Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 23 — Inama Ku Mukozi Uvanwa Ku Murimo N’amafaranga

    [Ku itariki ya 3 Ugushyingo 1892, umucungamutungo w’icapiro yandikiye madame Ellen G. White amumenyesha ko yafashe umwanzuro wo kuva mu icapiro akajya gukora hanze y’ umurimo w’Imana bitewe n’ibibazo by’ubukungu yihariye. Yari aremerewe no kubaho akoresha umushahara ahembwa, bityo yari afitiye icapiro umwenda ungana n’amadorari 1244 mu gihe cy’imyaka umunani. Muri icyo gihe kandi yari yaragiyemo imyenda myinshi y’ivuriro. Ibyo bigo byombi byamusabaga kwishyura iyo myenda. Yumvaga ari mu bihe bimuha urwitwazo rwo kuva mu murimo w’Imana akajya gukora hanze bamuhemba umushahara usumbyeho, aho yiringiraga ko azashobora kwishyura iyo myenda kandi afite igitekerezo cy’uko atazigera agaruka gukora mu murimo w’Imana. Iyi baruwa ikurikiraho ni iyo Ellen G. White yamwandikiye amusubiza. ABAKUSANYIJE IMYANDIKO]UB2 167.1

    Musaza wanjye, mu ibaruwa yawe uravuga ko ushaka kuva mu murimo w’icapiro ry’Urwibutso n’Integuza. Mbabajwe cyane n’uko ushobora kwifuza kwitandukanya n’umurimo bitewe n’impamvu uvuga. Izo mpamvu zigaragaza ko umenyereye cyane kwinjiza ibirenze ibyo ufite ubu. Ukwizera kwawe gufite intege nke cyane. Iyindi miryango, ndetse migari cyane kurusha uwawe, itungwa n’umushahara ungana na kimwe cya kabiri cy’uwawe kandi nta jambo na rimwe ryo kwivovota bavuga. Twigeze kujya mu bihugu bya kure, kandi nzi ibyo mvuga. Biragaragara ko waguma mu icapiro ryacu cyangwa ukarivamo, ufite amasomo azakugirira akamaro cyane ukwiriye kwiga. Ntabwo numva mfite ubwisanzure bwo kukugira inama yo kuguma mu icapiro; keretse gusa nunywa ku Isoko y’amazi y’ubugingo ugashira inyota, naho ubundi umurimo wawe ntuzemerwa n’Imana.UB2 167.2

    Ntabwo nzi umuntu ushobora kugusimbura uramutse ugiye, ariko niba umurimo Uwiteka yagambiriye kandi yifuza gukora warakorewe itorero ry’ i Battle Creek, nemera ntashidikanya ko Uwiteka azafasha iryo torero mu mage ayo ari yo yose. Ntabwo ashaka umukorera ahatwa. Keretse gusa amagambo y’Uwiteka niyinjira mu mutima maze agatera umuntu kwiyegurira Kristo, naho ubundi igihe umuntu ashutswe kandi akageragezwa, azahitamo gukurikiza ibyo yishakira mu mwanya wo gukurikira inzira z’Uwiteka. Nari nariringiye ko guhera igihe inama yabereye i Minneapolis, ukuri kwakomeje kukurasira mu myambi yaka umucyo ugaragara, kwaba kwarasabye umutima wawe. Ariko mpereye ku nzandiko wanditse, nzi ko ndabona utagendera mu mucyo wakurasiye....UB2 167.3

    Umwanya wose umuntu yaba akoramo ufitanye isano n’umurimo wo kwandika ibitabo, ntabwo agomba guhembwa umushahara munini bikabije kubera ko Imana idakora muri ubu buryo. Wabuze amaso ya Mwuka kandi wari ukeneye gusigwa amavuta n’ijuru kugira ngo ubashe kubona ko umurimo w’Imana washinzwe binyuze mu kwitanga kandi ko kubwo kwitanga gusa uyu murimo ubasha gukorwa ukajya mbere....UB2 168.1

    Hariho abantu bakora mu icapiro batazi kandi badashaka kumenyera icyo byasabye abababanjirije kugira ngo batangize uwo murimo. Igihe aba bakozi binjiye nyuma bemeraga kugira uruhare muru uyu murimo, ariko ntabwo binjira mu gukorana n’Imana. Ntabwo bazi amahame n’ibisabwa bigomba kuyobora umuntu ukorana n’Imana. “Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Nta muntu n’umwe udafite uru rukundo rwitanga ushobora gukorera Imana. Abantu benshi baragenda badandabirana, bagundiriye umutwaro wabo wo kwikanyiza nk’aho ari ubutunzi bw’agaciro kenshi, bagakurikira inzira yabo bwite. Igihe bazakomanga ku muryango w’ijuru bagira bati, “Nyakubahwa we, Nyakubahwa we dukingurire”, benshi bazumva aya magambo ngo, “Nta muntu winjira aha keretse abashobora kwakira umugisha w’ijuru, ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike najye nzakwegurira byinshi: injira mu munezero wa shobuja.’ Ariko wowe wakoranye ubudahemuka wikorera, ukorera inyungu yawe bwite yo kwikunda, wigiriye umumaro. Ntiwigeze ubika ubutunzi mu ijuru.”UB2 168.2

    Nta mwanya na muto tubasha kumva dutuje igihe dukomeje kwirengagiza no kutita kuby’agakiza kacu. Abantu benshi nibakizwa, bazahaguruka maze bahindure imikorere yabo. Akaga ko mu minsi y’imperuka karatwugarije. Komatana n’imbaraga y’Imana binyuze mu kwizera gushikamye, kuzima kandi gukora, nibyo byonyine bishobora gutuma tuba abakozi bakorana n’Imana. Abantu birengagiza uruhande rwo rw’iby’iyobokamana, rwo kwiyanga no kwitanga,ntibazasangira na Kristo ikuzo rye. Hagomba kubaho kwigana gusengan’umwete udakebakeba mu ruhande rw’abantu bose bazatsindira ikamba ry’ubugingo.UB2 168.3

    Nimucyo he kugira umuntu n’umwe wibwira ko ashobora gusaba ibyo yifuza bitewe n’uko yavutse cyangwa umwanya arimo cyangwa amashuri yize. Mbese ayo mahirwe yose bayahawe bate? Ni muri Kristo gusa. Imana irahamagara abantu bose bifuza kuzahabwa ubugingo buhoraho kwigana Kristo: [Icyitegererezo twahawe]. Ukuri n’ubutungane ni yo mahame ya mbere y’ubtumwa bwiza, kandi ni nayo mahame yonyine Kristo azabona mu muntu wese umukorera. Hagomba kubaho kwegurira Imana ubushake bwacu tubikuye ku mutima; tugomba kureka ibyo twibwira twagezeho maze tukareba ku musaraba w’i Kaluvari. Uku kwiyegirira Imana gusaba umuhati ku ruhande rw’umuntu kugira ngo akorane n’ingabo zo mu ijuru. Ishami rigomba komatana n’umuzabibu...UB2 168.4

    Abantu benshi ndetse benshi cyane mu bizera bafite ibyokurya bike cyane byo kubatunga, nyamara mu bukene bwabo bazana icyacumi n’amaturo mu butunzi bw’Uwiteka. Abantu benshi bazi icyo gushyigikira umurimo w’Imana mu bihe bikomeye kandi biruhanya bisobanuye, bashyize umutungo mu murimo w’icapiro. Bihanganiye umuruho n’ubukene kandi bategereje ndetse banasengera ko umurimo wagera ku musaruro mwiza. Impano zabo no kwitanga kwabo bigaragaza guhimbaza no gushima gukomeye kw’imitima yabo bashima uwabahamagaye akabakura mu mwijima akabageza mu mucyo utangaje. Nta wundi mubavu uhumura neza ubasha kuzamuka mu ijuru. Amasengesho yabo n’ubufasha batanga birazamuka bikaba urwibutso imbere y’Imana.UB2 168.5

    Ariko umurimo w’Imana mu mashami yawo yose yagutse ni umwe kandi n’amahame yawo amwe niyo agomba kuyobora, umwuka umwe akaba ari wo ugaragara mu mashami yose y’uwo murimo. Ni cyo kigomba kuranga umurimo wo kwamamaza ubutumwa. Buri cyiciro cyo mu murimo gifitanye isano n’imigabane yose y’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, kandi umwuka uyobora icyiciro kimwe ni wo uzagaragara mu byiciro byose. Nihagira umugabane umwe w’abakozi uhabwa umushahara munini cyane, mu mashami atandukanye y’umurimo hazabaho abandi bazasaba imishahara minini cyane, kandi umwuka wo kwitanga uzazima mu mutima ukomeye w’umurimo. Ibindi bigo nabyo bizakira uwo mwuka , kandi ubuntu bw’Imana buzabakurwamo kubera ko idashobora na gato kwemera kwikanyiza. Bibaye bityo, umurimo wacu wari ufite umusaruro mwinshi wahagarara. Birashoboka ko wawukora ugakomeza gutera imbere binyuze gusa mu kwitanga udacogora. Mu mpande zose z’isi hari guturuka ihamagara risaba abantu n’ubutunzi byo guteza imbere umurimo. Mbese tuzumva duhatirwa kuvuga tuti, “Mugomba gutegereza; nta mafaranga dufite mu bubiko”?UB2 169.1

    Musaza wanjye X azi amateka ya kera y’umurimo wo mu icapiro; azi ibihamya Uwiteka yamwohererezaga ndetse n’ibindi yamuhaye ku byerekeye kwiyanga no kwitanga. Ntabwo ayobewe ahantu hashya henshi hatangizwa umurimo aho ibendera ry’ukuri rgomba kuzamurwa, kandi hakaba hakenewe ubutunzi kugira ngo umurimo utangizwe. Niba afite umwuka wa Kristo, yagombye kugaragaza umutima wari muri Kristo.UB2 169.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents