Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ijambo Ry’imana Ntirigomba Kwanduzwa N’ubuyobe Bw’abantu

    Mu rusaku rw’urudubi aho abantu bavuga bati, “Nimurebe Kristo ari hano! Kristo ari hariya!” hazatangirwa ubuhamya budasanzwe, ubutumwa budasanzwe bw’ukuri gukwiranye n’iki gihe. Ubwo butumwa bugomba kwakirwa, bukizerwa kandi bugakurikizwa. Ni ukuri ntabwo ari ibitekerezo abantu bibwira ko ari ukuri kandi atari ko. Ni ukuri gutanga umusaruro. Ukuri guhoraho kw’Ijambo ry’Imana kuzatandukana n’ibinyoma byose biyobya ndetse n’ubusobanuro bushingiye ku myuka y’abadayimoni. Kuzatandukana n’amashusho yose y’ibinyoma kandi akurura abantu. Ibinyoma bizashyrwa imbere y’intekerezo z’ubwoko bw’Imana, nyamara ukuri kugomba guhagarara gukenyeye imyambaro yako myiza kandi itunganye. Ijambo ry’Imana rifite agaciro kenshi mu mbaraga zaryo zera kandi zisayura, ntirigomba guteshwa agaciro ngo rishyirwe ku rwego rumwe n’ibintu bisanzwe bimenyerewe. Rigomba iteka guhora ritavanze n’ibinyoma Satani ashaka kuyobesha n’intore bibaye bishobotse. -The Review and Herald, October 13, 1904. (Urwibutso n’Integuza, 13 Ukwakira 1904)UB2 19.2

    Nimureke ubwoko bw’Iman bukore kugira ngo ab’isi babone ko Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ari abantu basobanukiwe kandi batekereza, abantu bafite kwizera gushingiye ku rufatiro nyakuri aho gushingira ku nyigisho z’urudubi rw’urujijo. Abantu basonzeye umutsima w’ubugingo. Ntimubahe ibuye. -Manuscript 101, 1901.UB2 19.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents