Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama Yahawe Umuganga Ku Mushahara Yagenewe

    Umugambi wawe wo gihembwa umushahara munini ku murimo ukora, ni ugukingurira urugi igishuko kizakujyana ku ngaruka mbi. Yaba wowe cyangwa abandika izo nyandiko zibyemeza ntabwo musobanukirwa n’ibi neza. Nyamara uwo mugambi uzaba inzira yo kugutera igishakwe kandi uzateza umurimo w’Imana kugawa. Muri uyu mugambi harimo ihame ry’ikinyoma rigomba kwitonderwa. Nta na kimwe kitagira iherezo. Ibintu byose bigomba kuba mu rugero rukwiriye. Ugomba kubona umushahara ugenwe ku murimo ukora kandi ukakubeshaho.UB2 157.3

    Ikintu kimeze gityo cyabayeho mu bwumvikane na Dogiteri U. Ni igikorwa cy’uburiganya. Imana ibona aho cyerekeza ndetse n’ingaruka zacyo. Ubu buryo bwo guhemba ntibukwiriye gukoreshwa mu mavuriro duhanga. Icyo kigo ukorera kigomba kuguhemba umushahara ukwiriye imirimo ukora kandi abantu bose bakora muri icyo kigo bagomba guhabwa umushahara ukwiriranye n’umirimo bakora. -Letter 99, 1900.UB2 157.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents