Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inyigisho Zigirwa Mu Mezi Y’umubabaro

    Nagiye nyura mu bigeragezo bikomeye mu buribwe n’umubabaro ndetse n’amakuba, nyamara muri ibyo byose nungutse ibikomeye by’agaciro kenshi kuri njye kurusha izahabu. Igihe ubwa mbere nemezwaga ko ngomba kureka imigambi nari nkomeyeho yo gusura amatorero muri Australia no muri New Zealand, numvise nibaza bikomeye niba byari inshingano yanjye kuva muri Amerika maze nkaza muri iki gihugu cya kure. Imibabaro yanjye yari ikabije. Namaze amasaha menshi y’ijoro ntasinzira ntekereza cyane ku byatubayeho kuva igihe twaviriye mu Burayi tukajya muri Amerika, kandi byakomeje kuba uruhererekane rwo guhangayika, umubabaro no kwikorera ibirushya. Bityo naravuze nti, ‘Ibyo byose bisobanuye iki?’UB2 191.4

    Naritonze nsubira mu mateka yaranze imyaka mike yari ishize kandi nongera gutekereza ku murimo Uhoraho yampaye gukora. Nta na rimwe yigeze antererana kandi akenshi yaranyiyeretse mu buryo bukomeye, kandi nabonye ko nta kintu nkwiriye kwivovotera ahubwo mu ibyambayeho byose byarangwagamo ibintu by’agaciro kenshi nk’izahabu. Uhoraho yandushaga gusobanukirwa neza n’ibyo nari nkeneye, kandi numvaga ko yankururaga anyiyegereza cyane. Ngomba kwitonda kugira ngo ntategeka Imana ibyo ikwiriye kunkoresha. Intambara nk’iyi yabayeho mu itangira ry’imibabaro yanjye no kwiheba kwanjye, nyamara ntiyamaze igihe kugeza ubwo numvise ko umubabaro wanjye ari umugabane umwe muri gahunda y’Imana. Kubwo kuryamisha igice kimwe cy’umubiri no kwicaza by’igice, nasanze ko nashoboraga kwifata mu buryo nabashaga gukoresha ikiganza cyanjye kiremaye, kandi nubwo nari mfite uburibwe bwinshi nabashaga kwandika ibintu byinshi by’ingirakamaro. Kuva igihe nagereye muri iki gihugu nanditse impapuro igihumbi na magana atandatu.UB2 191.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents