Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugendera Mu Kwizera

    Igihe dukora ibihuje n’Ijambo ry’Imana dukurikije ubumenyi bwacu bwose, icyo gihe tuzagendera mu kwizera twaba twumva tunyuzwe mu buryo bwihariye cyangwa tutanyuzwe. Tuba dukojeje Imana isoni iyo twerekanye ko tutayiringiye nyuma y’uko iduhereye ibihamya bitangaje by’urukundo rwayo rwinshi byo gutanga Umwana wayo w’ikinege Yesu kugira ngo apfe, atubere igitambo ngo tubashe kumwizera, tumwiringire kandi ngo twizere n’Ijambo rye tutabanje kubaza cyanga gushidikanya.UB2 193.1

    Mukomeza muhange Yesu amaso, mumusenge bucece mu kwizera, mwishingikirize ku mbaraga ze. Mukomeze mujye mbere mumeze nk’aho isengesho ryose musenga ryakiriwe ku ntebe y’ubwami y’Imana kandi ryasubijwe na wundi watanze amasezerano atabura gusohora. Mukomeze mugende muririmba kandi musingiza Imana mu mitima yanyu ndetse n’igihe muhangayikishijwe no kumva muremerewe kandi mubabaye. Ndababwira k’umuntu ubizi, muzabona umucyo, tuzagira ibyishimo kandi ibihu n’ibicu bizazingwa bikurweho. Kandi tuva mu mbaraga zibabaza z’umwijima tukinjira mu mucyo w’agatangaza w’uko Imana iri kumwe natwe.UB2 193.2

    Iyaba twarushagaho kugaragaza ukwizera kwacu, tukishimira imigisha tuzi ko dufite ari yo imbabazi nyinshi, ukwihangana ndetse n’urukundo rw’Imana, buri munsi twarushaho kongerwa imbaraga. Mbese amagambo y’agaciro kenshi yavuzwe Kristo, Umwana w’Imana, avuga ko Data wo mu ijuru yifuza cyane guha Mwuka Muziranenge abamumusabye kurusha uko ababyeyi bifuza guha abana babo impano nziza, ntabwo adutera ibyiringiro n’imbaraga byagombye kugira icyo biduhinduraho cyane?UB2 193.3

    Twari dukwiye kwiyegurira Imana buri munsi kandi tukizera ko yemeye igitambo cyacu tutabanje kugenzura niba dufite urwo rwego rw’uko twiyumva bihuje no kwizera kwacu. Uko twiyumva no kwizera birahabanye nk’uko uburengerazuba bwitaruye uburasirazuba. Ntabwo ukwizera gushingiye ku kuntu umuntu yiyumva cyangwa amarangamutima. Tugomba gutakira Imana tubikuye ku mutima mu kwizera maze tukabaho dukurikije uko twasabye. Ibyiringiro byacu n’icyo dushingiyeho ni ijambo ry’Imana, knadi nyuma yo gusaba tugomba kwizera tudashidikanya. Ndagusingiza Mana, ndagusingiza. Ntabwo wigeze intererana mu gusohoza Ijambo ryawe. Waranyiyeretse kandi ndi uwawe kugira ngo nkore ibyo ushaka.UB2 193.4

    Mutegereze nk’uko Aburahamu yabigenje nibitaba bityo ibikona bizaza kurya igitambo n’ituro mwatuye Imana. Dukwiriye kwirinda igitekerezo cyose cyo gushidikanya ku buryo kidakwiriye kumvikana mu mvugo yacu. Igihe cyose umucyo uhunga ahari amagambo ahesha icyubahiro imbaraga z’umwijima. Imibereho y’Umwami wacu wazutse wagombye kugaragarira muri twe buri munsi.UB2 193.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents