Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntabwo Nzafata Ikiruhuko

    Kuwa 10 Nyakanga, 1892. Ku isaa kumi n’imwe za mu gitondo, nakanguye Emily Campbell [Uyu yari yaraherekeje Ellen G. White mu rugendo kandi akamubera n’umunyamabanga]. Naramukanguye kugira ngo ancanire umuriro kandi amfashe kwambara. Nshimira Uhoraho ko icyo gihe nagize ikiruhuko cyiza cya nijoro kuruta uko byari bisanzwe. Amasaha nabaye maso nayakoresheje nsenga kandi ntekereza. Ikibazo cyakomeje kundwaniramo ni iki: “Ni iyihe mpamvu ntabona umugisha wo gusubirana magara mazima? Mbese aya mezi maremare y’uburwayi nzayafata ko ari ibihamya byo kutishimirwa n’Imana bitewe n’uko naje muri Australia?” Nasubije nkomeje nti, “Oya. Sinshobora guhangara gukora ibi.” Incuro nyinshi mbere y’uko mva muri Amerika natekereje ko Uhoraho atigeze ansaba kujya mu gihugu cya kure bene aka kageni n’uku ngana kandi no mu gihe nanijwe cyane no gukora birenze urugero. Nyamara nk’uko incuro nyinshi nari naragerageje gukora igihe jye ubwanjye nabaga ntafite umucyo uhagije, numviye ijwi ry’Inteko Nkuru Rusange. Naje muri Australia, kandi mpasanga abizera bari mu bihe bagomba kubona ubufasha. Mu gihe cy’ibyumweru byinshi nyuma yo kugera ahangaha nakoranye umwete kurusha uko nigeze nkora mu buzima bwanjye. Nahawe amagambo yo kuvuga ku byerekeye kuba hakenewe ubudahemuka bwa buri muntu ku giti....UB2 190.2

    Ndi muri Australia kandi nizera ko ndi aho Uhoraho ashaka ko mba. Kubera ko imibabaro ari umugabane wanjye, nta gitekerezo mfite cyo kujya mu kiruhuko. Nahawe ibyiringiro by’umugisha ko Yesu ari uwanjye kandi ko ndi umwana we. Imyambi yaka ya Zuba ryo gukiranuka yirukanye umwijima. Ni nde ushobora kumva uburibwe mfite uretse Yesu Kristo ubabazwa n’imibabaro yanjye? Ni nde nabwira uretse we ushengurwa n’uburwayi bwanjye kandi akaba azi gufasha abageragezwa?UB2 190.3

    Iyo nsaba gukira mbishishikariye kandi bigasa n’aho Uhoraho atansubiza, numva nshitse intege bikomeye. Icyo gihe niho Umukiza unkunda anyibutsa ko ari iruhande rwanjye. Arambira ati, “Mbese ntabwo ushobora kwiringira uwakuguze amaraso ye? Nakwanditse mu kiganza cyanjye nk’uca imanzi.” Bityo umutima wanjye ugahemburwa n’uko Imana iri iruhande rwanjye. Numva ntwawe nk’uri imbere y’Imana. -Manuscript 19, 1892.UB2 191.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents