Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 19 - IBYOKURYA BIHEREKEZA AMAFUNGURO

    UMUGABANE WA 1 — ISUKARI

    525. Isukari si nziza ku gifu. Itera umusemburo mu gifu, bigatera igihu mu bwonko kandi bigatuma umubiri ukora nabi.IMN 283.1

    526. Akenshi abantu bakunze gukoresha isukari nyinshi mu mirire yabo. Keke, gato, imigati, imitobe, konfitire, byose bifite imbaraga zo kubuza umubiri gukora neza igogora. By’umwihariko, hari ibyangiza umubiri birimo, gato na keke zigizwe cyane n’amata, amagi, n’isukari. Gukoresha amata avanze n’isukari bigomba kurekwa rwose.IMN 283.2

    [Reba amata n’isukari — 533, 536]IMN 283.3

    [Koresha isukari nke gusa mu gukora umutobe w’imbuto — 476]IMN 283.4

    [Isukari nke ni yo yemewe — 550]IMN 283.5

    527. Isukari iremerera umubiri; ibuza imikorere myiza y’imashini y’umubiri wacu.IMN 283.6

    Ndababwira urugero rumwe rw’umuntu wari utuye mu karere ka Montcalm, muri Leta ya Mishigani. Yari umugabo wiyubashye. Yari afite igihagararo kirenga metero imwe na mirongo inane kandi ameze neza. Nararikiwe kujya kumusura igihe yari arwaye. Nari nabanje kuganira na we mbere ku byerekeranye n’imibereho ye. Naramubwiye nti, “ntabwo nkunda ukuntu amaso yawe agaragara.” Yakunze kurya isukari nyinshi. Mubaza impamvu yabyo. Ambwira ko yaretse inyama, kandi ko atari azi ikizazisimbura hamwe n’isukari. Imirire ye ntiyari imunyuze, bitewe gusa n’uko umugore we atari azi guteka.IMN 283.7

    Bamwe muri mwe mwohereza abana banyu b’abangavu ku ishuri kwiga ubumenyi bwo mu ishuri mbere y’uko biga guteka, kandi ibi byagombye kugirwa nyambere. Aha turahabona urugero rw’umugore utari uzi guteka; ntiyari yarize uko bategura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro. Uyu mugore akaba n’umubyeyi yari afite ibintu by’ingenzi abura mu burere bwe; maze ingaruka ikaba guteka nabi ibyokurya bidafitiye akamaro umubiri, bigasimburwa no gukoresha isukari nyinshi, ari byo biteza uburwayi imikorere y’umubiri wose. Ubuzima bw’uyu mugabo bwari bwarabaye igitambo cyo guteka nabi bitari ngombwa.IMN 283.8

    Ubwo najyaga gusura uwo mugabo wari urwaye, nagerageje kubereka ukuntu bashobora guhindura imibereho yabo, maze buhoro buhoro, atangira kwijajara. Ariko yaje gukoresha nabi imbaraga ze kandi atarabasha, akajya arya ibyokurya bikeya ariko bitamereye neza umubiri, arongera asubizwayo. Ubu noneho yari ageze aho atagifite igaruriro. Umubiri we wafashe ishusho y’umuntu wajojomye cyane kubwo kwangirika. Yapfuye azize imirire mibi. Yari yagerageje gusimbuza isukari ngo ayikoreshe mu mwanya w’indyo isanzwe nziza, ahubwo irushaho kwangiza ubuzima bwe.IMN 284.1

    Haba ubwo akenshi njya ku meza ya bene data na bashiki bacu maze nkitegereza ukuntu bakoresha amata n’isukari nyinshi. Ibi bimerera nabi umubiri, bigateza ubwiyabire ingingo z’urwungano ngogozi, maze bikagera no ku bwonko. Ikintu cyose kibuza imikorere myiza y’ingingo z’imashini y’umubiri kigira ingaruka itaziguye no ku bwonko. Kandi nkurikije umucyo nahawe, igihe isukari ikoreshejwe ku bwinshi iteza akaga karuta ako gukoresha inyama. Impinduka zo guhinduranya imirire zigomba gukorwa mu buryo bwitondewe. Iyi nyigisho ikwiriye kwigishanywa ubwenge ku buryo idatuma abayumva bareka ivugurura kandi bakumva batishimiye na gato ubufasha n’inyigisho tubaha.IMN 284.2

    [Utugati turyohereye n’ibisuguti — 410, 507, 508]IMN 284.3

    528. Ntitugomba kumenyera gushyira mu kanwa ikintu cyose kibasha guteza umubiri wacu kugubwa nabi, kabone n’ubwo twaba tugikunze cyane. Kubera iki? Kuko turi ab’Imana. Mufite ikamba muharanira, ijuru mutegereje, n’ikuzimu mugomba guhunga. Nuko rero, mu Izina rya Kristo, ndabasaba nti: Mbese mwaba mwaramurikiwe n’umucyo mwiza kandi uboneye, maze mukawutera umugongo hanyuma muvuga muti: “Nkunze iki cyangwa nkunze kiriya?” Imana irararikira buri wese muri mwe gutangira kugira imigambi yo gukorana na Yo mu murimo wayo w’urukundo, wo kwerereza, kubahisha, no kweza ubugingo, umubiri, n’umwuka, kugira ngo dushobore kuba abakorana n’Imana. …IMN 284.4

    Ni ngombwa rwose gushyira ku ruhande ibiryohera. Mureke bene ibyo biryohera bizanwa ku meza ngo biherekeze amafunguro. Ntabwo imibiri yanyu ibikeneye. Mugomba kugira intekerezo nzima zibashoboza gutekereza nk’uko Imana ibishaka.IMN 285.1

    [Reba Umugabane wa 3 — Gato, keke, imigati igizwe n’isukari n’amata]IMN 285.2

    [Ntimugahe bombo abana — 346]IMN 285.3

    Kugurisha Ibiribwa Barenza ku Mafunguro mu Materaniro yo Hanze

    529. Hashize imyaka mbonye ubuhamya bugamije gucyaha abateguye amateraniro makuru yacu bazaniraga abizera bacu kandi bakabagurisha za fromaje n’ibindi bintu byangiza umubiri, kandi bakahagurishiriza za bombo, mu gihe nakoreshaga umuhati wanjye nigisha urubyiruko n’abantu bakuru kugerageza kubika amafaranga bapfushaga ubusa mu isanduku igamije kubwiriza ubutumwa, bityo abana babo bakigishwa icyigisho cyo kwigomwa.IMN 285.4

    530. Nabonye umucyo ku byerekeranye n’ibyokurya bizanwa mu materaniro makuru yacu. Rimwe na rimwe abantu bazana mu materaniro yo hanze ibyokurya bitagendanye n’amahame agenga ivugurura ry’ubuzima.IMN 285.5

    Niba dushaka kugendera mu mucyo Imana yaduhaye, tugomba kwigisha abizera bacu, abato n’abakuze, kwigomwa bakareka ibyo byokurya abantu barira guhaza irari ryabo gusa. Tugomba kwigisha abana bacu kureka ibyo bintu bidafite akamaro, nka za bombo, shikarete, gato nto z’imvange y’amata n’ibisukari [ice cream], n’ibindi biribwa biryohera, kugira ngo bige kuzigama amafaranga bapfushaga ubusa kubwo irari ryabo, bakayashyira mu dusanduku two kwigomwa, dukwiriye kuba muri buri rugo. Muri ubwo buryo, babasha kuzigama amafaranga menshi yakoreshwa kubwo umurimo w’Imana.IMN 285.6

    Benshi mu bizera bacu bakeneye kwigishwa amahame y’ivugurura ry’ubuzima. Hari abantu benshi bategura kandi bagakora ibyokurya byo gufasha ubuzima, kandi bakabitegekera abantu nk’aho byujuje ubuziranenge kandi bitangiza ubuzima. Ariko mfite ubuhamya butandukanye n’ubwo abo bantu. Mu kuri ibyo bintu ntibiba ari bitaraga, kandi abantu ntibakwiriye kurarikirwa kubirya. Tugomba gukomeza kuguma rwose ku ndyo igizwe n’amatunda, ubunyobwa, ibinyampeke, n’imboga. IMN 286.1

    Ntimukemerere abantu kuzana mu materaniro makuru yacu ibyokurya cyangwa ibintu biryohera binyuranyije n’umucyo twahawe w’ubugorozi mu by’ubuzima. Ntitugahe urwaho ikigeragezo cy’umururumba ngo tuvuge ko amafaranga ava muri ibyo byokurya akoreshwa mu gukemura ibigendana n’umurimo mwiza. Tugomba kwirinda dukomeje ikigeragezo cyo kwikunda. Ntitukiyemeze gukora igiteje ikibazo abantu ngo dushake kuvuga ko kigamije kuzana ikintu cyiza. Buri wese nagerageze kwiga ubusobanuro bwo kuba ababwirizabutumwa barangwa no kwigomwa, b’abanyamwete, kandi bafite amagara mazima.IMN 286.2

    Isukari mu Mirire ya Ellen G. White

    531. Ibyokurya byose usanga byoroheje kandi biboneye kuko bidapfa kuvangwa mu buryo bupfuye kuboneka bwose. Nta sukari igera ku meza yacu. Isupu idutunga igizwe na pome, itetswe ku ifuru, igashyirwamo ibiyiryoshya ku buryo bukwiriye mbere y’uko izanwa ku meza.IMN 286.3

    532. Twakunze igihe cyose gukoresha amata makeya n’isukari nkeya. Ibi ntitwigeze tubireka, haba mu nyandiko zacu cyangwa no mu byo tubwiriza. Twibwira ko amatungo azagera aho akarwara cyane ku buryo tugomba kureka ibyo bintu, ariko igihe ntikiragera ngo tureke burundu gukoresha amata n’isukari ku meza.IMN 287.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents