Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gutanga Inguzanyo Mu Mwanya W’impano

    Ibi bintu byose bigomba gukorwa nk’uko mwabitekereje kugira ngo dufashe abanyeshuri kwiga. Ariko ndababaza nti, “Mbese aho twese ntidukwiriye gukora nta kwikanyiza kubayeho, maze tugashinga ikigega, kizajya kitugoboka mu bihe nk’ibyo? ” Igihe mubonye umusore yaba umuhungu cyangwa umukobwa ugaragaza icyizere cy’ahazaza, mumugurize umubare akeneye, muwite inguzanyo mu cyimbo cy’ impano. Byaba byiza bigenze bityo maze igihe iyo nguzanyo yishyuwe igakoreshwa kwigisha abandi. Ariko ntabwo aya mafaranga agomba gukurwa mu cya cumi, ahubwo agakurwa mu wundi mutungo uteganyirijwe uwo mugambi. Ibi byatera umwete mu bantu bacu bagakora ibintu bitunganye, bagafasha mu buryo bukwiriye kandi bakagirira umurimo ishyaka. Mu byiciro byose by’umurimo w’Imana, hagomba kubaho ubushishozi ndetse no gutunganya umurimo bikoranywe ubuhanga. Ariko nimureke he kuba za gahunda nto mu mikoreshereze y’umugabane weguriwe gushyigikira umurimo w’ivugabutumwa kuko nibiba bityo umutungo uzashira mu kanya gato. -Letter 40, 1897.UB2 166.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents