Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa Ku Mugabura Wari Ugiye Kwicwa Na Kanseri

    Ntabwo tujya tukwibagirwa; turakwibuka mu masengesho yacu ku gicaniro cy’imuhira. Mara amajoro menshi nkwingingira Imana. Numva nkugiriye imbabazi cyane. Nzakomeza gusenga kugira ngo umugisha w’Imana ube kuri wowe. Ntabwo Imana izagusiga itaguhumurije. Iyi si ni iy’igihe gito, ariko musaza wanjye nawe muvandimwe, Yesu aravuga ati, «Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa » (Matayo 7 :7). Ndagusabira kugira ngo usohorezwe iri sezerano....UB2 204.1

    Musaza wanjye, mu ijoro rimwe byabaye nk’aho nari nguhagaze iruhande mvuga nti, « Ihangane umwanya muto, urakomeza kugira uburibwe mu gihe gitoya, urakomeza kubabazwa mu gihe cy’amasaha make, hanyuma uruhuke ikiruhuko cyiza. Uzabona amahoro mu buryo bwihariye. Buri muntu wese agomba kugeragezwa . Twese tugomba kunywera ku gikombe kandi tukabatizwa mu mubabaro. Ariko Kristo yasogongereye buri wese urupfu mu kubabaza kwarwo gukomeye. Azi kugira impuhwe no kubabarana natwe. Turiza mu maboko ye gusa; aragukunda kandi yagucunguje urukundo ruhoraho. Jya ukiranuka ugeze ku gupfa, uzahabwa ikamba ry’ubugingo.UB2 204.2

    “Abantu bose batuye ku isi yacu kuva none bazamenya icyo ibigeragezo bisonanuye. Nzi ko Imana izakugirira ubuntu kandi ko itazaguhana. Ibuka isezerano ry’Imana rivuga ngo, Andika uti, ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami.’Umwuka nawe aravuga ati, ‘Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye’ (Ibyahishuwe 14:13). Mugire ubutwari. Nari nkwiriye kuba ndi kumwe nawe ubu iyaba nari mbishoboye, ariko tuzahura muri cya gitondo cy’umuzuko.”....UB2 204.3

    Nabwiraga mushiki wacu C. amagambo yo kumukomeza. Namuteraga ubutwari, kandi icyumba cyasaga n’icyuzuye abamarayika b’Imana. Reka wowe na we mugire ubutwari. Ntabwo Umwami wacu azabatererana. agutererane. -Letter 312, 1906.UB2 204.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents