Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukomeza Imyitwarire Ya Gipfura

    Nyuma y’umwaka wa 1844, ubwaka bwaje mu Badiventisiti. Imana yatanze ubutumwa bw’umuburo wo gukumira icyo cyago cyari giteye. Hagati y’abagabo n’abagore bamwe hariho umushyikirano cyangwa ukumenyerana kurengeje urugero. Nababwiye urugero rwera rw’ukuri dukwiriye kugeraho ndetse no kubonera kw’imyitwarire twari dukwiriye gukomeraho kugira ngo tubeho nk’uko Imana ishaka tutarangwaho ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi kintu cyose gisa gityo. Imiburo ikomeye iturutse ku Mana yabwiwe abagabo n’abagore bari bafite intekerezo zibaroha mu nzira yanduye kandi baravugaga ko batoneshejwe n’Imana mu buryo bwihariye. Nyamara ubutumwa Imana yatanze bwarasuzuguwe kandi burangwa...UB2 23.2

    No muri iki gihe dushobora guhura n’akaga. Umuntu wese wiyemeza kubwira abatuye isi ubutumwa bw’umuburo, mu mibereho ye azageragereshwa bikomeye cyane gukurikira inzira ihakana ukwizera kwe.UB2 23.3

    Nk’abakozi tugomba gushyira hamwe tukanga kandi tukarwanya ikintu cyose gifite agasanira n’ikibi kibasha kuboneka mu mibanire yacu. Ukwizera kwacu kurera; umurimo wacu ugomba gushyigikira icyubahiro cy’amategeko y’Imana, ntabwo ari uwo gutuma haba umuntu ujya ku rwego rwo hasi mu bitekerezo cyangwa myitwarire. Hariho abantu benshi bavuga ko bemera kandi bigisha ukuri nyamara bafite ubuyobe n’ibitekerezo byabo bwite bidafite ishingiro bivanze n’ukuri. Nyamara hari urwego rwashyizwe hejuru tugomba guhagararaho. Tugomba kwizera kandi tukigisha ukuri nk’uko kuri muri Yesu. Ukwera k’umutima ntikuzigera kuyobora ku gukora ibibi. Igihe umugabo uvuga ko yigisha ukuri yageze ku rwego rwo gukabya kugendana n’inkumi cyangwa abagore bashatse, iyo agize akamenyero ko kubakozaho ibiganza, cyangwa akenshi ugasanga aganira nabo bahuje urugwiro, uzamutinye kuko amahame atunganye y’ukuri adashikamye mu mutima we. Abantu nk’abo ntibakorana na Yesu, ntibari muri Kristo ndetse na Kristo ntari muri bo. Bakeneye guhinduka nyako mbere y’uko Kristo yemera imirimo yabo.UB2 23.4

    Ntabwo ukuri gukomotse mu ijuru gutesha agaciro ukwakiriye, kandi ntikwigera kumuyobora ku gusabana mu buryo budakwiriye; ahubwo ibiri amambu kweza umuntu ukwemera, kugatunganya ibyo akunda, kukamuzamura kandi kukamuhesha agaciro ndetse kukamugeza ku komatana na Yesu. Kumugeza ku kwita ku itegeko intumwa Pawulo yatanze ryo kwirinda n’igisa n’ikibi, naho nibitaba bityo ibyiza bye bizavugwa nabi. -The Review and Herald, Nov. 10, 1885.(Urwibitso n’Integuza, 10 Ugushyingo 1885)UB2 24.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents