Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusesagura N’ingaruka Zabyo

    Mu babwirizabutumwa bacu, mu bigisha bacu,mu baganga, no mu babwiririshabutumwa ibitabo, hakenewe abantu biyeguriye Imana burundu mu bwenge, mu mutima no mu bugingo... .Yaba imyambaro, amazu ahenze cyangwa imibereho itwarwa n’ibigezweho ntibiteza imbere umurimo. Nyamara umwuka w’ubugwaneza no kwicisha bugufi ni iby”agaciro kenshi mu maso y’Imana. Iyobokamana ntiritera umuntu gusuzugura cyangwa imvugo isharira. Umwizera nyakuri usobanukiwe n’intege nke ze, azirinda ku kantu kose kandi ashyire ibyiringiro bye byose mu Mana. Kubaha Imana nyakuri kwa Gikristo ntigushobora kugaragarishwa imbaraga, ahubwo ni ugusesekara ku mutima ukoresha ukuri...UB2 159.3

    Imana irahamagara abantu bashishoza, abantu basenga, abantu bashyira mu bikorwa. Kugaragara inyuma mu buryo buhenze ntibihesha umugabo cyangwa umugore icyubahiro mu maso y’abantu bashyira mu gaciro. Ntabwo bitunganye kuba umuganga yasesagura umutungo maze agasaba ibiciro by’ikirenga kugira ngo abage umurwayi akantu gato. Ibi byose Imana ibireba mu miterere yabyo nyakuri. -Manuscript 34, 1904.UB2 159.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents