomeza. Bibwira ko gutanga umwanya wo kwiga ngo bagire ubumenyi bwimbitse mu byo guteka ibyokurya byiza kandi biryoshye ari uguta igihe. …IMN 274.2

    Mu ngo nyinshi, usanga abantu barahindutse abarwayi b’igugara, kandi intandaro y’ubwo burwayi bwabo akenshi ikaba ishiingiye mu kurya imigati itagira intungamubiri. Nyiri urugo abona ko bene iyo migati itagomba kujugunywa, akayizana ku meza ngo iribwe. Ariko se birakwiriye ko umugati mubi uhabwa abantu ho ibyokurya? Mwakwemera ko ujya mu gifu ngo kiwuhinduremo amaraso? Mbese igifu gifite ubushobozi bwo kuryoshya umugati urura, uremereye, kandi wumye, kikaworoshya kandi ukaba mushya? …IMN 274.3

    Abagore n’ababyeyi batigeze babona inyigisho ikwiriye kandi ntibagire n’ubumenyi mu byoguteka usanga buri gihe bategurira abagize imiryango yabo ibyokurya biteguye nabi, kandi buhoro buhoro, ku buryo budashidikanywa, bikica ingingo z’urwungano ngogozi, ibyo bikarema amaraso mabi mu mubiri, atuma umuntu ahora akenshi agira indwara zandura, bikanatera gukenyuka imburagihe. Abantu benshi bagiye ahacecekerwa bitewe no kurya imigati iremereye kandi irura. Bambwiye iby’umukobwa watetse imigati iremereye kandi irura. Kugira ngo batabimenya maze ahishe ikosa rye, yayijugunyiye ingurube nini ebyiri. Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, nyiri urugo asanga za ngurube zapfuye; mu gushaka kumenya icyabiteye, yabonye udusate twa ya migati. Ahita akoresha anketi, maze wa mukobwa yemera ko ari we wabikoze. Ntiyumvaga ko hari icyo iyo migati izatwara izo ngurube. Niba umugati uremereye kandi urura ubasha kwica ingurube zirya inzoka n’indi myanda y’uburyo bwose, ni iyihe ngaruka yabaho ku rugingo ruzima nk’igifu cy’umuntu?IMN 274.4

    Akamaro ko Gukoresha Umugati n’Ibindi Byokurya Bikomeye

    499. Igihe abantu biyemeje guhindura imirire, bakareka inyama bakazisimbuza ibyokurya biva ku bimera, bakwiriye kwitonda cyane bagategura ku meza ibyokurya biteguranywe ubwenge kandi bitetswe neza. Kurya porici nyinshi ni ikosa. Ahubwo, mukwiriye kwihata ibyokurya bikomeye kandi bisaba gukacangwa, kuko ari byo by’ingenzi. Muri urwo rwego, gutegura ibyokurya bizanira umubiri amagara mazima ni umugisha. Umugati mwiza w’ingano n’utundi tugati duto twibumbabumbye, biteguye mu buryo bworoheje ariko bwitondewe, bigirira umubiri akamaro. Umugati ntugomba na rimwe kugira ikintu cyo kurura. Ugomba gutekwa ku buryo ushiramo ururenda cyangwa amakakama n’ubutohe bwawo. Niyo mpamvu ari ngombwa kwirinda gukoresha umugati worohereye kandi urenduka.IMN 275.1

    Ku bashobora kuzikoresha, imboga nziza zateguwe mu buryo bwiza ku mubiri, ziruta iporici n’ibikoma. Amatunda agendanye n’umugati watetswe neza mu minsi nk’ibiri cyangwa itatu bigirira akamaro umubiri kuruta gukoresha umugati ukiri mushyashya. Ibingibi, iyo biriwe neza, umuntu akacanga neza yitonze, bitanga ibintu byose umubiri ukeneye.IMN 275.2

    [Umugati mwiza ukoreshwa mu mwanya w’ibyokurya bikungahaye — 312]IMN 276.1

    Utugati Dushyushye

    500. Kurya utugati dushyushye n’inyama binyuranye rwose n’amahame y’ivugurura ry’ubuzima buzira umuze.IMN 276.2

    501. Utugati duto dushyushye turimo umusemburo bita soda, bakadusiga amavuta cyangwa marigarine, usanga abantu batwishimira; nyamara ingaruka yatwo ni uguca intege ingingo z’urwungano ngogozi, zikahangirikira.IMN 276.3

    502. Twasubiye muri Egiputa aho gukomeza tujya i Kanani. Mbese ntidukwiriye guhindura umurongo duha ibintu? Ntidukwiriye gutegura ku meza yacu indyo yoroheje, yuzuye kandi ifitiye akamaro imibiri yacu? Ntitwareka kurya utugati dushyushye, two kuduteza gusa indwara y’igugara? IMN 276.4

    [Impamvu y’indwara y’igugara — 720]IMN 276.5

    Imigati Mito Iryohereye

    503. Utugati dushyushye dukoranywe umusemburo witwa soda cyangwa igitubura cy’ifu ntidukwiriye kuzanwa ku meza ngo turibwe. Ibigize utu tugati ntibikwiriye gushyirwa mu gifu. Imigati ishyushye y’ubwoko bwose irushya igogora. Imigati mito imeze nka keke, ifite intungamubiri kandi ikagira uburyohe, ibasha gukorwa mu ifarini yuzuye, ikavangwa n’amazi ndetse n’amata. Ariko biragoye kwigisha abizera bacu kuyitegura mu buryo bworoheje. Iyo tubwiye abantu gukoresha bene iyi migati, incuti zacu ziravuga ngo, “Nibyo rwose, tuzi kuyikora.” Nyamara biratubabaza iyo tubonye bakoze iyo migati ku buryo usanga yuzuyemo igitubura cyangwa ifite ugusharira gutewe n’amata bakoresheje hamwe no kurura. Ibi byerekana ko habuze ivugurura rizima. Ifarini yuzuye, ivanze n’amata hamwe n’amazi meza ifite imyunyu ngugu mike, bikora utugati twiza tutigeze turya. Iyo amazi afite imyunyu ngugu myinshi, mubasha gukoresha amata menshi aryohereye, cyangwa mukongeramo igi mu gitsima cyangwa igifote. Iyo mikati iryohereye ikwiriye kotswa mu ifuru ishyushye cyane kandi ifite umuriro ukomeza kwaka.IMN 276.6

    Mu gukora utugati duto, bisaba gukoresha amazi mezza n’amata, cyangwa amavuta make; ubikoramo ikivange cyegeranye kandi kibumbye, ukagikatamo utubumbe duto tumeze nk’udusuguti. Utwotse ku ziko ry’amashyiga y’ifuru. Usanga tworohereye kandi turyoshye. Dusaba ko umuntu aturya akacanga yitonze, bigafasha amenyo n’igifu. Ibyo birema amaraso meza, kandi bikongerera imbaraga umubiri. Umugati nk’uyu, igihe uwuriye hamwe n’amatunda, imboga n’ibinyampeke byinshi kandi biboneka hose, nta ndyo yahwana na yo.IMN 277.1

    Umugati w’Ingano Wuzuye Uruta Kure Umugati w’Umweru

    504. Umugati w’ifarini yera ntushobora guha umubiri ibyangombwa ukenera biwubaka nk’ibiboneka mu mugati w’ingano wuzuye. Gukomeza gukoresha umugati w’ifarini yera ntibishobora gutuma umubiri ukomeza kugubwa neza. Bituma mwembi mugira umwijima ufite intege nke. Gukoresha ifarine yera byongera ububabare bw’umubiri.IMN 277.2

    505. Mu gukora umugati, ifarini yera yoroshye siyo nziza cyane ikwiriye gukoreshwa. Kuyikoresha si byiza ku buzima kandi biranahenze. Umugati w’ifu yorohereye uba ubuze ibyangombwa byubaka umubiri dusanga mu mugati w’ifarini yuzuye y’ingano. Ni yo ihora itera abantu kugira impatwe n’ubundi bubabare bw’umubiri.IMN 277.3

    [Ifarini yuzuye ni nziza ku mubiri — 171, 495, 499, 503]IMN 277.4

    [Ibinyampeke bigomba gukoreshwa uko bimeze — 481]IMN 277.5

    [Umugati wuzuye ni wo ukwiriye gukoreshwa mu materaniro makuru — 124]IMN 277.6

    [Ni inshingano y’idini kwigisha abantu gukora umugati mwiza bakoresheje ifarini yuzuye y’ingano — 392]IMN 277.7

    Ibinyampeke Bikoreshwa mu Mugati Bibasha Kuba Binyuranye

    506. Gukoresha ifu y’ingano igihe cyose si byiza ngo abantu bahorere iyo ndyo. Imvange y’ingano, porici, n’ubundi bwoko bw’ingano ni ingenzi cyane mu kuzanira umubiri intungamubiri ziyongereye kurusha iziboneka mu ngano ziba zakuwemo ibyangombwa byubaka umubiri.IMN 278.1

    Utugati Turyohereye

    507. Kenshi ku meza yacu tuhategura utugati turyohereye na keke. Uko tugabanya kurya ibyokurya biryohera ni ko imibiri yacu irushaho kumererwa neza; ibi byokurya biryohera bitera igifu gukora nabi, bigatuma ababyimenyereza babura imbaraga zo kwihangana, ntibitegeke, kandi bagahorana uburakari.IMN 278.2

    508. Ni byiza kudakoresha isukari mu tugati duto duteka (ibisuguti). Bamwe bakunda cyane bene utwo tugati, ariko tumerera nabi ingingo z’urwungano ngogozi.IMN 278.3

    [Utugati turyohera (ibisuguti) — 410]IMN 278.4

    [Umugati umera nk’udafite icyanga ku bantu bimenyereje ibyokurya bikungahaye ku birungo kandi bikaranze — 563]IMN 278.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents