Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imiterere Y’ibibazo Byariho Mu Mwaka Wa 1890

    Ntewe ubwoba no kubona ivuriro ryacu, icapiro ryacu n’ibiro by’i Battle Creek ndetse n’ibigo byacu muri rusange, hari umwuka wigaragaje, kandi uko umwaka wahitaga undi ugataha uwo mwuka wajyaga wongera imbaraga. Uwo mwuka utandukanye n’uwo Uwiteka yahishuye mu Ijambo rye wagombye kuranga abaganga n’abandi bakozi bakora mu bigo by’ubuvuzi ndetse no mu icapiro. Uwo mwuka wamaze kugwira kugeza aho abaganga bo ku ivuriro ndetse n’abayobozi bo mu icapiro badakurikiza amahame yo kwiyanga no kwitanga aranga Ubukristo. Ahubwo iki gitekerezo gifite inkomoko mu nama za Satani. Iyo abaganga bagaragaje ko batekereza cyane ku mishahara bagomba guhabwa kuruta uko batekereza ku murimo w’ivuriro, bagaragaza ko atari abantu bo kwishingikirizwaho nk’abatikanyiza, abagaragu ba Kristo bubaha Imana, kandi b’indahemuka mu gukora umurimo w’Umukiza. Abantu bayoborwa n’ibyifuzo byo kwikunda ntibari bakwiriye gukomeza gukorana n’ibigo byacu....UB2 153.3

    Imana isaba abantu ibingana n’urugero bishyiriyeho ndetse n’imirimo bumva ko bashoboye kuko bazacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo, kandi ku rugero rwabo bishyiriyeho. Niba babona ko impano zabo ziri ku rugero rwo hejuru kandi bakabona ko bafite ubushobozi bwo ku rugero rwo hejuru, nabo bazasabwa gukora umurimo uri ku rugero rw’ubushobozi bibonamo. Mbega ukuntu ari bake basobanukiwe naData wa twese n’ Umwana we Yesu Kristo. Iyaba bari buzuwe na mwuka wa Kristo, bakora imirimo ye. “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu” (Abafilipi 2:5).UB2 153.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents