Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA 2 — AMATA N’ISUKARI

    533. Ku byerekeranye n’amata n’isukari, ubu nzi abantu batewe ubwoba n’ubugorozi mu by’imirire, bavuga ko ibyo ntacyo bibarebaho, kuko ubwo bugorozi bubabuza kwikoreshereza uko bishakiye ibyo bintu. Impinduka zigomba gukoranwa ubwitonzi bukomeye; kandi tugomba kubikomeza twigengesereye kandi tukabikorana ubwenge. Tugomba gukoresha inzira tubona ko ishobora kwemerwa n’abagabo n’abagore b’abanyabwenge mu gihugu. Kunywa amata menshi n’isukari nyinshi icyarimwe ni ibintu byangiza ubuzima mu buryo bukomeye. Byinjiza mu mubiri imyanda. Amatungo dukama ntabwo ibihe byinshi aba ari meza. Ashobora kuba arwaye. Inka ibasha kuba isa neza mu gitondo igapfa nimugoroba. Bityo ikaba yari irwaye mugitondo, n’amata yayo akaba ahumanye, ariko ukaba utari ubizi. Ibyo amatungo arya biba birwaye. Inyama ziba zirwaye. Iyaba amatungo yabashaga kuba ari mazima, natanga inama ko abantu barya inyama kuruta uko banywa amata menshi n’isukari. Ibyo ntibyakwangiza umubiri nk’uko amata n’isukari biwangiza. Isukari ituma umubiri ukora nabi; ibangamira imikorere yose y’imbaraga z’umubiri.IMN 287.2

    534. Haba ubwo akenshi njya ku meza ya bene data na bashiki bacu maze nkitegereza ukuntu bakoresha amata n’isukari nyinshi. Ibi bimerera nabi umubiri, bigateza ubwiyabire ingingo z’urwungano ngogozi, maze bikagera no ku bwonko.IMN 287.3

    [Reba ibyavuzwe mbere, ingingo ya 527]IMN 287.4

    535. Abantu bamwe bavanga amata n’isukari nyinshi mu gikoma cy’ibigori, bibwira ko bigendanye n’ivugurura ry’ubuzima. Ariko imvange y’isukari n’amata bibasha gutera umusemburo mu gifu, bityo bikaba byangiza umubiri.IMN 288.1

    536. Mu buryo bwihariye, gato y’imvange y’amagi n’isukari byangiza umubiri. Nimureke gukoreshereza rimwe amata n’isukari.IMN 288.2

    [Amavuta aribwa bita, ice cream — 530, 540]IMN 288.3

    [Gusomeza amata keke cyangwa amavuta y’amata — 552]IMN 288.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents