Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Komera Ku Isezerano Ryose

    Uyu ni Yesu, we soko y’ubuntu bwose, isoko y’isezerano ryose, isoko y’itegeko ryose akaba n’isoko y’umugisha wose. Yesu ni we fatizo, ni we kuzo ni we mpumuro nziza; ni we buziba ubwabwo. “Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). Bityo ntabwo inzira ya cyami yaharuriwe abacunguwe ngo bayigenderemo ari umwijima w’urucantege. Urugendo rwacu rwakabaye urwo kwigunga iyaba atari Yesu urutuyoboramo. Aravuga ati, “Sinzabasiga nk’imfubyi” (Yohana 14:18). Bityo mureke dushyire hamwe amasezerano yose. Nimucyo tujye tuyasubiramo buri munsi kandi tuyatekerezeho nijoro kandi twishime.UB2 194.2

    “Uwo munsi uzavuga uti, ‘Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza. Dore Imana ni yo gakiza kanjye, nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.’ Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza. Kandi uwo munsi muzavuga muti, ‘Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru. Muririmbire Uwiteka yuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose. Wa muturage w’i Siyoni we shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeri uri hagati yawe akomeye’” (Yesaya 12:1-6). Mbese iyi si yo nzira ya cyami tunyuramo, inzira yaharuriwe abacunguwe n’Uhoraho kugira ngo bayigenderemo? Mbese aho hashobora kuba inzira irushijeho kuba nziza? Oya! Oya! Ahubwo nimucyo dushyire mu bikorwa amabwiriza twahawe. Nimucyo Umukiza wacu atubere ubuhungiro, ingabo idukingira iri mu kaboko kacu k’iburyo kugira ngo idukingire imyambi ya Satani.UB2 194.3

    Ibigeragezo biziyungikanya, guhangayika n’umwijima nabyo bizatwugariza. None se igihe umutima n’umubiri biri hafi kudohoka ni nde uturamiza amaboko ye y’iteka? Ni nde usohoza isezerano rikomeye? Ni nde utwibutsa amagambo y’icyizere n’ibyiringiro? Ni nde nyir’ubuntu butangwa ku rugero rutagerwa bugahabwa ababusaba babikuye ku mutima kandi mu kuri? Ni nde utubaraho ubutungane bwe kandi akadukiza icyaha? Ni nde nyir’umucyo utamurura ibihu n’ibicu maze akatugeza mu mucyo w’itangaza w’aho ari? Ni nde utari Yesu? Bityo muze tumukunde kandi tukusingize. “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe nongeye kubivuga nti, ‘Mwishime’” (Abafilipi 4:4). Mbese Yesu uyu munsi ni Umukiza uriho? “Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana” (Abakolosayi 3:1). Twazuranywe na Kristo. Kristo ni we bugingo bwacu. Binyuze mu mbabazi ze n’urukundo rwe, twitwa abatoranyijwe, abagizwe abana b’Imana, abababariwe kandi bagizwe intungane. Kubw’ibyo, nimucyo twerereze Umwami wacu. — Letter 7, 1892.UB2 195.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents