Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA III — IMIRIRE IKWIRIYE

    Ntabwo Ari Ibintu byo Kwirengagiza

    135. Ntidukwiriye kwirengagiza ibyerekeranye n’imirire yacu, ngo bitume dupfa kurya ibyo twishakiye kugira ngo duhaze ipfa ribi ry’inda zacu. Ibyerekeranye n’imirire ni ibintu tugomba guha agaciro gakomeye cyane. Nta muntu ukwiriye kwishimira indyo nkene. Abantu benshi bazahajwe n’indwara, ku buryo bakeneye indyo yuzuye intungamubiri kandi iteguye neza. Abagorozi mu by’ubuzima, kurusha abandi bose, bakwiriye kwirinda cyane inzira zo gukabya. Umubiri ugomba kubona ibiwutunga bihagije. Imana iha ibitotsi abakunzi bayo ni Yo yabahaye ibyokurya bikwiriye ngo bifashe umubiri gukomeza gukora, no kubaho neza.IMN 93.3

    136. Kugirango tubashe kwitungira amagara mazima, tugomba kugira amaraso meza; kuko amaraso ari yo soko y’ubuzima. Ayungurura imyanda, akagaburira umubiri. Iyo abonye ibyokurya bifite intungamubiri ziboneye, akayungururwa kandi agahabwa imbaraga n’umwuka mwiza, amaraso ajyana ubuzima n’imbaraga mu bice byose by’umubiri. Uko arushaho gutembera neza mu mubiri, ni ko uyu murimo wayo urushaho kugenda neza.IMN 94.1

    [Isano hagati y’Imirire iboneye n’Imikorere myiza y’ubwonko — 314]IMN 94.2

    [Isano hagati y’Imirire iboneye n’Imibereho myiza mu bya Mwuka — 324, isubi ya 4].IMN 94.3

    Imana Itugenera Byinshi

    137. Imana yageneye umuntu uburyo bwinshi bwo guhaza inzara ye y’ibyokurya. Yakwirakwije iruhande rwe imyaka y’ubutaka, imuha ibyokurya byinshi by’amoko atandukanye bifite uburyohe kandi byuzuye intungamubiri. Data w’umunyabuntu wo mu ijuru yatubwiye ko ibyo dufite uburenganzira bwo kubirya. Imbuto, impeke n’imboga, biteguwe mu buryo bworoheje, bitarimo ibirungo n’amavuta y’ubwoko bwose, bivanze n’amata cyangwa amavuta y’inka, biba ari ibyokurya by’intungamubiri byo mu rwego rwo hejuru. Biha umubiri intungamubiri ukeneye, kandi bigaha ubushobozi n’imbaraga intekerezo tutabasha kubonera mu byokurya bifite ibikabura umubiri.IMN 94.4

    138. Mu mbuto, impeke, imboga n’ibiri mu muryango w’ubunyobwa habonekamo intungamubiri zose z’ibyokurya dukenera. Nitwegera Umwami Imana twicishije bugufi, azatwigisha uburyo tubasha gutegura neza ibyokurya biboneye, bitandujwe n’inyama.IMN 94.5

    Indyo Nkene Itesha Agaciro Ivugurura ry’Ubuzima

    139. Bamwe mu bizera bacu birinda kurya ibyokurya bidakwiriye, nyamara kandi bakirengagiza kurya ibyokurya bifite intungamubiri zituma imibiri yabo ikomeza kubaho neza. Ntidukwiriye guhamya ko dufite ivugurura mu mirire yacu mu gihe twaretse gukoresha ibyokurya biboneye kandi bifite intungamubiri zuzuye tukabisimbuza ibigirira nabi imibiri yacu twari twararetse. Ingo nyinshi zikwiriye kureka akamenyero k’imirire zisanganywe zikimenyereza gutegurana ubuhanga n’ubushishozi ibyokurya bikize ku ntungamubiri. Uyu muhati udusaba kwizera Imana, kwiha intego ntituyiteshukeho, no kugira ubushake bwo gufatanya. Imirire idafite intungamubiri iteza akaga umurimo w’ivugurura ry’ubuzima. Turi abantu buntu, bityo rero dukeneye gutungwa n’ibyokurya biha umubiri ibyangombwa biwushoboza kubaho neza.IMN 95.1

    [Indyo nkene ntikwiriye — 315, 317, 318, 388]IMN 95.2

    [Indyo nkene iterwa n’ingaruka zo gukabya — 316]IMN 95.3

    [Kwirinda indyo nkene mu gihe twirinda gukoresha inyama — 320, 816]IMN 95.4

    [Indyo nkene isigingiza imibereho ya Gikristo — 323]IMN 95.5

    [Urugero rwa bamwe mu bagize umuryango bishwe no kubura indyo yoroheje kandi ifite intungamubiri — 329]IMN 95.6

    140. Nimusuzume imirire mumenyereye gukoresha. Mwige impamvu n’ingaruka zayo, ariko mwirinde gusebya gahunda y’ivugurura mu by’ubuzima bitewe no gukomeza kuyirwanya mu bujiji bwanyu. Ntimugakerense umubiri wanyu cyangwa ngo muwufate nabi, bityo ngo bitume muba abantu badashoboye gukorera Imana umurimo ukwiriye. Nzi neza bamwe mu bakozi bacu bari ingirakamaro cyane bapfuye bazize bene uko kutita ku mibiri yabo. Imwe mu nshingano z’abakora imirimo yo mu rugo ni ukwita ku mibiri bayitegurira ibyokurya byiza kandi bikomeza umubiri. Icy’ingenzi kuruta ibindi ni uko twakoresha amafaranga yacu ku byerekeranye n’imirire kuruta kuyatagaguza ku myambaro.IMN 95.7

    Guhuza Imirire n’Ibyo Abantu Bakeneye

    141. Tujye twerekana ubwenge mu mikoreshereze yacu y’ibyokurya. Igihe tubona ko bimwe mu byokurya bitatumereye neza, ntidukeneye kwandika inzandiko zo kwibaza impamvu twaguwe nabi n’ibyokurya. Duhindure imirire; dukoreshe bike mu byokurya runaka; tugerageze kubitegura mu bundi buryo. Bidatinze tuzamenya impamvu tugerwaho n’ingaruka bitewe n’imvange runaka tuba twafashe. Nk’ibiremwamuntu byahawe ubwenge, nimureke tujye twiga imikorere, kandi dukoreshe ubunararibonye dufite n’intekerezo zacu mu guhitamo ibyokurya bitubereye byiza kurusha ibindi.IMN 96.1

    [Ntabwo ari abantu bose babasha kwihanganira indyo y’ubwoko bumwe — 322]IMN 96.2

    142. Imana yaduhaye ibyokurya by’ubwoko bwinshi byo gutunga imibiri yacu, kandi buri wese akwiriye guhitamo akurikije akamenyero n’ubwenge ibyo abona ko byamubera byiza kurutaho.IMN 96.3

    Hirya no hino mu byaremwe no mu mirima tuhasanga amatunda, imbuto zo mu bwoko bw’ubunyobwa n’impeke biboneka ku bwinshi. Na none kandi, buri mwaka tubona umusaruro wabyo ugera ku bantu bose hirya no hino, bitewe n’uburyo bworoshye bw’ingendo zituma bitugeraho vuba. Ingaruka y’ibyo, ni uko tubasha kugerwaho n’ubwoko bwinshi bw’ibyokurya twajyaga tubona mu myaka yashize nk’ibyokurya bihenda, ariko noneho bikaba bikoreshwa n’abantu benshi muri iki gihe kandi buri munsi. Bimwe muri ibi twavuga cyane cyane nk’ubwoko bw’amatunda buva mu mahanga.IMN 96.4

    [Twirinde guhorera indyo runaka twiteganyiriza ibihe by’akarengane — 323]IMN 96.5

    [Gutegura neza ibyokurya binyuranye — 320]IMN 97.1

    [Ibigo by’amavuriro yacu bikwiriye gutegura indyo iboneye — 426, 427, 428, 429, 430]IMN 97.2

    [Nta ndyo nkene igomba kugera mu rugo rwa White — Reba ku mugereka I:8, 17].IMN 97.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents