Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA II -UBURYO BWO KWAMAMAZA AMAHAME Y’IVUGURURA RY’UBUZIMA

    Gukomeza Kuzirikana Umugambi Ukomeye w’Ivugurura

    789. Kwigisha ibyigisho by’ivugurura ku mirire birakenewe cyane. Kumenyera kurya nabi no gukoresha ibyokurya byangiza umubiri akenshi usanga ari byo ntandaro yo kutirinda, ubugizi bwa nabi, n’imibabaro bigejeje iyi si mu kaga.IMN 410.2

    Mu gihe mwigisha amahame y’ubuzima bwiza, mujye muzirikana umugambi ukomeye w’ivugurura: guteza imbere ku buryo buhanitse umubiri, intekerezo n’ubugingo. Mwerekane ko amategeko agenga ibyaremwe, nk’amategeko y’Imana, yashyiriweho kutuzanira ibyiza; kandi ko kuyumvira bitwongerera ibyishimo muri ubu buzima, kandi bikadufasha kwitegura imibereho y’ahazaza.IMN 410.3

    Mutoze abantu kwiga ibyiza by’urukundo rw’Imana n’ubwenge bwayo mu mirimo y’ibyo yaremye. Mubatoze kwiga umubiri w’umuntu, ikiremwa gitangaje, hamwe n’amategeko awugenga. Ababona ibihamya by’urwo rukundo rw’Imana, bagasobanukirwa iby’ubwenge n’imigisha izanwa n’amategeko yayo, hamwe n’ingaruka yo kumvira, bazabona umurimo wabo n’inshingano zabo mu cyerekezo gishya. Aho kubona ko kumvira amategeko y’ubuzima ari ikintu kigoye gisaba kwitanga cyangwa kwiyanga, bazayabona uko ari koko, nk’isoko y’agahozo izana imigisha.IMN 410.4

    Buri mukozi wese wamamaza ubutumwa bwiza agomba kuzirikana ko kwigisha amahame y’ubuzima buzira umuze ari imwe mu nshingano z’umurimo yahamagariwe. Abari ku isi bafite inyota ikomeye yo kumenya iby’uwo murimo, kandi ahantu hose imiryango irabafunguriwe.IMN 410.5

    790. Ibyo Imana isaba bikwiriye guhora mu bwenge bwacu. Abagabo n’abagore bagomba gukangukira umurimo wo kwigenzura, gushaka ubutungane, kubaturwa ku ngeso mbi y’irari n’akandi kamenyero kabi. Bakeneye guhora bazirikana ko imbaraga z’ubushobozi bwabo bwose bw’intekerezo n’umubiri ari impano itangwa n’Imana, kandi ko bigomba kurindwa bikomeye kubwo umurimo wayo.IMN 410.6

    Gukurikiza Uburyo Umukiza Yakoreshaga

    791. Uburyo Kristo yakoreshaga bwonyine ni bwo bwashoboza umuntu gushyikirana n’abandi bantu. Umukiza yifatanyaga n’abantu nk’ubifuriza ibyiza. Kristo yeretse abantu ko abafitiye impuhwe, abafasha mu byo bakennye, bituma bamwiringira. Niko kuvuga ati: “Nimunkurikire.” IMN 411.1

    Kwihatira gushyikirana n’abantu birakenewe. Iyaba ibibwirizwa byabaga bikeya, maze igihe kinini kigakoreshwa mu gusura abantu, haboneka umusaruro ukomeye. Abakene bakwiriye kwitabwaho, abarwayi bakwiriye kuvurwa, abafite intimba bagahumurizwa, abaswa bakigishwa, n’abataraca akenge bakagirwa inama. Tugomba kurirana n’abarira, tukishimana n’abishima. Uwo murimo uramutse ushyigikiwe no gusenga no gukunda Imana, ntiwabura kwera imbuto.IMN 411.2

    Tugomba guhora twibuka iteka ko impamvu yo kubaho k’umurimo w’ubuvuzi ari ukuyobora abagabo n’abagore barembejwe n’indwara y’icyaha tukabereka Umuntu w’i Kaluvari ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Nibamwitegereza bazasa na We. Bazahinduka bagire ishusho Ye. Mukomeze kwereka Kristo abacogojwe n’indwara y’umubiri n’umutima. Abakozi bakomeze kugaragariza Kristo, Umuganga Ukomeye, abacogojwe n’indwara z’umubiri n’iz’umutima. Mubereke Uwo nyine ushobora gukiza indwara z’umubiri n’iz’umwuka. Mubabwire iby’ushengurwa n’ubumuga bwabo. Mubatere umwete wo kwishingikiriza kuri Uwo ubitaho, wabatangiye ubugingo kugira ngo bashobore kuzabona ubugingo buhoraho. Muvuge iby’urukundo rwe; muvuge iby’imbaraga ye ikiza.IMN 411.3

    Mukoreshe Ubwenge n’Ikinyabupfura

    792. Mu mirimo yose ukora, ujye uzirikana ko uhujwe na Kristo kubwo umurunga ukomeye w’urukundo rwe, umugabane w’inama ikomeye cyane yo gucungura umuntu. Urukundo rwa Kristo ni umugezi utembamo imbaraga ikiza indwara, igatanga ubugingo. Rugomba kugaragara mu mibereho yawe. Igihe ugerageza kumureherezaho abandi, ujye ugira imvugo nziza, wirinde kwihugiraho mu byo ukora byose, uhorane umunezero, kandi uhamirize abandi iby’imbaraga y’ubuntu bwe. Ujye wereka abatuye isi ubwiza no gukiranuka kwe, kugira ngo abantu bamwitegereze kandi barebe ubwiza bwe.IMN 411.4

    Mu murimo w’ubugorozi, ntacyo bimaze kugerageza gukosora abandi ubanegura. Bene ibyo bikora ishyano aho kugira icyiza bikora. Igihe Kristo yaganiraga n’umusamariyakazi, mu cyimbo cyo kunegura iriba rya Yakobo, yerekanye ikintu cyiza. Yaramubwiye ati: “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.” (Yohana 4:10). Yerekeje ikiganiro ku butunzi ashaka guha abantu, yemera guha uwo mugore ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibyo yari afite, kumuha amazi y’ubugingo, akubiyemo ibyishimo n’ibyiringiro bizanwa n’ubutumwa bwiza.IMN 412.1

    Urwo ni urugero rw’uburyo tugomba gukora. Dukwiriye gutanga ibiruta ibyo abantu bafite, aribyo mahoro ya Kristo, aruta ibyo umuntu abasha kwibwira byose. Dukwiriye kubwira abantu ibyo amategeko yera y’Imana, amategeko yerekana imico yayo, n’uko yifuza ko abantu bamera. …IMN 412.2

    Mu bantu bose bo ku isi, abashinzwe ivugurura ry’ubuzima cyangwa abagorozi bagomba kuba abantu batihugiraho, abagwaneza, n’abantu bashyikirana n’abandi. Imibereho yabo ikwiriye kwerekana imirimo y’ubugiraneza nyakuri no kutihugiraho. Umukozi ugaragaza kubura ikinyabupfura, kutihangana bitewe n’ubujiji bw’abandi cyangwa kutumvira kwabo, akavuga ahubutse cyangwa agakora ibyo adatekereje, abasha gutuma abantu bingangira imitima ntabashe kubagezaho ubutumwa.IMN 412.3

    Umurimo w’Ivugurura mu Mirire Ugomba Kujya Mbere

    793. Kuva ku ntangiriro y’umurimo w’ivugurura ry’ubuzima, twabonye ko icyangwombwa ari ukwigisha, kwigisha, kwigisha. Imana yifuza ko dukomeza uyu murimo wo kwigisha abantu. …IMN 412.4

    Mu gihe twigisha ibyigisho by’ubugorozi mu by’ubuzima, kimwe n’indi mirimo yose y’ubutumwa bwiza, tugomba gusanga abantu aho bari. Ntidushobora kumva dutuje ngo dukomeze gutera imbere mu by’ivugurura mu mirire igihe cyose tutarigisha abantu uburyo bwo guteka ibyokurya biryoshye, bifite intungamubiri kandi bidahenze.IMN 412.5

    Reka ivugurura mu mirire rikomeze kujya mbere. Abantu nibigishwe uburyo bategura ibyokurya badakoresheje amata cyangwa amavuta y’inka. Mubabwire ko igihe kigiye kuza bidatinze bakabona ko gukoresha amagi, amata, n’amavuta ya kereme cyangwa amavuta y’inka biteje akaga, bitewe n’uko indwara zifata amatungo zigenda ziyongera ku rugero rw’ukuntu indwara z’abantu na zo ziyongera. Bitewe n’icyaha cy’umuntu wacumuye, igihe kiri hafi cyane ubwo amatungo n’inyamaswa zose zaremwe bizaniha bibabazwa n’indwara zateje iyi si umuvumo.IMN 413.1

    Imana izaha ubwoko bwayo ubushobozi n’ubuhanga bwo kumenya gutegura ibyokurya bitunganye bidafite ibyo bintu. Abizera bacu bakwiriye kureka gutegura ibyokurya byose bitamerera neza umubiri. Nibige uburyo bwo kugira amagara mazima, bigishe kandi abandi ibyo bamenye. Nibageze ku bandi ubwo bumenyi nk’uko babagezaho n’ibyigisho bya Bibiliya. Nibigishe abantu uburyo bwo kurinda amagara yabo no kongerera imibiri imbaraga bareka guteka ibintu byinshi byangiza amagara y’abantu nk’uko benshi byabagize ibisenzegeri. Mukoreshe inyigisho n’imibereho yanyu kugira ngo mwerekane neza ko indyo Imana yahaye Adamu ataracumura ari yo ndyo nziza kurenza izindi zose umuntu abasha gukoresha mu gihe umuntu ashaka gusubizwamo imibereho yaremanywe itarangwamo icyaha.IMN 413.2

    Abigisha amahame y’ivugurura ry’ubuzima bagomba kuba abanyabwenge ku byerekeye indwara n’ibizitera, bagasobanukirwa ko igikorwa cyose umuntu akora gikwiriye kugendana n’amategeko agenga ubuzima. Umucyo Imana yatanze ku ivugurura ry’ubuzima ugamije agakiza kacu n’ak’abatuye isi. Abagabo n’abagore bakwiriye kubwirwa ko imibiri yabo ari ingoro Imana yubatse ngo iyibemo, kandi ko icyo ishaka ari ukutugira ibisonga byayo biyikiranukira. “Erega ingoro y’Imana nzima ni twebwe, nk’uko ubwayo yivugiye iti, ‘Nzatura hagati muri bo ngendane na bo, nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.’” (2 Abanyakorinti 6:16, BII).IMN 413.3

    Nimukomere ku mahame y’ubuzima, kandi mureke Uhoraho ayobore imitima mu nzira imutunganiye. Mwigishe amahame yo kwirinda mu buryo bwumvikana kandi bureshya abantu. Mukwirakwize ibitabo byigisha abantu uburyo bwo kugira amagara mazima.IMN 414.1

    Imbaraga Z’ibitabo Byacu Bivuga Iby’ubuzima

    Abantu bafite inyota ikabije yo kubona umucyo uturuka mu bitabo n’ibinyamakuru byacu bivuga iby’ubuzima. Imana yifuza gukoresha ibyo bitabo n’ibinyamakuru nk’ibikoresho bitanga urumuri rukurura abantu, bikabatera kumva ubutumwa bw’umuburo wa marayika wa gatatu. Ibinyamakuru byacu by’ubuzima ni ibikoresho bigenewe gusohoza umurimo udasanzwe wo kwamamaza umucyo abatuye iyi si bagomba kwakira muri iyi minsi Imana yaduhaye yo kwitegura kugaruka kw’Umwami Yesu. Bifite imbaraga ya bucece iza nk’igisubizo ku by’ivugurura ry’ubuzima no kwirinda n’imibereho myiza y’abantu. Bizasohoza umurimo ukomeye mu kwerekana ibyiza by’izo nsanganyamatsiko ku buryo bukwiriye kandi bigeze umucyo nyakuri ku bantu.IMN 414.2

    Inyandiko ku Ivugurura ry’Ubuzima

    794. Hakenewe imbaraga zirenze izikenewe zo kumurikira abantu ku ngingo ikomeye y’ivugurura ry’ubuzima. Inyandiko z’impapuro enye, umunani, cumi n’ebyiri, cumi n’esheshatu, ndetse n’izirenze izo, zikubiyemo amagambo yanditswe neza kuri iki kibazo zikwiriye gukwirakwizwa nk’amababi yo ku mpeshyi.IMN 414.3

    [Abarwayi bo mu bigo byacu by’ubuzima bagomba kwigishwa mu buryo bw’ibiganiro — 426]IMN 414.4

    [Abarwayi bo mu bigo byacu by’ubuzima bagomba kwigishwa uburyo bw’imirire ikwiriye bakabibonera ku mafunguro bategurirwa ku meza — 442, 443]IMN 414.5

    [Abarwayi bo mu bigo byacu bagomba kwigishwa ibyo kwirinda — 474]IMN 414.6

    Ikibazo cy’Inyama Kigomba Kwiganwa Ubwenge

    795. Muri iki gihugu [Ositarariya] hari ishyirahamwe ry’abantu batarya inyama, ariko ugereranyije usanga ari bake. Muri rusange, usanga abantu bo mu byiciro byose barya inyama. Ni icyokurya gihendutse cyane; ndetse n’ahaboneka ubukene cyane, usanga bategura ku meza yabo inyama. Bityo rero, ikibazo cy’inyama kikaba gisaba kuganirwa mu bwenge n’ubushishozi. Kubwo ibyo, iki kibazo ntigikwiriye guhubukirwa. Tugomba kwita ku mibereho abantu babayemo, no ku bushobozi bw’ingeso n’imigenzereze yabo, ntitubategekeshe ibitekerezo byacu, nk’aho ikibazo cyo kurya inyama ari igipimo, naho abazirya bakaba abanyabyaha ruharwa.IMN 415.1

    Abantu bose bagomba guhabwa umucyo kuri iki kibazo, ariko gikwiriye kwigishanwa ubushishozi. Akamenyero kamaze kuba ingeso ntigashobora guhindurwa uwo mwanya ku buryo buhutiweho cyangwa hakoreshejwe uburyo buhubutse. Tugomba kwigisha abizera bacu mu gihe cy’amateraniro makuru no mu yandi materaniro manini tugira. Kwigisha amahame agenga ivugurura ry’ubuzima bigomba kugendana n’inyigisho ishingiye ku byitegererezo dutanga. Abantu ntibakwiriye gusanga inyama muri za resitora zacu cyangwa mu ngo zacu, ahubwo dukwiriye kuzisimbuza imbuto, impeke, n’imboga. Tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twigisha. Igihe turi ku meza y’aho bagabura inyama, ntitugomba kuzirwanira n’abasanzwe bazirya, ahubwo tugomba kuzireka rwose, maze igihe batubajije impamvu y’imyifatire yacu, tukabasobanurira twitonze impamvu tutazirya.IMN 415.2

    Igihe Tugomba Guceceka

    796. Sinigeze niyumvisha, uko byamera kose, ko kubwira umuntu ko atagomba kurya inyama ari inshingano yanjye. Kuba abantu baramenyereye kurya inyama ku rwego rwo hejuru, kubabwira ibyo byasa nko gukabya. Sinigeze niyumvisha ko kwerura nkabwira abantu ari inshingano yanjye. Icyo navuze, nakivuze bitewe n’inshingano, ariko nabivuganye ubushishozi, ntifuza guha urwaho uwo ariwe wese kugira ngo ategeke umutimanama w’undi. …IMN 415.3

    Muri iki gihugu, nahagiriye ibihe bimeze kimwe n’ibyo nagiriye mu birere bishya byo muri Amerika. Nabonye imiryango ifite ibibazo byo guhura n’ibihe bitayemerera gutegura amafunguro aboneye. Abaturanyi babo batizera babahaga intongo z’inyama z’amatungo yamaze kwicwa. Batekaga isupu y’inyama, maze bakagaburira imiryango yabo ifite abana benshi bakarya umutsima n’isupu. Ntiyari inshingano yanjye, yemwe sinibwiraga ko ari inshingano y’undi muntu uwo ariwe wese kwigisha abo bantu akaga ko kurya inyama. Ngirira impuhwe cyane imiryango y’abantu bihannye vuba, kandi bitewe n’ubukene bubugarije bakaba batabasha kumenya aho bakura icyo bazarya ejo. Ntabwo ari inshingano yanjye kubabwira uko bagomba kurya indyo iboneye. Hari igihe cyo kuvuga, hari n’igihe cyo guceceka. Ibihe nk’ibyo biguha umwanya wo kuvuga amagambo akomeza abantu kandi akabahesha umugisha, aho kubacyaha no kubaciraho iteka. Abagize imibereho irangwa no kurya inyama ubuzima bwabo bwose ntibabona ibibi byo gukomeza bene iyo migirire, kandi bagomba kwitabwaho ku buryo bwitondewe.IMN 416.1

    797. Mu gihe turwanya umururumba n’ukutirinda, tugomba kumenya imibereho abantu babayeho. Imana yahaye abantu bose bari mu bice bitandukanye by’isi ibyo bakeneye. Abashaka gukorana n’Imana bagomba gutekereza bitonze mbere yo kubwira abantu ibyokurya bagomba kurya n’ibyo batagomba kurya. Tugomba kwishyira mu mwanya wa benshi. Ivugurura ry’ubuzima riramutse ryigishijwe ku buryo bwaryo buhanitse ku bantu bafite imibereho itabemerera kurikurikiza ryateza akaga kuruta kuzana ibyiza. Mu gihe mbwiriza Ubutumwa bwiza abakene, mfite amabwiriza ansaba kubabwira ko bagomba kurya ibyokurya byubaka imibiri yabo. Sinshobora kubabwira ngo: “Ntimukarye amagi, cyangwa amata, cyangwa kereme. Ntimugatekeshe ibyokurya byanyu amavuta.” Ubutumwa bwiza bugomba kwigishwa abakene, ariko igihe ntikiragera cyo kubategeka ibyo bagomba kurya.IMN 416.2

    Imikorere Mibi

    798. Ntimukishingikirize ku bitekerezo runaka bya bamwe ngo mubigire ibyo musuzumiraho abandi, mubanegura bitewe n’uko imikorere yabo inyuranye n’ibyo mwibwira; ahubwo mwige iyo nsanganyamatsiko bihagije kandi ku buryo bwimbitse, mwimenyereza guhuza intekerezo zanyu n’imibereho y’ubuzima bwanyu ngo bibe bihuje n’amabwiriza agenga kwirinda nyakuri kwa Gikristo.IMN 417.1

    Hari abantu benshi bagerageza gukosora imibereho y’abandi bacira urubanza ibyo babona nk’imigenzereze mibi. Basanga abo bibwira ko bari mu makosa bakababwira amakosa yabo ariko ntibashake uko bayobora intekerezo zabo ku mahame nyakuri. Bene iyo migirire akenshi ntigira icyo igeraho. Igihe twerekana ko twifuza gukosora abandi, haba ubwo tubyutsa impaka bigatuma bashaka guhangana natwe, maze aho kugira ngo ibyo bizane icyiza bikazana akaga. Kandi ako kaga kagera no kuri wa muntu ushaka gukosora. Ushaka gukosora abandi atangira kugira umuco wo gushaka amakosa y’abandi, maze bidatinze ikimushishikaza kikaba gucumba amakosa n’ibitagenda neza. Ntimukabe abacumba amakosa y’abandi, cyangwa ngo mukwirakwize amafuti yabo. Mubigishe barusheho kugira akamenyero keza, bitewe n’imbaraga y’icyitegererezo mubaha.IMN 417.2

    Nimurusheho guhora muzirikana ko umugambi ukomeye w’ivugurura ry’ubuzima ari ukugera ku iterambere rihanitse ry’umwuka, ubugingo, n’umubiri. Amategeko yose yo mu byaremwe, ari yo mategeko y’Imana, abereyeho gutuma tugubwa neza. Kuyumvira bizatuma umunezero wacu wiyongera muri iyi mibereho ya none, kandi bizadufasha kwitegura imibereho y’ahazaza.IMN 417.3

    Hariho ibintu biruseho kuba byiza twavuga kuruta kuvuga amakosa n’intege nke by’abandi. Murusheho kwiga ukwigaragaza k’urukundo rw’Imana n’ubwenge bwayo bubonekera mu mirimo yose yo mu byaremwe.IMN 417.4

    Mwigishe Mutanga Ibyitegererezo

    799. Mu mibereho yanyu n’abatizera, ntimukemere gutandukira ngo mujye kure y’amahame nyakuri. Nimusangira na bo, mujye murangwa no kwirinda mu mirire, kandi murye ibyokurya bidateza urujijo mu ntekerezo zanyu. Mwirinde kuba abanyamururumba. Nimudacogoza imbaraga zanyu z’ubwenge n’iz’umubiri ntimuzananirwa kugira ubushishozi mu bya Mwuka. Mukomereze intekerezo zanyu mu buryo Imana ishobora kuzikoresha binyuze mu kuri kw’ijambo ryayo. … Ntimugahange amaso abandi mugamije kujora ibibi byabo cyangwa amafuti yabo. Mwigishe mutanga icyitegererezo. Mureke kwizinukwa kwanyu n’intsinzi yanyu ku irari biba ibyitegererezo byo kumvira amahame nyakuri. Mureke imibereho yanyu ibe umuhamya w’imbaraga y’ukuri kweza kandi guhindura umuntu uw’agaciro.IMN 418.1

    Mwigishe ibyo Kwirinda mu Buryo Bworoshye kandi Abantu Bishimira

    800. Uhoraho yifuza ko buri mugabura, buri muganga, na buri mwizera w’itorero kugira ubushishozi bwo kudahatira abatarajijukirwa no kwizera kwacu ngo bahindure uwo mwanya imirire yabo, bityo ibyo bikaba byabateza ikigeragezo gitunguranye. Mukomeze kubigisha amahame y’ivugurura ry’ubuzima, maze mureke Uhoraho ayobore imitima yabo. Bazumva kandi bizere. Uhoraho ntasaba ko intumwa ze zijyana ukuri kw’ivugurura ry’ubuzima mu buryo buteza urujijo mu ntekerezo z’abandi. Ntihakagire ushyira amabuye asitaza imbere y’abantu bakigendeera mu mwijima w’ubujiji. Ndetse no mu buryo bwo gushimira ikintu cyiza, si byiza kubyasasa kugira ngo udakoma mu nkokora abashaka kumva ukuri. Mwigishe amahame yo kwirinda mu buryo bworoshye kandi abantu bishimira.IMN 418.2

    Ntitugomba gukora nk’abantu bahubuka. Abakozi batangiye umurimo wo gushinga amatorero ahantu hashya ntibagomba kuzana inzitizi bagerageza guha umwanya ukomeye ikibazo cy’imirire. Bagomba kwitondera gushyiraho umurongo ntarengwa. Kuko icyo gihe baba bazanye inzitizi mu nzira z’abandi. Muyobore abantu, ariko ntimubatwaze igitugu. Mubwirize ijambo nk’uko ryahishuwe na Yesu. … Abakozi bagomba gukorana ubwitange no kwihangana, bibuka ko ibintu byose bidashobora kwigirwa icyarimwe. Bagomba gufata icyemezo kidakuka cyo kwihangana mu gihe bigisha abantu.IMN 418.3

    801. Ntimwibuka ko twese dufite inshingano yihariye? Ntidushaka gufata ingingo y’imirire nk’ikibazo cyo gusuzumiraho abantu, ahubwo tugerageza kwigisha intekerezo no gukangura umutimanama, ku buryo amahame y’ivugurura ry’ubuzima ashobora gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwumvikana, nk’uko intumwa Pawulo abivuga mu rwandiko yandikiye Abaroma 13:8-14; 1 Abakorinto 9:24-27; 1 Timoteyo 3:8-12.IMN 419.1

    Musange Abantu Aho Bari

    802. Mu gihe kimwe, Sara [Mc Enterfer] yahamagawe n’umuryango wa Dora Creek [Dora Kriki] wari urimo abantu bose barwaye. Se w’abana yavaga mu muryango wiyubashye, ariko yari yarafashe akamenyero ko kunywa, umugore we n’abana be bari mu kangaratete. Muri ubwo burwayi bwabo, nta kintu na mba bari bafite cyo kurya. Maze banga kurya icyo twari twabazaniye. Bari bafite akamenyero ko kurya inyama. Twumvise tugomba kugira icyo dukora. Nabwiye Sara nti, genda ufate inkoko runaka mu rugo, maze ubatekere isupu. Sara avura abo barwayi, maze abagaburira iyo supu. Bidatinze baje gukira.IMN 419.2

    Dore rero icyo twakoze. Aba bantu twirinze kubabwira ngo, ntimugomba kurya inyama. Nubwo twebwe ubwacu tutarya inyama, twatekereje ko igikwiriye kuri uyu muryango wari urwaye ari uko tubaha icyo twibwiraga ko bakeneye. Mu bihe runaka, tugomba gusanga abantu mu bibazo barimo.IMN 419.3

    Uwo mubyeyi w’uwo muryango yari umuntu ujijutse. Igihe umuryango wari umaze gukira, twamugejejeho Ibyanditswe byera, maze uyu mugabo arihana yemera ukuri. Yaretse itabi, areka kunywa inzoga, maze kuva uwo munsi, n’igihe cyose yaramye, ntiyongeye kunywa itabi n’inzoga. Uko ibintu byaje kudushobokera, twaje kumuha akazi mu murima wacu, maze abasha gukora. Mu gihe twari twaragiye mu nama i Newcastle, uwo mugabo yaje gupfa. Umubiri we, yari yarangije igihe kirekire, ntiwashoboye kwihanganira ibyo abakozi bacu bamukoreraga ngo bawuzanzamure. Ariko yapfuye ari Umukristo kandi wubaha amategeko y’Imana.IMN 420.1

    Gusakirana n’Ikibazo cy’Imyumvire Ihabanye — Amagambo y’amateka

    803. Ubwo twavaga i Kansas, mu gihe cy’Urugaryi rwo mu mwaka wa 1870, mwenedata B yari mu rugo arwaye malariya. … Yari amerewe nabi cyane. …IMN 420.2

    Ntabwo twashoboye kubona akanya ko kuruhuka, nubwo twari tubikeneye cyane. Ibinyamakuru, “The Review, the Reformer, the Instructor” byagombaga kwandikwa bigasohoka. [Abanditsi babyo bose bari barwaye icyo gihe.] … Umugabo wanjye yatangiye akazi ke maze mufasha uko nshoboye kose. …IMN 420.3

    Ikinyamakuru “the Reformer” cyasaga nk’ikigiye guhagarara. Mwenedata B yari yarashyigikiye ibitekerezo by’ubuhezanguni bya Dogiteri Trall. Ibi byari byaratumye uyu muganga acengeza muri icyo kinyamakuru, mu buryo buruseho, amatwara ararikira abantu kureka gukoresha amata, isukari, n’umunyu. Iki cyemezo cyo kureka gukoresha ibyo bintu cyabashaga kuba ari icy’ukuri ubwacyo; nyamara igihe ntikiragera ngo icyemezo nk’icyo gifatwe. Kandi abahitamo gufata icyemezo kubwabo, bakiyemeza bidasubirwaho kudakoresha amata, amavuta, n’isukari, ntibakwiriye kubitegura ku meza yabo. Mwenedata B, mu gihe yaganiraga na Dogiteri Trall mu kinyamakuru “the Reformer”, ku byerekeranye n’ingaruka mbi zo gukoresha umunyu, amata, n’isukari, ntiyashyiraga mu bikorwa ibyo yavugaga. Ibyo bintu byategurwaga ku meza ye buri munsi.IMN 420.4

    Benshi mu bizera bacu bumvise bazinutswe icyo kinyamakuru “the Reformer”, kandi buri munsi twagendaga tubona amagambo y’urucantege agira ati: “Ndabasabye ntimuzongere kunyoherereza ikinyamakuru the Reformer.” … Ntibyadushobokeye gukomeza kugishishikariza abantu bo mu Burengerazuba, ngo bongere gutumiza ikinyamakuru “Umugorozi mu by’Ubuzima.” Twaje kugenzura dusanga ko n’abanditsi b’icyo kinyamakuru bari barasize abizera, batakigendana na bo mu ntekerezo. Niba dufashe ibyemezo bitera urujijo abizera, kandi na bo ari abagorozi b’iby’ubuzima, bakaba badashobora kubyakira, ni gute twakwizera ko ivugurura ryagirira akamaro abenshi muri rubanda tugomba kugeraho gusa binyuze mu murimo w’ubugorozi mu by’ubuzima?IMN 421.1

    Kwihangana, Gushishoza, No Kudahuzagurika Birakenewe Mu Murimo W’ivugurura

    Ntitugomba kwihuta ku buryo tutabasha kuzana abantu bafite umutimanama n’ubwenge byemezwa n’ukuri twigisha. Tugomba gusanga abantu aho bari. Bamwe muri twe byabatwaye imyaka myinshi kugira ngo bagere aho bari mu byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Bisaba kugenda buhoro buhoro kugira ngo umusaruro w’ivugurura ry’ubuzima ugerweho. Dufite irari mu mirire n’iminywere ritoroshye kunesha, kuko isi yuzuye umururumba. Nituramuka duhaye abandi igihe gihagije nk’icyo natwe twakoresheje ngo tugere aho turi mu bugorozi, bizatuma tubihanganira cyane, tubareke bagende batera intambwe buhoro buhoro, nk’uko twabikoze, kugeza ubwo bazabasha kugera ku rugero rw’ivugurura ry’ubuzima. Ariko tugomba gushishoza ntitwihute cyane, kugira ngo tutisanga twasubiye inyuma. Mu mavugurura, ni byiza gutera intambwe ntoya twegera intego aho gutera intambwe ndende tukarenga intego. Kandi niba hari ikosa rigomba kubaho, niribe ku ruhande rwegereye urw’abantu aho kuba ku rwacu.IMN 421.2

    Ariko ikiruta ibintu byose, ntidukwiriye kuvuga cyangwa kwandika ibyo tudakora mu ngo zacu no ku meza yacu. Ibyo ni ukurimanganya, ni uburyarya. Muri Mishigani, dushobora kureka ku buryo bworoshye gukoresha umunyu, isukari, n’amata, kuruta uko abatuye mu bice byo mu Burengerazuba n’Uburasirazuba babikora, kuko nta matunda apfa kuhaboneka. … Tuzi neza ko gukoresha ibyo bintu uko twishakiye byangiza ubuzima, kandi mu bihe byinshi twibwirako igihe tutabikoresheje, turushaho kwishimira ubuzima bwiza.IMN 421.3

    Ariko ubungubu umutwaro dufite ntabwo ari ibyo bintu. Abaturage ntibaratera imbere ku buryo tubona ko icyo twabakorera iki gihe, ari ukubaha amabwiriza ngombwa abafasha kureka imigenzereze mibi no kureka gukoresha ibiyobyabwenge bikabura umubiri. Turamagana rwose ikoreshwa ry’itabi, ibinyobwa bisindisha, ibiyobyabwenge, ikoreshwa ry’icyayi, ikawa, inyama, amavuta ya fromaje cyangwa ikimuri, insenda, ibinyamasukari bikabije, umunyu ukabije, n’ibindi bikaburamubiri bikoreshwa nk’ibyokurya.IMN 422.1

    Niduhura n’abantu bataragerwaho n’umucyo w’ivugurura ry’ubuzima, maze tugatangira kubabwira ibyemezo twafashe kuri iyo ngingo, tuzaba tubashyize mu kaga ko gucika intege igihe babona ibyo bagomba kureka, ku buryo batazigera bashyira imbaraga mu ivugurura ry’ubuzima. Tugomba gutwara abantu twihanganye kandi buhoro buhoro, twibuka urwobo rurerure natwe twakuwemo.IMN 422.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents