Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwihererana N’imana Mu Minsi Y’umubabaro

    ISENGESHO NO GUSIGWA
    AMAVUTA ARIKO NTUHITE UKIRA
    Kuwa 21 Gicurasi, 1892. Ijoro ribi hafi ya ryose ryakeye nta gutora agatotsi. Ejo hashize ku gicamunsi, umukuru A. G. Daniells n’umugore we, G. C. Tenney n’umugore we ndetse na bene data Stockton na Smith bari baje iwacu mu rugo ari njye ubisabye kugira ngo bansengere Uwiteka abashe kunkiza. Twagize igihe cyiza cyane cyo gusenga kandi twese twagize umugisha cyane. Nagaruye ubuyanja ariko sinakize. Nakoze ibyo nshobora gukora byose ngo nkurikize amabwiriza ya Bibiliya, kandi nzategereza Uhoraho akore, niringiye ko azankiza igihe ashaka kigeze. Ukwizera kwanjye kwishingikirije kuri iri sezerano ngo, “Musabe muzahabwa” (Yohana 16:24).
    UB2 186.7

    Nizera ko Uhoraho yumvise amasengesho yacu. Niringiye ko kwigunga kwanjye kugomba kurangira, kandi nkurikije inyumvire yanjye ifite iherezo, Uwiteka yari akwiriye guhabwa ikuzo muri ubwo buryo. Nagize umugisha mwinshi muri icyo gihe cyo gusenga, kandi nzakomera ku isezerano nahawe icyo gihe ngo: “Ndi Umucunguzi wawe; nzagukiza.” -Manuscript 19, 1892.UB2 186.8

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents