Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 24 - IBYOKUNYWA

    UMUGABANE WA I — AMAZI YO KUNYWA

    Amazi Meza ni Umugisha

    726. Mu gihe cy’amagara mazima no mu gihe cy’uburwayi, amazi meza ni imwe mu migisha iruta iyindi Ijuru ryaduhitiyemo. Kuyakoresha neza bituma turushaho kugira ubuzima buzira umuze. Ni ikinyobwa Imana yatanze ngo kimare inyota abantu n’inyamaswa. Kuyanywa igihe cyose, bifasha umubiri kubona ibyo ukeneye, kandi ukawunganira mu kurwanya indwara.IMN 372.1

    727. Ngomba kurya mu buryo bworoheje, bityo nkarinda umubiri ibiwuremerera; ngomba kandi kwihatira kubaho nezerewe, ngakunda ibyiza bituruka ku myitozo ikwiriye ahantu hari umwuka. Ngomba guhora nkaraba umubiri, kandi ngakunda kunywa amazi meza kandi aboneye.IMN 372.2

    Gukoresha Amazi mu Gihe cy’Uburwayi

    728. Amazi abasha gukoreshwa mu buryo bwinshi mu koroshya uburibwe. Amazi y’urubogobogo, ashyushye kandi anyowe mbere yo kurya (ikirahure cyayo), ntazagirira nabi umubiri, ahubwo azatuma ugubwa neza.IMN 372.3

    729. Abantu ibihumbi bapfuye bazize kubura amazi meza n’umwuka mwiza, nyamara barashoboraga kubaho. … Iyi migisha bari bayikeneye kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Iyo baba baramurikiwe, bakareka gukoresha imiti, bakimenyereza gukora imyitozo ngororamubiri yo hanze, bagafungura umwuka mwiza ukinjira mu mazu yabo, mu gihe cy’umuhindo n’icy’impeshyi, kandi bakanywa amazi meza kandi bakanayiyuhagira, baba baragize ibyishimo aho kugira imibereho mibi.IMN 372.4

    Mu Gihe Umuntu Afite Umuriro

    730. Iyaba mu gihe umurwayi afite umuriro yahabwaga amazi nk’ikinyobwa, kandi agashyirwaho ibitambaro bitose ku mubiri, uwo murwayi ntiyagira uburibwe iminsi myinshi n’amajoro menshi, kandi ubuzima bwa benshi bwaba bwarakize. Nyamara abantu ibihumbi barapfuye bazize umuriro mwinshi, kugeza ubwo ikintu gitera uwo muriro gihiye kigashira, imbaraga z’ingenzi zikarangira, kandi bapfuye bababara bikabije, ntibahawe amahirwe yo kunywa amazi yo kuzimya uwo muriro no kubamara inyota. Amazi akoreshwa mu kuzimya umuriro utwika inyubako, ntiyitabwaho mu gihe yagombaga kuzimya umuriro uba utwika ingingo z’imibiri y’abantu.IMN 372.5

    Uburyo Bwiza n’Uburyo bubi bwo Gukoresha Amazi

    731. Abantu benshi bakora ikosa ryo kunywesha amazi akonje ibyokurya. Igihe anyowe umuntu arimo kurya, amazi agabanya amatembabuzi ava mu kanwa; kandi uko amazi akonje, ni ko n’igifu kimererwa nabi. Amazi akonje cyangwa ibinyobwa bindi bikonje, igihe binyweshejwe ibyokurya, bihagarika igogora kugeza ubwo umubiri wongeye kuzana ubushyuhe buhagije mu gifu, kugira ngo gishobore gukomeza umurimo wacyo. Ibinyobwa bishyushye bica intege umubiri; ababyimenyereza bibagira imbata z’akamenyero kabyo. Ibyokurya ntibikenera ikinyobwa cyo kubimanura. Ntibikenera gusomezwa. Murye buhoro kugira ngo amazi yo mu kanwa yivange n’ibyokurya. Amazi uko aba menshi mu gifu niko igogora ry’ibyokurya rirushaho kurushya igifu, kuko amazi aba agomba kubanza gushira. Ntimukarye umunyu mwinshi; nimureke gukoresha kokombre zo mu macupa; ntimugashyire mu gifu icyokurya cyose kirimo urusenda rwinshi; murye amatunda hamwe n’ibyokurya, bityo inyota yo gushaka kunywa mu gihe cyo kurya izashira. Ariko niba bibaye ngombwa ngo inyota igabanuke, mwanywa amazi meza mbere cyangwa nyuma y’akanya runaka mugiye cyangwa mumaze kurya, nk’uko umubiri ubikeneye. Ntimugafate rwose ikawa, icyayi, inzoga, vino ihiye, cyangwa ikindi kinyobwa gisharira. Amazi ni cyo kinyobwa kirusha ibindi koza ingingo z’umubiri.IMN 373.1

    [Ibirenze gusomeza ibyokurya — 165, 166]IMN 373.2

    [Umwe mu miti yatanzwe n’Imana — 451, 452, 454]IMN 373.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents