Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Wikomeza Gukora Imirimo Ivunanye

    Muvandimwe nkunda S. N. Haskell
    Ndakugira inama yo kudakora ibirenze ubushobozi bwawe. Wari ukwiriye kugabanya umurimo uhoraho kandi ugoye cyane kugira ngo ubashe kuruhuka. Ukwiriye gufata igihe cyo kuryama ugasinzira ku manywa bityo ushobora kurushaho gutekereza neza kandi intekerezo zawe zizarushaho gusobannukirwa kandi amagambo uvuga arusheho kwemeza imitima y’abantu. Zirikana kandi komatanya imibereho yawe yose n’Imana. Emera Mwuka Muziranenge kugira ngo akumurikishirize umucyo we, akuyobore ku kumenya Umwami wacu. Komeza ujye aho Uhoraho akuyobora, ukore ibyo agutegeka. Tegereza Uhoraho, nawe azavugurura imbaraga zawe.
    UB2 183.2

    Nyamara ntabwo yaba njyewe cyangwa wowe dusabwa guhorana umunaniro udatuza. Dukwiriye guhora twemera ibyo Imana idusaba kandi izatwereka isezerano ryayo. “Ibihishwe by’Uwiteka bihishuriwe abamwubaha” (Zaburi 25:14). Tuzamenyeshwa byimbitse amabanga y’Imana Data wa twese n’aya Yesu Kristo. Tuzerekwa Umwami mu bwiza bwe, kandi imbere yacu hazatamuruka ikiruhuko kibikiwe ubwoko bw’Imana kiboneshwe amaso. Bidatinze tuzinjira mu murwa wubatswe kandi waremwe n’Imana- Umurwa wayo twavuzeho igihe kirekire. -Letter 78, 1906.UB2 183.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents