Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abakuru Smith Na Loughborough

    Mu buryo bworoshye, dushobora kubara abikoreye umutwaro ba mbere bakiriho ubu [1902]. Umukuru Uriah Smith yakoranaga natwe mu itangira ry’umurimo wo kwandika ibitabo. Yakoranye n’umugabo wanjye. Twiringira ko igihe cyose tuzajya tubona izina rye mu Rwibutso n’Integuza ari we ubanza ku rutonde rw’abanditsi; kuko uko ari ko byari bikwiriye kumera. Abatangije umurimo bakarwanana ubutwari igihe urugamba rwari rukomeye, ntabwo bagomba gutakaza ikibakomeza ubu. Bagomba kubahwa n’abinjiye mu murimo nyuma y’ubukene bukomeye cyane bihanganiye.UB2 178.3

    Ndumva mfitiye impuhwe nyinshi umukuru Smith. Gushishikarira umurimo wo kwandika ibitabo kumbaho mu mibereho yanjye komatanye n’ukwe. Yadusanze ari umusore, afite impano zamushoboje guhagarara mu nshingano ye no mu mwanya we nk’umwanditsi. Mbega uburyo nezerwa cyane iyo nsomye ingingo yanditse mu Rwibutso n’Integuza! Ziba ari nziza bitavugwa, zuzuye ukuri kw’ibya Mwuka. Nshima Imana kubw’izo ngingo. Numva ngiriye ubwuzu bwinshi umukuru Smith, kandi nizera ko izina rye ryari rikwriiye guhora riboneka mu Rwibutso n’Integuza nk’izina ry’umwanditsi mukuru. Uko ni ko Imana yifuza ko byaba. Mu myaka ishize, ubwo izina rye ryari ryashyizwe ku mwanya wa kabiri, numvise mbabaye. Ubwo bongeraga kurishyira ku mwanya wa mbere, nararize maze ndavuga nti, “Imana ishimwe.” Iyaba izina rye ryahoraga kuri uwo mwanya, nk’uko Imana yagambiriye ko ari ko bikwiriye kuba igihe cyose ukuboko kw’iburyo kwa Smith kugishobora gufata ikaramu. Kandi n’igihe imbaraga z’ukuboko kwe zinaniwe, nimureke avuge maze abahungu be bandike ibyo ababwira.UB2 178.4

    Nshimishijwe n’uko umukuru J. N Loughborough agishobora gukoresha ubushobozi bwe n’impano ze mu murimo w’Imana. Mu mugaru w’ibigeragezo yahagaze ari indahemuka. Afatanije na Smith, umugabo wanjye, umuvandimwe dusangiye kwizera Bulter waje kudufasha bitinze ndetse nawe ubwawe S. N. Haskell; J. N Loughborough ashobora kuvuga ati, “Uwahozeho uhereye mbere na mbere,.... Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo” (1 Yohana 1:1-3).UB2 178.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents