Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA II: IMIRIRE YOROHEJE

    Idufasha Kugira Intekerezo Nzima Tukabona Ibintu Neza

    116. Niba hari igihe dukeneye kurya ibyokurya byoroheje cyane, ni ikingiki.IMN 82.1

    117. Imana ishaka ko abantu bimenyereza gukoresha imbaraga z’imico yabo. Abiyemera si bo bazabona umunsi umwe ingororano ikomeye. Imana ishaka yuko abakora umurimo wayo barangwa no kugira intekerezo nzima kandi bakabona ibintu neza. Bagomba kuba abirinda mu mirire; ibyokurya bihenze kandi bikabura umubiri ntibigomba kuba ku meza yabo; kandi iyo ubwonko bwabo bukomeje kuremerezwa n’iyo mirire, ntibahe umwanya imyitozo ngororangingo, baba bakwiriye gukoresha imirire idahenze, ndetse bakarya ibyokurya byoroheje. Mu kugira intekerezo ziboneye, kubasha gufata icyemezo kidakuka, no kugira imbaraga z’ubwonko zimuhesha ubumenyi, Daniyeli yabiheshejwe cyane cyane n’imirire ye iboneye, hamwe n’imibereho ye yo gusenga.IMN 82.2

    [Daniyeli yahisemo indyo yoroheje — 33, 34, 241, 242]IMN 82.3

    118. Nshuti zanjye nkunda, aho kugerageza guhunga indwara, murashaka kwishyira mu bubata bwazo. Mukwiriye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, kandi mugakurikiza neza amategeko y’ubuzima buzira umuze. Niba mushaka kurinda ubuzima bwanyu, mukwiriye kurya ibyokurya biboneye, biteguwe mu buryo bworoshye, kandi mukarushaho gukora imyitozo ngororangingo. Buri wese ugize umuryango akeneye imigisha ituruka mu ivugurura mu by’ubuzima. Ariko gukoresha imiti n’ibiyobyabwenge bigomba kurekwa burundu; kuko bidakiza indwara iyo ariyo yose, ahubwo bica intege umubiri wose, bikawuteza kurushaho kugira umuze worohereza indwara.IMN 82.4

    Kwirinda Imibabaro Myinshi

    119. Ukeneye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda y’ivugurura ry’ubuzima bwawe; ukeneye kwiyanga, maze ukagira imirire n’iminywere ihesha Imana ikuzo. Irinde irari ry’umubiri rirwanya ubugingo bwawe. Ukwiriye kwirinda muri byose. Uyu ni umusaraba wanze kwikorera. Ufite inshingano yo kwemera gutungwa n’indyo yoroheje, kuko ari yo gusa izakurinda ukagira ubuzima buzira umuze. Iyo uza kugendera mu mucyo ijuru ryemeye kukumurikishiriza, uba wararinze umuryango wawe imibabaro itagira uko ingana. Gahunda z’imirimo yawe ziba zaragize umusaruro utangaje. Mu gihe uzahitamo gukomeza kuba muri iyo nzira [yo kwanga umucyo], ntabwo Imana izagenderera urugo rwawe, ntizaguha umugisha yasezeranye, ntizanakora igitangaza ngo ikize imibabaro umuryango wawe. Ibyokurya bikwiriye, bidafite ibirungo, bitarimo inyama n’ibinure by’ubwoko bwose, bizazanira umugisha ubuzima bwawe, kandi birinde umugore wawe akaga k’imibabaro itagira uko ingana, uburibwe n’intege nke…IMN 83.1

    Impamvu Tugomba Kubaho Imibereho Yoroheje

    Kugira ngo tubashe gukorera Imana umurimo utunganye, tugomba kugira imyumvire myiza y’ibyo Idusaba. Ukwiriye gukoresha ibyokurya byoroheje, byateguwe mu buryo bworoheje, kugira ngo imitsi yumva y’ubwonko itabura imbaraga, igasinzira, cyangwa ikaremara, igatuma ubasha gutandukanya ibyera, guha agaciro impongano n’amaraso ya Kristo, nk’ibintu bifite agaciro katagereranywa. “Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:24-27).IMN 83.2

    Niba abantu bamaranira gutsindira ikamba ryangirika nk’igihembo cy’ibyo bahihibikanira hano ku isi, bigatuma birinda muri byose, ni buryo ki abaharanira ikamba ry’ubwiza buhoraho bakwiriye kwiyanga kugira ngo bizanabageze ku bugingo no kwicarana n’Umwami Yehova, hamwe no guhabwa ibihembo bihoraho, bitagajuka kandi by’icyubahiro giheranije.IMN 84.1

    Mbese impamvu zose ziri imbere y’abari mu isiganwa rya Gikristo zaba zibatera kugira ukwiyanga no kwirinda muri byose, ku buryo barwanya kamere yabo ya kinyamaswa, bakanategeka irari no kwifuza kubi biba mu mibiri yabo? Ubwo rero baba ari abantu barangwa no kugira kamere y’ubumana, bakaba baramaze guhunga ukwangirika kwazanywe n’irari ry’iyi si.IMN 84.2

    Ingororano yo Kwihangana

    120. Abantu bimenyereje imirire yo mu rwego rwo hejuru kandi ikabura umubiri bikabije ntibashobora kuryoherwa n’ibyokurya biboneye kandi byateguwe mu buryo bworoshye. Bibafata igihe kugira ngo bamenyere icyanga cy’ibyo byokurya bisanzwe, no kugira ngo igifu gikire ibikomere cyamenyerejwe. Nyamara abakomeza kugira umwete wo gukoresha ibyokurya biboneye, basigara babona ko ari byo byiza bibaryoheye. Ubwiza n’uburyohe bwabyo bituma ari byo umuntu asigara yifuza, kandi akabirya abyishimiye kuruta bya bindi bituma umubiri ugira umuze. Bene ibyo byokurya bifasha igifu kikabasha gukora neza cyane, kuko kiba kitaremerewe kandi kimerewe neza.IMN 84.3

    Duharanire Kujya Mbere

    121. Ivugurura mu mirire ridusaba kwitanga no gukora. Ibyo ingo zacu zikeneye bibasha kugerwaho mu buryo bworoshye igihe dukoresha imirire iboneye kandi yuzuye. Ibyokurya bihenze byica ubuzima bw’ingingo z’umubiri n’iz’ubwonko.IMN 85.1

    122. Twese tugomba kubona ko nta gukabya kugomba kuba mu mibereho yacu. Tugomba kunyurwa n’imirire iboneye, yoroheje, iteguwe mu buryo bworoshye. Iyi ni yo mirire ikwiriye kuba iy’abantu bo mu rwego rwo hasi n’iy’abo mu rwego rwo hejuru. Dukwiriye kwirinda ibyokurya byanduye. Turitegura ubuzima bw’ahazaza, ubuzima budashira tuzagirira mu bwami bw’ijuru. Dusabwa gukora umurimo dushinzwe tumurikiwe n’imbaraga y’Umuganga ukomeye kandi ushobora byose. Twese tugomba gukora umurimo wo kwitanga.IMN 85.2

    123. Benshi barambajije bati, “Ni ubuhe buryo nakoresha ngo ndusheho kurinda ubuzima bwanjye?” Dore igisubizo mbaha, “Nimurekere aho kugomera amategeko agenga imibereho yanyu; mureke guha umwanya umururumba, murye ibyokurya byoroheje, mwambare imyambaro ikwiriye itangiza umubiri, ibasaba kubaho imibereho yoroheje, murangwe no gukora akazi gatuma mugira amagara mazima, ibyo bizabarinda indwara.”IMN 85.3

    Imirire yo mu Materaniro Makuru

    124. Nta byokurya bikwiriye kujyanwa mu materaniro makuru uretse ibifitiye akamaro umubiri, byateguwe mu buryo bworoshye, bitarimo ibirungo n’amavuta.IMN 85.4

    Ndahamya ko nta n’umwe ubasha kurwara mu gihe abantu bategura amafunguro azakoreshwa mu materaniro makuru, niba bayategura bakurikije amategeko agenga ubuzima. Niba abantu birinze gutegura za keke cyangwa gato, ahubwo bagateka mu buryo bworoshye umugati w’ingano, bagashaka n’imbuto (amatunda) zasoromwe cyangwa z’umutobe, ibyo bizabarinda kurwara mu gihe bari mu myiteguro y’amateraniro makuru, ndetse n’igihe bari mu materaniro makuru. Ntabwo ari byiza ko igihe cy’amateraniro makuru abantu bakoresha ibyokurya bikonje, bakwiriye no gukoresha ibyokurya bishyushye. Hirya no hino hashobora kuboneka ibikoresho bifasha abantu gushyushya ibyokurya.IMN 85.5

    Nta benedata na bashiki bacu bagomba kurwarira mu materaniro makuru. Nibambara imyambaro ibarinda imbeho ya mugitondo na nimugoroba, bakanambara imyambaro inyuranye igendanye n’imihindagurikire y’ikirere, ku buryo itababuza guhumeka, kandi bakubahiriza amasaha yo kuryama, bakanarya ibyokurya byateguwe mu buryo bworoshye, birinda kurya hato na hato, ibyo bizabarinda kurwara. Bazumva baguwe neza mu materaniro, intekerezo zabo zibe nzima, babe biteguye kwishimira ukuri kw’ijambo ry’Imana, maze nibasubira mu ngo zabo bagende basubijwemo imbaraga mu mubiri no mu mwuka. Abimenyereje imirimo ikomeye ya buri munsi hanyuma bagahagarika imirimo yabo ntibakwiriye kurya ibyokurya bari basanzwe bafata; ibyo byatera igifu kugwa ivutu bakagubwa nabi.IMN 86.1

    Muri ayo materaniro, tuba dukeneye kugira imbaraga zidasanzwe z’intekerezo kandi tuguwe neza kugira ngo twakire amagambo y’ukuri, tuyishimire, tuyazirikane, kandi tube twiteguye kuyashyira mu bikorwa igihe tuvuye mu materaniro. Niba igifu kiremerewe n’ibyokurya byinshi, nubwo byaba ibyateguwe mu buryo bworoheje, ubwonko ntibubasha kugira imbaraga zo gufasha imyanya y’urwungano ngogozi. Ubwonko busigara bumeze nk’uburemerewe, nk’ubwaguye ikinya. Umuntu atangira guhondobera, maze iby’ukuri yagombaga kumva, gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa, akabibuzwa n’uko kugubwa nabi, cyangwa bitewe n’uko ubwonko busa nk’ubwaguye ikinya kubera ubwinshi bw’ibyokurya yariye.IMN 86.2

    Ndashaka kugira inama abantu bose ngo bajye bafata ikintu gishyushye nibura buri gitondo. Ibyo bibasha kutagusaba akazi kanini. Ushobora gukoresha ifu y’ingano, ugateka igikoma, igihe gifashe, ukavanga, maze mu gihe gitangiye kubira, ukongeramo amata. Iyi ni indyo yoroshye gufata, nziza ku buzima kandi yakoreshwa ahantu hose. N’igihe ufite umugati ukomeye, ushobora kuwurya uwukozamo, ukaryoherwa. Ntabwo ari byiza kurya ibyokurya byinshi bikonje, kubera ko kugubwa neza mu mubiri bituruka ku byokurya bishyushye bikwiriye kujya mu gifu, kugeza ubwo umubiri wose ugira ubushyuhe nk’ubwo igifu cyari gifite mbere y’uko umurimo w’igogora utangira. Iyindi ndyo nziza kandi yoroshye twakoresha, ni ibishyimbo bitetse bitogosheje cyangwa byakozwemo umugati. Fata udushyimbo duke maze utwongeremo amazi, wongeremo amata cyangwa amavuta, maze ukore isupu [potaje]. Ibyo ushobora kubirisha umugati, nk’uko wabigenje kuri cya gikoma gifashe.IMN 87.1

    [Ibyo gucuruza ibinyamasukari, za kreme, mu materaniro — 529, 530]IMN 87.2

    [Imirimo itari ngombwa mu kwitegura amateraniro makuru — 57].IMN 87.3

    Ibyokurya byo Kujyana aho Gutemberera

    125. Reka ingo nyinshi zituye mu mugi cyangwa mu mudugudu zifatanyirize hamwe, bareke imirimo yabo iba yabateye umunaniro w’umubiri n’uw’ubwonko, maze bakore urugendo rwo gutembera mu byaremwe, ku nkengero z’amazi atuje, cyangwa ahari agashyamba keza, n’ahandi babona ishusho nziza y’ibyaremwe. Batware impamba z’ibyokurya biboneye kandi bifite isuku, amatunda meza cyane hamwe n’impeke, maze bategure ameza yabo mu gicucu cy’ibyo biti cyangwa mu mahumbezi yo munsi y’ijuru. Ako kagendo bakoze, imyitozo y’umubiri, hamwe n’ibyiza babona bizongera ipfa ryo gushaka kurya, maze bumve bishimiye indyo nziza ishobora no kwifuzwa n’abami.IMN 87.4

    [Kwirinda gukabya mu mitekere y’ibyokurya — 793]IMN 88.1

    [Inama zigirwa abakozi bakora akazi bicaye — 225]IMN 88.2

    [Imirire yoroheje ikwiranye n’Isabato — 56].IMN 88.3

    126. Reka abaharanira ivugurura ry’ubuzima bakorane umwete n’imbaraga kugira ngo rihinduke uko bashaka ko riba. Nibirinde ikintu cyose kirwanya ubuzima bwiza. Nimukoreshe ibyokurya byoroshye kandi biguye neza umubiri. Amatunda ni yo ahebuje kuba meza, kandi aturinda gukoresha imbaraga duteka. Mwirinde ibinyamasukari, za gato, hamwe n’ibyokurya biteguwe kugira ngo bikurure umururumba. Mujye mufata bike kuri buri bwoko bw’ibyokurya mwaruye, kandi muryane umutima ushima.IMN 88.4

    Kurangwa n’Imyifatire Yoroheje mu Bidushimisha

    127. Mu mibereho ye, Kristo yadusigiye icyigisho cyo kwita ku bibazo by’abandi. Igihe yari akikijwe n’imbaga y’abantu benshi bari bashonje bari hafi y’inyanja, ntiyabasezereye amara masa ngo batahe iwabo. Yabwiye abigishwa be ati, “Si ngombwa ko bagenda, ahubwo mube ari mwe mubafungurira.” Matayo 14:16. Maze uwo Mukiza akoresha imbaraga yakoresheje arema, asengera ibyokurya bihagije abo bantu bose. Ariko mbega ukuntu ibi byokurya byari byoroheje! Ntibyari ibyokurya bihenze. Uwari ufite ubushobozi bwose bwo gufungura amasoko yo mu ijuru kubwo itegeko rye yanashoboraga gukwirakwiza muri abo bantu ibyokurya bihenze cyane. Ariko yabahaye ibihagije kandi binyuze umutima wabo, ari byo byokurya bitunga abarobyi bo ku nyanja: amafi n’imigati.IMN 88.5

    Iyaba abantu b’iki gihe barangwaga no kwiyoroshya mu ngeso zabo, bakabaho imibereho ikurikije amategeko agenga ibyaremwe, haboneka byinshi byo guhaza ubukene bwabo. Ntihabaho umururumba wo kwifuza ibidafite umumaro, ahubwo haboneka byinshi n’uburyo bwinshi butuma abantu bakora umurimo w’Imana nk’uko ibyifuza. Ntabwo Kristo yigeze ashaka kwikururiraho abantu kugira ngo ahaze irari ry’ibyifuzo byabo byo mu rwego rwo hejuru. Ibyokurya byoroheje yabahaye byari igihamya kiterekana gusa ubushobozi bwe, cyerekanaga n’urukundo rwe, uburyo abitaho mu buryo bukomeye ndetse no mu byo bakenera bisanzwe byo muri ubu buzima.IMN 88.6

    128. Abagabo n’abagore bavuga ko ari abayoboke ba Kristo akenshi bahindutse imbata z’ibigezweho by’iyi si, n’imbata z’umururumba. Igihe n’imbaraga bagombye gukoresha mu myiteguro y’ibintu by’agaciro kandi byiyubashye, babikoresha bateka ibyokurya bitandukanye kandi bigirira nabi umubiri, mu gihe bashyashyana bategura ibirori by’iyi si. Bitewe no kugendana n’ibigezweho, abenshi mu bantu bakennye kandi babeshejweho no kubona icyokurya ari uko bakoze uwo munsi, usanga bapfusha ubusa amafaranga mu gutegura ibyokurya by’amasukari menshi nka za keke, gato, ibyokurya n’ibyokunywa bya kizungu, n’ibindi byokurya bigezweho bategurira abashyitsi, nyamara bikaba ari ibigwa nabi imibiri y’ababifata; mu gihe nyamara abo bantu baba bafite iby’ingenzi byo kugura nk’imyambaro yabo n’iy’abana babo. Igihe bapfusha ubusa bategura bene ibyo byokurya byo kwishimisha no kuzuza mu gifu bagombye kugikoresha bigisha abana babo inyigisho z’iyobokamana n’imyitwarire myiza.IMN 89.1

    Gahunda z’ibirori byo kwakira abashyitsi zahindutse uburyo bwo gushimisha umururumba. Usanga abantu biteretse ibyokurya n’ibyokunywa bitagize ikindi bimarira umubiri uretse kuwangiza bakabirya ku bwinshi ku buryo baremereza ingingo z’urwungano rw’igogora. Ibyo bituma umubiri ukoresha imbaraga zitari ngombwa kugira ngo wakire ibyo umaze gufata, kandi bigateza ingorane ikomeye umurimo wo gutembera kw’amaraso, maze ingaruka ikaba gukenera imbaraga za ngombwa mu mikorere yose y’umubiri. Imigisha yagombye kuzanwa n’uko gusurana cyangwa n’ibirori akenshi ikaburira muri uko kwishimisha abantu bahugiye mu mirimo yo guteka, bategura ibyokurya by’amoko menshi by’ibirori. Abagabo n’abagore b’Abakristo ntibakwiriye kwemera gukorerwa ibintu nk’ibyo bituma imyitwarire yabo itwarwa n’iyo mirire. Nimureke basobanukirwe ko gahunda yo kubasura [y’ibirori] itari iyo guhaza irari ryanyu, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukwifatanya na bo, muganira ku bibahesha mwese imigisha. Ibiganiro byanyu bikwiriye kuba ibyiyubashye, bigateza imbere imico yanyu, ku buryo n’ikindi gihe muhuye bibibutsa ibihe biruta ibindi mwagize.IMN 89.2

    129. Abakira abashyitsi bakwiriye kubaha ibyokurya byiza kandi byubaka umubiri bigizwe n’amatunda, impeke n’imboga, byateguwe mu buryo bworoshye kandi bunyuze uburyohe. Iyo mitegurire y’ibyo byokurya ntisaba akazi kanini cyangwa ngo ibe ihenze, kandi igihe biriwe mu buryo buringaniye, ntibishobora kuzanira ibibazo umubiri. Niba abantu b’isi bahitamo gusesagura amafaranga, igihe n’ubuzima bwabo kugira ngo bahaze umururumba wabo, mujye mureka babikore, kuko bazasarura ingaruka zo kwica amategeko agenga ubuzima bwiza. Ariko Abakristo ntibakwiriye kugenza gutyo, bakwiriye gufata icyemezo cyo kwirinda bene ibyo bintu, bakagaragaza imbaraga zabo ku ruhande nyakuri biyemeje gufata. Muri ubwo buryo, bashobora kuzanira ivugurura rihagije abo bashaka gukoresha ibigezweho by’iyi si, byica ubuzima n’ubugingo.IMN 90.1

    [Ameza y’Abakristo akwiriye kubera urugero abanyantege nke mu kwitegeka — 354]IMN 90.2

    [Ibyokurya bitegurirwa iminsi mikuru ni umutwaro kandi bigirira nabi umubiri — 214]IMN 90.3

    [Ingaruka z’ibyokurya byo kwishimisha ku miryango no ku bana — 348]IMN 90.4

    [Kugenera umuryango indyo ituzuye ugaha abashyitsi indyo yuzuye ni icyaha — 284]IMN 90.5

    [Ibyokurya byoroheje ni byo by’ingenzi ku bana — 349, 356, 357, 360, 365]IMN 91.1

    [Ibyokurya byoroheje ni byo by’ingenzi ku buzima bwacu — 399, 400, 401, 402, 403, 404, 405, 407, 410].IMN 91.2

    Mujye Muhora Mwiteguye Umushyitsi Udasanzwe

    130. Ababyeyi bamwe bagerera ingo zabo ibyokurya kugira ngo bashakire abashyitsi ibyokurya byo kwinezeza bihenze. Mbega uko ibi ari ubwenge buke! Gutegura ibyo kwakiriza abashyitsi bikwiriye gukorwa mu buryo bworoheje cyane, muzirikana cyane ibyo abagize urugo bakeneye kurusha ibindi.IMN 91.3

    Gutagaguza no kwimenyereza ibitari ngombwa akenshi bituma igikorwa cyo kwakira no kwita ku bashyitsi kitazana imigisha aho yari ikenewe. Ibyokurya dusanzwe dutegura ku meza bikwiriye kuba ibyakira n’umushyitsi udasanzwe bitabaye ngombwa ko umugore ajya kuvunwa n’iyindi myiteguro.IMN 91.4

    [Uko Elina White yiteguraga abashyitsi — Nta byokurya bindi yirirwaga ategura — Birebe ku mugereka w’iki gitabo I:8]IMN 91.5

    [Ibyokurya byoroheje byakoreshwaga mu rugo rwa White — Birebe ku mugereka I:1, 13, 14, 15]IMN 91.6

    [Guhinduranya imirire no gutegura neza — 320]IMN 91.7

    Ntimugahangayikire Ibyokurya Bishira

    131. Dukwiriye guhora dutekereza ku Ijambo, tukarirya, tukaryuza, kandi tukarishyira mu bikorwa, kugira ngo rihindure imibereho yacu isanzwe. Uhora arya Ijambo rya Kristo buri munsi azajya abera abandi urugero mu kubigisha ko badakwiriye guhangayikira ibyokurya by’umubiri cyane kurusha uko bahangayikira ibyokurya by’ubugingo.IMN 91.8

    Ukwigomwa kurya k’ukuri gukwiriye gukorwa na bose ni ukwirinda icyokurya cyose gituma umubiri ukora nabi, ahubwo hagakoreshwa ibyokurya biboneye, byoroheje, Imana yaduhaye ku bwinshi. Ntabwo dukeneye guhangayikishwa n’ibyo tuzarya ndetse n’ibyo tuzanywa by’igihe gito, ahubwo tugomba guhora duhangayikishijwe n’ibyokurya mvajuru, kuko ari byo biduha ubuzima bwinshi kandi busendereye imibereho yacu y’iby’umwuka ikeneye.IMN 92.1

    Ingaruka z’Ivugurura Rizanwa no Kubaho Imibereho Yoroheje

    132. Tubaye twambaye uko bikwiriye, mu buryo bworoheje twirinda kugendana n’ibigezweho; tubaye ibihe byose dutegura ku meza yacu amafunguro yoroheje, agizwe n’ibyokurya bituma tugira amagara mazima, tukirinda ibyo kwinezeza n’ibirenze urugero; amazu dutuyemo abaye yubatse mu buryo busukuye kandi ibiyarimo na byo bikaba ari ibintu bisukuye; ibyo byakwerekana imbaraga y’ukuri kweza, kandi bikaba ikibwirizwa gikomeye kibasha kwemeza abatizera.IMN 92.2

    Ariko niba twisanisha n’ab’isi muri ibyo bintu, ndetse tugashaka no kubarusha mu bintu runaka bijyanye no kwiyerekana, ubwo rero ukuri twigisha ntikuzaba kugifite imbaraga kuri bo. Ni nde se uzizera ukuri kweruye kw’iki gihe tuvuga, mu gihe abavuga ko bakwizera barangwa n’imibereho igaragaza itandukaniro hagati yo kwizera kwabo n’imirimo bakora? Erega, ntabwo Imana ari Yo yakinze amadirishya y’ijuru ngo igire icyo itugomwa, ahubwo ukwifatanya kwacu n’imigenzo n’imigirire y’ab’isi ni byo bitugomwa iyo migisha.IMN 92.3

    133. Kristo yagaburiye imbaga y’abantu benshi cyane kubwo igitangaza cy’imbaraga mvajuru; nyamara mbega ukuntu ibyokurya yabagaburiye byari byoroheje: byari bigizwe gusa n’ifi n’imigati bisanzwe ari igaburo riribwa ku munsi n’umurobyi w’Umunyagalileya.IMN 92.4

    Kristo yashoboraga guha abo bantu ibyokurya bihambaye, ariko ibyokurya byari gupfa gutegurwa kugira ngo bihaze irari gusa ntibyazaga kubaha isomo ribafitiye akamaro. Binyuze muri iki gitangaza, Kristo yifuzaga kubigisha isomo ryo gukoresha ibyoroheje. Iyaba abantu b’iki gihe biyoroshyaga mu myambarire, bakagira imibereho ikurikiza amategeko agenga ibyaremwe nk’uko Adamu na Eva bari bameze mbere na mbere, imiryango yaba ikungahaye ku byo ikenera. Ariko kwikunda n’umururumba byazanye icyaha n’amakuba, bitewe n’umurengwe ku ruhande rumwe, n’ubukene ku rundi ruhande.IMN 93.1

    134. Iyaba abahamya ko ari Abakristo barekeragaho gukoresha ubutunzi bukabije mu kurimbisha imibiri yabo n’amazu yabo, kandi bakirinda kuzuza ku meza yabo ibyokurya by’ubwoko bwinshi bigirira nabi imibiri yabo, babasha kuzana amafaranga atagira ingano mu nzu y’ububiko y’Imana. Ubwo rero baba bigannye Umucunguzi wabo, wasize ubutunzi bwe bwose mu ijuru, agasiga ikuzo Rye, maze agahinduka umukene kubwacu, kugira ngo tubone ubutunzi bw’iteka ryose.IMN 93.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents