Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 26 — Ubwishingizi Bwahawe Abahanganye N’urupfu

    Ubutumwa bwo guhumuriza bwandikiwe umukazana wa Ellen G White.
    [Mary Kelsey White, umugore wa Wm. C. White, akaba yari umukazana wa Ellen G. White, kuva akiri umukobwa w’inkumi yari yarabaye umukozi w’umunyakuri kandi ufite ubuhanga wakoreraga Urwibutso n’Integuza mu icapiro rya Pacific Press mu gihugu cya Switzerland. Yanduye igituntu ari mu Burayi, maze nyuma y’imyaka itatu y’uburwayi aza kugwa ahitwa Boulder muri Colorado, apfa afite imyaka mirongo itatu n’itatu. Ibivugwa aha ni uduce duto tw’ubutumwa yandikiwe mu mwaka wa nyuma w’uburwayi bwe. ABAKUSANIJE INYANDIKO.]
    Battle Creek
    Kuwa 4 Ugushyingo 1889
    UB2 196.1

    Mwana wanjye nkunda, ntitwigera ducogora kugusengera kandi ukugira neza kw’Imana n’imbabazi zayo birangaragarira cyane ku buryo igihe cyose nsenze mbona bisa n’aho Umukiza agucigatiye mu maboko ye kandi akaba ari ho uruhukiye. Ibyawe ndabyizeye. Nizera ko Umwami wacu yumvise amasengesho tugusabira, kandi ko azagira icyo akora kubwo kukugirira neza no kubw’ikuzo ry’izina rye. Yaravuze ati, “Musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa” (Yohana 15:7). “Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose” (Matayo 21:22).UB2 196.2

    Nzi ko imbere yacu hari ibihe by’umugaru, bityo tugomba kumenya uko dukwiriye kwiringira no kwishingikiriza ku isoko y’imbaraga zacu. Uhoraho abereye mwiza abamwiringira kandi ntibazatsindwa. Ku byerekeye ibyawe, njya ntekereza ku magambo y’umuhanuzi agira ati, “Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye” (Zaburi 43:5).UB2 196.3

    Mary mukobwa wanjye, turiza mu Mwami. Tegereza Uhoraho wihanganye. Azakubera umufasha igihe cyose ubikeneye. Uhoraho ni mwiza. Singiza izina rye ryera. Imana ikunda kubona tuyiringira kandi tukiringira amasezerano yayo. Izere gusa, ahasigaye tuzabona imirimo y’Imana — Letter 71, 1889.
    Battle Creek, Michgan
    Kuwa 6 Ukuboza 1889
    UB2 196.4

    Kuri Mary nkunda,
    Mwana wanjye ubabaye nkunda, ntabwo twigera tukwibagirwa. Buri munsi tugusengera tubikuye ku mutima. Dufite umudendezo wo gusenga. Ntabwo tujya twibagirwa abavandimwe bacu A. D. Olsen na J. G. Matteson ndetse n’abandi bababazwa. Turabasengera kuko ibyo ari byo byonyine dushobora gukora. Dufite ibyiringiro twicishije bugufi, tugushyize mu biganza by’ugukunda urukundo ruruta urwo umubyeyi yakunda umwana we. Gundira Yesu kandi umushyiremo ibyiringiro byawe byose kuko akwitaho kandi ntabwo azagukuraho ikiganza cye, ahubwo we ubwe ni we uzakwiyoborera.
    UB2 197.1

    Mary nkunda, mbega uburyo kubona Umwami mu bwiza bwe butagereranywa no kuzaba ahatazaba uburibwe, umubabaro, indwara n’agahinda bizaba binejeje. Ndiyumvamo rwose neza ko tuzaba turi abaneshi kandi ndumva hagati yawe n’Imana hafunguye uburyo bwo kuvuganiramo. Kuri njye ndumva neza rwose ko Imana iri kumwe nawe kandi ko Yesu ari umufasha wawe udahwema. Yesu aragukunda, aragukunda kandi akurebana umutima w’impuhwe. Ntukamushidikanyeho n’akanya na gato. Mwegurire ibyawe wizeye ko azagukorera ikirushijeho kukubera cyiza ku bw’inyungu yawe y’iteka ryose....UB2 197.2

    Buri munsi mwese mbasabira nkomeje. Uhoraho ni muzima, kandi Uhoraho yumva akanasubiza amasengesho. Komera, mwana wanjye nkunda. Komera igire ubutwari, iringire Uhoraho kuko ari we mufasha wawe, umuganga wawe n’Umukiza wawe. -Letter 75, 1889.
    Battle Creek, Michgan
    Kuwa 12 Gashyantare 1890
    UB2 197.3

    Kuri Mary nkunda,
    Iyo ngutekereje mbona uko urwaye, ufite intege nke kandi uri wenyine.... Mary ufite ugukunda bikomeye, umunyambabazi ndetse ni we Zuba ryo Gukiranuka ryo kukurasira. Reba mu ijuru, reba mu ijuru. Ntekereza ko kuri njye kuruhukira mu gituro bitambera ikintu kibi. Iyo nitegereje inarijye, nkabona cyane umwuka wa Satani ndetse n’ibyo akora, birananiza cyane kandi bikansha intege. Nyamara ndeba Yesu maze nkabonera amahoro muri we gusa....
    UB2 197.4

    Kubwo kwizera ngushyize mu gituza cya Yesu Kristo. Aragukunda. Nzi ko utari kure ya Kristo ahubwo umwegere ufite kwizera kose, wishingikirije ku maraso n’ubutungane bwa Kristo wicishije bugufi. Wemere agakiza nk’impano y’ubuntu bwe, wiringire isezerano rye kuko yaritanze. Hanga Yesu amaso kuko ari ryo humure ryanjye ryonyine n’ibyiringiro. Umwami wacu yagiye akuyobora mu nzira y’umubabaro wo gucishwa bugufi. Yagiye akuyobora intambwe ku ntambwe iyo kure ndetse kure cyane mu kibaya, ariko ibi byose ari ukugira ngo ufatanye na Yesu mu mibereho ye yo gucishwa bugufi.UB2 197.5

    Mbese mwana wanjye nkunda hari intambwe Yesu atigeze agendana nawe? Mbese hari umubabaro wawe na muke atumva? Mbese hari icyaha na kimwe atigeze atsinda, cyangwa ngo habe umusaraba atikoreye cyangwa umubabaro atababajwe? Ababazwa n’uburwayi bwacu bwose. Ugenda usobanukirwa n’icyo gusangira imibabaro ya Kristo ari cyo. Usangiya na Kristo imibabaro ye. Yewe mwana wanjye w’intwari kandi witanga, byose Imana irabizi. Kristo aguhaye igikombe asutsemo igitonyanga cy’umubabaro we ubwe. Ashyize uruhande rutaremereye rw’umusaraba we ku ntugu zawe; aretse umwijima ngo ukubundikire....UB2 198.1

    Irundurire mu biganza bya Yesu. Humura. Witekereza ko Imana yibagiwe kuba inyampuhwe. Yesu ni muzima kandi kandi ntabwo azigera agusiga. Uhoraho akubere inkoni wicumba, urwishingikirizo, akubere umurinzi imbere n’inyuma.-Letter 56, 1890.
    Battle Creek, Michgan
    Kuwa 13 Gashyantare, 1890
    UB2 198.2

    Mwana wanjye nkunda,
    Uhoraho aguhe umugisha kandi azagukomeze kandi aguhe ihumure rikomeye n’amahoro muri we. Yifuza ko uruhukira mu biganza bye witurije, kandi ko wizera ko ibintu byose azabikora neza....
    UB2 198.3

    Gira ubutwari. Komeza urebe hejuru. Yesu ni we byiringiro rukumbi twese dufite. Ntabwo azagusiga cyangwa ngo agutererane. Amasezerao y’Imana ni ay’agaciro kenshi. Tuyagundire twe kuyarekura. -Letter 57, 1890.
    St. Helena, California
    Kuwa28, Gicurasi 1890
    UB2 198.4

    Bana banjye nkunda,
    Ndabazirikana kandi nkabasabira mwese. Iyaba Mary yoroherwaga, mbega uburyo byanezeza umutima wanjye. Uhoraho azabamurikishiriza umucyo we. Azaba umugisha, abakomeze kandi abahumurize muri iki gihe murimo cy’ibigeragezo n’umubabaro. Umucunguzi n’ umunyambabazi, yuzuye ibambe n’urukundo. Ubu niigihe cyo kwegurira Imana ubugingo bwanyu yo Muremyi w’indahemuka. Mbega ibyiringiro by’umugisha dufite! Ni ibyiringiro bigenda birushaho kwiyongera uko ibigeragezo n’umubabaro byiyongera. Noneho shyira ibyiringiro byawe mu watanze ubugingo bwe ku bwawe.
    UB2 198.5

    Mary, shima Imana kuko imibabaro yoroheje y’igihe gito, irushaho kukuzanira ikuzo ryinshi ritagira akagero kandi ry’iteka ryose. Uzi uwo wizeye uwo ari we kandi wemera neza ko ashobora kurinda icyo wamubikije kugeza kuri urya munsi. Ibigeragezo bishobora gukomera cyane, ariko hanga Yesu amaso buri gihe nyamara atari ukurwana ahubwo ari ukugira ngo uruhukire mu rukundo rwe. Akwitaho.UB2 198.6

    Tuzi ko uko ibigeragezo birushaho kudusatira ari ko ibyiringiro birushaho kwiyongera. Imyambi ya Zuba ryo Gukiranuka izarasira mu mutima wawe ifite imbaraga yo gukiza. Ubura amaso urebe hirya y’ibicu urebe umucyo, ndetse ari wo mucyo wa Zuba ryo Gukiranuka. Shimira Imana ko mu muraba w’ibigeragezo igitsikabwato kirakomera. Dufite Umuvugizi uhoraho iteka, udusabira imbere ya Data wa twese. Kuzishimira ingororano y’iteka ryose kwaguzwe igiciro kitagira akagero. Isengesho mpora ngusabira buri munsi ni iri ngo ‘Umwami wacu aguhumurize, agukomeze kandi aguhire.’ Mbega uburyo kuzabona Umwami mu bwiza azaba ari umunsi w’ibyishimo. Tuzaruhukira mu masezerano akomeye y’Imana. Ntabwo azigera adutererana, ahubwo azatubera umufasha utuba iruhande mu gihe cyose cy’akaga. -Letter 77, 1890.
    Battle Creek, Michgan
    Kuwa 16 Kamena 1890
    UB2 198.7

    Ku uwo nkunda Willie,
    Ndahangayitse ku bwanyu mwese ariko by’umwihariko kubwa Mary. Musengera buri munsi kandi buri joro ndavuga nti, ‘Nzi ko Umwami wacu amufashe mu biganza . Ubungubu Mary ashobora kuvuga ashize amanga ati, “Nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza ko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi” (2Timoteyo 1:12).
    UB2 199.1

    Nta gushidikanya cyagwa kutizera mfite ku byerekeye Mary. Umwami wacu aramukunda. “Urupfu rw’abakunzi be, ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka” (Zaburi 116:15). Mary ashobora kuvugira hamwe na Pawulo ati, “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo,narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye nyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose ” (2Timoteyo 4:7, 8). Mbese ku isaha yo kugeragezwa k’ubugingo bwacu twakora iki tudafite Umukiza? Abamarayika batwitaho baratugota bakaduha kunywa ku mazi y’ubugingo yo guhembura ubugingo bwacu mu bihe biheruka byo kubaho. Hari isezerano ryatanzwe na Yesu we kuzuka n’ubugingo rivuga ko abasinzirira muri Yesu Kristo azabakangura mu bituro. Impanda izavuga, abapfuye bakangukire kubaho ubutazongera gupfa.UB2 199.2

    Bazaba babonye igitondo gihoraho kuko nta joro rizaba mu murwa w’Imana.UB2 199.3

    Mary yaciye mu bishuko n’ibigeragezo gitwari. Yakoze ibyo yagombaga gukora. Kubw’ubuntu bwa Kristo, Mary yagize uruhare mu kugorora imico y’abandi akoresheje amagambo ye ndetse n’ibikorwa bye. Arerekeza mu rupfu afite kwizera, nyamara imirimo ye iriho.- Letter 78, 1890.UB2 199.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents