Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Rwitwazo Rwo Kutitegeka

    Numvise abantu banambye ku kwizera imyaka myinshi bavuga ko bari baramenyereye kwihanganira ibigeragezo n’ingorane, ariko kuva igihe ubumuga buzanwa n’imyaka y’ubukuru butangiye kubisukaho, ubwo bahabwaga amabwiriza bagomba gukurikiza barahangayitse cyane. Mbese ibi bisobanuye iki? Mbese bisobunuye ko Yesu yaretse kuba Umukiza wanyu? Mbese bisobanuye ko iyo ugeze mu za bukuru warameze imvi, ufite amahirwe yo kugaragaza ibyifuzo byawe bidatunganye? Bitekerezeho. Kuri iyi ngingo ,mwari mukwriiye gukoresha imbaraga zanyu gushyira mu gaciro nk’uko mubikora mu bintu by’igihe gito. Mwari mukwriiye kwitandukanya n’inarijye maze umurimo mukorera Imana mukawugira nyambere mu mibereho yanyu. Ntimugomba kwemerera ikintu icyo ari cyo cyose guhungabanya amahoro yanyu. Ibyo ntibikenewe. Hagomba kubaho gukura no gutera imbere bihoraho mu mibereho y’iby’umwuka.UB2 175.3

    Kristo niwe rwa rwego Yakobo yabonye. Rwari rushinze ku isi kandi umutwe warwo wari ugeze ku ijuru; kandi intambwe ku ntambwe, mugomba kuzamuka uru rwego kugeza ubwo mugeze mu bwami buzahoraho iteka. Nta rwitwazo rwo kurushaho guhinduka nka Satani, cyangwa nka kamere muntu. Imana yadushyize imbere urwego rurerure rw’amahirwe y’Umukristo kandi rugomba “gukomezwa cyane mu mitima yanyu kubw’Umwuka we; kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo , n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzure kugera ku kuzura kw’Imana” (Abefeso 3:16-19). -The Review and Herald, Oct. 1, 1889.UB2 176.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents