Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA IV - VINO ZISEMBUYE

    755. Turiho mu gihe cyo kutirinda, abanywi ba vino zisindisha bamaranira guhaza irari bagacumura ku Mana. Mwifatanyije n’abandi muri uwo murimo kuko mwanze gukurikiza umucyo. Iyo muza kwemera umucyo, ntimwari kuba cyangwa ngo mushobore gukora bene nk’ibyo. Uwagize uruhare wese mu gukora umurimo nk’uwo azagerwaho n’urubanza rw’Imana, keretse abaye ahinduye rwose imikorere. Mukwiriye rwose kuba maso. Mukwiriye gutangira umurimo wo kweza imitima yanyu ikarindwa gucirwaho iteka. …IMN 387.2

    Nyuma yo gufata icyemezo cyo kutifatanya n’abagize urugaga rwo kwirinda, nanone muba mwaragize uruhare rwo gufasha abandi iyo mugira umutimanama wo gukora ibihwanye n’ukwizera kuzima muvuga ko mwemera, nyamara mu kwifatanya n’abakora ibisindisha bya vino, mwakoze ikosa rikomeye; kandi ikirushijeho kuba kibi, mwatesheje agaciro ukuri, kandi ubugingo bwanyu mwabushyize mu kaga. Mwubatse urukuta rubatandukanya n’umurimo wo kwirinda. Imigirire yanyu ituma abatizera bashidikanya amahame yacu. Iyo nzira munyuramo ntabwo ari nziza; kandi abamugaye mubabera intaza zituma babasha kujya mu irimbukiro.IMN 387.3

    Simbona ukuntu Abakristo bafite ibitekerezo kandi babonye umucyo w’amategeko y’Imana, bashobora kwemera gukora ibintu nk’ibi, cyangwa bakiyemeza gukora cyangwa gucuruza ibinyobwa bisindisha biva mu bihingwa bitanga imitobe. Ibi bihingwa byari bikwiriye gukoreshwa mu bintu byiza, bikazanira abantu umugisha, nyamara bishobora na none gukoreshwa mu bintu bibi maze bikabera bamwe ikigeragezo n’umuvumo. Vino cyangwa ibitoki bibasha gutarwa bikiri bizima, kandi bigakomeza kugira uburyohe bw’umutobe mu gihe runaka; kandi iyo bibitswe ahantu bidashobora gushya, ntibyabasha kwangiza intekerezo z’abantu. …IMN 387.4

    Kunywa Buhoro Biganisha ku Businzi

    Abantu babasha guhumanywa n’inzoga hamwe na za vino zisharira kimwe nk’uko bigendekera abasinzi kabuhariwe, kandi ubusinzi bukabije kuba bubi ni ubuterwa no kunywa buhoro buhoro ibi binyobwa byitwa ko bidakaze. Ibyifuzo birushaho kuba bibi; ingeso zirahinduka ku buryo bukomeye, budasubirwaho, umuntu akinangira. Ibirahure bike bya vino ishaririye bishobora gutera mu mubiri ibyifuzo byo kunywa inzoga zikomeye, kandi akenshi, abantu bahindutse abasinzi kabuhariwe baba baramaze gushimangira ingeso yo kunywa. Ku bantu bamwe, ntabwo bikwiriye kugira inzoga cyangwa vino zisharira mu nzu zabo. Babaye imbata z’irari ry’ibikaburamubiri, Satani ahora akoresha ngo bibaryohere. Iyo baguye mu bigeragezo, ntibabasha kurekeraho; irari ribasaba gukomeza kurihaza kandi rikabaganisha ku kurimbuka. Ubwonko buracogora bugacura umwijima. Umutimanama ntuba ukiyobora ahubwo utwarwa n’ibinezeza. Ubuhehesi, ubusambanyi, n’ingeso mbi z’ubwoko bwose birakorwa, nk’ingaruka z’uko gushayisha kw’irari ryo kunywa inzoga na vino isharira. Umukristo ukunda ibi bikaburamubiri, akimenyereza kubikoresha, ntabasha gukura mu buntu. Ahinduka umunyamururumba n’umunyerari; ibyifuzo bya kinyamaswa bisigara bitegeka ubushobozi bw’intekerezo ze, ntabe akirangwa n’ubunyangamugayo.IMN 388.1

    Kunywa buhoro buhoro ni ishuri abantu benshi bigiramo kuba abanywi babigize umwuga. Satani agenda abatandukanya n’amahame y’ingenzi yo kwirinda, ku buryo inzoga na vino zisharira bibwira ko bitagize icyo bibatwaye byangiza ipfa ryabo, maze inzira y’ubusinzi igafunguka batabizi. Uburyohe bw’ibikaburamubiri burahemberwa; urwungano rw’imyakura rugahungabana; Satani ateza ubwonko guhungabana, maze umutindi akibwira ko aguwe neza, agakomeza kunywa, kugeza ubwo arenza urubibi, agatatira buri hame ryose ry’ubuzima. Ibyemezo bikomeye ntibihabwa agaciro; iby’inyungu z’iteka ntibishobore kugenga irari ngo ryemere gutegekwa n’umutimanama.IMN 388.2

    Abantu bamwe ntibanywa ngo basinde, ariko usanga barabaswe na vino zisharira cyangwa ibinyobwa bisembuye. Bata umutwe, ntibamenye kwigenzura, nubwo baba batasinze bigaragara, ariko ukabona batameze neza; kuko ubushobozi bwose bw’intekerezo buba bwangiritse. Kuba umuntu abasha gufatwa n’indwara z’ubwoko bunyuranye, nk’urushwima, umwijima, isusumira, umuvuduko w’amaraso, biterwa no kunywa bisanzwe vino zisharira. Mu kubikoresha, abantu benshi bagenda bikururira indwara zihoraho. Benshi bapfa bazize kunywa cyangwa amaraso agahagarara [pararizi] bitewe n’iyi mpamvu yonyine. Bamwe bahura n’uburwayi bw’igugara. Buri mikorere y’umubiri icika intege, maze abaganga bakababwira ko babiterwa n’umwijima, nyamara iyaba bemeraga kureka izo ntango z’ibinyobwa byabo kandi ntibagire ikindi nkabyo babisimbuza, imbaraga z’ubuzima zangiritse zagaruka.IMN 389.1

    Kunywa vino isharira biganisha ku kunywa ibinyobwa birushijeho gusindisha. Igifu kibura imbaraga zacyo gisanganywe, kigakenera ikintu kirushaho gukomera kugira ngo kigikoreshe. … Tubona imbaraga irari ry’ibinyobwa bikaze zigira ku bantu; tubona ukuntu abantu benshi bamwe muri bo bakora imirimo y’ingenzi — abagabo biyubashye, bafite impano zihambaye, b’abahanga, cyangwa b’abanyampuhwe, cyangwa bafite imibiri ikomeye, cyangwa bafite ububasha bwo gutekereza — batanga icyo aricyo cyose ngo bakunde bahaze irari ry’inda, kugeza ubwo bahindutse ibicucu. Akenshi uko guhenebera gutangirira mu bunywi bw’inzoga cyangwa vino ihiye.IMN 389.2

    Urugero Rwacu rwo Kuba ku Ruhande rw’Ivugurura

    Igihe abagabo n’abagore bafite ubwenge, kandi bavuga ko ari Abakristo, bemeza ko kwenga vino cyangwa ibinyobwa bisharira ngo bicuruzwe nta kibi kirimo, kuko bavuga ko ntacyo bitwara umubiri ngo kuko bidahiye, ibyo bintera agahinda. Nziko ibyo bintu bifite urundi ruhande badashaka kureba; bitewe nuko kwikunda kwabahumye amaso ngo bareke kureba ingaruka zizanwa no gukoresha ibyo bikaburamubiri. …IMN 389.3

    Nk’ubwoko bw’Imana, tuvuga ko turi abagorozi, turi abatwaramucyo ku isi, abarinzi bakiranukira Imana, bashinzwe kwirinda inzira zose Satani abasha gukoresha ngo yinjirane ibishuko bye byo kutwangiriza irari mu mirire n’iminywere. Urugero n’imbaraga tugomba kwerekana bigomba kugaragazwa n’uko turi ku ruhande rw’ivugurura cyangwa ubugorozi. Tugomba kwirinda igikorwa cyose kibasha kwica umutimanama kigaha imbaraga igishuko. Ntitugomba kugira akanya na gato duha Satani ngo ashyikire ubwenge Imana yaremanye umuntu mu ishusho yayo. Iyaba abantu bose babaga maso kandi bagakiranukira kurinda inzira nto zose zinyurwamo n’ibinyobwa bya vino y’umushari banywa gahoro gahoro bibwira ko ntacyo bibatwara, inzira y’ubusinzi yazitirwa. Icyo abaturage bose bakeneye, ni ugufata icyemezo bakagira n’ubushake byo kwirinda gukora kuri ibyo bintu, bakirinda kubisogongera, bakirinda kubikoresha; bityo, ivugurura mu kwirinda ryagira imbaraga, rigahoraho, kandi rikaba ingirakamaro. …IMN 390.1

    Umucunguzi w’isi, uzi neza imibereho y’abantu bo mu minsi iheruka, yerekana ibyaha by’imirire n’iminywere bizaciraho iteka abo mu minsi nk’iyi turimo. Atubwira ko nk’uko byari biri mu minsi ya Nowa, ariko bizamera no mu minsi yo kuza k’Umwana w’umuntu. “Kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kubeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose” (Matayo 24:38, 39). Ibintu nk’ibyo bizabaho mu minsi iheruka, kandi abiringira ukuri k’uwo muburo bazirinda rwose kunyura inzira izabateza gucirwaho iteka.IMN 390.2

    Benedata, nimureke ibi tubirebere mu mucyo w’Ibyanditswe byera, maze dushyire imbaraga mu kwirinda muri byose. Imizabibu [urutoki] n’imbuto za vino byose ni impano twahawe n’Imana; bibasha gukoreshwa nk’ibyokurya byiza birenze urugero, cyangwa na none bigakoreshwa nabi. Dore Imana yatangiye kumisha umuzabibu [urutoki] n’ibiti bya vino kubera ko umuntu abikoresha mu bibi. Turi imbere y’abatuye isi nk’abagorozi; ntitugahe abakiranirwa n’abatizera umwanya wo kugira icyo bavuga ku kwizera kwacu. Kristo aravuga ati: “Muri umunyu w’isi”, “muri umucyo w’isi.” Nimureke twerekane ko imitima yacu n’ubwenge bwacu byahinduwe n’imbaraga y’ubuntu mvajuru, kandi ko imibereho yacu iyobowe n’amahame atunganye y’amategeko y’Imana, nubwo ayo mahame yadusaba ubwitange bw’inyungu z’igihe gito.IMN 391.1

    Muri Mikorosikopi

    756. Abantu batwawe n’irari ry’ibikaburamubiri ntibagomba na gato kureba cyangwa kujya ahantu hari vino, byeri, cyangwa vino isharira. Kuko byakomeza kubabera igishuko. Hariho benshi bakomeza kubona ko vino isharira atari ikinyobwa kibi, bakumva kukinywa nta kibazo. Nyamara ububi bwayo ntibutinda kwigaragaza igihe yatangiye gushya. Uburyohe bwayo bukarishye butangira kunezeza bamwe; uyinywa kandi ntashobora kwemera ko ari mbi, cyangwa yahiye.IMN 391.2

    Ubuzima kandi bushyirwa mu kaga igihe abantu bakoresha ibinyobwa bavuga ko byoroheje kandi biryohereye bikorwa mu buryo busanzwe. Iyaba abantu bashoboraga kurebera muri mikorosikopi ibyo binyobwa bagura, bake cyane ni bo bakwifuza kubinywa. Kenshi ababikora ntibita ku mbuto zizanwa ku masoko ibyo binyobwa byengwamo, kuko usanga akenshi izo mbuto zaraboze cyangwa zaraguye inyo. Abadatekereza ko ibyo binyobwa ari uburozi ngo babone ko izo mbuto zakoreshwa mu bundi buryo, banywa umutobe wazo bakumva ubaryoheye. Nyamara mikorosikopi yerekana ko n’igihe bivanywe mu rwengero, mbere y’uko bitangira gushya, ibyo binyobwa bigaragara nk’aho ari byiza biba bihumanye ku buryo bidakwiriye kunyobwa.IMN 391.3

    Vino y’umushari, byeri, n’ibindi binyobwa bimeze nkabyo bifite uburozi kimwe nk’ibinyobwa bikaze kuri alukoro. Ababinywa bibatera kurarikira kunywa inzoga zikomeye, bityo ingeso yo kunywa inzoga zikaze kuri alukoro igatangira ityo. Kunywa buhoro buhoro ibinyobwa nk’ibyo ni ishuri ritegura abantu kuba abasinzi babigize umwuga. Imbaraga z’ibyo binyobwa zikora bucece ku buryo ababinywa bibajyana mu nzira y’ubusinzi na mbere y’uko babona akaga kabarindiriye.IMN 392.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents