Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA III — FROMAJE

    Si Nziza ku Mirire

    632. Fromaje ntigomba gushyirwa mu gifu.IMN 321.5

    633. Amavuta y’inka ntatera ikibazo kinini mu kuyakoresha ku migati kuruta ako atera iyo atekeshwejwe ibyokurya. Ariko nk’itegeko, icy’ingenzi ni uko abantu bareka kuyakoresha rwose. Fromaje yo irushijeho guteza akaga. Ntabwo ari nziza na mba ku mirire.IMN 322.1

    634. Ababyeyi benshi bategura ku meza imirire imeze nk’umutego ku miryango yabo. Urubyiruko n’abakuze bose usanga bahurira ku byokurya bigizwe n’inyama, bikize ku mavuta y’inka, fromaje, ibinyamasukari nka za gato, n’ibyokurya byuzuye ibirungo. Ibi bintu bikora umurimo wo kwangiza igifu, gukabura imikaya no gucogoza imbaraga z’intekerezo. Ingingo zishinzwe gukora amaraso ntizibasha gukura mu biryo bimeze gutyo amaraso meza. Ibyokurya bitetswe mu mavuta akize ku binure nk’ayo bigora igogora. Fromaje na yo ntigira ingaruka nziza mu mubiri.IMN 322.2

    635. Akenshi abana bemererwa kurya inyama, urusenda, amavuta y’ikumuri, fromaje, inyama z’ingurube, n’imigati yuzuye amavuta n’isukari, hamwe n’ibirungo. Ababyeyi usanga kandi babareka bakaryagagura ibyokurya bidafitiye akamaro umubiri. Ibi bintu bikora umurimo wo kwangiza igifu, bikabyimbisha imyakura bikayikoresha ku buryo budasanzwe, maze bigacogoza ubwonko. Ababyeyi ntibabona ko baba babiba imbuto izazana indwara n’urupfu.IMN 322.3

    636. Ubwo twatangiraga amateraniro makuru i Nora, muri Leta ya Illinois, numvise ko ari inshingano yanjye kugira amabwiriza amwe ntanga agendanye n’imirire yabo. Nababwiye inkuru zibabaje z’abizera b’i Marion, mbabwira ukuntu bidakwiriye gutegura ibyokurya bitari ngombwa byo kuribwa mu materaniro makuru, no kwiha imvune nyinshi zitari ngombwa mu gihe cy’amateraniro makuru. Bamwe bazanaga za fromaje zo gukoresha mu materaniro makuru, bakazirya; kandi nubwo zabaga ari nshyanshya, zaremereraga igifu ntikibashe kuzigogora.IMN 322.4

    637. Hemejwe ko mu materaniro makuru ya hamwe na hamwe, fromaje zitagomba kuzanwa ngo zigurishwe abaje mu materaniro; ariko igihe Dogiteri Kellogg yazaga mu materaniro, yatangajwe no kubona fromaje nyinshi zakuwe ku masoko ngo zigurishwe mu materaniro. Afatanyije n’abandi bantu runaka, barwanyije icyo kintu, ariko abashinzwe isoko bavuze ko izo fromaje zagurishijwe ku cyemezo cya Mwenedata _______, kandi ko batashoboraga kwitesha ayo mafaranga. Kubera iyo mpamvu, Dogiteri Kellogg yabajije igiciro cya fromaje, maze zose arazibagurira. Yakemuye ikibazo akuraho impamvu igitera, kuko yari azi ko ibyokurya bimwe akenshi abantu bibwira ko ari byiza nyamara byica umubiri.IMN 322.5

    [Kugurisha fromaje mu materaniro yo hanze — 529]IMN 323.1

    Urugero rw’Imigenzereze ya Madame White

    638. Ku byerekeranye na fromaje, ndahamya rwose ko tutigeze tuzigura cyangwa ngo tuzitegure ku meza yacu mu myaka myinshi ishize. Ntitwigeze dutekereza no kuzandikaho mu bitabo bivuga iby’imirire, cyangwa ngo dutange inama yo kuzigura.IMN 323.2

    [Ellen G. White ntiyakoreshaga fromaje — Umugereka wa 1:21].IMN 323.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents