Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    “Ntabwo Nzahagarika Umutima”

    Kuwa 23 Kamena 1892. Irindi joro ryari rikeye. Nasinziriye amasaha atatu gusa. Ntabwo nari mfite uburibwe nk’uko byari bisanzwe ariko nta mutuzo nari mfite kandi nari mpagaritse umutima. Nyuma yo kumara umwanya runaka ndyamye ariko ndi maso ngerageza gushakisha ibitotsi, naretse ibyo gushakisha ibitotsi maze ibitekerezo byanjye byose mbyerekeza ku gusenga Uhoraho. Mbega uburyo iri sezerano ryari irya agahozo ngo, “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa” (Matayo 7:7). Nasenze Uhoraho mbishishikariye cyane musaba guhumurizwa n’amahoro, ibyo Umwami Yesu wenyine ashobora gutanga. Ndifuza umugisha w’Imana kugira ngo igihe mbabazwa n’uburibwe ne kuzahagarika umutima ngo nte umutwe. Sinshobora guhangara kwiyiringira njye ubwanjye n’akanya na gato.UB2 187.1

    Petero yakuye amaso ye kuri Yesu akanya gato atangira kurohama mu nyanja. Ubwo yabonaga ko ibe birangiye maze akubura amaso ye akazamura n’ijwi rye abyerekeza kuri Yesu agataka ati, ‘Mwami nkiza ntapfa’, ukuboko guhora kwiteguye gukiza abarimbuka kwaramufashe maze ararokorwa...UB2 187.2

    Mu rugo rwanjye, ngomba gushaka amahoro no kuyakurikira buri munsi... Kandi n’ubwo umubiri ubabara, ndetse n’ubwonko bukaba bufite intege nke, ntabwo tugomba gutekereza ko dufite umudendezo wo kuvugana ubwoba cyangwa ngo dutekereze ko tutitaweho mu buryo bwose dukwiriye kubona. Iyo duhaye urwaho kutuhangana, tuba twirukanye Mwuka w’Imana mu mutima maze tukimika imico ya Satani.UB2 187.3

    Iyo dutanze inzitwazo ku kwikanyiza kwacu, kubw’imitekerereze mibi ndetse no kuvuga nabi, tuba dutoza ubugingo kuba mu bibi, kandi iyo dukomeje gukora ibi kwemera igishuko bizaduhindukira akamenyero. Icyo gihe tuba turi ku rubuga rwa Satani, twatsinzwe, twacitse intege nta butwari tugifite.UB2 187.4

    Nitwiyiringira, tuzatsindwa nta kabuza. Kristo aravuga ati, “Mugume muri njye, nanjye ngume muri njye. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri njye” (Yohana 15:4).UB2 187.5

    Mbese ni uruhe rubuto tugomba kwera? “Ariko imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana” (Abagalatiya 5:22, 23).UB2 187.6

    Uko natekerezaga kuri ibi, narushagaho kumva mfite icyaha cyo kwirengagiza gukomeza kurindira ubugingo bwanjye mu rukundo rw’Imana. Ntacyo Uhoraho akora tudakoranye. Igihe Kristo yasengaga ati, ‘Data ubarindire mu izina ryawe’, ntabwo yari avuze ko natwe dukwiye kwirengagiza kwirindisha mu rukundo no kwizera Imana.UB2 187.7

    Turi bazima mu Mana, binyuze mu isano nzima tugirana na Kristo, twiringira amasezerano ye, kubwo kumwitegereza duhora twunguka imbaraga zirushaho kuba nyinshi. Mbese ni iki gishobora guhindura umutima cyangwa ngo kinyeganyeze ibyiringiro by’umuntu wahindutse agasa n’Umukiza bitewe no kumwitegereza? Mbese umuntu nk’uwo azarangamira ibyubahiro? Mbese intekerezo ze zizerekera ku narijye? Mbese azemerera utuntu duto kurimbura amahoro y’umutima afite? Umuntu Kristo atuye mu mutima ntazashaka kugawa. Nta kibi atekereza kandi anezezwa n’izeserano ry’uko Yesu azi kandi agaha agaciro mu buryo bukwiye umuntu wese yapfiriye. Imana iravuga iti, “Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri” (Yesaya 13:12). Reka ibi bihaze kwifuza k’ubugingo ndetse bitume twitonda kandi twirinde, twiteguye kubabarira abandi kubera ko natwe Imana yatubabariye.UB2 188.1

    Umunezero w’umuntu ugizwe n’utuntu duto. Gushyira mu bikorwa ubwitonzi nk’ubwa Kristo biri mu bushobozi bwa buri wese. Ntabwo kugira impano z’akataraboneka ari byo bizadufasha gutsinda, ahubwo ni ugukora inshingano zacu za buri munsi tubikuye ku mutima. Indoro irimo ubwitonzi, umwuka wo kwiyoroshya, imico yo kwishima, gushimishwa n’imibereho myiza y’abandi bivuye ku mutima — ibyo ni byo bifasha mu mibereho ya Gikristo. Iyo urukundo rwa Kristo rwuzuye umutima w’umuntu ruzagaragarira mu mibereho ye. Ntabwo tuzerekana kugambirira kugira inzira yacu bwite, ubushake buke mu kwikanyiza no kwinangira tudashaka kwishima cyangwa kunezerwa. Imibereho myiza y’umubiri ishingiye cyane ku kumererwa neza k’umutima kuruta uko abantu benshi bibwira.UB2 188.2

    Umuntu umwe ashobora kwibwira ko acishijwe bugufi, mutekereze ko atari mu mwanya ukomeye akwiriye kubamo, maze ku bw’ibyo yikururire akaga ko kwicwa yitwa ko azize ibyo yemera. Arababara ariko se ni nde ugomba kugawa? Hari ikintu kimwe kigaragara: ubwitonzi n’umutima ukundana bizakora ibikomeye kugira ngo bimushyire hejuru kuruta kumva ko yababajwe hamwe n’umuvumo wo kudakunda abandi.- Manuscript 19, 1892.UB2 188.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents