Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abakozi Bageze Mu Zabukuru Bagomba Kuba Abigisha N’abajyanama

    Imana ihamagarira abagaragu bayo bageze mu zabukuru gukora nk’abajyanama, bakigisha abakiri bato icyo bakwiriye gukora mu bihe hari ibyihutirwa. Nk’uko Yohana yabigenje, abakozi bageze mu za bukuru bagomba gutanga ubuhamya buzima bw’imibereho nyakuri. Kandi igihe aba bakozi b’indahemuka bapfuye bakaruhuka, bakajyana n’aya magambo ngo, “Hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu”, mu mashuri yacu hakwiriye kuboneka abagabo n’abagore bashobora gufata ibendera maze bakarizamura ahantu hashya.UB2 180.2

    Igihe aba bakozi bageze mu zabukuru batwara ibendera ry’ukuri bari aho umurimo ukorerwa, nimucyo abunguwe n’imihati yabo babiteho kandi babubahe. Mwe kubakorera imitwaro yo kubagusha hasi. Nimushime inama zabo n’amagambo yabo yo kubahugura. Nimubafate nk’ababyeyi b’abagabo n’abagore bihanganiye imitwaro y’umurimo. Abakozi mu gihe cyashize babonaga ubukene bw’umurimo mbere y’igihe, bakora umurimo w’agaciro kenshi iyo aho kugira ngo bikorere imitwaro yose bonyine ahubwo bayikoreza abasore n’inkumi, ndetse bakabigisha nk’uko Eliya yigishije Elisa.UB2 180.3

    Dawidi yavuze amagambo yo gushimira Imana kubw’inyigisho no kuyoborwa nayo yari yarabonye. Yaravuze ati, “Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye” (Zaburi 71:17).UB2 180.4

    Abantu bihanganiye umuruho n’ubushyuhe bwotsa bwa ku manywa mu mateka y’ubutumwa, bagomba kwibuka ko ya Mana yabigishije kuva bakiri bato ikibararika ivuga iti: “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho” (Matayo 11:29), kandi ikabaha umucyo w’ukuri, ni yo yifuza kwigisha abasore n’inkumi muri iki gihe nk’uko nabo yabigishije.UB2 180.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents