Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abana Mu Gihe Cy’umuzuko

    Amagambo yanditswe ku munsi w’urupfu rw’umwana w’umuvandimwe wa

    Ellen G.White
    Muri iyi si ibyiringiro byacu akenshi bigenda byangirika. Urupfu rugendaerudutwara abacu dukunda. Duhombekesha amaso yabo, tukabambika, tukabajyana mu gituro, tukabashyingura aho tutongera kubareba. Nyamara ibyiringiro bitera ubutwari imitima yacu. Ntabwo dutandukana by’iteka ryose, ahubwo tuzabona abacu dukunda basinziriye muri Yesu. Bazazuka bave mu butware cy’umwanzi. Umutangabugingo araje. Ibihumbi byinshi by’abamarayika bera baramuherekeje. Aciye ingoyi z’urupfu, akuraho iminyururu y’igituro, abo yagize imbohe bazutse bafite amagara mazima kandi bambaye ubwiza budashira.
    UB2 207.1

    Igihe abana bato bava mu bituro byabo bakazuka bambaye kudapfa, bahite baguruka bakirwe mu maboko y’ababyeyi babo. Bahure ubutazongera gutandukana. Ariko benshi muri abo bana nta babyeyi bahabonye. Dutegereza indirimbo yo kunesha iririmbwa n’abo babyeyi nyamara turayibura. Abamarayika bakira abana babuze ababyeyi babo maze babajyana ku giti cy’ubugingo.UB2 207.2

    Yesu yambika abo bana uruziga rwa zahabu rurabagirana ari ryo kamba ku mitwe mito yabo. Imana izafashe umubyeyi wa “Eva” kugira ngo azahaboneke bityo ka kana ke gato kazashobore kuguruka kigire mu gituza cye. -The Youth’s Instructor, April, 1858.UB2 207.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents