Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 6 - IMIRIRE ITABONEYE NI INTANDARO Y’UBURWAYI

    Umurage wo Gusigingira

    194. Umuntu yavuye mu biganza by’Umuremyi we atunganye mu miterere no mu bwiza. Kuba agikomeye nyuma y’imyaka ibihumbi bitandatu by’imiruho, indwara n’ubugome byaragiye birushaho kwiyongera ni igihamya cy’imbaraga ikomeye yahawe katanga ka mbere ubwo yaremwaga. Ndetse nubwo ababayeho mbere y’umwuzure biroshye mu byaha nta rutangira, byatwaye hafi imyaka ibihumbi bibiri mbere y’uko ingaruka yo kugomera amategeko y’ibyaremwe igaragarira bose. Iyo Adamu ataza kugira imbaraga ntagereranywa z’umubiri ziruta kure iz’abagabo b’iki gihe, ikiremwa muntu kiba cyarahanaguritse kuri iyi si.IMN 117.3

    Kuva umuntu yacumura ugakomeza no mu bisekuruza byagiye bisimburana, uguhenebera k’umuntu kwagiye kurushaho kwiyongera. Indwara zagiye zisimburana ziva ku babyeyi zijya ku bana uko ibisekuruza bikurikirana, ndetse n’abana b’impinja bagahura n’imibabaro itewe n’ibyaha by’ababyeyi babo.IMN 118.1

    Mose, umunyamateka wa mbere, aduha inkuru zuzuye z’imibereho n’imibanire y’abantu babayeho kuva kera mu mateka y’iyi si, nyamara nta na hamwe mu nyandiko ze dusanga inkuru z’abana bavutse bafite ubumuga bw’ubuhumyi, kutumva, kuremara umubiri, cyangwa kuba ari injiji. Nta na hamwe dusanga havuga iby’urupfu rusanzwe rw’uruhinja, umwana muto, cyangwa uri mu kigero cy’urubyiruko. Inyandiko dusanga mu gitabo cy’Itangiriro zivuga iby’abapfuye ni iziteye gutya: “Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka Magana urwenda na mirongo itatu, arapfa… Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, arapfa.” Naho ku bandi, ibyanditswe bigira biti, “yashaje neza, apfa ageze mu zabukuru, aramye imyaka myinshi.” (Itangiriro 5:5, 8). Byari ikintu kidasanzwe ko umwana apfa mbere y’umubyeyi we, ku buryo ikintu nk’icyo cyandikwa mu nyandiko ngo, “Harani apfira aho Tera se ari.” (Itangiriro 11:28). Abakurambere babayeho guhera kuri Adamu ukageza kuri Nowa, usibye bake cyane, baramaga hafi imyaka igihumbi. Kuva icyo gihe rero, icyagati cy’imyaka yo kurama cyagiye kigabanuka.IMN 118.2

    Ku gihe cyo kuza kwa Kristo ku isi, ubwoko muntu bwari bwarasigingiye cyane ku buryo yaba umuntu w’umusaza, uw’igikwerere n’umwana, bazanirwaga Umukiza bakuwe mu mijyi no mu biturage, ngo abakize indwara zabo. Abantu benshi bakoraga imirimo y’imvune yuzuye imiruho itavugwa.IMN 119.1

    Kugomera amategeko agenga umubiri, hamwe n’ingaruka zabyo zo guhura n’imibabaro, gukenyuka, byari gikwira ku buryo abantu babonaga izi ngaruka nk’umugabane wagenewe umuntu. Ariko Imana ntiyaremeye umuntu kugira bene iyo mibereho y’intege nke. Iyi mibereho si umurimo w’Imana, ni uw’umuntu. Yazanywe n’ingeso mbi, no kugomera amategeko Imana yahaye umuntu ngo agenge ukubaho kwe. Gukomeza kugomera amategeko agenga ibyaremwe ni ugukomeza kugomera amategeko y’Imana. Iyo abantu bakomeza kumvira amategeko y’Imana ari yo Mategeko Cumi, amabwiriza yayo agakomeza kuyobora imibereho yabo, nta muvumo w’indwara zuzuye isi uba warabayeho.IMN 119.2

    “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu [n’umwuka wanyu] bihimbaza Imana.” (1 Abakorinto 6:19, 20). Igihe abantu bapfusha ubusa imbaraga z’imibiri yabo kandi bakijimisha intekerezo zabo baba bacumura ku Mana; ntibaba bayihimbariza mu mibiri n’umwuka wabo, kandi ari ibyayo.IMN 119.3

    Nyamara nubwo umuntu yacumuye ku Mana, urukundo rw’Imana ruracyari ku kiremwa muntu; kandi itegeka umucyo wayo kumumurikira, ukabashisha umuntu kubona ko kugira ngo agire imibereho itunganye, akeneye gukurikiza amategeko agenga ibyaremwe akanayobora impagarike ye. Mbega uburyo ari ingenzi ko umuntu akwiriye kugendera mu mucyo, agakoresha ubushobozi bwe bwose, bwaba ubw’umubiri n’ubw’intekerezo, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo!IMN 119.4

    Turi mu isi irwanya ubutungane, cyangwa ukubonera kw’imico, ndetse by’umwihariko gukurira mu buntu. Aho tureba hose, tuhabona uguhumana, kwangirika, guhenebera n’icyaha. Mbega ukuntu ibi bihabanye n’umurimo ugomba gukorerwa muri twe mbere y’uko duhabwa impano y’ukudapfa! Abatoranyijwe n’Imana bagomba guhagarara batunganye hagati y’ukwangirika kubakikije muri iyi minsi y’imperuka. Imibiri yabo ikwiriye kwezwa, umwuka wabo ukaba uboneye. Kugira ngo uyu murimo ubashe gukorwa, ukeneye gukorwa byihutirwa, ugashyirwamo umwete, kandi ugakoranwa ubuhanga. Mwuka w’Imana ni We ukwiriye gutegeka imibereho yacu mu buryo bwuzuye, akayobora buri gikorwa cyacu cyose. …IMN 120.1

    Abantu bahumanyije urusengero rw’ubugingo bwabo, kandi Imana irabahamagarira gukanguka, bakarwana n’imbaraga zabo ngo basubirane ubushobozi Imana yabahaye. Nta kindi cyabasha kwemeza no guhindura umutima w’umuntu usibye ubuntu bw’Imana; ubwo buntu bwonyine ni bwo bushobora gucagagura iminyururu y’ubucakara bwababase. Ntabwo byashobokera umuntu gutanga umubiri ho igitambo kizima, cyera, kandi gishimwa n’Imana, mu gihe agifite ingeso zibuza umubiri, ubwenge n’intekerezo kugira imbaraga. Na none intumwa yongera kutubwira iti, “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” (Abaroma 12:2).IMN 120.2

    Kuguma mu Bujiji bw’Amategeko Agenga Ubuzima

    195. Ikintu gitangaje kandi cy’amayobera ni ukubona abantu b’iki gihe babaho badafite amahame abagenga, kandi ibyo bikaba bigaragazwa n’ukuntu batita ku mategeko agenga ubuzima no kwitungira amagara mazima. Babaho imibereho yuzuye ubujiji, kandi bakikijwe n’umucyo impande zose. Abenshi muri bo baba bahangayitswe n’iki kibazo ngo, Mbese nzarya iki? Mbese nzanywa iki? Ese nzambara iki? Batitaye ku byavuzwe no ku byanditswe byerekeranye n’ukuntu bakwiriye gufata imibiri yabo, abo bagabo n’abagore babaswe n’irari bagize itegeko riyobora imibereho yabo.IMN 121.1

    Ubushobozi bw’intekerezo bucika intege bitewe n’uko abagabo n’abagore badashaka kumvira amategeko agenga ubuzima bwiza, bakanga ko iyi nshingano iba iyabo. Ababyeyi baraga urubyaro rwabo ingeso zabo zangiritse, n’indwara zikomeye zikangiza amaraso kandi zigakoresha nabi ubwonko bwabo. Abenshi mu bagabo n’abagore bakomeza kuguma mu bujiji bwerekeranye n’amategeko agenga ukubaho kwabo, maze bagashayisha mu irari n’umururumba bikabatwara intekerezo n’umutimanama, maze bakamera nk’abifuza kuguma muri ubwo bujiji buzanwa no kugomera amategeko y’ibyaremwe. Bishimira guhaza irari ry’ibibi bakoresha uburozi bucengera buhoro buhoro, bugatera amaraso kwangirika, bugacogoza imbaraga z’imikaya, maze ku iherezo bukabateza indwara ndetse n’urupfu. Inshuti zabo zibona ko izo ngaruka zitewe n’igihano giturutse ku Mana. Ibi rero bigatuma batuka ijuru; bagahitamo kwigomeka ku mategeko agenga ibyaremwe, maze bakababazwa n’igihano batewe no kugomera ayo mategeko. Noneho imibabaro n’urupfu bikaba gikwira aho ariho hose, cyane cyane mu bana. Mbega amahabane atangaje hagati y’imibereho y’abantu bo muri iki gihe n’abo mu myaka ibihumbi bibiri ya mbere!IMN 121.2

    Ingaruka z’Imibanire Zitewe no Kutagenzura Irari

    196. Ibyaremwe binihishwa n’ubugome bwose bukorerwa amategeko agenga ubuzima. Byihanganira urugomo bikorerwa uko bishobora kose; nyamara amaherezo ingaruka ziraza, zikagera ku bushobozi bwo gutekereza n’ubw’umubiri. Ntabwo zigarukira gusa ku wagomeye ya mategeko; kuko ingaruka zazo zigera no ku rubyaro, bityo ikibi kigahererekanywa, igisekuruza kigaha ikindi gisekuruza.IMN 121.3

    Urubyiruko rw’iki gihe ni ikimenyetso nyakuri cy’uko umuryango mugari uzaba umeze mu gihe kizaza. Igihe tubareba, mbese ni iki tubona ko ahazaza habasha kutwiringiza? Benshi bahugiye mu kwishimisha, ntibashaka gukora. Babuze ibitekerezo bifite ubutwari bwo kwanga inarijye ngo bibakundishe umurimo. Ukwitegeka kwabo ni guke cyane kandi barakazwa n’ubusabusa. Benshi cyane mu kigero icyo aricyo cyose baba bagezemo n’ahantu baba bari usanga nta mahame ayobora ubuzima cyangwa umutimanama wabo. Mu kuba inkorabusa, iyo mico yabo ibajyana mu bibi maze bagahumanya umuryango mugari babamo, kugeza ubwo bawuhindura Sodomu ya kabiri. Iyaba irari n’umururumba byagengwaga no gushyira mu gaciro hamwe n’iyobokamana, umuryango mugari tubamo wahinduka mu buryo bugaragara. Imana ntiyigeze ishaka ko ibintu bimera uko biri muri iki gihe; byazanywe n’ingaruka zo kugomera amategeko agenga ibyaremwe.IMN 122.1

    Kugomera Amategeko y’Ibyaremwe n’aya Mwuka

    197. Abantu benshi babaga barembejwe n’indwara bagasanga Kristo akabakiza, yarababwiraga ati, “Ntimukongere gukora icyaha, mutazabona ishyano riruta irya mbere.” Hanyuma akabigisha ababwira ko indwara ari ingaruka zo kugomera amategeko y’Imana, amategeko yo mu byaremwe n’aya Mwuka. Abantu baramutse babayeho imibereho ihuje n’umugambi w’Umuremyi, nta mibabaro ikomeye yabaho muri iyi si.IMN 122.2

    Kristo ni We wabaye umuyobozi n’umwigisha w’Abisiraheli bo mu gihe cya kera, kandi yabigishije ko kugira amagara mazima ari ingororano yo kubaha amategeko y’Imana. Muganga ukomeye wakizaga indwara muri Palestine yabwiraga abantu ari mu nkingi y’igicu, akababwira icyo bagomba gukora, n’icyo Imana yari yiteguye kubakorera. Yarababwiye ati, “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukitondera ibyo yagutegetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari Jye Uwiteka ugukiza indwara.” (Kuva 15:26). Kristo yahaye Isiraheli amabwiriza asobanutse yerekeranye n’ingeso zagombaga kuranga ubuzima bwabo, maze abaha n’icyizere agira ati, “Uwiteka azagukuraho indwara zose.” Iyo babaga bujuje ibyo basabwaga, basohorezwaga isezerano. “Nta n’umwe wo mu miryango yabo wagendanaga intege nke.” (Zaburi 105:37, Bibiliya Ijambo ry’Imana).IMN 122.3

    Izi nyigisho ni izacu. Abashaka kurinda no kwitungira amagara mazima bafite ibyo basabwa kubahiriza. Bose bakwiriye kwiga bakamenya ibyo basabwa kubahiriza. Uwiteka ntiyishimira ko abantu bagira ubujiji mu byerekeranye n’amategeko Ye, yaba ay’ibyaremwe cyangwa aya Mwuka. Tugomba gufatanya n’Imana umurimo wo guhembura ubuzima bw’umubiri n’ubw’ubugingo.IMN 123.1

    Imibabaro Umuntu Yikururira

    198. Umuryango w’abantu wikururiye indwara z’ubwoko bwinshi bitewe n’ingeso zabo mbi. Ntibize uburyo bwo kwitungira amagara mazima, no kugomera amategeko agenga ukubaho kwabo byabazaniye ingaruka zitagira ingano. Abantu rimwe na rimwe bagiye bamenya ko ingeso zabo mbi ari zo nyirabayazana w’imibabaro yabagezeho. Bananiwe kwirinda mu mirire, maze ibyokurya babihindura ikigirwamana cy’irari ryabo. Mu ngeso zabo zose bagaragaje ukutita ku magara mazima no ku buzima bwabo. Nk’ingaruka y’ibyo, bagezweho n’uburwayi bikururiye ubwabo bibwira ko babutejwe n’Imana, nyamara bitewe n’ingaruka z’ingeso z’ibikorwa byabo.IMN 123.2

    199. Indwara ntijya ipfa kuza hatabaye impamvu. Ibanza gutegurirwa inzira, maze ikinjizwa, bitewe no kwirengagiza amategeko agenga ubuzima. Benshi bahura n’imibabaro baterwa n’ababyeyi babo bagomeye amategeko y’ubuzima. Nubwo baba atari bo ba nyirabayazana b’ibyo abo babyeyi bakoze, baba nyamara bafite inshingano yo kwirinda kugomera ubwabo amategeko agenga ubuzima. Bagomba kwirinda ingeso mbi z’ababyeyi babo, maze mu kubaho imibereho itunganye, bikabahesha kugira ubuzima bwiza biruseho.IMN 124.1

    Umugabane munini, nyamara, uhura n’imibabaro bitewe n’amakosa y’imyifatire yabo. Birengagiza amahame agenga ubuzima buzira umuze kubwo ingeso zabo mu mirire, mu minywere, mu myambarire, no mu kazi. Kugomera amategeko agenga ibyaremwe kwabo kubazanira ingaruka; kandi iyo indwara ibagezeho, abenshi ntibabona intandaro nyakuri yabyo, ahubwo batangira kwivovotera Imana bitewe n’uburibwe bubagezeho. Ariko Imana si yo nyirabayazana w’imibabaro igendana no kwirengagiza cyangwa kutita ku mategeko agenga ibyaremwe. …IMN 124.2

    Ukutirinda mu mirire akenshi ni yo ntandaro y’uburwayi, kandi igikenewe kuruta ibindi si ukugereka umutwaro w’amakosa yacu ku byaremwe, ahubwo ni ukorohereza umutwaro ibyaremwe byashyizweho.IMN 124.3

    [Ababyeyi babiba imbuto z’indwara n’urupfu — 635]IMN 124.4

    [Igihano kitarengwa — 11, 29, 30, 221,227, 228, 250, 251, 294].IMN 124.5

    Umururumba Ugendana n’Indwara

    200. Abantu benshi bikururira indwara bitewe n’umururumba wabo. Ntibaba baragize imibereho igendanye n’amategeko agenga ibyaremwe cyangwa amahame adahinduka yo kubonera. Abandi usanga barirengagije amategeko yo kwitungira amagara mazima mu ngeso zabo z’imirire, iminywere, imyambarire, cyangwa imikorere.IMN 124.6

    201. Ubwonko ntibukwiriye akenshi kugerekwaho cyangwa kuremerezwa umutwaro w’akazi katagira ikiruhuko cyangwa amasomo aruhije, nk’uko budakwiriye kugerekwaho umutwaro wo kurya ibyokurya bidatunganye mu bihe bidakwiriye, no kutita ku mategeko yo kwitungira amagara mazima. … Kwigana umuhati amasomo ntabwo ari byo ntandaro y’ibanze yo gucika intege kw’imbaraga z’intekerezo. Impamvu y’ingenzi ni imirire idatunganye, kutarira igihe, no kudakora imyitozo ngororangingo. Guhindagura amasaha yo kurya no kuryama bigabanya imbaraga z’ubwonko.IMN 125.1

    202. Abantu benshi bafite imibabaro, n’abandi benshi barimo kwicukurira imva, bitewe n’umururumba w’inda mbi. Barya ibigendanye n’irari ribi ryabo, bityo bagaca intege ingingo z’urwungano ngogozi, bagakomeretsa imbaraga zabo zo kwakira ibyokurya byagirira umumaro umubiri wabo. Ibi biteza akaga k’indwara y’igikatu ndetse akenshi bikazana urupfu. Imihindukire idasanzwe y’umubiri ituma umubiri ucika intege bitewe n’imigenzereze y’ubwiyahuzi abantu bamwe bakora nyamara bagombye kumenya iby’ingenzi byabafasha.IMN 125.2

    Abizera b’itorero bagomba gushikama kandi bakaba abanyakuri ku mucyo Imana yabahaye. Buri mwizera akwiriye gukorana ubwenge yirinda mu mibereho ye imigenzereze yose imuganisha ku irari ryuzuye umururumba.IMN 125.3

    [Indwara ziterwa no kubura intungamubiri ntizikira mu buryo bworoshye — 315]IMN 125.4

    [Ingaruka z’imirire idakwiriye ku mico n’imibereho yo mu rugo — 234]IMN 125.5

    [Ingaruka z’ubugorozi bushingiye ku kwibeshya — 316]IMN 125.6

    Gutegura Inzira y’Ubusinzi

    203. Ukutirinda akenshi bitangirira mu rugo. Kubwo gukoresha ibyokurya byinshi kandi bigirira nabi amagara yacu, imyanya y’urwungano ngogozi icika intege maze umubiri ukongera kugirira inzara bya byokurya bikomeza gukabura umubiri. Uko ni ko irari rikomeza kumenyerezwa kugira ubushake bukabije bw’ibyo byokurya, ubushake bwa bene ibyo byokurya bikabura bukarushaho kwiyongera ku buryo butihanganirwa. Umubiri ugenda urushaho kuzura uburozi, kandi uko ugenda udandabirana ucika intege, ni ko urushaho gushaka ibyo kuwukabura. Inzira imwe iganisha mu nzira mbi itegurira iyindi. Benshi batagombye kugibwaho urubanza rwo gukoresha vino n’ibisindisha ku meza yabo bayaremereza bayashyiraho ibyokurya bitera inyota yo gukenera ibinyobwa bikomeye, ku buryo gutsinda icyo kigeragezo bisa nk’ibitagishoboka. Akamenyero kabi mu mirire no mu minywere kica ubuzima kandi kagategurira bamwe inzira y’ubusinzi.IMN 126.1

    Uburwayi bw’Umwijima Bwatewe n’Imirire Idakwiriye

    204. Ku Isabato ishize, ubwo navuganaga namwe, nabonye mu maso hanyu hijimye hantumbiriye, nk’aho nari naheretswe. Nabonaga uko ubuzima bwanyu bumerewe, no kugubwa nabi mwanyuzemo igihe kirekire. Neretswe ko mutigeze mugira amagara mazima. Irari ryanyu ryababujije kugira amagara mazima, kandi mwishimiye ibibaryohera kubwo kugirira nabi igifu. Mwashyize mu bifu byanyu ibyokurya bidashobora kuzanira umubiri amaraso meza. Ibi byatumye umwijima uhababarira, ku buryo imyanya ngogozi isigara idakora neza. Imyijima yanyu mwembi yararwaye. Icyabagirira akamaro kurusha ibindi ubu ni ivugurura ry’ubuzima bwanyu, mubaye mwemeye kuritangira ubungubu. Nyamara mwananiwe kubikora. Mwagize irari ry’inda rikabije, kandi bitewe n’uko mudakoresha imirire yuzuye, yoroheje, igizwe n’ifu y’ingano yuzuye, imboga n’amatunda byateguwe nta birungo cyangwa amavuta, mukomeje kwica amategeko Imana yashyize mu mibiri yanyu. Igihe mukora ibyo, mugomba kwitega ingaruka; kuko kugomera itegeko kose kugendana n’igihano. Hanyuma kandi mugakomeza kwibaza ku buzima bubi mufite. Mumenye neza ko Imana itazakora igitangaza cyo kubakiza ingaruka z’ibikorwa mwikururiye. …IMN 126.2

    Ibyokurya Bikungahaye ku Binure hamwe n’Umuriro

    Nta muti ubasha kubakiza ibibazo muterwa n’imirire hamwe n’iminywere mukomeje kugira ubungubu. Mwebwe ubwanyu mubasha kwikorera n’ibyo umuganga w’inzobere adashobora gukora. Nimuboneze imirire yanyu. Kugira ngo muhaze irari ryanyu, akenshi muremereza ingingo z’urwungano ngogozi rwanyu mugashyira mu gifu ibyokurya bidatuma mugira amagara mazima, rimwe na rimwe biba ari byinshi. Ibi bica intege igifu, bigatuma kitanashobora kwakira ibyokurya by’ingirakamaro ku mubiri uko byaba bingana kose. Mukomeza mutyo gucogoza igifu, bitewe n’ingeso z’imirire yanyu mibi. Ibyokurya murya ni ibikungahaye gusa ku binure n’amasukari. Ntibiba byateguwe ku buryo bworoheje, busanzwe, ahubwo biba bitagendanye n’ibyo igifu gikeneye igihe mubitegura mukurikije ibyo irari ryanyu ryifuza. Umubiri uraremererwa maze ukifuza guhangana n’izo mbaraga muwuha ziwutera uburwayi. Muri uko gushaka kwirwanaho ngo wikureho uwo mutwaro muba mwawuhaye, umubiri ugerwaho n’ingaruka zo gutengurwa no kugira umuriro mwinshi. Ibyo rero bigatuma mugerwaho n’ingaruka zo kwica amategeko agenga ibyaremwe. Imana yashyizeho ayo mategeko kandi uyagomeye ntabura kugerwaho n’igihano. Mwaryohewe n’irari mwirengagiza ubuzima buzira umuze. Mwagize impinduka runaka, ariko iyo ni intambwe ya mbere mu kuvugurura ubuzima bwanyu. Imana iradusaba kwirinda muri byose. “Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” (1 Abakorinto 10:31).IMN 127.1

    Gushyira Ikosa ku Mana

    Mu miryango yose nzi, nta n’umwe ukeneye inyungu zizanwa n’ivugurura ry’ubuzima kurusha umuryango wanyu. Muniha iminiho itewe n’uburibwe, mugacika intege bikabije mutazi aho bituruka, maze mukagerageza kubyihanganira uko bishoboka kose, mukumva ko nta kundi byamera iyo mibabaro ari iyanyu, bityo mukabona ko Imana ari yo yategetse ko ibageraho. Nyamara iyaba mwabashaga gusubiza amaso inyuma, mukareba intambwe zose mwanyuzemo kugira ngo mubi mufite ubuzima bubi uyu munsi, mwatangazwa n’uko byose byatewe n’ubuhumyi bwanyu bwo kutabona aho ikibazo nyakuri cyari kiri mbere. Mwikururiye irari ridasanzwe, ntimwareka kwishimira imirire yanyu iterwa n’irari ribi ribabuza kugira amagara mazima. Mwangije ibyaremwe, mugerwaho n’ingaruka, ndetse n’uburibwe burigaragaza.IMN 128.1

    Ikiguzi cy’ “indyo nziza”

    Ibyaremwe byihanganira uko bishoboye kose ubugizi bwa nabi bikorerwa. Bigera aho bigahagurukana imbaraga zo kwirwanaho maze bigahangana n’ibibibangamiye hamwe no kugirirwa nabi bikorerwa. Igikurikiraho ni uko umubiri utangira kubabazwa n’uburwayi bw’umutwe, guhinda umushyitsi, umuriro, guhangayika, kudakora kw’ingingo z’umubiri (kunyunyuka k’umubiri), n’izindi ndwara mbi nyinshi umuntu atarondora. Akamenyero kabi ko kurya nabi no kunywa nabi byica ubuzima kandi umuntu akagubwa nabi. Mbega ukuntu inshuro nyinshi mwaguze icyo mwita “indyo nziza” ku giciro gihwanye n’umuriro mwinshi, n’irari, no kubura ibitotsi! Kutishimira ibyokurya, kudatora agatotsi, kuribwa, byose biturutse ku isahane y’ibyokurya mwariye mugamije guhaza irari!IMN 128.2

    Ibihumbi by’abantu biyemeje guhaza irari ryabo ribi ku bw’imirire y’ibyokurya bita ko ari “byiza”, maze imibiri yabo igerwaho n’ingaruka zo kugira umuriro, indwara z’ibikatu, ndetse n’urupfu. Ibyo bimeze nko kugura umunezero ku kiguzi ndengakamere. Nyamara abenshi mu bakoze ibi, kandi bakaba n’abiyahuzi, bahawe ishimwe na bagenzi babo ndetse n’abagabura, kandi bakabaha n’ijuru mu gihe cyo kubashyingura. Mbega ukwibeshya gukomeye! Ababaswe n’umururumba w’inda nini mu ijuru! Reka! Reka! Bene nk’abo ntibazinjira mu marembo y’imaragarita y’umurwa w’izahabu w’Imana. Bene nk’abo ntibazahabwa ikuzo ryo kuba iburyo bwa Yesu, Umukiza w’agahebuzo, Umunyamibabaro w’i Kaluvari, uwaranzwe n’imibereho yo kwiyanga no kwitanga igihe cyose. Hari ahantu hagenewe ababi nk’abo, badashobora kugira uruhare ku buzima bwiza, umurage uzahoraho iteka.IMN 128.3

    Ingaruka z’Imirire Idakwiriye ku Myifatire y’Abantu

    205. Benshi bica imyifatire yabo kubwo kurya ibyokurya bidakwiriye. Dukwiriye kwita cyane ku masomo y’ivugurura mu by’ubuzima nk’uko amasomo yacu akwiriye kuba ateguye mu buryo bukwiriye. Kuko ingeso twimenyereza muri iki cyerekezo zidufasha kurema imico yacu y’ubuzima bwacu bw’ahazaza. Birashoboka ko umuntu yakwica imibereho ye y’iby’umwuka bitewe no gukoresha nabi igifu cye.IMN 129.1

    Guhamagarirwa Ivugurura

    206. Abokamwe n’akamenyero kabi mu mirire bakwiriye gutangira badatindiganyije inzira y’ubugorozi. Abangije igifu cyabo bikabateza uburwayi bwo kugugarirwa no kuribwa mu gice cyo hejuru mu nda [dyspepsia] bakwiriye gukoresha umwete wose ngo barinde imbaraga z’umubiri zisigaye, birinda kuremereza igifu bikabije. Igifu kibasha kutongera kuba kizima igihe umuntu yakomeje kugenda agiha ibyokurya bicyangiza; ariko igihe habayeho gutangira igikorwa cyo kugiha ibyokurya bikwiriye bizakirinda gukomeza kugubwa nabi, kandi bizatuma abenshi bakira cyangwa uburwayi bugabanuke. Ntabwo byoroshye gutanga amabwiriza kuri buri wese; ariko igihe abantu bazitwararika ku mahame agendanye n’imirire myiza, hazabaho ivugurura ry’ingenzi cyane, n’imitekere y’ibyokurya ntizaba igikeneye gukorerwa guhaza irari mu mirire.IMN 129.2

    Kwifata mu mirire bigendana n’ingororano yo kugira imbaraga mu ntekerezo no mu mico mbonera; bifasha kandi mu gutegeka ibyifuzo bibi.IMN 130.1

    207. Ibyokurya byiza bikwiriye gutoranywa hakurikijwe ibikize ku ntungamubiri zikenewe mu kubaka umubiri. Uku gutoranya rero ntikugendera ku guhaza irari. Bitewe n’akamenyero kabi mu mirire, irari ryahindutse ikibi. Kenshi risaba gukoresha ibyokurya bizanira umubiri ingaruka mbi, bikawuteza gucika intege aho kuwongerera imbaraga. Ntidushobora kwemera kugengwa n’imigenzereze y’abandi bantu, kuko indwara zinyuranye zabaye gikwira ahantu hose zagiye ziterwa n’amafuti ya benshi mu byerekeranye n’imirire.IMN 130.2

    208. Igihe dukurikije amabwiriza yo kwitungira amagara mazima dufite ubwenge tubasha gukanguka neza maze tukabona akaga ko gukoresha imirire mibi. Abamara kubona amakosa yabo, bakagira ubutwari bwo guhindura ingeso zabo mu mirire, bazabona ko gahunda y’ivugurura ari urugamba rusaba ukwihangana. Ariko igihe bazaba batangiye gukoresha imirire mishya, bazabona ko ibyokurya bakoreshaga mbere babona ko nta kibazo bibateye, ari byo byagendaga bibategurira akaga k’indwara y’igifu [dyspepsia] n’izindi ndwara zinyuranye.IMN 130.3

    209. Imana irasaba abantu bayo kurushaho gutera imbere. Dukeneye kwiga ko irari riteza umururumba ari akaga gakomeye ku iterambere ry’intekerezo zacu no kwezwa k’ubugingo bwacu. Nubwo twigisha ivugurura ridusaba kugira amagara mazima, abenshi muri twe baracyarya nabi. Guhaza irari ni yo ntandaro ikomeye y’uburwayi buca intege umubiri n’intekerezo, kandi ni byo bizahaza umubiri wose, bigateza no gukenyuka. Umuntu wese ushaka kugira umutima uboneye akwiriye kuzirikana ko muri Kristo ari ho haboneka ubushobozi bwo gutegeka irari.IMN 130.4

    [Kurya birenze urugero ni intandaro y’uburwayi: Reba ku Mugereka wa VII n’uwa VIII]IMN 131.1

    [Isano hagati yo kurya inyama n’uburwayi — 668, 677, 689, 690, 691, 692, 713, 722]IMN 131.2

    [Indwara iterwa no gukoresha ikawa n’icyayi — 734, 736, 737, 741].IMN 131.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents