Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa Ku Bageze Mu Mahenuka Y’ubuzima Bwabo

    Tubabaranye namwe nubwo turi kure yanyu. Nakwifuza kubabwira nti, ‘Ntimureke kwiringira, ahubwo munambe kuri iri sezerano ngo,’ “Musabe muzahabwa” (Luka 11:9). Nyamara niba wa wundi ushobora gukiza, wa wundi umenyera iherezo mu itangiriro yemeye ko umwana we apfa kugira ngo azazuke muri cya gitondo cy’umuzuko, mwe gucika intege. Muvuge muti, “He kubaho ubushake bwanjye, ahubwo ubwawe Mana abe ari bwo bubaho.”....Umugore wawe nagera mu mubabaro ukomeye, wibuke ko hari ubuzima buzaza. Impanda ya nyuma izahamagara abantu bose bakiriye Kristo, bakamwizera kandi bakamwiringira ngo ababere agakiza.UB2 203.1

    Muvandimwe nkunda, tuzajya tugusengera. Tukugirira ibambe. Uburwayi bwawe tuzajya tubwereka Umuganga Mukuru. Nzi neza ko ibi byamaze gukorwa. Komeza ugundire ikiganza cya Kristo we ushobora kuguha umugisha kandi akagukiza niba abona ko ari byo byiza bya none n’iby’iteka ryose kuri wowe. Noneho rero musaza wanjye nawe muvandimwe gihe mukiri bazima, nimufate uyu mwanya w’igiciro cyinshi maze kubwo kwizera mufate amasezerano meza cyane ari mu Ijambo ry’Imana muyagire ayanyu. Nshimishijwe n’uko mwembi mugaragara ko mushaka imbababazi z’ibyaha byose mwicishije bugufi. Aya ni yo mahirwe mufite. Mwe kugira kutizera.UB2 203.2

    Umukiza wacu Yesu yatanze ubugingo bwe kubwo ibyaha by’abari mu isi bose, kandi yasezeranishije Ijambo rye ko azakiza abamusanga bose. « Imana yakunze abari mu is cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho » (Yohana 3 :16). Ibi ni byo bya ngombwa byo kubona ubugingo buhoraho. Nimukore ibijyanye nabyo bityo ibyiringiro byanyu bizaba bishinganye, mwabaho cyangwa mwapfa. Nimwiringire Umucunguzi ukiza ubugingo. Mumwegurire ubugingo bwanyu bw’impezamajyo bityo azabakira, abahe umugisha kandi abakize. Mwizere gusa. Mumwakire n’umutima wose. Nimureke iki abe ari cyo kiba icyifuzo cyanyu gikomeye cyane kandi kivuye ku mutima. Nimwitange mwese bityo azabezaho imyanda yose kandi abagire ibikoresho bimuhesha icyubahiro. Mushobora kuhagirwa mukagirwa abere mu maraso ya Ntama w’Imana. Muri ubwo buryo mugera ku nsinzi....Shikamamu kwizera. -Letter 45, 1905.UB2 203.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents