Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntukake Umushahara Munini

    Byanezeza cyane tubonanye tukaganira. Mfite icyifuzo gikomeye cy’uko ukwiriye kwigana icyitegererezo gitangwa mu Ijambo ry’Imana... Dogiteri W, ndagusaba ko utajya usabaa umushahara w’ikirenga. Nukora ityo, abandi nabo bazakurikiza urugero rwawe kandi ibi nibyemerwa mu kanya gato tuzabona ko umutungo wose winjira mu ivuriro uzashirira mu kwishyura imishahara kandi ko hatazaboneka umuntu n’umwe wo gukomeza gukora umurimo wo kwamamaza ubutumwa ugomba gukorwa mu bihugu by’amahanga.UB2 158.4

    Nkwandikiye ibi kubera ko nsobanukiwe neza n’aho mvuga aho ari ho. Uwiteka ari kugerageza ubwoko bwe. Jye n’umugabo wanjye twanyuze muri ibi bihugu kandi kubera ko tutigeze duusaba imishahara y’ikirenga ahubwo tukaba twari dushishikariye gukorana ubwitange, byatumye Uwiteka aduha umugisha mwinshi w’ubuntu bwe. Nukurikira inzira yo kwiyanga uzabera abandi urugero bazabera umurimo w’Imana umugisha. Mu murimo wawe, ikibwirizwa cy’ingirakamaro wabwirije cyari igihe wakurikizaga amahame y’ukuri mu muryango wawe kandi ukagaragaza kwitanga nyakuri mu murimo. Igihe mvuga ibi mba nzi icyo mvuga icyo ari cyo.UB2 159.1

    Hakwiriye kubaho iringaniza hagati y’umushahara w’umugabura n’uw’umuganga kurusha uko byigeze kubaho. Abagabura bacu bitezweho gutanga urugero rwo gutangana ubuntu baha abagize itorero, bityo umushahara wabo wari ukwiriye kuba utuma bashobora gutanga imfashanyo nyinshi. -Letter 372, 1907.UB2 159.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents