Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 8 - GUTEGEKA IRARI RY’IBYOKURYA

    Kunanirwa Kwitegeka ni cyo Cyaha cya Mbere

    229. Adamu na Eva muri Edeni bari bafite igihagararo cyiza, kandi batunganye mu buryo bwose no mu buranga. Nta cyaha bagiraga kandi bari bafite ubuzima butunganye. Mbega ukuntu bari bahabanye kure n’ikiremwa muntu kiriho muri iki gihe! Uburanga bwaragiye. Nta buzima butunganye bukiriho. Aho tureba hose tuhabona uburwayi, ubusembwa, n’ubugoryi. Nibajije impamvu itera uku guhenebera gukomeye, maze nsubizwa amaso muri Edeni. Eva, umugore w’uburanga yashutswe n’inzoka kurya ku mbuto z’igiti rukumbi Imana yari yarababujije kuryaho, ndetse no gukoraho, babirengaho bagapfa.IMN 146.1

    Eva yari afite ibintu byose bituma anezerwa. Yari akikijwe n’ibiti by’imbuto z’amako yose. Nyamara yishimira igiti cy’imbuto zabuzanyijwe kurenza imbuto z’ibindi biti byose byari mu busitani yabashaga kurya uko yishakiye. Ntiyirindaga mu byifuzo bye. Yarariye, maze kubwo imbaraga ze, ahaho n’umugabo we ararya, maze umuvumo urabokama. Isi na yo yaravumwe bitewe n’icyaha cyabo. Kuva kuri icyo gicumuro cyabo, ukutirinda k’uburyo hafi ya bwose kwahise kubaho. Irari ryabaye umutegetsi w’umutimanama. Umuryango muntu wakurikiye iyo nzira yo kutumvira, maze, kimwe na Eva, ugushwa mu gishuko na Satani cyo kutita ku byo Imana yabuzanyije, abantu bakagerageza kwinezeza bibwira ko ingaruka zidateye ubwoba nk’uko babitekereza. Umuryango muntu wagomeye amategeko agenga ubuzima, maze bageza aho bakabya mu bintu hafi ya byose. Indwara zarushijeho kwiyongera. Impamvu zagiye zibyara ingaruka.IMN 146.2

    Iminsi ya Nowa n’Iminsi ya None

    230. Yesu yicaye ku musozi wa Elayono, yahaye abigishwa be amabwiriza yerekeranye n’ibimenyetso byagombaga kubanziriza kugaruka kwe. “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba, kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Matayo 24:37-39. Ibyaha bimwe nk’ibyazaniye isi urubanza mu minsi ya Nowa, ni byo biriho no muri iyi minsi turimo. Abagabo n’abagore b’iki gihe bararya bakanywa bakarenza urugero kugeza ubwo bahindutse abanyendanini n’abasinzi. Iki cyaha cyeze muri iki gihe, cy’irari ry’umururumba ukabije, ni cyo ryari ryarokamye ibyifuzo by’abantu bo mu minsi ya Nowa, giteza ukwangirika kwakwiriye isi yose. Icyaha n’ubugizi bwa nabi byarazamutse bigera mu ijuru. Iki kibi no kwangirika byahanaguwe ku isi n’umwuzure. Ibyaha nk’ibyo by’umururumba n’ubusinzi byubitse intekerezo n’umutimanama w’abaturage b’i Sodomu, kugeza ubwo abagabo n’abagore bo muri uwo mugi bishimiraga ubugizi bwa nabi. Ni yo mpamvu Kristo Umukiza yaburiye iyi si agira ati, “No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose. Ni ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.” Luka 17:28-30.IMN 147.1

    Kristo yadusigiye icyigisho hano tugomba kwitaho ku buryo bukomeye. Yatweretse akaga kari imbere yacu mu gihe dushyize imbere imirire yacu n’iminywere yacu. Atwereka ingaruka zo guhaza irari tutabasha gutegeka. Ubushobozi bw’umutimanama buracogozwa ku buryo icyaha tutakibona nk’ikibi. Ubugizi bwa nabi ntibwitabwaho, maze ibyifuzo bibi bikigarurira intekerezo, kugeza ubwo amahame nyakuri n’ibyifuzo bizima bikuweho, maze Imana igatukwa. Ibi byose ni ingaruka y’umurengwe mu mirire n’iminywere. Bene iyi mibereho ni yo Kristo avuga ko izaranga igihe cyo kugaruka kwe.IMN 147.2

    Umukiza atwereka ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi dukwiriye guharanira kurusha kurarikira ibyo tuzarya n’ibyo tuzanywa, n’uburyo bwo kwambara. Imirire, iminywere, n’imyambarire ni byo byashyizwe imbere bikabije ku buryo byahindutse amahano. Biri mu byaha biteje akaga muri iyi minsi iheruka, kandi ni kimwe mu bimenyetso biranga kugaruka kwa Kristo. Igihe, amafaranga, n’imbaraga byose ni iby’Imana, nyamara yiringira abantu ikabibabitsa, bakabikoresha mu murengwe w’imyambarire no kwiryoshya bahaza irari ry’ibyifuzo byabo bibi, bicogoza ubuzima kandi bigateza umubabaro no kurimbuka. Ntidushobora gutanga imibiri yacu ho ibitambo bizima bishimwa n’Imana niba dukomeje kuyuzuzamo ubugizi bwa nabi n’indwara ziterwa n’umururumba w’ibibi.IMN 148.1

    231. Kimwe mu bigeragezo bikomeye kurusha ibindi umuntu ahura na byo ni icyerekeranye n’irari mu mirire. Mu ntangiriro, Imana yaremye umuntu atunganye. Yaremanywe intekerezo zitunganye kandi zuzuye, indeshyo n’imbaraga z’imigabane yose igize umubiri we byuzuye kandi bikorera hamwe. Ariko kubwo ibishuko by’ibibi, umuntu yaretse ibyo Imana yamubujije, maze amategeko agenga ibyaremwe azana n’ibihano byayo….IMN 148.2

    Kuva umuntu wa mbere yemera kugengwa n’irari, mwene muntu yakomeje kugenda akurira mu byifuzo bibi, kugeza ubwo ubuzima bwe abutambiye ku rutambiro rw’irari ry’imirire. Abaturage bo mu gihe cyabanjirije Nowa barangwaga no kutirinda mu mirire n’iminywere. Baryaga inyama kandi icyo gihe Imana yari itaratanga uburenganzira bwo kurya ibyokurya bikomoka ku matungo. Bararyaga, bakanywa, kugeza ubwo umururumba w’irari ryabo ribi utashoboraga kugira iherezo, maze buzurwa n’ubugizi bwa nabi ku buryo Imana itari igishoboye kubihanganira. Bari bamaze kuzuza igikombe cy’ibibi byabo, maze Imana yeza isi, iyikiza ukwangirika ikoresheje umwuzure.IMN 148.3

    Sodomu na Gomora

    Ubwo abantu bari bamaze kwiyongera ku isi nyuma y’umwuzure, bongeye kwibagirwa Imana, maze barangwa n’imigenzereze mibi imbere y’Imana. Ukutirinda k’uburyo bwose kwariyongereye, kugeza ubwo hafi y’abatuye isi bose bakwirundumuriyemo. Imigi yose yararimbutse ihanagurika ku isi bitewe n’ingeso mbi cyane z’abari bayituye hamwe n’ibicumuro by’urugomo rwabo byahumanyije imirimo itunganye y’isi Imana yaremye. Ugushayisha mu irari ry’ibibi kwateje ibyaha byabaye intandaro y’ukurimbuka kwa Sodomu na Gomora. Imana ihamya ko ukugwa kwa Babuloni guterwa n’umururumba n’ubusinzi bwayo. Uguhaza irari mu mirire n’iminywere hamwe n’ibyifuzo bibi ni byo byari ishingiro ry’ibyaha byayo byose.IMN 149.1

    Esawu Yatsinzwe n’Irari

    232. Esawu yararikiye isahani y’ibyokurya, atanga umurage w’ubukuru bwe, awugurana kunezeza irari rye. Amaze guhaza irari ry’icyifuzo cye, yabonye ubupfayongo bwe, ariko ntiyashaka kwihana, nubwo yabyifuje arira cyane. Benshi bameze nka Esawu. Ahagarariye itsinda ry’abantu bafite umugisha udasanzwe imbere yabo, ari wo murage w’ubugingo buhoraho — ubugingo budashira bazasangira n’Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi n’ibirimo byose, umunezero utarondoreka, n’ubwiza ntagereranywa bw’ahazaza — nyamara bakaba baratwawe n’irari, ibyifuzo bibi, n’ibyo ingeso zabo zirarikira, ku buryo ubushobozi bwabo bwo gushishoza no kwishimira iby’agaciro k’iteka ryose bwacogoye.IMN 149.2

    Esawu yari afite irari rikomeye ry’ibyokurya runaka, kandi yakomeje kugira inarijye muri we igihe kinini, ku buryo yumvaga ko bidashoboka kureka icyo kigeragezo cyo kwifuza iyo sahani y’ibyokurya. Yayitekerejeho, ntiyagira umuhati na muke wo gutegeka irari rye, kugeza ubwo ubushobozi bw’irari bumutwaye ingamira, maze buramutegeka, maze yibwira ko yagubwa nabi cyane, ndetse akaba yanapfa, aramutse atabonye iyo sahani y’ibyokurya. Uko yarushagaho kuyitekerezaho, ni ko icyifuzo cye cyarushagaho kwiyongera, kugeza ubwo umurage w’ubukuru bwe, wari warejejwe ugahabwa umugisha, Esawu yawambuye agaciro no kwera kwawo.IMN 150.1

    Isiraheli Yifuje Inyama

    233. Igihe Imana ya Isiraheli yakuraga ubwoko bwayo muri Egiputa, yabarinze kurya inyama mu buryo bukomeye, ahubwo ibaha umutsima wavaga mu ijuru, n’amazi y’urubogobogo yaturukaga mu gitare. Ibi ntibyabanyuze. Basesemutswe ibyokurya bahawe, maze bararikira ibyo muri Egiputa, aho bicaraga iruhande rw’inkono z’inyama. Imana yasubije icyifuzo cyabo, ibaha inyama, maze irabareka barazirya kugeza ubwo umururumba wabo wabateje icyorezo, benshi barapfa barashira.IMN 150.2

    Izi Zose ni Ingero Twigiraho

    Dushobora kuvuga ingero zikurikirana zerekana ingaruka zo kwemerera gutwarwa n’irari mu mirire. Ku babyeyi bacu ba mbere byasaga nk’akantu gato gucumura ku itegeko ry’Imana mu gikorwa nk’icyo — cyo kurya ku giti gifite ibyokurya byiza kandi cy’igikundiro — ariko icyo gikorwa kikaza kwica ubuyoboke bari bafitiye Imana, kandi kigakingurira imiryango ibibi n’amakuba byaje kuzura isi yose.IMN 150.3

    Isi ya None

    Amahano n’indwara byagiye byiyongera uko ibihe bihaye ibindi. Kutirinda mu mirire no mu minywere hamwe no gukabya mu ngeso mbi byahumye imbaraga z’ingenzi z’ubushobozi bw’umuntu. Aho kugira ngo umutimanama utange umurongo ngenderwaho, wabaye imbata y’irari ku rwego ruteye agahinda. Irari ryo gukomeza kwifuza kurya ibyokurya bikungahaye ku binure by’imvange y’amavuta n’isukari ryakomeje kwiganza, kugeza ubwo ryahindutse akamenyero ko kuzuza ibiryohereye mu gifu. By’umwihariko mu gihe cy’iminsi mikuru yo kwinezeza ni bwo irari rihabwa umwanya nta rutangira. Ibyokurya bya kumanywa hamwe n’ibya nimugoroba biribwa bwije cyane, biba bigizwe n’inyama zirimo ibirungo byinshi bikabije, isosi iremereye, keke, amashaza, gato, icyayi, ikawa, n’ibindi. Nta gushidikanya ko bene iyo mirire izanira abayirya ibibazo n’uburibwe butavugwa buterwa n’indwara yo kugugarirwa mu nda.IMN 150.4

    234. Neretswe iby’ukwangirika gukabije kw’ingeso z’abatuye kuri ku isi muri iki gihe. Ryari iyerekwa riteye ubwoba. Natangajwe no kuba abatuye iyi si batararimbuwe nk’uko byagendekeye abaturage b’i Sodomu na Gomora. Nabonye impamvu ihagije isobanura imibereho y’ubuhenebere no gukenyuka biriho muri iyi si. Ibyifuzo bibi ni byo bitegeka umutimanama, n’ibikwiriye kwitabwaho by’agaciro biguranwa guhaza irari.IMN 151.1

    Ikibi cya mbere giteye ubwoba cyinjiye ku isi ni icyo kutirinda mu mirire n’iminywere. Abagabo n’abagore bigize ubwabo imbata z’irari. Ntibirinda mu mikorere. Bakoresha imbaraga zitagira ingano bari mu kazi kugira ngo babone ibyokurya byo kuzuza ku meza yabo bizagirira nabi bikomeye umubiri wamaze kuremerezwa. Abagore bamara igihe cyabo cy’ingenzi imbere y’iziko bategura ibyokurya buzuzamo ibirungo byinshi cyane kugira ngo bahaze ipfa. Ingaruka yabyo ni uko abana batitabwaho, kandi ntibabone uburere bwiza bushingiye ku myitwarire myiza n’iyobokamana. Umubyeyi wakoze birenze urugero ntaha agaciro ibyo gushaka imico yo kwiyoroshya mu mutima, ari wo mucyo w’izuba umurikira urugo. Iby’agaciro k’iteka ryose bishyirwa ku mwanya wa kabiri. Igihe cyose gikoreshwa mu gutegura ibintu byo guhaza irari rigamije kurimbura ubuzima, bigatera kumererwa nabi mu mubiri, kandi bigapfukirana imbaraga z’ibitekerezo.IMN 151.2

    235. Kutirinda kuboneka aho ariho hose. Tukubona mu modoka, mu bwato, n’aho tujya hose. Dukwiriye rero kwibaza ubwacu icyo dukora kugira ngo dukize bene abo bantu ibigeragezo n’imitego baba benda kugwamo. Satani ahora ari maso ngo ashyire abantu bose munsi y’ubutware bwe. Intwaro ye ikomeye akoresha arwanya umuntu ni ukumuteza irari mu mirire n’iminywere, kandi ashaka kurikoresha mu nzira izo arizo zose. Ibikabura umubiri byose bigirira nabi umubiri, kandi bikangura imbaraga zo kwifuza ibinyobwa bisindisha. Ni buryo ki twabera abantu umucyo tukabarinda ibibi biteye ubwoba bizanwa no gukoresha ibyo bintu? Mbese koko twamaze gukora icyo tugomba gukora cyose muri iyo nzira?IMN 152.1

    Gusengera ku Gicaniro cy’Umururumba

    236. Imana yahaye ubwoko bwayo umucyo munini, nyamara na none ntitwashyizwe aho ibigeragezo bitabasha kugera. Ni bande muri twe bashaka ubufasha buturuka ku kigirwamana cya Ekuroni? Nibarebe kuri iyi shusho, idaturutse mu ntekerezo. Ni mu bantu bangahe, ndetse no mu Badiventisti b’Umunsi wa Karindwi, wabonamo imico y’ingenzi ikwiriye kuranga abana b’Imana? Umurwayi — umeze nk’ufite ubwenge, nyamara utava ku izima kandi wuzuye inarijye — yemera ko adaha agaciro amategeko agenga ubuzima n’umubiri, ayo twahawe n’ijuru ngo atuyobore nk’ubwoko bw’Imana. Yifuza kurya ibyokurya biteguwe ku buryo buhaza irari rye ryangiritse. Aho kugira ngo yicare ku meza ateguyeho ibyokurya bifitiye umumaro ubuzima, ahitamo kujya muri za resitora aho ashobora kurya nk’uko irari rye ribimutegeka. Nk’umuntu uvugana imbaraga ibyo kwirinda, ntiyita ku mahame yabyo. Ashaka gukira, ariko ntiyifuze kugira icyo akora na kimwe cyo kwigomwa. Uyu muntu aba asengera ku gicaniro cy’umururumba. Asenga ikigirwamana. Ubushobozi bw’umubiri we bwagombye kwezwa no kwiyubahisha, kandi bugakoreshwa mu kubahisha Imana, bwaciwe intege busigara nta kamaro. Ukutita ku mategeko agenga ibyaremwe byamuzaniye ingaruka yo kugira imico y’uburakari, intekerezo zidatuje, n’intege nke z’imikaya. Nta bushobozi, kandi ntabasha kwiringirwa.IMN 152.2

    Intsinzi ya Kristo Iri mu Ruhande Rwacu

    237. Mu butayu bw’ibigeragezo, Kristo yahuye n’ibigeragezo byo ku ruhembe rw’imbere byagombaga guhitana umuntu. Ari wenyine gusa, aho ni ho yahuriye n’umushukanyi wakoresheje ubuhendanyi bwe n’uburyarya, maze [Yesu] aramutsinda. Igishuko cya mbere gikomeye cyari icyo guhaza irari ry’inda; icya kabiri, kwihandagaza; icya gatatu, gukunda iby’isi. Satani yari yarigaruriye ingabo ze amamiliyoni kubwo kuzishukisha guhaza irari n’umururumba. Kubwo guhaza ibyifuzo by’irari n’uburyohe, urwungano rw’imyakura rurakabuka maze ubushobozi bw’intekerezo bugacika intege, bugatuma ubwonko budashobora gutekereza uko bikwiriye kandi butuje. Intekerezo ntiziba hamwe; ubushobozi bwazo bwo hejuru kandi bwiyubashye buravangirwa kugira ngo buhaze irari rya kinyamaswa, maze ibyera, iby’agaciro k’iteka ryose bigakerenswa. Iyo iyi ntego igezweho, Satani azana ibindi bigeragezo bye bibiri, maze kwinjira bikamworohera. Ibishuko bye byinshi biza bikomotse kuri ibi bigeragezo uko ari bitatu.IMN 153.1

    238. Mu byigisho byose tugomba kwigira mu kigeragezo cya mbere cy’Umwami wacu, nta gikomeye cyane nk’icyerekeza ku kwihanganira irari ry’ibyokurya no kwifuza kw’umubiri. Mu bihe byose, ibigeragezo byerekeye ku kwifuza kw’umubiri ni byo byagaragayeho kwangiza no gutesha umuntu agaciro. Binyuze mu kutirinda, Satani akoresha kwangiza imbaraga z’ibitekerezo n’imyifatire Imana yahaye umuntu nk’impano utabonera igiciro. Bityo bigatuma umuntu atabasha gushimira Imana ibyo yamuhaye bifite agaciro k’iteka ryose. Abinyujije mw’irari ry’umubiri, Satani ashaka guhanagura burundu mu bitekerezo ishusho y’Imana.IMN 153.2

    Kwirundurira mu bikorwa bidafite gitangira ndetse n’indwara zibikomokaho no guta agaciro byariho mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa mbere na none bizongera kubaho, mu buryo burushijeho kuba bubi, mbere yo kugaruka kwe kwa kabiri. Kristo avuga ko imibereho y’iyi si izaba imeze nk’iyo mu gihe cy’umwuzure, ndetse nk’uko byari bimeze i Sodomu n’i Gomora. Intekerezo z’umutima zizaba ari mbi gusa. Tugeze ku nkengero z’icyo gihe giteye ubwoba, ni yo mpamvu dukwiriye gusobanukirwa no kwiyiriza ubusa kw’Umukiza. Uwo mubabaro w’indenga kamere Kristo yihanganiye ni wo waduha ikigereranyo cy’ububi bw’iryo rari ridafite gitangira. Urugero rwe rutwereka ko ibyiringiro byacu byo kubona ubugingo buhoraho bishingiye mu kureka irari no kwifuza kwacu bikagengwa n’ubushake bw’Imana.IMN 154.1

    Mureke Duhange Amaso Umukiza

    Mu mbaraga zacu ntibyashoboka ko twakwirengagiza iby’imibereho yacu yangiritse idusaba. Uyu muyoboro ni wo Satani azakoresha ngo aduteze ibigeragezo. Kristo yari azi ko Satani azagera kuri buri muntu, yifashishije amahirwe y’intege nke twandujwe n’ababyeyi bacu, maze mu kinyoma cye akagusha abo bose batiringira Imana. Mu kunyura aho umuntu yagombaga kunyura, Umucunguzi wacu yaduteguriye inzira yo kunesha. Si ubushake bwe ko twagira ibyo tuvutswa mur’iyi ntambara hagati ye na Satani. Ntashaka ko duterwa ubwoba cyangwa gucibwa intege n’ibitero by’ikiyoka. “Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yohana 16:33).IMN 154.2

    Reka umuntu wese urwana n’imbaraga z’irari ry’ibyokurya arebe Umukiza mu butayu bwo kugeragezwa. Amurebe mu mubabaro wo ku musaraba, ubwo yavugaga ati, ” Mfite inyota.” Ibyo byose yarabyihanganiye birashoboka ko natwe twabyihanganira. Kunesha kwe ni ukwacu.IMN 154.3

    Yesu yishingikirije ku bwenge n’imbaraga bya Se wo mu ijuru. Aravuga ati, ” Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, … kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni… Umwami Imana ni yo izampagarikira.” Yitanzeho urugero, aratubwira ati, ” Ni nde muri mwe wubaha Uwiteka … ugendera mu mwijima, adafite umucyo? Niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.” (Yesaya 50:7-10).IMN 154.4

    “Umutware w’ab’iyi si araje, niko Yesu avuga, kandi ntacyo amfiteho.” (Yohana 14:30). Nta na kimwe cyari muri we cyabashaga kumvira ubuhendanyi bwa Satani. Ntiyigeze yemera gukora icyaha. Ndetse no mu bitekerezo ntiyigeze aneshwa n’igishuko. Natwe niko bibasha kutugendekera. Ubumuntu bwa Kristo bwari buvanze n’Ubumana; Yashobojwe urugamba na Mwuka Muziranenge wari umurimo. Kandi yaje kuduhindura abafite kamere ye y’Ubumana. Igihe cyose twifatanije na we mu kwizera, icyaha kiba kitakidufiteho ububasha. Imana isingira uko kuboko ko kwizera muri twe ngo ituyobore gukomerera mu bumana bwa Kristo, ngo tubashe guhabwa imico yo gukiranuka.IMN 154.5

    239. Nk’uko yaje kugerageza Kristo, na n’ubu Satani aza asanga umuntu kugira ngo amugerageze, akoresheje ibishuko by’indengakamere kugira ngo amugushe mu irari ry’inda. Azi neza imbaraga afite kugira ngo agushe umuntu akoresheje iyi ngingo. Yagushije Adamu na Eva mu murima wa Edeni abateje irari ry’inda, maze babura icumbi ryabo ry’agahano. Mbega umubabaro n’ubugome byuzuye kuri iyi si yacu bitewe no kugwa kwa Adamu. Imigi uko yakabaye yararimbutse iva kuri iyi si bitewe n’ubugizi bwa nabi bukabije n’ibicumuro byateje ubusembwa mu isanzure y’ibyaremwe byose. Guhaza irari ry’inda ni byo byari urufatiro rw’ibyaha byayo.IMN 154.6

    240. Kristo yatangiriye umurimo wo gucungura iyi si aho ukurimbuka kwayo kwatangiriye. Ikigeragezo yabanje gusakirana na cyo cyari cya kindi cyakubise hasi Adamu. Akoresheje ibigeragezo by’irari mu mirire n’iminywere, Satani yashoboye kunesha umugabane munini w’ikiremwa muntu, kandi uko kunesha kwe kwatumye yibwira ko ubutware bw’iyi si yacumuye buri mu maboko ye. Ariko yabonye ko Kristo adashobora kuneshwa n’ibigeragezo bye, maze atsindwa uruhenu, ahinduka umwanzi watsinzwe. Yesu aravuga ati, “Nta bushobozi amfiteho.” Intsinzi ye iduha ubwishingizi buduhamiriza ko natwe dushobora kuba abaneshi mu ntambara turwana n’umwanzi. Ariko umugambi w’Imana Data ni ukudukiza natwe dushyizemo umuhati wacu wo kwemera gukorana na Kristo. Tugomba gukora uruhare rwacu, maze ubushobozi bw’Imana, bufatanyije n’umuhati wacu, bukaduhesha intsinzi.IMN 155.1

    [Kubw’inyungu zacu, Kristo yaranzwe no kwitegeka kurusha gutegekwa n’inzara cyangwa urupfu — 295]IMN 155.2

    [Kwigomwa kurya byongereye Kristo imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo; Intsinzi ye itera umwete abantu bose — 296]IMN 155.3

    [Ubwo yageragezwaga bikomeye, Kristo ntacyo yari yariye — 70]IMN 155.4

    [Imbaraga z’ikigeragezo cyo guhaza irari mu mirire zipimishwa umubabaro Kristo yagize mu gihe cyo kwigomwa kurya — 298]IMN 155.5

    Urugero rwa Daniyeli rwo Gutsinda

    241. Imbaraga y’ibigeragezo byo guhaza irari mu mirire ishobora kuneshwa gusa n’ubufasha duhabwa n’Imana. Ariko kuri buri kigeragezo cyose dufite isezerano ry’Imana ko izatwereka uburyo bwo kukivamo. Nonese ni kuki benshi batsindwa n’ibigeragezo? Ni ukubera ko batiringira Imana. Ntibemera kwakira uburyo bateguriwe ngo bubaheshe kumererwa neza. Impamvu batanga zo gushimisha irari ryabo ribi ntizifite ishingiro imbere y’Imana.IMN 155.6

    Daniyeli yahaga agaciro ubushobozi bwe, ariko ntiyabwiringiraga. Ukwiringira kwe yari yaragushyize mu mbaraga Imana yasezeraniye abantu bose bayisanga bayikeneye kandi bicishije bugufi, bishingikirije gusa ku bushobozi bwayo.IMN 155.7

    Yagambiriye mu mutima we ko ataziyandurisha kurya inyama zatekewe umwami cyangwa vino umwami yanywagaho; kuko yari azi ko iyo mirire idashobora kongerera ubushobozi umubiri we cyangwa ngo yongere ubushobozi bw’intekerezo ze. Ntiyashoboraga kunywa vino, cyangwa ikindi kinyobwa gituma umubiri ukora nabi. Nta kintu na kimwe yashoboraga gukora cyakwangiza intekerezo ze. Maze Imana imuha “ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge,” hamwe no “gusobanukirwa n’inzozi n’amabonekerwa yose.” …IMN 155.8

    Ababyeyi ba Daniyeli bari baramutoje kuva akiri muto kwimenyereza ibyo kwirinda. Bari baramwigishije ko agomba kumvira amategeko agenga ibyaremwe mu ngeso ze zose; ko imirire ye n’iminywere ye bigira ingaruka itaziguye ku mubiri we, ubwenge bwe, n’umutimanama, kandi ko Imana izamubaza uko yakoresheje ubushobozi n’impano yamuhaye. Ibyo yari azi ko atari ibye bwite, ko ahubwo ari impano yahawe n’Imana, bityo ko atagomba na rimwe kubitesha agaciro cyangwa kubicogoza. Ku iherezo ry’amasomo ye, Daniyeli yubahishije amategeko y’Imana, kandi ayahesha agaciro kayo mu mutima we. Mu myaka ibanza igihe yari umunyagano, Daniyeli yanyuze mu bigeragezo byamusabaga kumenya kuba mu byubahiro by’ibwami, mu buryarya, no mu bupagani bwaho. Mbega ishuri ridasanzwe ryatumye aba umuntu ushyitse urangwa no kugira ubuzima bwo kwirinda, gukora, no gukiranuka! Kandi yaranzwe n’imibereho itarangwamo uburiganya hagati y’ibibi byari bimugose. IMN 155.9

    Imibereho ya Daniyeli n’abasore bagenzi be ni icyitegererezo cyerekana inyungu zizanwa no kubaho umuntu yirinda mu mirire, kandi yerekana icyo Imana yiteguye gukorera abantu bose bemera gukorana na Yo mu murimo wo kweza no kwerereza ubugingo. Bahesheje Imana ikuzo kandi baba umucyo umurika mu bikari by’i Babuloni.IMN 156.1

    Muri iki gitekerezo twumvamo ijwi ry’Imana rivugana na buri muntu wese by’umwihariko, ritwingingira kwakira umucyo w’agaciro gakomeye werekeranye no kugira imibereho ya Gikristo irangwa no kwirinda, kandi tukarangwa no kumvira amategeko y’ubuzima.IMN 156.2

    242. Mbega ukuntu byari kumera iyo Daniyeli na bagenzi be bemera gufatanya n’abo bategetsi b’abapagani, maze bakagamburuzwa n’igitutu cy’uwo mwanya cyabasabaga kurya no kunywa nk’uko Abanyababuloni bari bamenyereye? Uwo mwanya wonyine wo kwitandukanya n’amahame yo kwirinda wari guca intege imbaraga zabo zibakomereza mu kuri no mu kwirinda ikibi. Guhaza irari byari guhinduka igitambo gikuraho imbaraga z’umubiri, ubushishozi buzima, n’ubushobozi mu bya Mwuka. Intambwe imwe y’ubuyobe yashoboraga koreka abandi, kugeza ubwo umubano wabo n’ijuru usenyutse, bagahitanwa n’ibigeragezo.IMN 156.3

    [Ubushishozi bwa Daniyeli bwatewe n’imirire ye yoroheje n’imibereho y’amasengesho — 117]IMN 156.4

    [Ibindi byerekeye Daniyeli — 33, 34, 117].IMN 156.5

    Inshingano Yacu ya Gikristo

    243. Iyo tugenzuye ubushake bw’Imana, dusanga ko idusaba kuba abantu birinda muri byose. Twaremewe kugira ngo duheshe Imana icyubahiro mu mibiri n’umwuka wacu yicunguriye akabigira ibye. Nonese ni buryo ki twabigeraho mu gihe dushishikazwa no guhaza irari ryangiza ubushobozi bw’umubiri n’intekerezo? Imana idusaba kuyegurira imibiri yacu ngo ibe ibitambo bizima. Inshingano yacu rero ni ukurindira uyu mubiri wacu mu mibereho y’ubuzima irusha iyindi kuba myiza, kugira ngo tugendane n’ubushake bwayo. “Ari ukurya, ari ukunywa, cyangwa gukora ikindi kintu cyose, mujye mubikorera guhesha Imana ikuzo.” 1 Abanyakorinti 10:31.IMN 156.6

    244. Intumwa Pawulo agira ati, “Mbese ntimuzi yuko mu mikino, iyo abantu basiganwa biruka bose, ariko umwe akaba ari we wegukana ikamba ho igihembo? Nuko rero namwe nimwiruke kugira ngo muzaryegukane. Abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose. Bo babikorera kugira ngo begukane ikamba rishira vuba, ariko twebwe tubikorera kuzegukana ikamba ridashira. Ni yo mpamvu nanjye niruka ntameze nk’utazi iyo agana, ngasa nk’ukina umukino wo guterana amakofe ariko simpushe. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoreshwa agahato, kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe.” 1 Abanyakorinti 9:24-27.IMN 156.7

    Ku isi hari abantu benshi biyandavurisha ingeso mbi. Irari mu mirire n’iminywere ryahindutse itegeko ribatwara; kandi bitewe n’izo ngeso mbi zabo, umutimanama wabo ucura igihunya n’ubushobozi bwo gushishoza ngo bamenye ibitunganye burashira ku rugero runini. Nyamara ni ngombwa ko Abakristo bashikama kuri gahunda yo kwirinda. Bakwiriye kugera ku rwego ruhanitse. Ni ngombwa ko birinda mu mirire, mu minywere, no mu myambarire. Bakwiriye kugengwa n’amabwiriza, aho kugengwa n’irari cyangwa kwishushanya. Abarya bikabije, cyangwa bakoresha ibyokurya by’ubwoko bushidikanywaho, baba bishora mu buryo bworoshye mu kwiyandavuza, no mu “irari ryinshi ry’ubupfu rikabangiza. Ni cyo gituma bahomba byose bakarimbuka.” 1 Timoteyo 6:9. “Abakorana n’Imana bakwiriye gukoresha imbaraga zabo uko zimeze kose bagashyigikira umurimo wo kwamamaza amahame nyakuri yo kwirinda.IMN 156.8

    Kuba indahemuka ku Mana bisobanuye byinshi. Imana ifite ibyo ikeneye ku biyemeje gukora umurimo wayo. Ishaka ko intekerezo n’umubiri byabo birindirwa mu buzima buzira umuze ku rwego rwo hejuru, buri mbaraga na buri mpano bikagenzurwa na yo, kandi bikitabwaho bikomeye, nk’uko ingeso zo kwirinda zibibasaba. Dufite inshingano imbere y’Imana yo kuyiyegurira tutizigamye twebwe ubwacu, imibiri yacu, n’ubugingo bwacu, hamwe n’ubushobozi yaduhaye nk’impano yaturagije, ngo tuzikoreshe mu murimo wayo.IMN 157.1

    Imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu bikwiriye guhora byiyongera kandi bikura muri iyi minsi y’inyongezo twahawe. Abishimira aya mahame n’abigishijwe gufata imibiri yabo neza mu buryo bw’ubwenge kandi bubaha Imana bakwiriye gutoranyirizwa gukora inshingano muri uyu murimo. Abamenye ukuri kuva kera, nyamara ntibabashe gutandukanya amahame atunganye yo gukiranuka n’amahame y’ikibi, abadasobanukiwe n’ubutabera, imbabazi, n’urukundo rw’Imana, bakwiriye gukurwa ku nshingano. Buri torero rikwiriye gutanga ubuhamya bwiza, bwemeza, kandi butuma impanda ivuga iranguruye.IMN 157.2

    Nituramuka dukanguye imitimanama y’abantu bacu bakita ku ngingo yo kwirinda, tuzaba dutsinze urugamba rukomeye. Kwirinda mu bintu byose by’ubu buzima bikwiriye kwigishwa no gushyirwa mu bikorwa. Kwirinda mu mirire, mu minywere, mu gusinzira, no mu myambarire ni rimwe mu mahame akomeye agenga imibereho y’Ubukristo bwacu. Ukuri gushyizwe mu buturo bw’ubugingo bwacu kuzatuyobora mu kwita no gufata neza imibiri yacu. Nta kintu na kimwe kirebana n’imibereho myiza y’umuntu gikwiriye kwirengagizwa. Imibereho myiza y’ahazaza hacu izaterwa n’ukuntu dukoresha muri ubu buzima, igihe cyacu, imbaraga zacu, n’ubushobozi bwacu.IMN 157.3

    Imbata z’Irari

    245. Hari itsinda ry’abantu bavuga ko bemera ukuri, badakoresha itabi, ubugoro, icyayi, cyangwa ikawa, nyamara bakaba bishimira irari mu bundi buryo, biyuhiza bikomeye ibyokurya byuzuye ibirungo by’inyama. Irari ryabo ryari rikabije cyane kuba ribi ku buryo ridashobora no guhazwa n’inyama ubwazo, keretse gusa ziteguwe mu buryo bwangiza umubiri. Igifu kirakabuka, ingingo z’urwungano ngogozi zikaremerezwa; nyamara igifu kikagerageza gukora cyane ngo cyikureho uwo mutwaro cyashyizwemo. Nyuma yo gukora uwo murimo uruhije, igifu kiraruha, bigateza umubiri gucika intege bikabije. Aha ni ho benshi bibeshya, batekereza ko umubiri ushonje, maze aho kugira ngo bahe igifu umwanya wo kuruhuka, bakongera kurya ibindi byokurya, bisa nk’ibigabanyije akanya runaka za ntege nke. Maze uko irari rikomeje guhazwa, ni ko ibyifuzo byaryo birushaho kwiyongera. Uko gucika intege ni ingaruka ziterwa no kurya inyama, kuzirya by’itetu (by’akamenyero), no kurya nyinshi. …IMN 157.4

    Bitewe n’uko byabaye ingeso, kandi bikajyana no guhaza irari ryica umubiri, gato zikize ku isukari, na za keke z’uburyo butandukanye, n’imishonge y’amasukari imeze nka kreme, n’ibindi byokurya byica umubiri, biribwa mu buryo burengeje urugero bikuzuzwa mu gifu. Ameza ntakwiriye kuzuzwaho ibyokurya by’ubwoko bwinshi, kuko biteza umubiri gushaka guhaza irari riwangiza. Mu gitondo, izi mbata z’irari ziba zifite umwuka mubi n’ururimi rwuzuyeho imyanda. Nta buzima baba bafite, maze bagatangazwa no kumva bafite uburibwe, baribwa umutwe, n’izindi ndwara zinyuranye. Benshi barya inshuro eshatu ku munsi, kandi bakongera mbere yo kujya kuryama. Mu kanya gato, ingingo z’igogora zicika intege, kuko zitabona umwanya wo kuruhuka. Bene aba bantu bahinduka abarwayi bokamwe n’uburwayi bw’igugara mu nda, maze bakibaza impamvu yabateye kumera gutyo. Impamvu iba igaragaje ingaruka. Ntibikwiriye kongera kurya ibyokurya bindi igifu kitarabona umwanya wo kuruhuka umurimo w’igogora ry’ibyokurya bya mbere. Iyo ibyokurya bya gatatu biriwe byanze bikunze, bikwiriye kuba byoroheje cyane, kandi bikaribwa hasigaye amasaha menshi mbere yo kujya kuryama.IMN 158.1

    Abantu benshi babaye imbata zo kutirinda ku buryo badashobora kureka umururumba bagira uko byamera kose. Bahitamo gutanga ubuzima bwabo ho igitambo, maze bagakenyuka, aho kureka irari ryo kutirinda kwabo. Hari benshi kandi bagira ubujiji bwo kutamenya isano iri hagati y’imirire yabo, iminywere yabo, n’ubuzima buzira umuze byose bifitanye. Baramutse babonye umucyo, babasha kugira ubutwari bwo kureka irari ryabo, maze bakarya mu rugero, ibyokurya bifitiye gusa umubiri akamaro, kandi bitewe n’iyo mpinduka baba bafashe, bashobora kwirinda imibabaro myinshi.IMN 158.2

    Kumenyereza Ipfa

    Abantu bamenyereje guhaza irari ryabo barya inyama uko bishakiye, amasosi yuzuye ibirungo ku buryo bukabije, n’ubwoko bunyuranye bwa za keke na gato bikize cyane ku isukari, n’ibiryo byo mu bikombe, ntibashobora guhita bahindura uwo mwanya ngo batangire gukoresha imirire yoroheje kandi yuzuye intungamubiri. Bitewe n’uko uburyohe bwangijwe n’ibibi, ntibabasha kugira ipfa rituma akanwa kabo karyoherwa n’indyo yuzuye igizwe n’amatunda, umugati wuzuye, n’imboga. Ntibumva ko hari ibindi byokurya bakenera binyuranye n’ibyo irari ryabo ryamenyereye. Igihe badashoboye kubyishimira bwa mbere, baba bakwiriye kwiyiriza ubusa kugeza ubwo bumva bashobora gukoresha indyo yuzuye batamenyereye. Uko kwiyiriza ubusa kuzababera inyungu ikomeye cyane kurenza gufata imiti, kuko igifu cyangiritse kizaba kibonye akaruhuko cyifuje kugira, kandi iyo nzara izatuma basonzera ibyokurya byuzuye kandi byoroheje. Bizasaba igihe kugira ngo uburyohe bureke irari ry’imirire mibi bwamenyerejwe maze busubire kwishimira uburyohe busanzwe bugendanye n’amategeko y’ibyaremwe. Ariko iyo umuntu akomeje kwihangana akigomwa mu mirire n’iminywere ageza ubwo amenyera indyo nzima kandi itarushya igogora. Umuntu azabona ko ibyo byokurya binyuze umubiri kurenza bya bindi biremerera umubiri kandi bikawuteza ingorane.IMN 158.3

    Igifu ntikiba kikiremerezwa n’inyama, ahubwo kigira ubuzima bwiza, kandi kikabasha gukora umurimo wacyo uko bikwiriye. Umuntu akwiriye gushyiramo imbaraga kugira ngo arinde imbaraga umubiri uba usigaranye, yirinda ikintu cyose kiremereza igifu. Igifu kibasha kudasubirana ubuzima bwacyo mu buryo bwuzuye, ariko akamenyero keza k’imirire itunganye kazakiza umuntu ibibazo umubiri wazagira ahazaza, kandi benshi bazagenda basubirana amagara mazima buhoro buhoro, babaye batarangije bidasubirwaho umubiri wabo bitewe n’umururumba mu mirire n’iminywere babayemo mbere.IMN 158.4

    Abiyemeza kwihindura imbata z’irari ry’umururumba akenshi bakomeza kugenda nta rutangira, imibiri yabo igahinduka nabi bitewe no kwiyandurisha ibyifuzo byangiritse, biba byarakabuwe no kutirinda mu mirire n’iminywere. Biyegurira ibyifuzo byabo byangiritse kugeza ubwo ubuzima n’ubwenge bwabo bibabazwa bikomeye. Imbaraga zo gutekereza zicwa ku rugero runini n’ingeso mbi bimenyereje.IMN 159.1

    Ingaruka Zigera ku Mubiri, Ubwenge, n’Umutimanama Bitewe n’Umururumba

    246. Abanyeshuri benshi bafite ubujiji bukabije ku byerekeranye n’ubushobozi bukomeye imirire igira ku buzima. Bamwe ntibigeze bakoresha imbaraga ngo bategeke irari ryabo mu mirire n’iminywere, cyangwa ngo bubahirize amabwiriza akwiranye n’imirire. Bararya bikabije, ndetse n’ibyokurya bigengaho, kandi bamwe bakarya hagati y’ibihe byo kurya bisanzwe igihe bahuye n’ikigeragezo. Niba abavuga ko ari Abakristo bashaka gukemura ibibazo bibahangayitse, ni kuki intekerezo zabo zinangiye, ni kuki ibyifuzo byabo mu iyobokamana birangwa n’intege nke, bakaba batanashaka ibihe byinshi kujya mbere ngo barenze amaso ibyateguwe ku meza? Aha ni ho rero ruzingiye ingata, niba nta yindi mpamvu.IMN 159.2

    Benshi bitandukanya n’Imana bitewe no kwizirika ku irari ryabo. Uwita ku gishwi, akaba azi n’umubare w’imisatsi iri ku mitwe yacu, abona icyaha cy’abizirika ku irari ribi rirwanya ubushobozi bw’umubiri, rigateza umwijima mu ntekerezo, kandi rigaca intege umutimanama.IMN 159.3

    Kwicuza Impitagihe

    247. Abantu benshi babura ubushobozi bwo gukora akazi bakoresheje intekerezo n’umubiri bitewe no kurya birenze urugero hamwe no guhaza irari ry’ibyifuzo bibi. Ibyifuzo bya kinyamaswa bihabwa imbaraga, mu gihe umutimanama n’umwuka bicika intege. Ubwo tuzaba dukikije intebe yera, mbese imibereho ya benshi muri twe izavugwa ite? Bazabona ibyo bagombye kuba barakoze iyo bataza gukerensa ubushobozi Imana yabahaye. Maze basobanukirwe n’urugero rw’ubuhanga bukomeye bagombye kuba baragezeho iyo baza kwegurira Imana imbaraga zose z’umubiri n’intekerezo yari yarabahaye. Mu mubabaro no kwicuza kwabo, bazifuza icyatuma babaho bundi bushya imibereho yabo.IMN 159.4

    [Ingaruka zigera ku ntekerezo n’umubiri kubwo kurya birenze urugero — 219, 220].IMN 159.5

    Irari Ridasanzwe Rigomba Kurwanywa

    248. Ubushobozi ndengakamere bw’Imana bwayoboye ubwoko bwayo ku buryo ubwo bwoko bwagiye bubaturwa mu ngeso zinyuranye z’iyi si, bukurwa mu mururumba w’irari n’ibyifuzo bibi, kugira ngo bubashe guhagarara bushikamye mu nzira yo kwiyanga no kwirinda muri byose. Abantu Imana iyoboye bagomba kuba ubwoko bwihariye. Bagomba kuba batandukanye n’ab’isi. Nibakurikiza amabwiriza Imana yabahaye, bazasohoza imigambi yayo kandi bakurikize ubushake bwayo. Kristo azatura mu mitima yabo. Ingoro y’Imana izaba yejejwe. Intumwa iragira iti, “umubiri wanyu ni ingoro ya Mwuka Muziranenge.” Imana ntiyifuza ko abana bayo batiyitaho bitewe no kubabaza imibiri yabo. Ibasaba kumvira amategeko agenga ibyaremwe, kugira ngo barinde ubuzima bw’imibiri yabo. Inzira yo mu Byaremwe ni yo ibayoboramo, kandi ni inzira ihagije ku Mukristo wese. Binyuze mu kiganza cyayo, Imana yaduhaye imigisha myinshi kandi inyuranye, kugira ngo tugire amagara mazima n’umunezero. Ariko kugira ngo itwemerere kwishimira irari risanzwe, rituma tugira amagara mazima kandi tukarama, iraturarikira kurwanya irari ribi. Iratubwira iti, “Mwirinde! Murwanye, mwange irari ridasanzwe. Iyo twemereye irari ribi rigakura, tuba turwanya amategeko agenga imibereho yacu, maze tukaba ba nyirabayazana bangiza imibiri yacu kandi tukikururira indwara.IMN 159.6

    249. Abasobanukiwe n’ibibi byo gukoresha inyama, icyayi n’ikawa, hamwe n’ibyokurya bikabije kugira amavuta kandi bitetswe mu buryo bwangiza umubiri, kandi bakaba bariyemeje kugirana n’Imana isezerano kubwo kwitanga, ntibazakomeza gushimisha irari ryabo mu byokurya bazi ko byangiza imibiri yabo. Imana ishaka ko irari rikurwaho, kandi abantu bakarangwa no kwigomwa ibintu byose bitari byiza. Uyu ni umurimo ugomba gukorwa n’ubwoko bwayo mbere y’uko buzagezwa imbere yayo nk’abantu bayitunganiye.IMN 160.1

    250. Imana ntiyigeze ihindura, nta n’ubwo iteganya guhindura imikorere y’imibiri yacu, kugira ngo twice itegeko uko ryaba ringana kose ngo ibyo biturinde kumva ingaruka z’uko kwica iryo tegeko. Ahubwo benshi bafunga amaso yabo ku bushake kugira ngo batamenya uwo mucyo… Mu guhaza irari n’ibyifuzo byabo, bagomera amategeko y’ubuzima n’amagara mazima. Kandi igihe bumviye umutimanama, baba bagomba kuyoborwa n’amahame agenga imirire n’imyambarire, aho kugengwa n’ibyifuzo byabo, ibigezweho, ndetse n’irari.IMN 160.2

    Kuba Ingirakamaro kw’Abakozi b’Imana Guterwa no Kugenga Irari

    251. Nimusobanurire abizera akamaro ko kwirinda igishuko cyo kugira umururumba. Aha ni ho benshi batsindirwa. Mubasobanurire uburyo umubiri n’umwuka ari nk’isanga n’ingoyi, mubereke ko ari ngombwa kubirindira hamwe byombi bikamererwa neza…IMN 160.3

    Abirundumurira mu irari, bagacogoza imbaraga zabo z’umubiri, kandi bagaca intege ubushobozi bwabo bwo gutekereza, bazagerwaho n’ingaruka bitinze cyangwa bitebutse, nk’ingaruka zo kwica amategeko agenga umubiri.IMN 160.4

    Kristo yatanze ubugingo bwe ngo bube incungu y’umunyabyaha. Umucunguzi w’isi yari azi ko kugira umururumba w’irari mu mirire m’iminywere biteza ubumuga bw’umubiri kandi bikica imbaraga zo kwitegereza, ku buryo umuntu aba atagishobora gutandukanya ibyera kandi by’iteka ryose. Yari azi ko gukoresha irari uko wishakiye byonona ubushobozi bw’intekerezo, kandi ko icyo umuntu akeneye kurenza ibindi ari uguhinduka k’umutima, umwuka, n’ubugingo; umuntu akareka imibereho yo kwikunda akakira imibereho yo kwiyanga no kwitanga. Uhoraho Imana ibafashe, mwebwe abagaragu be, kugira ngo uyu muburo muwurarikire ababwiriza kandi mukangure amatorero asinziriye. Imirimo yanyu nk’abaganga n’abapasiteri ijye yuzuzanya. Iyi ni yo mpamvu ibigo byacu by’ubuvuzi byashyiriweho, kugira ngo bibwirize ukuri ko kwirinda nyakuri. …IMN 160.5

    Nk’ubwoko bw’Imana, dukeneye ivugurura, by’umwihariko abagabura n’abigisha b’Ijambo ry’Imana. Nahawe aya mabwiriza yo kubwira abapasiteri n’abaperezida ba za Filidi na Konferense zacu: kugira ngo mube abakozi b’ingirakamaro mu murimo w’Imana wo gukiza abagiye kurimbuka biterwa cyane n’umwete mufite mu gutsinda irari. Nimuharanire gutsinda icyifuzo cyo guhaza irari, kandi nimubigeraho, muzabasha gutegeka ibyifuzo byanyu mu buryo bworoshye. Icyo gihe rero imbaraga z’ubwenge n’ibitekerezo bizagira imbaraga. “Kandi bamuneshesheje… amaraso y’Umwana w’Intama, hamwe n’ubuhamya bw’Ijambo ryayo.”IMN 161.1

    Umuhamagaro ku Mukozi Mugenzi Wanjye

    252. Imana yagutoranyirije gukora umurimo wayo, kandi nuwukora uwitayeho, uwitondeye, n’ingeso zawe mu mirire zikarangwamo ubwenge n’umutimanama mu kwirinda utajenjetse, uzagira ibihe birushijeho kukunezeza kandi bigushimishe kuruta gukora mu buryo budafite ubwenge. Ifate, utegeke irari ryawe mu mirire n’iminywere, maze wishyire mu biganza by’Imana. Iyongerere iminsi y’uburame bwawe wiyitaho kandi ugenzura ubuzima bwawe.IMN 161.2

    Kwigomwa Byongera Imbaraga

    253. Abantu biyemeje kwamamaza ubutumwa buheruka bwo kuburira abatuye isi, ubutumwa bugendanye n’iherezo ry’abantu, bakwiriye gushyira mu bikorwa ukuri kw’ibyo babwiriza abandi. Bakwiriye kubera abandi urugero mu mirire yabo, mu minywere yabo, mu biganiro no mu myitwarire yabo. Umururumba, guhaza ibyifuzo bibi, n’ibyaha bikomeye, bihishwe mu mwambaro wo kwera ku bantu benshi bavuga ko bahagarariye Kristo ku isi. Hari abantu bafite impano karemano z’agatangaza nyamara batabasha no gukora ngo bageze kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo bagombye gukora babaye ari abantu birinda. Guhaza irari n’ibyifuzo bibi bihondobereza intekerezo (umutima), bigabanya imbaraga z’umubiri, kandi bigaca intege ubushobozi bw’intekerezo. Intekerezo zabo ntiziba zisobanutse, n’amagambo yabo aba abuze imbaraga. Igihe badahawe imbaraga na Mwuka w’Imana ntibashobora kugera ku mitima y’ababateze amatwi.IMN 161.3

    Nk’uko ababyeyi bacu ba mbere babuze Edeni bitewe no kwemera gutegekwa n’irari, ibyiringiro rukumbi dufite byo kongera gusubizwa Edeni bishingiye mu kwanga gutegekwa n’irari n’ibyifuzo. Kwirinda mu mirire no gutegeka ibyifuzo byose bizarinda intekerezo zacu kandi bihe imbaraga ubwenge n’umutimanama. Ibi bizashoboza abantu kwemera ko ibyifuzo byabo bigengwa n’ubushobozi mvajuru, kandi bakabasha gutandukanya ukuri n’ikinyoma, icyera n’igisanzwe. Abasobanukiwe n’igitambo cya Kristo wemeye kuva iwe mu ijuru akaza muri iyi mburagasani y’isi kugira ngo kubwo imibereho ye yereke umuntu uburyo abasha kunesha ikigeragezo, bazarwanya inarijye maze bahitemo gufatanya imibabaro na Kristo.IMN 161.4

    Kubaha Imana ni itangiriro ry’ubwenge. Abanesha nk’uko Kristo yanesheje bazakenera guhora birinda ubwabo ibigeragezo bya Satani. Irari n’ibyifuzo bibi bikwiriye kurekwa kubwo kugengwa n’umutimanama umurikiwe n’umucyo, kugira ngo intekerezo ndetse n’ubushobozi bwo gushishoza bitungane, maze umuntu ashobore gutandukanya ubuhendanyi bw’ibikorwa bya Satani n’ubushobozi ndengakamere bw’Imana. Benshi bifuza kuzabona ibihembo biheruka no gutsinda bigenewe abazanesha, nyamara ntibashaka kwihanganira ibirushya, kwigomwa, no kwiyanga nk’uko Umucunguzi wabo yabigenje. Kumvira no gukomeza umuhati ni byo byonyine bizadushoboza gutsinda nk’uko Kristo yatsinze.IMN 161.5

    Imbaraga yo kugengwa n’irari izagaragaza ukurimbuka kwa benshi, nyamara kandi, iyo baza kuyitsinda, baba barabonye imbaraga y’umutimanama ibahesha intsinzi ku kigeragezo cyose cya Satani. Ariko ababaye imbata z’irari ntibazashyikira imico iboneye ya Gikristo. Gukomeza kugomera amategeko y’Imana mu gihe cy’imyaka ibihumbi bitandatu byazanye indwara, imibabaro, n’urupfu. Kandi uko turushaho kugenda dusatira iherezo ry’ibihe, ni ko ibigeragezo bya Satani byo kuroha umuntu mu kwirundumurira mu irari bizarushaho kongera imbaraga, kandi birusheho gukomerera umuntu kubitsinda.IMN 162.1

    [Inzira yo kwigomwa mu mirire ni yo nzira yo kugira amagara mazima — 473].IMN 162.2

    Isano Hagati y’Ingeso no Kwezwa

    245. Ntibyashobokera abantu kwishimira imigisha izanwa no kwezwa mu gihe babaswe no kwikunda n’umururumba. Bene nk’abo banihishwa n’umutwaro w’ubusembwa bitewe n’ingeso zabo mbi mu mirire n’iminywere, birwanya amategeko agenga imibereho n’amagara mazima. Benshi bacogoza ingingo zigize urwungano ngogozi rwabo kubwo kwemera kugengwa n’irari ryononekaye. Umubiri w’umuntu ufite ubushobozi butangaje bwo kurwanya ibiwubangamira, nyamara igihe ingeso mbi mu mirire n’iminywere zikomeje gusigasirwa amaherezo zicogoza imikorere yose y’umubiri. Bene aba bantu bacogoza imibiri yabo nibarebe ukuntu bari kumera, iyo baza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda, bagateza imbere amagara yabo aho kuyangiza. Mu gukomeza kwimakaza irari n’ibyifuzo bibi, n’abiyita Abakristo ubwabo baba baremaza imikorere karemano y’imibiri yabo, maze bagaca intege ubushobozi bw’umubiri, ubwenge/intekerezo, n’umutimanama. Bamwe mu bagenza batyo bavuga ko bejejwe n’Imana, nyamara ibyo bibwira ni nko kubaka ku musenyi. …IMN 162.3

    “Umwana yubaha se n’umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguye dute?’ Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’ Mwavuze yuko ameza y’Uwiteka ari amanyagisuzuguriro. Kandi iyo mutambye impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye, n’iyo mutambye icumbagira n’irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n’igicumbagira n’ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza. (Malaki 1:6-8, 13).IMN 162.4

    Nimureke twumvire iyi miburo no gucyahwa. Nubwo yabwirwaga Abisiraheli ba kera, natwe abana b’Imana aratureba muri iki gihe. Kandi dukwiriye no kwita ku magambo y’intumwa aduhamagarira, kubwo imbabazi z’Imana, gutanga imibiri yacu ho “ibitambo bizima, byera, bishimwa n’Imana.” Uko ni ko kwezwa nyakuri. Ntabwo ari ibyo ku rurimi gusa, amarangamutima, cyangwa amagambo, ahubwo ni imibereho ikwiriye kuturanga, ihame rizima, rigomba kuranga imibereho yacu ya buri munsi. Bisaba ko ingeso zacu mu mirire, iminywere, n’imyambarire biba ibyo kurinda imibiri yacu, intekerezo zacu, n’umutimanama by’ubuzima bwacu. Kugira ngo duhe Imana imibiri yacu itameze nk’ibitambo byononwe n’ingeso mbi, ahubwo “ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana.” (Abaroma 12:1).IMN 162.5

    Ntihakagire umuntu n’umwe uvuga ko ari umwana w’Imana ngo akerense kandi ye kwita ku buzima bwiza bw’umubiri we, maze ngo ahangare avuge ko kutirinda atari icyaha, kandi ko ntacyo bitwara imibereho ye y’iby’umwuka. Hari isano ikomeye hagati y’umubiri na kamere y’iby’umwuka.IMN 163.1

    Gufata Icyemezo cyo Kumenyereza Imico

    255. Kurwanya irari bisaba gufata icyemezo cy’imbaraga z’imico yawe. Abantu batagira ingano bananiwe gufata icyo cyemezo bibazanira kurimbuka. Benshi mu bagabo n’abagore b’abanyantege nke, bakoreshwa icyo umuntu ashaka, ba nyamujyiryanino, bananirwa kuba icyo Imana yifuza ko baba. Abatagifite imbaraga zo gufata icyemezo cyo kumenyereza imico yabo ntibashobora gutsinda urugamba rwa buri munsi rwo kwirwanya. Isi yuzuye abagabo n’abagore batwawe bikomeye n’irari, batirinda, boroshye mu bitekerezo, bikaba bibakomereye kuba Abakristo nyakuri.IMN 163.2

    Mbese ni iki Muganga mukuru w’Umumisiyoneri atubwira? Aragira ati, “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.” (Matayo 16:24). Umurimo wa Satani ni uwo kugerageza abantu ngo bateze bagenzi babo ibigeragezo. Ararwana cyane ngo ashuke abantu bemere gukorana na we mu murimo we wo kurimbura. Akora uko ashoboye kose ngo abashore abantu mu kwirundumurira mu mururumba no mu binezeza bikabura umubiri kandi by’ubupfapfa bisenya umubiri w’umuntu, nyamara bikaba byamaganwa n’Ijambo ry’Imana. Ashaka ko abantu bajya mu ruhande rwe, bagakorana umurimo wo kurimbura ishusho y’Imana mu muntu.IMN 163.3

    Abantu benshi bafatwa mu mutego w’ibigeragezo bikomeye byo gukururwa n’ibinyabutware hamwe n’ibinyabushobozi. Kubwo kugirwa imbata zo kunezeza irari, baratwarwa bikomeye kandi bagasa nabi. …“Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” (1 Abakorinto 6:19, 20).IMN 163.4

    Abahora biyumva mu mutima ko bagomba kurinda isano bafitanye n’Imana bazirinda gushyira mu nda zabo ibyokurya bigamije guhaza irari, nyamara bikagirira nabi ingingo zigize urwungano ngogozi. Ntibazica igikoresho cy’Imana bagerageza kwishimira ingeso mbi mu mirire, mu minywere, cyangwa mu myambarire. Bazahora bigengesereye cyane barinda imikorere y’umubiri wabo, biyumvisha ko bagomba kubikora kugira ngo babe abafatanyabikorwa n’Imana. Ishaka ko baba bataraga bakagira amagara mazima, bagahora bishimye, kandi ari ingirakamaro. Ariko kugira ngo bashobore kubigeraho, bagomba gushyira ubushake bwaho mu bw’Imana.IMN 163.5

    256. Ahantu hose uzahasanga ibigeragezo byo gukurikiza irari ry’umubiri, irari ry’amaso, no kwibona k’ubugingo. Gushyira mu bikorwa amahame no kugenzura bikomeye irari n’ibyifuzo bibi, mu Izina rya Yesu Umuneshi, ni byo byonyine bizashobora kuturinda tukagira ubuzima butekanye.IMN 163.6

    Ivugurura Ryicwa n’Ibidafite Umumaro

    257. Bamwe baravuga ngo, igihe hakoreshejwe imbaraga kugira ngo bahabwe umucyo kuri iyi ngingo [yo kureka gukoresha inzoga n’itabi]: nzagenda mbireka buhoro buhoro. Ariko Satani aseka bene ibi byemezo byabo. Aravuga ati, Aba ndabifitiye. Kuri iyi ngingo, aba nta bwoba mbafitiye. Ariko azi ko nta bubasha na buke afite ku muntu ugira ubutwari bw’umutimanama bwo guhakana akomeje agira ati “Oya”, igihe we yibwira ko yashuka abanyabyaha. Bene uwo muntu yitandukanyije no gukorana na Satani, kandi igihe cyose akomeje komatana na Yesu, aba afite umutekano. Aba yibereye aho ingabo z’abamarayika bo mu ijuru zimurindiye, zikamuha ubushobozi bwo gutsinda.IMN 164.1

    Irarika ry’Intumwa Petero

    258. Intumwa Petero yari asobanukiwe n’isano iri hagati y’ubugingo n’umubiri, maze n’ijwi rirenga atanga umuburo kuri bene se agira ati, “Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.” (1 Petero 2:1). Benshi bafata aya magambo nk’umuburo ubwirwa gusa abatagira rutangira; ariko afite ubusobanuro bwagutse. Atubuza kwishimira irari mu mirire n’iminywere cyangwa ibyifuzo bibi kuko byica umubiri. Irari ribi ryose rihinduka iruba rikabije. Ubusanzwe twahawe irari ngo turikoreshe mu buryo bwiza, aho kugira ngo ribe igikoresho cy’urupfu bitewe no gukoreshwa nabi, bityo rigahinduka “uburyo bwo kurwanya ubugingo.” …IMN 164.2

    Imbaraga y’ikigeragezo cyo kwemera kugengwa n’irari ibasha gupimirwa gusa ku mubabaro ukabije w’Umucunguzi wacu mu gihe kirekire yamaze yarigomwe kurya ari mu butayu. Yari asobanukiwe ko gushaka guhaza irari byangiza imbaraga z’ubushobozi bw’intekerezo za muntu, bikamubuza kugira ubushishozi bumushoboza gutandukanya ibyera n’ibyanduye. Adamu yatsinzwe no kwemera kugengwa n’irari; Kristo atsinda kubwo kwanga kugengwa n’irari. Kandi ibyiringiro byacu rukumbi byo gusubirana Edeni bishingiye ku kwitegeka. Niba gushimisha irari byari bikomereye cyane mwene muntu ku buryo kugira ngo rineshwe byarasabye Umwana w’Imana wavuye mu ijuru kwigomwa kurya mu gihe hafi cy’ibyumweru bitandatu kubwo umuntu, mbega ukuntu Umukristo agomba kubishyiraho umwete! Nyamara kandi, nubwo intambara yaba ikomeye ite, abasha gutsinda. Kubwo gufashwa n’iyo mbaraga mvajuru yihanganiye ibigeragezo birenze Satani yashoboye gukoresha, umuntu na we ashobora gutsinda mu rugamba arwana n’ikibi, maze ku iherezo akazambara ikamba ryo gutsinda mu bwami bw’Imana. IMN 164.3

    Kubwo Ubushobozi bw’Ubushake n’Ubuntu bw’Imana

    259. Satani agenzura intekerezo n’impagarike yacu yose akoresheje irari. Ibihumbi by’abantu bagombye kuba bakiriho ubu bagiye mu bituro bakenyutse bitewe no gutanga imbaraga zabo zikaba ibitambo by’umururumba utewe n’irari, baba bazimije ubushobozi bwabo bw’umubiri, ubw’ubwenge, n’ubw’umutimanama. Ni ngombwa kandi birakwiriye ku bantu bariho muri iki gihe kurusha cyane abo mu gihe cyahise ko bakoresha imbaraga z’ubushake, babishobojwe n’ubuntu bw’Imana, kugira ngo barwane kigabo birinda ibigeragezo bya Satani, maze batsinde umururumba uko waba ungana kose uteza irari ribi. Ikibabaje ariko ni uko abantu b’iki gihe bafite imbaraga nke zo kwitegeka kurutwa n’abo mu gihe cyashize.IMN 164.4

    260. Hariho bake gusa bafite imbaraga z’umutimanama zo kwirinda ikigeragezo, by’umwihariko ikigeragezo cy’irari, kandi bakaba babasha kwitegeka. Ku bandi, bibabera ikigeragezo gikomeye bumva batashobora kwihanganira igihe babona abandi barya ifunguro rya gatatu; maze bagatekereza ko bashonje, igihe ibyo biba bituruka ku marangamutima adatewe n’uko igifu gishonje, ahubwo ari icyifuzo giturutse mu ntekerezo zitamenyerejwe gukomera ku mahame kandi ngo zibe zaratojwe kwiyanga. Imbaraga zo kwitegeka no kwirinda ntizikwiriye n’umwanya na muto gucogozwa ngo zicibwe intege. Pawulo, intumwa ku Banyamahanga, aragira ati, “Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:27).IMN 164.5

    Abadashobora kunesha mu tuntu duto ntibazabasha kubona ubushobozi bwo guhagarara bashikamye imbere y’ibigeragezo bikomeye.IMN 165.1

    261. Nyabuneka nimwite cyane ku mirire yanyu. Nimugenzure ingaruka z’imirire mukoresha. Nimwimenyereze kwitegeka. Nimurwanye irari mukoresheje umutimanama wanyu. Ntimugahohotere na rimwe igifu mugiha ibyokurya birengeje urugero, kandi ntimukigomwe ibyokurya byuzuye intungamubiri, bitunganye kandi umubiri ukeneye.IMN 165.2

    262. Mu mibanire yanyu n’abatizera, ntimugatatire amahame y’ukuri. Igihe babararitse ku meza yabo, mujye mwirinda mu mirire, kandi murye gusa ibyokurya bidateza ibibazo intekerezo. Mujye mwirinda kugwa mu mutego wo kutirinda. Ntimushobora gucogoza imbaraga zanyu z’ubwenge n’iz’umubiri muramutse mubaye abantu bashishoza mu by’umwuka. Murinde intekerezo n’umwuka wanyu ku buryo biba byiteguye kwakira ukuri kw’ingenzi ko mu Ijambo ry’Imana iba ishaka kubagezaho.IMN 165.3

    Ikibazo cyo Kugira Ubutwari bw’Umutimanama

    263. Bamwe muri mwe bumva bifuza ko hagira umuntu ubabwira ingano y’ibyokurya bagomba kurya. Ariko ibyo si ngombwa. Tugomba kugira ahantu umutimanama n’iyobokamana bituyobora. Tugomba kwirinda gukabya mu bintu byose, kubera ko ikamba ritangirika n’ubutunzi butagereranywa bwo kuzaragwa ijuru byadushyizwe imbere. Ndifuza kubwira bene data na bashiki banjye ko kubwanjye mbona ko bikwiriye gufata icyemezo cy’ubutwari bw’umutimanama kikayobora imibereho yanjye. Murya byinshi mugakabya kandi mugatangira kwicuza icyatumye mubikora, nyamara mugakomeza gutekereza ku byo muzongera kurya no kunywa. Nimugerageze kurya ibikwiriye kandi byiza maze mukomeze kumva mufite intekerezo zigendanye n’ubushake mvajuru mudafite igishinja cy’umutimanama. Ntitwizera ko ibigeragezo bishobora gukurwaho ku muntu wese, yaba umwana muto cyangwa umuntu mukuru. Twese dufite urugamba tugomba kurwana, kandi tugomba guhagarara dushikamye tugahangana n’ibigeragezo bya Satani. Kandi tugomba kumenya ko dufite ububasha bwo kubigeraho.IMN 165.4

    264. Nahawe ubutumwa ngomba kubagezaho: Mujye murya ku bihe bidahinduka. Iyo mugize akamenyero kabi mu mirire, muba mutegurira imibiri yanyu imibabaro y’ahazaza. Si byiza igihe cyose kwemerera ababararikira gusangira amafunguro, nubwo baba ari abo muhuje kwizera cyangwa ari inshuti zanyu, baba bumva bishimira kubategurira amoko anyuranye y’ibyokurya. Muzi yuko umubiri wanyu usanzwe ufata amafunguro abiri cyangwa atatu gusa ku munsi ntibigirire nabi ingingo z’urwungano ngogozi. Igihe muraritswe n’undi muntu kujya gufungura, mujye mwirinda amoko menshi y’ibyokurya uwabararitse yateguye ku meza imbere yanyu. Ibi mugomba kubikora niba mushaka kuba abarinzi bakiranuka. Igihe ibyokurya bishyizwe imbere yacu, nyamara twaba tubiriye bikaba byateza ingingo z’igogora gukora bidasanzwe amasaha menshi, niba duhisemo kubirya ntitugomba gushyira ingaruka ku babiduhaye. Imana iba itegereje ko duhitamo ubwacu kurya ibyokurya gusa bitateza akaga ingingo zacu z’igogora.IMN 165.5

    [Umubiri ukwiriye kugengwa n’intekerezo — 35]IMN 166.1

    [Gutoza hakiri kare irari — 346, 353]IMN 166.2

    [Irari rigomba gukumiranwa umwete n’imbaraga — 65]IMN 166.3

    [Isengesho ryo gukiza umubiri risenzwe n’abatirinda — 29]IMN 166.4

    [Ingaruka z’umururumba ku mbaraga no kuba ingirakamaro — 72]IMN 166.5

    Kubonera Intsinzi muri Kristo

    265. Kristo yarwanye urugamba ku byerekeranye n’irari, kandi ararunesha. Natwe kandi tubasha kunesha tubishobojwe n’imbaraga dukura kuri We. Ni nde uzinjira anyuze mu marembo y’umurwa? Si abavuga ko badashobora gutsinda imbaraga y’irari. Kristo yatsinze ubushobozi bw’uwari kuduheza mu bubata; Nubwo yaciwe intege n’igihe kirekire cyo kwiyiriza ubusa iminsi mirongo ine, yahagaze ashikamye imbere y’ibigeragezo, maze yerekana ko natwe tutabasha kwiheba. Nzi neza yuko tutabasha kubona intsinzi turi twenyine; ndetse n’uburyo dukwiriye kuba abantu bashima kandi bishimira ko Umukiza wacu ari muzima, akaba yiteguye kandi afite ubushake bwo kudutabara!IMN 166.6

    266. Buri wewe abasha kugira imibereho iboneye kandi y’icyubahiro, imibereho yo gutsinda irari n’ibyifuzo bibi, niba yemera guhuza intege nke n’ubushake bwe bwa kimuntu hamwe n’ubushobozi ndengakamere ndetse n’ubushake bw’Imana.IMN 166.7

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents