Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugaragaza Ingaruka Zo Kwikanyiza N’umururumba

    Abantu bashobora gukuraho isano bafitanye n’umurimo w’Imana babitewe no gukururwa n’inyongera z’iby’isi bashobora gutekereza ko hari urwego runaka bazirikanaho umurimo w’Imana; nyamara ukwikanyiza no kurarikira byubikiriye mu mutima w’umuntu ni byo byifuzo bifite imbaraga cyane kandi ikizavamo ntabwo ari ikintu cyoroshye na hato. Keretse gusa umuntu ahoze atungwa n’umubiri wa Kristo buri munsi kandi akanywa ku maraso ye, nibitaba bityo umugabane w’ubumana uri mu muntu uzasimbuzwa uwa Satani, maze kwikanyiza no kurarikira bigakuraho insinzi. Umuntu ufite umwuka wo kwiyemera no kuba icyigenge ntabwo abasha kuzinjira mu bwami bw’Imana. Abafatanije na Kristo mu kwiyanga no kwitanga kwe nibo gusa bazasangira nawe ikuzo rye.UB2 171.4

    Abantu basobanukirwa icyo gucungurwa gusobanuye kuri bo ndetse no kuri bagenzi babo, nubwo rwaba ku rwego ruto, nibo bazagendera mu kwizera kandi ku rwego runaka bazasobanukirwa n’ubukene bukomeye bw’inyokomuntu. Iyo bitegereje ubukene bwabaye gikwira muri iyi si, imitima yabo ikangukira kugirira impuhwe abantu ibihumbi byinshi bakeneye ibyokurya n’imyambaro kandi iyo ugereranije ubukene bw’imico mbonera mu bantu batabarika bari munsi y’igicucu cy’urupfu n’imibabaro y’umubiri, usanga iyi mibabaro ihindutse ubusa. Idini ya Yesu Kristo yanesheje bitangaje ukwikanyiza kwa muntu. Kwiyanga no kwitanga bya Kristo bihora imbere y’abakorana na we kandi ubushake bw’umuntu buzimirira mu bushake by’Imana....UB2 172.1

    Imana yifuza ko abakorana nayo basobanukirwa cyane n’urukundo n’imbaraga byayo bikiza. Ntabwo dukwiriye kuvuga tuti, “ntabwo nsobanukiwe,” kuko ya Mana yahaye Pawulo kumenya izihishurira umuntu wese uzayishaka abikuye ku mutima. Mbese Imana yavuze iki kuri Aburahamu? Imana igenzura imitima yaravuze iti, “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera” (Itangiriro 18:19). Aburahamu yagombaga gutoza abo mu rugo rwe kuyoboka Imana kandi kubaha Uwiteka byari gutera abantu imibereho irangwa n’ubupfura. Uha umugisha ubuturo bw’intungane aravuga ati, “Naramumenye kugira ngo ategeke.” Nta kugoreka ibyiringirwa byera, nta gushidikanya hagati y’icyiza n’ikibi. Imana izira inenge yatanze amategeko yo kuyobora abantu bose- ari yo rugero rw’imico umuntu atagoreka ngo abure kuba ahamwa n’icyaha. Ubushake bw’Imana bugomba kwiganwa ubushishozi kandi bugomba kurutishwa ibintu byose byo mu buzima. Amategeko umuntu wese agomba kubaha aturuka mu mutima w’urukundo rutagira iherezo.UB2 172.2

    Wa Wera witegereza hose wavuze ati, “Nzi Aburahamu,” yamenye na Koruneliyo, kandi atuma umumarayika we ajyanira ubutumwa umuntu wari warakiriye kandi agakoresha neza umucyo wose Imana yari yaramuhaye. Umumarayika yaravuze ati, “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibitso imbere y’Imana. Kandi none tuma abanti i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.” Noneho ibyerekezo byihariye biratanzwe ngo, “Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja: arababwira icyo mukwiriye gukora” (Ibyakozwe n’Intumwa 10:4-6). Uko ni ko umumarayika w’Uwiteka yakoze kugira ngo ahuze Koruneliyo n’umuntu yagombaga kuboneramo umucyo mwinshi. Iga igice cya 10 cy’Ibyakozwe n’intumwa witonze maze urebe uburyo icyo gikorwa cyagenze. Bityo, zirikana ko Uwiteka azi buri muntu wese mu izina rye, azi aho tuba, azi umuwuka dufite kandi igikorwa cyose cyo mu mibereho yacu. Abamarayika batwitaho bagenda banyura mu matorero, bandika ubudahemuka bwa buri wese mu nshingano ye.UB2 172.3

    Banandika kandi uburyo dusuzugura inshingano. Nimurebe ibya Ananiya na Safira. Mu gushaka kwerekana ko umutungo wabo wose baweguriye Imana, babeshye Mwuka Muziranenge, kandi ingaruka z’uko kubeshya ntabwo zabaye gutakaza ubuzima bari bafite gusa, ahubwo batakaje n’ ubugingo buzaza buhoraho iteka. Ni bibi cyane ku muntu uwo ari we wese ukora mu bintu byera nyamara akazana mu murimo imico ye yihariye, agatuma Imana ikorana n’ibyaha bye. Imana yifuza ko abantu nk’abo bari mu myanya y’icyubahiro bagaragaza umutima wari muri Kristo, nyamara imico yabo mibi yivanga n’umurimo wose bakora bityo umurimo wera w’Imana ukangizwa no kwikanyiza kwabo. Uwiteka azi niba abantu bafite inshingano ari ibisonga byiringirwa, abantu bakomera ku budahemuka badakebakeba mu kintu cyose kandi ibi bakabigaragariza mu byo bakora byose....UB2 172.4

    Umutima wawe urababaye kandi urashavuye, ariko ntukongere kwishuka ngo wiringire ko abagabo n’abagore bazaha agaciro umucyo Imana yabahaye uturutse mu butungane bwayo batari bakingurira Yesu imitima yabo. Yesu aravuga ati, “Nimunyishingikirizeho, munyiringire: Sinzigera mbatererana, nzababera umufasha igihe cyose mubikeneye.”UB2 173.1

    Neretswe ko ubu abantu bose bari mu myanya ikomeye mu icapiro ry’Urwibutso n’Integuza bazageragezwa. Nibemera Kristo akababera icyitegererezo, azabaha ubwenge no kumenya no gusobanukirwa. Bazakurira mu buntu no mu bushobozi mu nzira ya Kristo kandi imico yabo izahinduurwa ise n’iye. Nibadakurikiza inzira y’Uhoraho, hari undi mwuka uzaba urekereje gutegeka intekerezo zabo no gushyira mu gaciro bagiraga kandi bazafata ingamba Uhoraho atarimo, bazakurikira inzira yabo bwite maze bave mu myanya bari barimo. Bahawe umucyo; nibatandukana nawo maze bagakurikira inzira yabo bwite, nimureke he kugira umuntu ubaha impongano kugira ngo bahagume. Bazaba imbogamizi n’umutego. Igihe kirageze ubwo ikintu cyose kibasha kunyeganyega kizanyeganyezwa, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bigumeho. -Letter 20a, 1893.UB2 173.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents