Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGEREKA WA II - Amagambo ya James White Yerekeranye n’Inyigisho z’Ubugorozi mu by’Ubuzima

    [Mu kuvuga ibyabereye mu iteraniro rikuru ryo mu mugi wa Kansansi mu mwaka wa 1870, Umukuru James White yavuze aya magambo akurikira yerekeranye n’iterambere ry’umucyo watanzwe ku ivugurura ry’ubuzima, akaga k’imyigishirize idafite ubwenge yerekeranye n’iyo nsanganyamatsiko, n’ibyo Madame White avuga byerekeranye n’inyigisho z’ubwaka zishyigikiwe n’abantu runaka. Ayo magambo y’amateka yerekana zimwe mu nyigisho ze zo muri icyo gihe.—Abakoranyije inyandiko za Elina White.]IMN 451.3

    Mme White yavuze ku kibazo cy’ubuzima ku buryo bumara amatsiko umuntu wese. Amagambo ye yarumvikanaga kandi acengera imitima y’abantu, nyamara kandi arimo kwifata, kugira ngo abashe kuyahuza n’amarangamutima y’abizera bose bari kumwe. Yigishaga iteka yirinda ubwaka, kandi akigengesera yerekana gusa ibyo ashingiyeho azi neza ko bidashobora guteza urwikekwe n’ibibazo.IMN 452.1

    Abantu bakunda kwikanga no kugira urwikekwe n’ibibazo igihe babwiwe ku nsanganyamatsiko y’ivugurura ry’ubuzima, iyo abigisha bayigishije igihe biboneye, cyangwa mu buryo bashaka, by’umwihariko igihe bayigishanya umucyo w’ubwaka. Ibibazo bimwe byihariye, nka “ibiteje akaga”, bikwiriye kugibwaho impaka gake cyane, keretse gusa igihe bivugwa mu bitabo bivuga ku buryo bukwiriye kuri iyo nsanganyamatsiko. Mu babwiriza bacu icumi, umwe gusa ni we ubasha kwigisha ku kibazo cy’ubuzima n’ibijyanye na cyo ku buryo bukwiriye. Kandi akaga gaterwa no kwigisha ukuri kw’iki gihe gukubiyemo insanganyamatsiko y’ubuzima bikigishwa uko bidakwiriye, mu gihe kidakwiriye ndetse n’ahantu hadakwiriye, ntikitabwaho ku buryo bukwiriye.IMN 452.2

    Yesu ati, “Ndacyafite byinshi nababwira ariko ubu ntimwabasha kubyihanganira.” Yohana 16:12. Yesu yari azi uburyo ayobora intekerezo z’abigishwa Be. Umwami Yesu yari azi kandi uburyo bugomba gukoreshwa ngo iyi nsanganyamatsiko y’ivugurura ry’ubuzima yigishwe abantu bazaba bategereje kugaruka kwe, bakigishwa intambwe ku ntambwe, uko babasha kubyihanganira, bakabikoresha neza, ntibabikubitishe abandi. Hashize imyaka makumyabiri n’ibiri ku gihe cy’urugaryi, ubwo twahishurirwaga iby’ingaruka ziteye akaga zizanwa no kunywa itabi, icyayi, n’ikawa, nk’uko Madame White yabihamije. Imana yahiriye mu buryo bukomeye imbaraga zacu mu kwirinda ibi bintu, kugira ngo twebwe abagize itorero ryayo, twishimire kunesha, twirinda akaga n’ibibi bizanwa n’umururumba w’irari mu mirire n’iminywere....IMN 452.3

    Ubwo twari tumaze kunesha ibyo, kandi Imana imaze kubona ko tubasha kubyihanganira, twahawe umucyo ku byerekeranye n’imirire n’imyambarire. Maze umurimo w’ubugorozi mu by’ubuzima mu bizera ugenda urushaho kwihuta, haboneka impinduka zikomeye, cyane cyane ku byerekeranye no kwirinda kurya inyama z’ingurube, kugeza ku rwego runaka, aho, bitewe n’ingaruka z’uburwayi bwacu, Madame White yaretse kuvuga no kwandika kuri iyo nsanganyamatsiko y’ivugurura ry’ubuzima. Icyo gihe umuntu yavuga ko cyabaye intangiriro z’ibibazo n’amakosa yacu nk’abizera, kuri iyi ngingo.IMN 453.1

    Ariko kuva aho twongeye kubihagurukira, akenshi Madame White yumvaga ahamagarirwa kuvuga kuri iyo ngingo y’ivugurura ry’ubuzima, bitewe n’inyigisho z’ubwaka za bamwe mu bigisha b’iby’ubugorozi, kuruta indi mpamvu yose. Ikigaragara ni uko abantu benshi, cyangwa hafi ya bose, mu barangwa n’ubwaka mu by’ubugorozi bw’iby’ubuzima tubona mu bizera bacu, bagombaga guhabwa igihano cy’uko badashoboye, ari nayo mpamvu Ellen White yumvaga ararikirwa kuvuga uko yumva ibi bintu. Igihe runaka, abizera bazashyira basobanukirwe n’ibyo yavuze kuri iyi nsanganyamatsiko.IMN 453.2

    Ku byerekeranye no gukoresha itabi, icyayi, ikawa, inyama, ndetse n’imyambarire, kenshi usanga abantu bemera ubwo butumwa. Ariko ubungubu, ntiyiteguye kwerekana uruhande rwafatwa nko gukabya, ku byerekeranye no gukoresha umunyu, isukari, n’amata. Ku byerekeranye n’ibi bintu bikoreshwa cyane muri iki gihe, hari impamvu y’ingenzi igomba gutuma habaho kwigengesera, bitewe n’uko intekerezo za benshi zititeguye kubyakira, habe no kwakira ibihamya byabyo. Kwangirika kw’abantu bamwe, ndetse no gusenyuka kw’amwe mu matorero yacu, bishobora rwose kuba bigaragazwa n’ubwaka bwa bamwe ku mirire, nk’uko byavuzwe mu buryo budakwiriye mu kinyamakuru cyitwa Urwibutso. Umusaruro wabaye mubi. Mu gihe bamwe banze kwemera iby’ivugurura ry’ubuzima, bitewe no kubibwirwa nabi, abandi babitwaye mu bwaka bukabije, byangiza bikomeye ubuzima bwabo, maze ingaruka iba ku ivugurura ry’ubuzima muri rusange.IMN 453.3

    Muri iyi mibereho y’ibi bintu, nubwo iciye intege, Madame White yumva ararikirwa gukomeza umurimo we, kugeza igihe ibitekerezo bye bizumvikana uko bikwiriye. Ni byiza kuvuga aha ko, nubwo abona ko kunywa amata menshi nk’uko bamwe bamenyereye kuyasomeza imigati atari byiza, agira inama ikomeye abantu ku gukoresha amata y’inka zifite ubuzima bwiza. Ntashobora kwandika inyandiko igomba gusakara mu bantu benshi ibasha gufatwa nk’ubwaka bukabije ku kibazo cy’amata, bitewe n’umucyo afite ubu kuri iyo ngingo. Imirimo nk’iyo ni yo ikwiriye kuranga abigisha iby’ubugorozi babifitiye ubumenyi buhagije, kandi ibasha no gukoreshwa mu ishami ry’ubutetsi ryo mu Ishuri rikuru ryacu rya Batolo Kiriki (Battle Creek), niba batunganyije neza imikoreshereze isanzwe y’amata. Kandi imirimo nk’iyo ibasha kuzana impinduka zikomeye mu bizera bacu, igihe abagabura bacu, b’abagorozi b’abanyamwete, bazareka gukoresha amata y’inka nk’uko babishaka.IMN 454.1

    Aha niho tugira intege nke kuri iyi nsanganyamatsiko. Ibitabo byacu, bisomwa n’abatarigishijwe hamwe n’ababasha kubijora, byerekana ku ngingo zimwe nk’izi, uko bigomba zigomba gushyirwa mu bikorwa na bamwe muri twebwe dushinzwe ivugurura ry’ubuzima. Umuja w’Imana Ellen White atwingingira kurangwa no kwirinda gushyira mu rujijo no kujora ibyo ibyo bitabo byacu bivuga ku ngingo nk’izo, bigatuma abagabo n’abagore benshi bareshywa n’imbaraga y’ivugurura ry’ubuzima. Abafite ibikorwa by’ivugurura ry’ubuzima nibashyire hamwe bafate iya mbere, maze kandi tureke ubutumwa bw’ibitabo byacu bukurikireho, burangurure bugere no ku batarabwigishijwe.IMN 454.2

    Madame White atekereza ko guhindura imirire ukareka kurya inyama nyamara ukanywa isukari nyinshi ari ukuva “ku kibi ujya ku gikabije kuba kibi”. Atanga inama yo gukoresha isukari n’umunyu ku buryo biba bike cyane. Ipfa ribasha kandi rigomba gutegekwa ku buryo ryishimira ibyo byombi ku rugero ruke cyane. Ku rugero rwo gukoresha umunyu, igihe ibyokurya birimo umunyu muke ku buryo bimera nk’ibidafite icyanga, iyo ubigereranyije n’ibifite umunyu mwinshi, nyuma y’ibyumweru bike ku muntu wiyemeje kwirinda agakoresha umunyu muke cyane, azumva bya bindi birimo umunyu mwinshi bimwiciye ipfa bikamunanira kumira.IMN 455.1

    Nubwo umuntu ashobora gufata icyemezo cyo guhita areka gukoresha itabi, icyayi, n’ikawa, nyamara, ku bo byagize imbata, bashobora kugenda bareka buri kintu cyose mu gihe cyacyo, bityo guhindura imirire bigakorwa ku buryo bwitondewe. Kandi nubwo ibi abibwira abashobora guhura n’akaga ko guhita bahinduranya imirire bihuse, arabibwira n’abatinda guhindura imirire, kugira ngo bazirikane ko batagomba kwibagirwa guhindura. Ukuri kugaragara kandi gushoboka gusaba ko umuntu ahindura ibyo yimenyereje mu buzima, ariko na none ntabikore huti huti ngo atangiza amagara ye cyangwa umubiri we.IMN 455.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents