Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 7 - KURYA BIRENZE URUGERO

    Icyaha Rusange, ariko cyo Kwitondera

    210. Kuremereza igifu bikabije ni icyaha rusange, kandi iyo umuntu yakabije kurya ibyokurya byinshi, umubiri wose uraremererwa. Aho kugira ngo ubuzima no kugubwa neza byiyongere, biragabanuka. Uyu rero ni umugambi wa Satani. Umuntu aba yibeshya igihe akoresha imbaraga ze zose arya ibyokurya byinshi yibwira ko bigirira akamaro umubiri.IMN 131.4

    Mu kurya ibyokurya bikabije kuba byinshi, ntituba gusa twivukije imigisha Imana iba yateganyirije umubiri, tuba turimo no kwica imikorere y’umubiri uko wakabaye. Tuba duhumanyije urusengero rw’Imana; ibyo biwuca intege bikanawuremaza, kandi umubiri waremwe n’Imana ntushobora gukora umurimo wawo uko bikwiriye kandi neza, nk’uko Imana yabiteganyije. Bitewe n’umururumba wo gutwarwa n’irari, umuntu yangije ubushobozi bw’umubiri waremwe n’Imana, awuhatira gukora umurimo utategetswe.IMN 131.5

    Iyaba abantu bose bamenyaga imikorere y’imashini y’umubiri wa muntu, ntibagibwaho n’icyaha cyo gukora ibyo, keretse gusa babaye bacuditse n’irari ry’umururumba, bigatuma bakomeza urugendo rwo kwiyahura bagakenyuka imburagihe, cyangwa se bagakomeza gutwara ubwabo uwo mutwaro imyaka myinshi, cyangwa bakawukorera inshuti zabo.IMN 132.1

    Gukoresha Nabi Imashini y’Umubiri w’Umuntu

    211. Byashoboka ko twarya mu buryo burimo kutirinda, ndetse n’igihe turimo kurya indyo yuzuye. Ibyo ntibiterwa n’uko umuntu yariye ibyokurya byangiza umubiri, birahagije ko arya ibyokurya byinshi nk’uko abyifuza. Kurya birengeje urugero, n’ubwo twaba turya ibyokurya bifite akamaro, bikoresha nabi imashini y’umubiri, bityo bikagabanya imikorere y’umubiri.IMN 132.2

    212. Ukutirinda mu mirire, n’ubwo yaba imirire igizwe n’indyo ifitiye akamaro umubiri, bizana ingaruka ziteza akaga imikorere y’umubiri, kandi bikagwabiza imbaraga z’ubwenge n’umutimanama.IMN 132.3

    213. Hafi y’abantu bose bagize umuryango wa muntu barya ibirenze ibyo umubiri usaba. Ibyo birenga ku bikenewe birabora maze bigahindukira umubiri umutwaro. …. Iyo ibyokurya byinshi, ndetse n’ibifitiye umubiri akamaro, bishyizwe mu gifu ari byinshi kurusha ibyo imashini y’umubiri isaba, ibyo birengaho biwuhindukira umutwaro. Umubiri ugerageza gukoresha imbaraga ngo ubikoreshe, maze izo mbaraga zikoreshejwe mu buryo burenzeho zigateza umunaniro, no kumva umuntu arushye. Bamwe mu bafite bene ako kamenyero ko kurya batyo babyita ko ari uguhaza inzara bafite, nyamara biba byatewe n’imikorere irengeje urugero y’imyanya y’igogora.IMN 132.4

    [Ingaruka zo kurya birenze urugero ndetse n’ibyokurya byoroheje, bifite intungamubiri — 33, 157]IMN 132.5

    214. Abantu bizanira guhangayika n’imitwaro itari ngombwa bitewe no kwifuza gutegurira abashyitsi ibintu byinshi. Kugira ngo abashe gutegura ku meza amafunguro menshi anyuranye, umugore akora akazi karenze urugero. Bitewe n’amoko menshi y’ibyokurya byabateguriwe, abashyitsi barabirya bakarenza urugero, maze indwara n’imvune bitewe ku ruhande rumwe n’akazi karenze urugero, hamwe n’uko kurya birengeje urugero ku rundi ruhande, bikaba aribyo bikurikiraho. Bene ibyo birori bisigira umubiri umutwaro no kumererwa nabi.IMN 133.1

    215. Ibirori byuzuyemo umururumba mu mirire, n’ibyokurya bishyizwe mu gifu hagati y’amafunguro, bigira ingaruka kuri buri rugingo rw’umubiri wose. Ibyo turya n’ibyo tunywa kandi bigira ingaruka ikomeye ku bwonko bwacu.IMN 133.2

    216. Akazi k’imvune katarimo ikiruhuko gatuma abakiri bato bamererwa nabi kuko baba bafite ingingo zikeneye gukura; ariko aho abantu amagana bananirije imibiri yabo bitewe no gukora birenze urugero, abarenze ibihumbi kubwo kuba inkorabusa, kurya birengeje urugero, n’ubunebwe bugaragara, byabibye imbuto z’indwara mu mibiri yabo zigamije kwihutisha ugukenyuka kwabo kwihuse.IMN 133.3

    Umururumba ni Icyaha Gikomeye

    217. Abantu bamwe ntibafata umwanya wo kugenzura irari bagira ryo gukunda ibyokurya, ahubwo bishimira uburyohe bakaburutisha ubuzima. Ingaruka y’ibyo, ubwonko bucura igihu, intekerezo zabo zikagwa ikinya, maze ntibabashe gukora ibyo bagashoboye gukora mu gihe birinze kandi bakifata. Ibi ni ukwiba Imana imbaraga n’intekerezo abantu bagombye gukoresha mu murimo wayo iyaba bitwararikaga ku mabwiriza agendanye no kwirinda muri byose.IMN 133.4

    Intumwa Pawulo yari umugorozi w’iby’ubuzima. Yaravuze ati, “ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoresha agahato, kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe.” 1 Abakorinto 9:27. Yumvaga ko inshingano yahawe ari iyo kurinda imbaraga z’ubushobozi bwe bwose, kugira ngo abikoreshe kubwo icyubahiro cy’Imana. Niba Pawulo yarabonaga akaga gaterwa no kutirinda, twebwe twaba turi mu kaga gakabije bitewe n’uko tutiyumvisha kandi ngo tubone nk’uko yabonaga akamaro ko guhesha Imana icyubahiro mu mibiri yacu n’umwuka wacu, kandi ari We nyirabyo. Kurya birenze urugero ni icyaha cyeze muri iki gihe.IMN 133.5

    Ijambo ry’Imana rishyira icyaha cy’umururumba ku rwego rumwe n’icyaha cy’ubusinzi. Iki cyaha cyari kiremereye imbere y’Imana ku buryo yahaye Mose amabwiriza y’uko umwana utazifata ngo yirinde umururumba mu mirire, ahubwo akirundumurira bikabije mu byifuzo bibi by’irari rye, ko ababyeyi be bakwiriye kuzamuzana imbere y’abayobozi b’Abisiraheli, maze agaterwa amabuye akicwa. Imibereho y’umunyamururumba yafatwaga nk’idafite ibyiringiro. Nta kamaro yari afitiye abandi, kandi na we ubwe yari yarihindukiye ikivume. Nta na kimwe yari ategerejweho. Imbaraga ze zashoboraga gukwirakwira zikanduza abandi, ariko aho ari harushaho kuba heza imico nk’iyo ibaye idahari; kuko ingeso ze zaba ziteye akaga ko gukwirakwira vuba. Nta muntu n’umwe ufite umutimanama wiyumvisha ko afite inshingano imbere y’Imana maze ngo yemerere intekerezo ze gutwarwa n’imbaraga za kinyamaswa. Abakora ibi ntabwo ari Abakristo, abo baba aribo bose, n’inshingano baba bafite uko yaba imeze kose. Umuburo Kristo abaha ni uyu ngo, “Namwe mube mukiranutse nk’uko Data wo mu ijuru akiranuka.” Matayo 5:48. Icyo aturarikira aha ni uko twabasha gukiranuka ku rwego turimo nk’uko Imana ikiranuka ku rwego rwayo.IMN 134.1

    Imibereho Isanzwe Idukururira kuba Abanyamururumba

    218. Abantu benshi bareka inyama n’ibindi byokurya bigirira nabi umubiri maze bakibwira ko bitewe n’uko imirire yabo yoroheje, iboneye, kandi yuzuye, ko babasha kurya bagahaza ipfa ryabo nta kibatangira, bakarya ku buryo burengeje urugero, rimwe na rimwe kugira ngo bahaze umururumba. Iri ni ikosa. Imyanya y’urwungano ngogozi ntikwiriye kuremerezwa n’ubwinshi cyangwa ubwiza bw’ibyokurya bishobora kugora umubiri kubyakira.IMN 134.2

    Umuco utegeka ko ibyokurya bitegurwa ku meza uko bikurikirana. Kubwo kutamenya ibiri bukurikireho, umuntu ashobora kurya ubwoko runaka bw’ibyokurya akijuta, atazi ko ari na byo byaba biryoshye. Igihe noneho bazanye ibyokurya byo gusoresha, umuntu ahura n’ikigeragezo cyo kugira ipfa ryo kurya maze akarenza urugero. Iyaba ibyokurya byose byazanwaga ku meza bwa mbere, buri wese yaba afite amahirwe yo guhitamo akurikije ibyo yishimira.IMN 135.1

    Ingaruka zo kurya ukarenza urugero rimwe na rimwe zihita zigaragaza. Ariko na none, haba igihe umuntu atumva uburibwe, ahubwo imyanya y’igogora igatangira kubura imbaraga isanganywe, maze urufatiro rw’imbaraga z’umubiri rugatangira gucibwa intege.IMN 135.2

    Ibyokurya bikabije kuba byinshi biremerera umubiri n’imikorere yawo yose, maze bigateza umubiri intege nke n’uburwayi. Bituma mu gifu hinjira amaraso adasanzwe, bigateza ubukonje mu ngingo, no gucogoza imyanya y’igogora. Iyo izi ngingo zikoze umurimo wazo, umubiri utangira kumva intege nke no kunanirwa mu bwonko, ndetse bamwe bitewe no kwimenyereza kurya birenze urugero bakabibona nk’ikimenyetso cy’inzara. Nyamara biba byatewe no gukora kw’imyanya y’igogora mu buryo budasanzwe. Rimwe na rimwe, haba ubwo bitera ubwonko kutabasha gukora, n’imbaraga z’intekerezo n’iz’umubiri zikabura icyerekezo.IMN 135.3

    Ibi bimenyetso bitari byiza bigera ku muntu bitewe n’umurimo wo gukoresha mu buryo budasanzwe imbaraga ziba zikenewe mu murimo w’igogora. Igifu cyananijwe kiba gitaka kigira kiti, “Mundeke nkuhuke!” Ariko bitewe n’umunaniro usa nk’uw’inzara, uko gutaka kw’igifu kumvikana nko gusaba ibindi byokurya; bityo aho kuruhura igifu, kikabona gishyizwemo undi mutwaro. Ingaruka y’ibyo ni uko imyanya y’igogora igera aho ikananirwa, kandi yagombaga gukora umurimo wayo w’ingenzi.IMN 135.4

    [Ingingo z’umubiri zibasha kubura imbaraga zazo nubwo nta buribwe umubiri waba wumva — 155]IMN 136.1

    [Abakozi b’Imana bagomba kwirinda mu mirire — 117]IMN 136.2

    [E. G. White ntiyashoboraga gusaba Imana ngo ihire umurimo we mu gihe arya birengeje urugero — Reba umugereka 1:7].IMN 136.3

    Intandaro y’Ubumuga bw’Umubiri n’ubwo mu Mutwe

    219. Nk’ubwoko bw’Imana, nubwo twabonye umucyo w’ubugorozi mu by’ubuzima buzira umuze, dukomeje kurya bikabije. Umururumba ni intandaro ikomeye y’ubumuga bw’imibiri n’umutwe, kandi ni wo shingiro ahanini ry’intege nke ziboneka hafi y’ahantu hose.IMN 136.4

    220. Benshi mu biyemeje gukurikiza ivugurura mu by’ubuzima buzira umuze baretse ikintu cyose gihumanya umubiri. Ariko se kuba bararetse ibyo byose, byaba bivuze ko bagomba kurya bikabije uko bishakiye? Bicara ku meza, aho kubanza gutekereza ibyo bakwiriye kurya, bakishimira guhaza irari ryabo maze bakarya birenze urugero. Ubwo bagaha igifu umurimo urenze uwo gikwiriye gukora, maze ntibahangayikishwe n’umutwaro bakiremereje. Ibyokurya byose binjije mu gifu, umubiri udashobora no gukuramo ibiwutunga, ni umutwaro ku murimo gisanzwe gikora. Uwo mutwaro urwanya imikorere y’imashini y’umubiri. Ugwabiza imigendekere myiza y’imikorere y’umubiri, ntubashe gukora inshingano zawo uko bikwiriye. Ingingo z’umubiri ziba zihawe umutwaro utari ngombwa, n’imbaraga y’imyakura y’ubwonko igasabwa kujya gutabara igifu n’ingingo z’igogora kugira ngo zikore umurimo udasanzwe uba wazanywe n’uwo mutwaro w’ibyokurya bitari ngombwa kandi bidafitiye akamaro umubiri. …IMN 136.5

    Nonese ni izihe ngaruka kurya ukarenza urugero bigira ku gifu? Igifu gicika intege, ingingo z’igogora zigacogora ku murimo wazo, maze ingaruka zikaba indwara zigendana n’ibibi by’uburyo bwinshi. Iyo umuntu asanganywe uburwayi, bituma burushaho kwiyongera, maze izo ndwara zikagenda zicogoza ubushobozi bw’umubiri buri munsi. Zituma imbaraga z’umubiri zikora umurimo udakwiriye wo kwita ku byokurya biba byinjijwe mu gifu. Mbega akaga gakomeye ku mubiri!IMN 137.1

    Dusanzwe tuzi iby’indwara yo kugugara mu nda kuko bijya bitubaho. Tubibona mu miryango yacu, kandi tukumva ari indwara ishishana tugomba kwirinda. Iyo umuntu yabaswe n’indwara yo kugugarirwa mu nda aba afite uburibwe cyane, mu mutwe no mu mubiri; kandi n’abavandimwe bibageraho keretse babaye batumva uburibwe cyangwa bameze nk’inyamaswa.IMN 137.2

    Ariko kandi ubasha kuvuga uti, “Imirire yanjye ntikureba, ndetse n’ubuzima ni ubwanjye.” Mbese uburwayi bwo kugugara mu nda ntibubabaza abantu nk’abo? Reba ubuzima baba bafite ukuntu bubababaza. Bameze nk’abamenyereye bene ubwo buzima! Bumva barwaye, kandi bakabona n’abana babo nk’abarwayi babarengeje. Ntibashobora kuvugana na bo batuje, kandi iyo batagiriwe ubuntu, ntibagira ugutuza mu ngo zabo. Abaturanyi babo bagerwaho n’ubwo burwayi bwabo, bose bakabona ingaruka zabwo. Bateza umwijima mu miryango. Nonese ibi ntibitwereka ko akamenyero kacu mu mirire n’iminywere bigira ingaruka ku bandi? Nta gushidikanya. Dukwiriye rero kwita cyane ku buzima bwacu uko bishoboka kose, kugira ngo tubashe gukorera Imana umurimo utunganye, kandi dusohoze inshingano yacu mu bandi bantu no mu miryango yacu.IMN 137.3

    Ariko n’abantu bashinzwe ivugurura mu by’ubuzima babasha kuyoba mu byerekeranye n’ubwinshi by’ibyokurya bafata. Bashobora kutirinda mu mirire niyo baba bakoresha ibyokurya bifitiye akamaro umubiri.IMN 137.4

    221. Uhoraho yanyeretse ko muri rusange dushyira ibyokurya bikabije kuba byinshi mu gifu. Abantu benshi biteza kugubwa nabi kubwo kurya cyane birengeje urugero, maze akenshi bakagerwaho n’ingaruka z’uburwayi. Ntabwo Uhoraho ari we uba ubateje icyo gihano. Ni bo ubwabo baba bikururiye icyo gihano, Imana ikifuza ko bibonera ubwabo umubabaro bikururiye nk’ingaruka y’igicumuro cyabo.IMN 138.1

    Abantu benshi barya bihuta. Abandi bakarya mu ifunguro rimwe ibyokurya bitajyana. Iyaba abagabo n’abagore bibukaga uburyo bukomeye bateza ubugingo umubabaro igihe bababaza igifu, n’uburyo bukomeye Kristo adaheshwa icyubahiro igihe igifu cyangijwe, bahitamo kugira ubutwari no kwiyanga, bagaha igifu amahirwe yo gukira kikongera kugubwa neza. Mu gihe twicaye ku meza, dushobora gukora umurimo w’ibwirizabutumwa bw’ubuvuzi turya kandi tukanywa mu buryo buhesha Imana ikuzo.IMN 138.2

    Gusinzira mu Gihe cy’Amateraniro

    222. Kurya cyane tutirinda ni icyaha ku mibiri yacu. Ku munsi w’Isabato, mu nzu y’Imana, abanyendanini baricara maze bagasinzira aho gutegera amatwi amagambo akomeye y’ukuri kuva mu Ijambo ry’Imana. Ntibaba bagishobora kurebesha amaso yabo, cyangwa ngo bahugukire gukurikira ibivugwa. Mbese mwibwira ko bene abo baheshereza Imana ikuzo mu mibiri yabo n’umwuka wabo, kandi ari yo yabibahaye? Ashwi da; bagayisha Imana. N’abarwaye indwara yo kugugarirwa mu gifu, icyo ni cyo kiba cyarabateye iyo ndwara. Aho kugira akamenyero keza mu mirire, baba barabaswe n’irari mu mirire, bakajya barangwa no kuryagagura. Iyo umuntu afite akamenyero ko guhora hamwe, ntabona umwuka mwiza ufasha umubiri mu murimo w’igogora ry’ibyokurya; ntaba anafite umwanya uhagije wo gukora imyitozo ngororangingo ituma agira amagara mazima.IMN 138.3

    223. Ku munsi w’Isabato ntidukwiriye kurya bikabije cyangwa ngo duhinduranye imirire mu buryo bukabije kuruta uko dusanzwe dutegura mu yindi minsi. Ahubwo, ibyokurya bikwiriye kuba ibyoroheje, kandi tukarya bikeya, kugira ngo intekerezo zibe zibonereye kandi zifite imbaraga zo kwakira ibya Mwuka. Igifu cyaremerejwe gitera n’ubwonko kuremererwa. Amagambo y’ingenzi cyane abasha kumvikana ariko ntahabwe agaciro, kuko intekerezo zangijwe n’imirire idakwiriye. Mu kurya birenze urugero ku munsi w’Isabato, benshi bakora ibirenze ibyo bibwira, ntibabe bakiri abantu bakwiriye kwakira imigisha y’ibyo bihe byera.IMN 139.1

    [Gusinzira muri gahunda zo ku Isabato — 93]IMN 139.2

    [Imirire irangwamo kwirinda igira ingaruka ku mbaraga z’intekerezo n’iz’imyifatire — 85, 117]IMN 139.3

    [Ingaruka zo kurya birengeje urugero ku by’umwuka — 56, 57, 59, 251]IMN 139.4

    [Ingaruka zo kurya birengeje urugero ku ntekerezo — 74]IMN 139.5

    [Kurya birengeje urugero mu materaniro makuru — 57, 124]IMN 139.6

    [Ibikorwa by’ubwiyahuzi — 202]IMN 139.7

    [Ibyokurya bizanwa nyuma: ikigeragezo cyo kurya birengeje urugero — 538, 547, 550]IMN 139.8

    [Inkomoko y’ibigeragezo bigera ku itorero — 65]IMN 139.9

    [Umururumba ni icyaha cyeze muri iki gihe — 35]IMN 139.10

    [Kurya birengeje urugero bitera kutifata — 244]IMN 139.11

    [Kurinda umutimanama uboneye — 263]IMN 139.12

    [Ukutirinda no kurya birengeje urugero bishyigikirwa n’ababyeyi — 351, 354]IMN 139.13

    Intandaro yo Kwibagirwa

    224. Uhoraho yampaye umucyo nkwiriye kubagezaho werekeranye no kwirinda muri byose. Ntabwo mwirinda mu mirire yanyu. Akenshi mushyira mu gifu cyanyu inshuro ebyiri z’ibyokurya umubiri ubasha kwakira. Ibi byokurya by’umurengera birabora. Umubiri wanyu ukarwana na byo, inzira yo mu mihogo ikamererwa nabi, n’igifu kikaremererwa cyane. Ubwonko bukagomba kohereza imbaraga zidasanzwe mu mubiri kugira ngo ubashe gusya ibyo bintu muba mwohereje mu gifu. Ibi bigaragaza ko namwe ubwanyu mutigirira impuhwe.IMN 140.1

    Mwitwara nk’abanyamururumba mu gihe muri ku meza. Iyi ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma mugira ikibazo cyo kwibagirwa no kudafata mu mutwe. Musubira mu bintu muba mwamaze kuvuga, maze mukemeza ko ibyo mwavuze binyuranye n’ibyongibyo. Ibyo ndabizi neza, ni ingaruka z’imirire yanyu irengeje urugero. Mbese bimaze iki kubivuga niba bitabakijije ako kaga?IMN 140.2

    Inama ku Bakora Imirimo yo Kwicara Hamwe, n’Abagabura

    225. Kurya birengeje urugero byangiza by’umwihariko ubuzima bw’abanyantege nke; aba bakwiriye kurya bigengesera, kandi bagakora imyitozo ngororangingo myinshi. Hariho abagabo n’abagore batuwe bameze neza bagakora igice cy’ibyo baba bagomba gukora bitewe n’uko baba batimenyereje kwifata mu buryo bwo gutegeka irari ryabo mu mirire.IMN 140.3

    Benshi mu banditsi n’abigisha aha ni ho batsindirwa. Nyuma yo kumara kurya bakijuta, bakomeza akazi kabo ko kwicara hamwe, basoma ibitabo, biga, cyangwa bandika, ntibabanze gufata umwanya wo gukora imyitozo ngororangingo. Ingaruka y’ibyo ni uko ibitekerezo byabo biba bidafite umurongo; ntibaba bagishobora kwandika cyangwa kuvugana imbaraga n’ubushobozi bikwiriye kugira ngo amagambo yabo agere ku mitima; umuhati wabo uba ari uw’ubusa.IMN 140.4

    Abafite inshingano z’ingenzi kurusha iz’abandi, by’umwihariko abashinzwe kuba abarinzi b’ibya Mwuka, bakwiriye kuba abantu bashishoza kandi babona ibintu vuba. Bakwiriye kurangwa no kwirinda mu mirire kurenza abandi bose. Ibyokurya bikungahaye ku binure ntibikwiriye kurangwa ku meza yabo.IMN 141.1

    Buri munsi abantu bashyizwe mu myanya y’ingenzi baba bagomba gufata ibyemezo bigendana n’ingaruka zikomeye. Akenshi baba basabwa gutekereza bwangu, kandi ibi bishobokera gusa abimenyereje kugira gahunda ihamye yo kwirinda. Intekerezo zihabwa imbaraga biturutse ku kwita ku bushobozi bw’ubwenge n’umubiri. Iyo hatabayeho gukomeza umuhati, imbaraga zikoreshejwe zigendana no gutakaza ubushobozi. Ariko akenshi abashinzwe gufata ibyemezo byihutirwa bahura n’imbaraga y’ikibi izanwa n’imirire idakwiriye. Igifu kirwaye gitera intekerezo gukora nabi kandi mu buryo buterekeranye. Kenshi gitera umuntu kugira uburakari, umushiha, cyangwa gutoteza abandi. Gahunda nyinshi zagombye kubera abatuye isi umugisha zashyizwe ku ruhande, ibikorwa by’akarengane, gutoteza n’ibyemezo by’ubugizi bwa nabi byakozwe bitewe n’ingaruka z’imibereho y’uburwayi bukururwa n’ingeso mbi mu mirire.IMN 141.2

    Dore inama ku bantu bose bakora imirimo yo kwicara hamwe cyane abakoresha intekerezo. Ndararikira abafite umutimanama n’ubutwari ndetse no kwigenzura gushyira mu bikorwa iyi nama: Kuri buri funguro, mujye mufata gusa ubwoko bubiri cyangwa butatu bw’ibyokurya byoroheje, kandi mujye murya ibibahagije gusa. Mujye mukora imyitozo buri munsi, maze muzarebe imigisha muzabona.IMN 141.3

    Abakora imirimo y’amaboko isaba ingufu bakwiriye kwitondera ubwinshi bw’ibyokurya bafata n’ubwo byaba bifite intungamubiri nk’uko n’abakora imirimo yo kwicara hamwe bagomba kubigenza. Baramutse bimenyereje kwitegeka mu mirire n’iminywere yabo barushaho kugira amagara mazima.IMN 141.4

    Bamwe bifuza kuba bahabwa igipimo cyuzuye cy’imirire bakwiriye gukoresha. Bararya birenze urugero, maze bagatangira kubyicuza, maze bagakomeza gutekereza ku mirire n’iminywere yabo. Nyamara nta muntu n’umwe wabasha guha undi igipimo cyuzuye. Buri wese akwiriye gukoresha ubwenge no kwigenzura, kandi agakurikiza amabwiriza agenga ivugurura mu mirire.IMN 142.1

    [Amafunguro afashwe bitinze nijoro azanira akaga umubiri — 270]IMN 142.2

    Igogora Ribi n’Inama Zikorwa

    226. Igihe abantu bicaye ku meza yuzuye ibyokurya, akenshi barya byinshi cyane kurenza ibyo umubiri ubasha gukorera igogora. Igifu cyujujwe gutyo birenze urugero ntikiba kigishoboye gukora uko bikwiriye. Ingaruka ni ukugubwa nabi ukumva umutwe uremerewe, n’ubwonko ntibube bugikorana umwete. Uko kugubwa nabi bizanwa no kurya imvange itaboneye y’ibyokurya, bikarema umusemburo mu mubiri, amaraso akandura, n’intekerezo zikivanga.IMN 142.3

    Akamenyero ko kurya ibyokurya byinshi bikabije cyangwa kurya ibyokurya by’ubwoko bwinshi cyane ku ifunguro rimwe akenshi bitera indwara yo kugugarirwa. Ibyo bituma imyanya y’ingenzi y’igogora ihababarira bikomeye. Igifu kigerageza kwirwanaho ariko bikaba iby’ubusa, maze kikitabaza imbaraga z’ubwonko ngo butekereze ku mpamvu itera izo ngaruka. Ubwinshi bukabije bw’ibyokurya byariwe cyangwa imvange itaboneye bikora umurimo mubi mu mubiri. Habaho ibimenyetso by’ububabare bitanga umuburo ku mubiri ariko bikaba iby’ubusa. Ingaruka ni umubabaro, maze indwara zigasimbura ubuzima buzira umuze.IMN 142.4

    Bamwe bashobora kwibaza bati, mbese ibi bifitanye isano n’inama zikorwa? Cyane rwose. Ingaruka z’imirire mibi zigera mu nama no ku bateraniye muri izo nama. Imibereho y’igifu igira ingaruka ku bwonko. Imikorere mibi y’igifu ituma intekerezo zikora nabi, mu buryo buterekeranye. Uburwayi bw’igifu butuma intekerezo cyangwa ubwonko bigerwaho n’uburwayi, kandi bugatuma umuntu yinangira akagundira ibitekerezo bye bifutamye. Ubwenge bw’umuntu nk’uwo ni ubupfapfa ku Mana.IMN 142.5

    Ibi ni byo ngaragaza nk’intandaro y’ibibera mu nama nyinshi, aho ibibazo bisaba kwigwaho mu buryo bwitondewe byahawe agaciro gake, maze ibyemezo bifite agaciro gakomeye cyane bigafatwa mu buryo buhubukiwe. Akenshi, mu gihe hagombye kubaho ugushyira hamwe abajyanama bose bakemeza ikintu, ibyemezo binyuranye ni byo bifatwa maze bigahindura umwuka w’inama. Izi ngaruka ni zo nagiye nerekwa mu buryo bugarukirana.IMN 143.1

    Ibi mpisemo kubyerekana ubu kuko nahawe amabwiriza yo kubabwira, mwebwe bavandimwe dufatanyije umurimo ko, bitewe no kutirinda mu mirire, murimo kwigayisha ubwanyu ntimubone neza itandukaniro riri hagati y’igitunganye n’ikintu gisanzwe. Kandi bitewe n’uku kutirinda, muragaragaza ukutita ku miburo mwahawe n’Umwami Imana. Ijambo ababwira ni iri ngo, “Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye” (Yesaya 50:10). Mbese ntidukwiriye kwegera Imana kugira ngo idukize ukutirinda k’uburyo bwose bwo mu mirire n’iminywere, idukize ukudatungana kose, irari ribi, n’ibibi byose? Mbese ntidukwiriye kwicisha bugufi imbere y’Imana, tukareka ikintu cyose cyangiza umubiri n’umwuka, kugira ngo kubwo kumwumvira duhabwe ukubonera kuzuye kw’imico?IMN 143.2

    Nta Buhamya Batanga bw’Ivugurura ry’Ubuzima

    227. Ababwiriza bacu ntibaba maso bihagije ku kamenyero bafite k’imirire yabo. Barya ibyokurya byinshi kandi by’ubwoko bwinshi mu ifunguro rimwe. Bamwe ni abagorozi ku izina gusa. Ntibagira amabwiriza agenga imirire yabo, ahubwo ugasanga barya amatunda n’ubunyobwa hagati y’amafunguro asanzwe, bityo bakaremereza bikomeye ingingo z’igogora ry’umubiri. Bamwe bafata amafunguro atatu ku munsi, mu gihe amafunguro abiri yagombye kuba ahagije ku buzima bwiza bw’umubiri n’ubw’umwuka. Igihe amategeko Imana yashyizeho ngo agenge ubuzima yishwe, nta gushidikanya hakurikiraho igihano.IMN 144.1

    Bitewe n’imirire ititondewe, ibyumvirizo bimwe by’umubiri bimera nk’ibihagaze gukora, bikabura intege maze bigasinzira. Abo babwiriza bahindura isura mu maso maze bagahura n’ububabare bitewe no kugundira irari ryabo mu mirire, ntibabe bakiri abahamya mu byerekeranye n’ivugurura mu by’ubuzima. Igihe umubiri ubabara kubera uburemere bw’imirire, igikwiriye ni ukureka rimwe na rimwe ifunguro rimwe, maze umubiri ukaba wasubirana ubuzima. Ababwiriza bacu baba bagize neza kurushaho babaye batanze urugero rwiza mu guteza imbere ivugurura mu by’ubuzima kuruta kubibwirizaho gusa. Igihe inshuti zifite ubushake zibateguriye ibyokurya byateguwe bihagije, bagira ikigeragezo gikomeye cyo kunyuranya n’amabwiriza. Ariko mu gihe banze ibyokurya biryohereye, bikize ku rusenda, igihe banze icyayi n’ikawa, baba bagaragaye ubwabo ko bashyira mu bikorwa ivugurura mu by’ubuzima. Abantu bamwe magingo aya barababazwa bitewe no kwica amategeko agenga ubuzima, bityo bakaba barabereye abandi nk’abari mu kato gatewe no kutita ku ivugurura mu by’ubuzima.IMN 144.2

    Gukabya mu mirire, mu minywere, mu gusinzira, cyangwa no mu byo tureba ni icyaha. Igikorwa gitunganye kandi gishyize hamwe cy’ubushobozi bwose bw’umubiri n’intekerezo gitanga umunezero. Kandi uko ubwo bushobozi burushaho kuzamurwa no kubonezwa ni ko uwo munezero uba uboneye kandi utavangiye.IMN 144.3

    Bicukurira Imva n’Amenyo Yabo

    228. Impamvu ituma benshi mu bagabura bacu bahura n’uburwayi bukabababaza ni uko badakora imyitozo ngororangingo ihagije, kandi bakarya birenze urugero. Ntibabona ko imikorere nk’iyo ishyira mu kaga n’umubiri ufite imbaraga. Abantu bamwe, kimwe namwe, b’abanyantege nke mu myitwarire, bakwiriye kurya bitonda, kandi ntibahunge imirimo isaba ingufu. Benshi mu bagabura bacu bicukurira imva n’amenyo yabo. Mu gushyira ibyokurya biremereye mu ngingo z’igogora, umubiri urwana no kwakira uwo mutwaro, ukahababarira, maze ingaruka zikagera ku bwonko. Ikosa ryose rikozwe mu kwica amategeko agenga ubuzima rigendana n’igihano kigera ku mubiri w’ucumuye kuri ayo mategeko.IMN 145.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents