Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gutsindwa kwa Adamu — Gutsinda kwa Kristo

    Adamu na Eva batsinzwe n’irari ryo kutirinda. Kristo yaraje maze arwana ashikamye n’ikigeragezo kirenze cya Satani, hanyuma, kubwa mwenemuntu, atsinda irari, bityo yereka umuntu ko na we ashobora gutsinda. Nk’uko Adamu yatsinzwe n’irari, bityo akabura Paradiso nziza ya Edeni, ni ko bene Adamu, binyuze muri Kristo, babasha gutsinda irari kandi kubwo kwirinda muri byose, bakazongera gusubizwa Edeni.IMN 70.1

    Ubufasha Butuma Dushishoza Tukamenya Ukuri

    Ubujiji ntibushobora muri iki gihe kuba urwitwazo rwo kugomera amategeko. Twabonye umucyo uhagije, ku buryo nta n’umwe ukwiriye kuba mu bujiji, kuko Imana ikomeye Ubwayo ari Yo Mwigisha. Abantu bose bafite inshingano yera imbere y’Imana yo kwerekana ukuri kuzuye n’imibereho nyakuri Imana yabahaye binyuze mu ivugurura mu by’ubuzima. Yagennye ko ingingo ikomeye y’ivugurura mu by’ubuzima igomba kugibwaho impaka, maze rubanda rugakangukira kuyiga bihagije; kuko bitashobokera abagabo n’abagore, bitewe n’ingeso zabo z’ubunyacyaha no kwica imibiri yabo hamwe no kwangiza ubwonko bwabo, kubasha gushishoza bakamenya ukuri gutunganye, ari ko gushobora kubagira intungane, bakabonezwa, bakaba abantu biyubashye, kandi bakwiranye n’ umuryango w’abamarayika b’ijuru mu bwami bw’ikuzo…IMN 70.2

    Kwezwa cyangwa Guhanwa

    Intumwa Pawulo itera umwete itorero igira iti, “Nuko bene Data, ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.” (Abaroma 12:1). Bityo rero, abantu babasha kuboneza imibiri yabo yahindanyijwe n’imigenzereze mibi y’ibyaha. Igihe banduye, ntibashobora kuramya Imana mu buryo bukwiriye, kandi ntibashobora kuba mu ijuru. Niba umuntu yishimira umucyo Imana yatanganye imbabazi zayo w’ivugurura mu by’ubuzima, azabasha kwezwa n’ukuri, maze abe ukwiriye ubugingo buhoraho. Ariko natita kuri uwo mucyo, maze akarangwa no kugira imibereho igomera amategeko y’ibyaremwe, agomba kuzabona igihano.IMN 70.3

    Ishusho y’Umurimo wa Eliya na Yohana

    98. Uhoraho yakomeje guhamagarira abantu be kwita ku bugorozi mu by’ubuzima mu gihe cy’imyaka myinshi. Uyu ni umwe mu migabane ikomeye igomba kuranga umurimo wo guteguriza abantu gusanganira Umwana w’umuntu. Akoreshejwe na Mwuka n’ubushobozi umuhanuzi Eliya yari afite, Yohana Umubatiza yakomeje umurimo wo gutegura inzira y’Uhoraho, kugira ngo agarure abantu ku bwenge no ku gukiranuka. Yari ahagarariye abazaba bariho muri iyi minsi y’imperuka, abo Imana yashinze kugeza ku bantu ukuri kwera, bagategura inzira yo kugaruka kwa Kristo. Yohana yari umugorozi. Marayika Gaburiyeli, aturutse mu ijuru, yahaye ababyeyi bombi ba Yohana amabwiriza yerekeranye n’ivugurura mu by’ubuzima. Yababwiye ko umuhungu wabo adakwiriye kuzanywa vino cyangwa igisindisha, kandi ko azuzuzwa Mwuka Muziranenge kuva akivuka.IMN 71.1

    Yohana yitandukanyije n’incuti ndetse n’ibinezeza byo muri ubu buzima. Imyambarire ye yoroheje, yari igizwe n’ikanzu iboshye mu ruhu rw’ubwoya bw’ingamiya, yari igishinja ku myambarire y’Abatambyi b’Abayahudi bambaraga iby’imirimbo igamije gukabya no kwiyerekana. Imirire ye, yari igizwe gusa n’ibimera, n’isanane hamwe n’ubuki bw’ubuhura, yari igishinja ku mirire yuzuye umururumba, n’ubusambo bw’inda nini bwari gikwira ahantu hose icyo gihe.IMN 71.2

    Umuhanuzi Malaki avuga ati, “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se.” (Mal. 3:23, 24). Ahangaha umuhanuzi agaragaza ubwoko bw’umurimo ugomba gukorwa. Abagomba gutegura inzira yo Kugaruka kwa Kristo bagereranywa n’umukiranutsi Eliya, nk’uko Yohana yaje arangwa na Mwuka wari muri Eliya, ategura inzira yo kuza kwa mbere kwa Yesu Kristo.IMN 71.3

    Ingingo ikomeye y’ivugurura (ubugorozi) mu by’imirire igomba kwigishwa ikagibwaho impaka, maze intekerezo z’abantu zigakorwaho. Kwirinda muri byose bigomba kuba isanga n’ingoyi n’ubutumwa, gukura abantu b’Imana mu bigirwamana byabo, mu mururumba, ubusambo n’inda nini, no kwaya mu myambarire ndetse n’ibindi bintu.IMN 72.1

    Itandukaniro Rihabanye

    Kwiyanga, kwicisha bugufi no kwirinda abakiranutsi basabwa kugira, abo Imana iyobora kandi igaha umugisha, kugomba kugaragara imbere y’abantu ko kunyuranye by’ihabya n’ingeso zo kwaya, kwica ubuzima biranga abariho muri iki gihe cy’ubuhenebere. Imana yanyeretse ko ivugurura mu by’ubuzima ari isanga n’ingoyi n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, nk’uko ikiganza cyomatanye n’umubiri. Nta handi hantu ubona impamvu ikomeye yo guhenebera k’umubiri n’ubwenge nk’igihe abantu bakerensa iyi ngingo y’ingenzi. Abarangwa no kugira umururumba no kwishimira ibibi, maze bagafunga amaso ngo batabona umucyo kubwo gutinya kureba ibibi birengagije kureka, baba bafite igicumuro imbere y’Imana.IMN 72.2

    Umuntu wese utera umugongo umucyo mu kintu runaka aba anangira umutima we kwanga umucyo no mu bindi bintu. Umuntu wica amabwiriza yerekeranye n’imirire n’imyambarire, aba ategura inzira yo kwica ibyo Imana isaba byo kuzaduhesha inyungu z’iteka ryose…IMN 72.3

    Abantu Imana iyoboye bagomba kuba ubwoko bwayo bwihariye. Ntibagomba kwitwara nk’ab’isi. Ariko nibakurikiza amabwiriza y’Imana, bazasohoza imigambi ibafitiye, maze biyegurire ubushake bwayo. Kristo azatura mu mitima yabo. Urusengero rw’Imana ruzaba urwera. Intumwa iragira iti, umubiri wawe ni urusengero rwa Mwuka Muziranenge.IMN 72.4

    Imana ntisaba abana bayo kwiyanga ku buryo bababaza imbaraga z’umubiri wabo. Ibiri amambu, ibasaba kumvira amategeko yo mu byaremwe, ngo barinde ubuzima bw’imibiri yabo. Yabahaye inzira bagomba kunyuramo, kandi ni inzira ihagije kuri buri Mukristo wese. Imana yadupfumbaturiye ikiganza cyayo cyuje imigisha, iduha ibyiza byayo byinshi kandi binyuranye, bituma tubaho kandi tukishima. Ariko kugira ngo tunyurwe n’ibigomba kuturyohera mu buryo busanzwe, ari byo bizatuma twitungira amagara mazima, yashyizeho urubibi ku irari ry’ubwo buryohe. Iratubwira iti, Itonde, wirinde, wange irari ridasanzwe. Iyo dukomeje kugira irari ribi, tuba twishe amategeko agenga imibereho yacu, tukaba ba nyirabayazana b’imikoreshereze mibi y’imibiri yacu, kandi tukikururira indwara.IMN 73.1

    Ha Umwanya Ukwiriye Umurimo w’Ubuzima bwiza

    99. Ukutita ku bitabo bivuga iby’ubuzima kwaranze abantu benshi ni ikosa imbere y’Imana. Ubushake bw’Imana si ugutandukanya umurimo w’ubuzima n’umurimo mugari itorero ryayo ryahawe. Ukuri kw’iki gihe gushingiye ku murimo w’ivugurura mu by’ubuzima nk’uko kuboneka no mu bindi byiciro by’umurimo w’ubutumwa bwiza. Nta cyiciro na kimwe cyabasha gutandukanywa n’ibindi ngo kibe cyuzuye.IMN 73.2

    Ubutumwa bwiza bw’ubuzima bufite abavugizi bashoboye, nyamara umurimo wabo wazitijwe n’uko benshi mu bagabura, abayobozi ba za Filidi na Konferansi, n’abandi bayobozi bafite imyanya ikomeye bananiwe kwita ku kibazo cy’ivugurura mu by’ubuzima. Ntibamenye isano icyo kibazo gifitanye n’umurimo w’ubutumwa bashinzwe nk’uko ukuboko kw’iburyo kuyifitanye n’umubiri. Nubwo benshi mu bizera na bamwe mu bagabura bagaragaje ko bitaye kuri icyi cyiciro ariko ku buryo bworoheje, Uhoraho yerekanye ko acyitayeho akomeza kugihundagazaho umugisha.IMN 73.3

    Iyo uyobowe uko bikwiriye, umurimo w’ubuzima uhinduka icyanzu kinyurwamo n’ukuri kukagera ku mitima ya benshi. Igihe ubutumwa bwa marayika wa gatatu buzaba bwakiriwe uko bwakabaye, ivugurura mu by’ubuzima rizahabwa umwanya waryo mu nama za Filidi, mu mirimo y’itorero, mu ngo, ku meza, no mu mirimo yose ikorerwa mu rugo. Ubwo rero ikiganza cy’iburyo kizafasha kandi kirinde umubiri.IMN 74.1

    Ariko igihe umurimo w’ubuzima uzaba wahawe umwanya ukwiriye mu iyamamaza ry’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, abawurwanira ntibazongera kuvunika bashaka ko uhabwa umwanya mu butumwa.IMN 74.2

    Dukeneye Kwitegeka

    100. Imwe mu ngaruka zibabaje cyane z’icyaha cy’inkomoko zabaye iz’uko umuntu yatakaje ubushobozi bwo kwitegeka. Umuntu aramutse asubiranye ubwo bushobozi, yabasha kugera ku iterambere rifatika.IMN 74.3

    Umubiri ni yo nzira rukumbi ituma intekerezo n’ubugingo bitera imbere kugira ngo imico ibashe kubakwa. Niyo mpamvu umwanzi w’ubugingo ahora ateza ibigeragezo ubushobozi bw’umubiri awuca intege akanawusigingiza. Gutsinda kwe bivuga ko tuba twemeye guha umubi impagarike yacu yose ngo ayigenge. Igihe ibyifuzo bya kamere y’umubiri wacu bitagengwa n’ubushobozi mvajuru byazawuzanira urupfu no kurimbuka.IMN 74.4

    Umubiri ugomba gutegekwa. Tugomba gutegeka imbaraga z’ubushobozi bw’ukubaho kwacu kose. Ibyifuzo byacu bigomba kugengwa n’ubushake bugendera munsi y’ubutware bw’Imana. Ubushobozi bw’intekerezo zacu, zejejwe n’ubuntu mvajuru, ni bwo buzayobora imibereho yacu.IMN 74.5

    Ibyo Imana idusaba ni byo bikwiriye kuba mu mutimanama wacu. Abagabo n’abagore bagomba gukanguka bagasobanukirwa inshingano yabo yo kwitegeka, kugira imibereho iboneye, kwibohora ku irari ryose ribi n’ingeso yose yanduye. Bakeneye kubona yuko ubushobozi bwose bw’intekerezo zabo n’imibiri yabo ari impano bahabwa n’Imana, kandi ko bagomba kubirinda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bikore umurimo w’Imana.IMN 75.1

    Abagabura n’Abizera Bagomba Gukorera Hamwe

    101. Umugabane umwe w’ingenzi w’umurimo w’ubugabura ushingiye ku kwereka abizera mu buryo bukiranuka amahame y’ivugurura mu by’ubuzima, nk’uko yomatanye n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, nk’umugabane w’uwo murimo. Bakwiriye ubwabo kwakira iryo vugurura rikayobora imibereho yabo, ndetse bakararikira n’abandi bavuga ko bemera ukuri kuyakira.IMN 75.2

    102. Neretswe ko ivugurura mu by’ubuzima rigize umugabane w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, kandi ko ari insanga n’ingoyi n’ubwo butumwa, nk’uko ikiganza n’ukuboko bimeranye n’umubiri. Nabonye ko twebwe nk’abizera bagize itorero ry’Imana tugomba gutera intambwe tujya mbere muri uyu murimo ukomeye. Abagabura n’abizera bagomba gukorera hamwe. Ntabwo abantu b’Imana biteguye kumva ijwi rirenga rya marayika wa gatatu. Bafite umurimo w’ingenzi bagomba gukora ubwabo badakwiriye kurekera Imana ngo iwubakorere. Uyu murimo yarawubasigiye ngo bawukore. Buri wese agomba kuwugiramo uruhare; nta wubasha kuwukora mu cyimbo cy’undi.IMN 75.3

    Umugabane umwe, Aho kuba Ubutumwa Uko Bwakabaye

    103. Umurimo w’ivugurura mu by’ubuzima ufitanye isano ikomeye n’umurimo w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, ariko na none si ubutumwa. Ababwiriza bacu bakwiriye kwigisha inyigisho z’ivugurura mu by’ubuzima, ariko ntibazigire ibyigisho by’ibanze ngo bifate umwanya w’ubutumwa. Umwanya w’izo nyigisho hamwe n’izindi gahunda zimeze nkazo ni uwo guteguza abantu igikorwa cyo gukurikira ubutumwa buba bwateguwe. Muri izo gahunda z’ibanze, inyigisho ku ivugurura mu by’ubuzima ni ikintu cy’ingenzi cyane. Dukwiriye kwita kuri buri murimo w’ivugurura tukawukorana umwete, ariko kandi tukirinda kwerekana ko tuwujenjekeye, tukanirinda kugwa mu mutego w’ubwaka.IMN 75.4

    104. Umurimo w’ivugurura mu by’ubuzima ufitanye isano ikomeye n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu nk’iyo ukuboko gufitanye n’umubiri; ariko ukuboko ntigushobora kujya mu mwanya w’umubiri. Kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa gatatu, amategeko y’Imana no guhamya Yesu, ni umutwaro w’umurimo wacu. Ubutumwa bugomba kwamamazwa mu ijwi riranguruye, kandi bukagera ku batuye isi yose. Kwigisha amahame y’ubuzima bigomba kugendana n’ubu butumwa, ntibigomba gutandukana na bwo, cyangwa ngo bishyirwe mu mwanya wabwo.IMN 76

    Isano y’Ivugurura mu by’Ubuzima n’Ibigo by’Ubuvuzi

    105. Amavuriro yashyizweho agomba gukorana no kuzuzanya mu buryo bw’isanga n’ingoyi n’Ubutumwa bwiza. Uhoraho yatanze amabwiriza avuga ko umurimo w’Ubutumwa bwiza ugomba gutezwa imbere; kandi Ubutumwa bwiza bukubiyemo ivugurura ry’ubuzima mu migabane yaryo yose. Umurimo wacu ni uwo kumurikira iyi si, kuko irushaho kwijimishwa n’imiyaga igenda yaduka, itegurira inzira ibyago biheruka Imana izemera ko bigera ku iyi si. Abarinzi bakiranuka b’Uhoraho bagomba kuburira abatuye isi…IMN 76.1

    Ivugurura mu by’ubuzima rigomba guhabwa umwanya w’ingenzi mu iyamamazwa ry’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Amahame y’ivugurura ry’ubuzima aboneka mu ijambo ry’Imana. Ubutumwa bwiza bw’ubuzima bugomba komatana n’umurimo w’Ijambo ry’Imana. Umugambi w’Imana ni uko imbaraga y’ivugurura mu by’ubuzima igomba kuba umugabane ugize iyamamaza rikomeye kandi riheruka ry’Ubutumwa bwiza.IMN 76.2

    Abaganga bacu bagomba kuba abakozi b’Imana. Bagomba kuba abantu bafite ububasha bwejejwe kandi bwahinduwe n’ubuntu bw’Imana. Imikorere yabo igomba kuba igendana n’ukuri kugomba kugezwa ku batuye isi. Umurimo w’ivugurura mu by’ubuzima, ufatanyije mu buryo bwuzuye n’umurimo w’Ubutumwa bwiza, ugomba guhishura ububasha bw’Imana yawutanze. Biturutse ku mbaraga y’Ubutumwa bwiza, umurimo w’ivugabutumwa mu by’ubuvuzi uzazana ivugurura rikomeye. Ariko umurimo w’ivugabutumwa mu by’ubuvuzi nutandukanywa n’Ubutumwa bwiza, umurimo uzacumbagira.IMN 77.1

    106. Ibigo byacu by’amavuriro n’amatorero yacu bibasha kugera ku rwego rwo hejuru rw’ubutungane. Inyigisho z’ubugorozi mu by’ubuzima zigomba kwigishwa kandi zigakurikizwa n’abizera bacu. Uhoraho araduhamagarira kugira ivugurura mu mahame y’ubugorozi mu by’ubuzima. Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi dufite umurimo udasanzwe twahawe gukora nk’intumwa, kugira ngo ufashe ubugingo n’imibiri by’abantu.IMN 77.2

    Kristo yavuze ku bwoko bwe ati, “Muri umucyo w’isi.” (Matayo 5:14). Turi ubwoko bwahamagawe n’Imana ngo twamamaze inyigisho z’ukuri mvajuru. Umurimo uhebuje kandi wera wigeze uhabwa abantu buntu ni uwo kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa mbere, wa kabiri, n’uwa gatatu kuri iyi si yacu. Mu migi yacu minini, hagomba kubamo ibigo by’ubuzima bigamije kwita ku barwayi no kwigisha amahame y’ivugurura mu by’ubuzima.IMN 77.3

    Icyanzu Tugomba Kunyuramo

    107. Nabwirijwe ko tutagomba gutinda gukora umurimo ukeneye gukorwa werekeranye n’ivugurura mu by’ubuzima. Binyuze muri uyu murimo, tugomba kugera ku bantu batuye ku misozi n’abari mu bibaya.IMN 77.4

    108. Nabonye ko kubwo ubushake bw’Uwiteka, umurimo w’ivugabutumwa w’ubuvuzi ugomba kutubera icyanzu gikomeye tunyuramo, kugira ngo n’abarwayi bagerweho.IMN 78.1

    Gukuraho Urwikekwe — Kongera Ubushobozi

    109. Iyaba abantu barushagaho guha agaciro ivugurura mu by’ubuzima, amenshi mu magambo y’urwikekwe atuma ukuri gukubiye mu butumwa bwa marayika wa gatatu kutagera kuri benshi yata agaciro. Igihe abantu bazakangukira iyi ngingo, inzira yo gusobanukirwa ukundi kuri izaba imaze gutegurwa. Abantu nibabona ko turi abahanga mu byo kugira ubuzima bwiza, bazaba biteguye no kutwizera igihe tuvuga iby’amahame ya Bibiliya twigisha.IMN 78.2

    Uyu mugabane w’umurimo w’Umwami ntiwitaweho uko bikwiriye, kandi kubwo kuwukerensa, hari byinshi abantu babuze. Itorero niriramuka rishyize umwete mwinshi mu murimo w’amavugurura Imana ishaka gukoresha iritegurira kugaruka kwayo, imbaraga z’abizera zizarushaho kwiyongera kurenza uko ziri ubungubu. Imana yavuganye n’abantu bayo, kandi yiteze ko bayitegera amatwi bakumvira ijwi ryayo. Nubwo ivugurura mu by’ubuzima ubwaryo atari ubutumwa bwa marayika wa gatatu, byombi bifitanye isano y’isanga n’ingoyi. Abantu bose babwiriza ubutumwa bakwiriye no kwigisha inyigisho z’ivugurura mu by’ubuzima. Iyi ni insanganyamatsiko tugomba gusobanukirwa, kugira ngo tube twiteguye guhangana n’ibihe bitwegereye, kandi ikwiriye guhabwa umwanya w’ingenzi. Satani n’abambari be barashaka gukoma mu nkokora uyu murimo w’ivugurura, kandi bazakora ibishoboka byose ngo bakure umutima banateze ibirushya abiyemeje kuwukora. Ariko nta muntu ukwiriye gucibwa intege n’ibyo, cyangwa ngo areke umuhati we kubera ibyo bikangisho by’umwanzi. Umuhanuzi w’Imana Yesaya atubwira kwigira ku mico yaranze Kristo agira ati, “Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi” (Yesaya 42:4). Nuko rero, ntihakagire umuyoboke we uvuga ibyo gutsindwa cyangwa gucika intege, ahubwo ujye wibuka igiciro cy’ikiguzi yatanze ngo acungure umuntu atarimbuka, ahubwo abone ubugingo buhoraho.IMN 78.3

    110. Umurimo w’ivugurura mu by’ubuzima ni inzira Imana ikoresha kugira ngo igabanye imibabaro kuri iyi si yacu, no kugira ngo yeze itorero ryayo. Mwigishe abantu bamenye ko bashobora kuba ibikoresho mu biganza by’Imana, kubwo gufatanya n’Umwigisha Mukuru mu kugarura mu bantu imbaraga y’umubiri n’imibereho y’iby’umwuka mizima. Uyu murimo washyizweho umukono n’ijuru, kandi uzafungurira imiryango izindi nyigisho z’ukuri kw’agaciro gakomeye. Umuntu wese ushaka kuwukora abishishikariye azabona umwanya.IMN 79.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents