Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingorane Mu Bigo Byacu Byose

    Pawulo yashoboraga kubona ibibi byinjiraga mu itorero bityo byatumye avuga ati, “Kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye. Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo” (2 Abakorinto 11:2, 3).UB2 155.1

    Iki ni ikibi cyugarije amashuri yacu, ibigo byacu ndetse n’amatorero yacu muri iki gihe. Keretse gusa iki kibi nigikosorwa naho ubundi kizarimbuza imitima ya benshi. Umuntu umwe azatekereza ko akwiriye gutoneshwa cyane bitewe n’uko akora umurimo ushobora kumuhesha umushahara munini aramutse akora mu batizera. Kubera kutanyurwa, azigurisha ahabwe ibihembo byinshi cyane. Kubwo kurinda amahame yagombye kugenga abantu bose bakora mu bigo byacu, Uwiteka yantegetse kubwira abantu bose bafite inshingano ngo, “Mwitandukanye n’ibyo vuba vuba bitewe n’uko uwo ari umusemburo mubi wo kwikanyiza no kurarikira.”UB2 155.2

    Bigenzura bifatiyeho urugero kandi bakigereranya nabo ubwabo. Ikibi gikomeye mushobora gukora ni ugushaka gukomeza gukorana nabo n’ubwo baba abanditsi cyangwa abacungamutungo. Ntabwo Imana iri kumwe n’umuntu nk’uwo kandi ntimushobora kumugumana mutuje na hato. Umwuka wo kutizera uzengurutse umutima we. Amagereranya yakoze yamuteye kuba mu rungabangabo. Aribwira ati, “Niba runaka yarabonaga umushahara nk’uriya, nanjye nagombye kubona nkawo.” Ahinduka inyaryenge akarenga ku byanditswe mu mategeko maze akigabiza umutungo awikoreshereza. Ubwo rero anyereza umutungo. Ibi Imana ibibona kimwe n’ibyo Akani yakoze. Imana ibona ko umuntu umeze atyo adashobora guha umurimo isura nziza. Ntabwo umuntu nk’uwo yabasha gutanga ibikenewe n’abakora umurimo ahantu hagoye, kandi bagomba gutanga ku mushahara wabo kugira ngo bakenure aho bakorera. Imana ibona ibintu nk’ibyo iyo biva bikagera, kandi izacira urubanza abantu bigereranya ubwabo bitaye ku guhabwa ibyo bibwira ko bari bakwiriye kugira. -Manuscript 97, 1899.UB2 155.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents