Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA III — UMUNYU

    570. Ntimukarye umunyu mwinshi, mwirinde gukoresha ibyokurya bifite urusenda na kokombre zirimo vinegre, mwihatire cyane kurya imbuto, bizatuma mutongera gukenera kunywa amazi mu gihe murimo kurya.IMN 300.1

    571. Ibyokurya bigomba gutegurwa ku buryo bitera ipfa kandi bifite intungamubiri. Ntitugomba kuvutsa umubiri ibyo ukeneye. Nkoresha umunyu mukeya, kandi ni ko kamenyero kanjye, kuko umunyu, aho kugirira nabi umubiri, ufitiye akamaro amaraso.IMN 300.2

    572. Igihe runaka, Muganga ___ yagerageje kwigisha umuryango wacu guteka dukurikije amabwiriza y’ivugurura mu by’ubuzima, nk’uko we yabyumvaga, atubwira kureka gukoresha umunyu cyangwa ikindi kintu kirungo kiryoshya ibyokurya. Ibyo narabigerageje, ariko umubiri utangira gucika intege, ku buryo numvise ngomba guhindura, maze ntangira gukoresha indi gahunda inyuranye kandi yaje kugenda neza cyane. Ibi mbibabwiye kuko nzi yuko hari akaga kabategereje. Ibyokurya bigomba gutegurwa ku buryo biba bifite intungamubiri umubiri ukeneye. Umubiri ntugomba kuvutswa ibyo ukeneye. …IMN 300.3

    Nkoresha umunyu mukeya, kandi ni ko kamenyero kanjye, kubera ko, nkurikije umucyo nahawe n’Imana, umunyu, aho kugirira nabi umubiri, ufitiye akamaro amaraso. Ibibazo bindi bigendanye n’ibi jyewe ntabwo nzi, ahubwo mbahaye amabwiriza nk’uko nayahawe.IMN 300.4

    [Umunyu muke ugomba gukoreshwa — 548]IMN 300.5

    [Mwirinde kongera umunyu mu byokurya — 558]IMN 300.6

    [Ellen White yakoreshaga umunyu — Umugereka 1:4]IMN 300.7

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents